Pageviews all the time

GATENDO arasubiza ibaruwa y’umusomyi wa SHIKAMA MARIE K. yarebanaga n’inkuru iheruka gusohoka yavugaga ku myiteguro ya Kagame yo gutera igihugu cya Tanzaniya



Nagira ngo mbanze nshimire uwatwandikiye kuko ari ikimenyetso cy’uko asoma ibyandikirwa kuri uru rubuga rwanyu SHKAMA mukunda muri benshi kuko rubagezaho amakuru acukumbuye kandi adaca ibikuba ahubwo agamije kubageza ku isoko nyakuri ivubukamo guca akarengane, imiyoborere myiza na Demukarasi abanyarwanda twese tunyotewe.
Ndagushimira kandi ibitekerezo byubaka udasiba gutanga kuri uru rubuga. Burya n’ubwo ntabikubwira ariko nyamara buri munsi ntereraho akajisho ngashima uruhare rwawe mu kudufasha muri uyu murimo w’itangazamakuru utoroshye na busa.

Mu nkuru mperuka kwandika ku myiteguro ya Kagame igeze kure yo kugaba igitero ku gihugu cya Tanzaniya navuzemo ijambo bigaragara ko ritagushimishije aho navugaga ko kuba Perezida wa Tanzaniya Nyakubahwa Jakaya Mrisho Kikwete yarasabye Perezida Paul Kagame gushyikirana na FDLR Kagame akabyanga bizagira ingaruka kuri Kikwete.
Ikibazo ufite uravuga ko bitumvikana ukuntu umuntu nka Gatendo yakwandika ibi kuko ubona ko nshobora kuba nshyigikiye Kagame n’agatsiko ke ndetse nshyigikiye n’umugambi wo gutera igihugu cya Tanzaniya. Mu gusubiza ikibazo cyawe, ndibanda ku gaciro k’umukuru w’igihugu ndetse n’ingaruka z’ijambo ryose avuga.
Muri iyo nkuru nibazaga niba ibyo Perezida Kikwete yaba yarabivuze ku gite cye cyangwa niba yarabivuze nk’igitekerezo cyavuye muri Guverinoma ya Dar Es Salaam. Kuba narabyibajije muri ubu buryo ndumva nta kosa nakoze rikomeye kuko byombi bishoboka. Umukuru w’igihugu agira umutima nama nta kosa ririmo.
Uko byangeda kose iyo ingaruka zibayeho, ntituba tukireba uburyo n’urwego byavugiwemo ahubwo duhangana n’izo ngaruka zabikomotseho. Nashimangiye ko kuba Kagame yaravuze ko aho gushyikirana na FDLR ahubwo agahitamo gutangaza ko azategera Kikwete ahantu hizewe akamukindura bishobora kugira ingaruka kuri Kikwete kandi koko niko bizamera.
Ingaruka nashakaga kuvuga ni uko Kagame natera igihugu cya Tanzaniya bamwe mu bategetsi ba Tanzaniya bashobora kuzitandukanya na Perezida Kikwete babitewe n’uko igitekerezo cyabyaye intambara muri Kagame ariwe cyaturutseho. Ibi ariko ntibizamubuza gukomeza kuba Perezida wa Tanzaniya.
Muvandimwe, ushobora kumbaza uti ese ubundi iyo Kikwete atavuga kuriya ntabwo Kagame yari kuba ageze aho ageze imyiteguro yo gutera igihugu cya Tanzanya ? Kuri iki kibazo kimwe n’abandi bose baba bakibaza nagusubiza ko umunyamakuru atari umupfumu ko ahera ku biboneka akabikoramo inkuru igenewe abasomyi.
Ibindi tubitege amaso. Ndasoza nkubwira ko ntashyigikiye Kagame n’agatsiko ke n’umugambi wabo wo gutera Tananiya ndetse ko mbyamagana, kuko iyo nza kuba mbashyigikiye simba narataye igihe cyanjye nandika inyandiko zinenga ubutegetsi bwa Kagame ubu zimaze kurenga magana abiri (200) kuri uru rubuga SHIKAMA uhereye igihe rwashingiwe.
Nizeye kandi ko mu minsi iza dushobora kuzahura tukaramukanya imbonankubone maze twembi tukishimira ibyiza by’urubuga SHIKAMA dukunda twembi. Nkwifurije amahoro no kugira inzozi ziganisha kuri Demukarasi izaha inyabutatu nyarwanda amahoro atari amahimbano. Murakoze. GATENDO A.

shikamaye.blogspot.no
shikama ku kuri na demukarasi(SKUD)

No comments:

Post a Comment

Muvandimwe, nshuti ya SHIKAMA, turagushimira cyane umuganda utanga wo kubaka URWANDA rushya ubinyujije mu bitekerezo byawe( Komanteri). Kugirango turwanye urukungu rw'Agatsiko ni ngombwa ko buri komanteri ibanza gusuzumwa. Yohereze, irahita ijya ku rubuga mu minota mike niba idatandukira( kuvuga ibitajyanye n'inyandiko), itukana, cyangwa yuzuyemo uburere buke.

Wipfusha komanteri yawe ubusa ukoresha "ANONYMOUS", himba izina urikomeze kuko hari ibihembo mu Kuboza 2016 ku bantu 3 bazaba babaye indashyikirwa mu gutanga ibitekerezo. Dukomeje kubashimira ubwitange n'umurava muhorana. IMANA Y'I RWANDA ihorane namwe iminsi yose.

Dg NKUSI Yozefu
www.shikamaye.blogspot.com
Uharanire ko Ukuri gusimbura ikinyoma.
Email: mahoriwacu@gmail.com; tel: +4745564355