Pageviews all the time

DUSANGIRE IJAMBO RY’IMANA RYO KURI IKI CYUMWERU CYA KANE CYA PASIKA TALIKI 11 GICURASI 2014 : Isomo rya mbere : Ibyakozwe n’Intumwa : 2,14a.36-41. Isomo rya kabiri : 1 Petero : 2,20b-25. Ivanjiri : Yohani :10,11-18 : «BANYARWANDA NIMWITANDUKANYE N’UMUSHUMBA GITO W’UMUCANSHURO WORETSE U RWANDA; MUYOBOKE NYIRIBIKOMERE BIZABAKIZA BITYO MWAKIRANE AMABOKO YOMBI ISEZERANO RY’AMAHORO RYAGENEWE MWEBWE, ABAZABAKOMOKAHO N’IBISEKURU BIZAKURIKIRAHO!!!»/Padiri TABARO M.

Umushumba mwiza wemera gusiga umukumbi
akajya gushaka intama imwe yazimiye


Abatagatifu : Esiteri na Mamerita
Mu mibereho y’abantu bariho tubona tukavugana kuko aribo tuzi, tubona hariho uburyo bwo kuyobora buhera ku muntu ku giti cye asabwa kunoza imyitwarire kugira ngo atabangamira abandi, ubuyobozi buboneka mu rugo, ubuyobozi buba ku rwego rw’umudugudu, ubuyobozi bubaho kandi mu matsinda y’abantu bake cyane.
Ubuyobozi kandi butariho n’igihugu nticyagira gahunda n’icyerecyezo, ubu buyobozi kandi ninabwo dusanga ahantu hose hakorerwa imirimo runaka kandi bigakorwa kugira ngo haboneke gahunda no gushyira ibintu mu buryo buhamye.
Muri kamere ya muntu harimo kuva cyera ubuyobozi aho usanga abantu bahatanira kuyobora abandi hakabaho n’ababirasanira hagapfa amamiriyoni y’imbaga y’abantu b’inzirakarengane bazira ubusa. Mu Rwanda muri 1994, muri Sudani y’epfo, muri Centrafrique, muri Syria, muri Crimea ubu irebanisha ay’ingwe Washington na Moscow, kimwe n’ahandi ariko cyane cyane abanyarwanda barimo gushimutwa muri iyi minsi uwakubaza icyo abaturage bazira wagisobanura ???
Ubu butegetsi bwakomotse ku bagereki nibwo ibihugu byose byubakiyeho ingoma zabwo. Abagabo b’abatyazabwenge b’ibitangaza babayeho nka Platon, Socrates, Descartes, n’abandi baromani babihirimbaniye iyo bataza kubaho ubu isi iba iri mu gihitasi idandabirana kubera kubura umurongo ngenderwaho.
Kuri icyi cyumweru cya kane cya Pasika Yezu nawe arakomeza kudusobanurira iby’intsizi ya mwene muntu n’abazamukomokaho yavuye mu cyuya cyashokaga kimanuka ku giti cy’umusaraba cyabambweho agakiza k’isi yose.
Yezu ariko asanzwe azi neza ko ubuyobozi Imana se yamuhaye butarangirira mu ijuru gusa ko ahubwo bugomba no gucungura isi binyujijwe mu bategetsi beza. Inyito UMUSHUMBA MWIZA ni aho ikomoka maze Yezu ubwe akemeza ko ari umushumba mwiza udakangaranya intama yaragijwe na se.
Umushumba mwiza wemera gusiga umukumbi akajya gushaka intama imwe yazimiye
Kuri icyi cyumweru Yezu arikoma bikomeye kandi agaha gasopo abategetsi b’abanyagitugu birirwa bakubita abaturage inkoni kandi nta shema na rito riri  mu gukubitwa inkoni ku byaha utakoze ukabiryozwa ku nyungu za politiki kenshi na kenshi abaturage baba batanazi.
Mu isomo rya mbere Petero arakomeza kudukundisha ingoma ya Kirisitu ari nawe mutegetsi w’iyi si aho ashimangira ko abamwemeye bakamukunda kandi bakaryoherwa no kumuyoboka babigaragarisha ikimenyetso cyo kubatizwa mu isakaramentu rya batisimu.
Mu isomo rya kabiri baratubaza bati : « Byaba birimo shema ki kwishimira gukubitwa inkoni n’umunyagitugu ku byaha utakoze urenganywa kandi umucunguzi w’abantu yarabonetse ku musaraba ?????»
Ivanjiri ntagatifu Yezu ubwe aremeza ko ari umushumba mwiza kandi akaboneraho gusobanura akamaro k’umushumba mu mukumbi yaragijwe kuko mubyo ashinzwe harimo kuwubungabunga ntihagire intama n’imwe izimira ahubwo zose zigahora zishimiye kumuba hafi.
Yezu aremeza ko ariwe nyir’ibikomere byadukijije kandi koko nibyo kuko urebye uburyo amasomo ya Litulujiya ateguye muri iyi minsi ikurikira Pasika biraboneka neza ko Kiliziya ihoza ku mutima abana bayo.
Yezu aravuga ko abashumba bose bakwiye kumwigiraho uko intama zemerwa mu gikumba kandi ko abataragira nkawe abo bitwa abacanshuro batunzwe no gutatanya intama bahawe na Shebuja. Dutekereze : «  Ese u Rwanda rufite umushumba mwiza ??? »
Igisubizo ni Oya kuko iyo aza kuba ari mwiza yari gukora byose kugira ngo abumbire hamwe abanyarwanda uko bakabaye. Mu 1994 FPR ikimara gufata ubutegetsi, hapfuye abantu benshi kandi byari gushoboka ko batari gupfa. Iyo mico rero yo kwica, kubamba, kumanika, gukubita udufuni,amarozi, gushimuta,…ubu bisigaye byeze mu Rwanda nibyo bituma umutware uriho akwiye kwerekwa n’abaturage ikarita y’umutuku.
umushumba mwiza ashobora no guhara ubuzima bwe kugirango arokore intama ze
Umuntu uhatira abantu gusaba imbabzi ku byaha batakoze uwo si umushumba kabone n’ubwo we yabyiyita. Umuntu ukangurira abantu kwica abandi nk’uko Kagame yabivuze ku italiki 12 Mutarama 2014 muri Hoteli Serena uwo si umushumba ni umucanshuro.
Muri iyi Vanjiri Yezu ntabwo adusiga nk’imfubyi mu birebana n’ibisobanuro kuko atubwira umushumba gito we yise umucanshuro uwo ariwe akaboneraho no kudusobanurira umushumba mwiza uwo ariwe ngo hato hatagira uwitera amajeki yifata uko atari cyangwa yitiranya ibititiranywa.
Umushumba mwiza apfira intama ze akazitangira kandi iyo ikirura kije kuzirya ahagarara kigabo akakirukana kandi kikagenda. Umushumba mwiza amenya intama ze kandi nazo zikamumenya. Yezu kandi agira n’icyo avuga ku ntama zazimiye zikeneye byihutirwa imuhwe za Shebuja aho aducira umugani ncamarenga avuga ko yasiga n’igihumbi akajya kuzana imwe yazimiye.
Uyu mugani urasobanura agaciro k’ubutabera muri rubanda. Niba hari uwakoze icyaha mu gihugu si ngombwa kumukubita agafuni, niba hari uwahunze igihugu abona nta mahoro ahafitiye kuko abantu bose batumva ibintu kimwe, si ngombwa kandi nta n’icyo bimaze kumukurikiza abajya kumushimuta nk’uko Kagame n’agatsiko ke ari wo murongo wo kuyobora bihitiyemo ahubwo umugaruza ubugwaneza mukunga ubumwe.
Nyir’ibikomere bizacungura abanyarwanda ninde se ko tubona neza ko ibintu bigeze iwa Ndabaga ? Iki kibazo nicyo kituraje ishinga muri SHIKAMA. Ubu abanyarwanda bose bahangayikishijwe no kumenya uko bizagenda nyuma y’ihirima ry’ingoma ya Paul KAGAME n’agatsiko ke.
Mbere yo kugera aho hose ariko, ahubwo abanyarwanda twari dukwiye kwibaza uko ingoma y’umuntu wica, akagwira uwo bahuye wese; iperereza rya nyirarureshwa rigakorwa nyuma upfa yamaze gupfa uko bizamugendekera.
Nta gushidikanya ko ingoma ya Paul KAGAME izarangira nabi cyane kuko aho kuba umushumba mwiza urinda kandi akabumbira intama hamwe ahubwo yahisemo kuzitatanya ku bushake kuko ntawabura inkunga yo gukora ibyiza kurya ari nawo murage duharanira.
Abayobozi b’u Rwanda twifashishije iyi nyigisho Kiliziya yateguye kuri iki cyumweru bakwiye kwisubiraho bagashyikirana na FDLR kuko yo yemera ko yamaze kurambika intwaro hasi. Ikindi ni uko abategetsi b’i Kigali bakwiye rwose guhagarika ibikorwa byo guteza amakimbirane n’intambara mu karere kose k’ibiyaga bigari kuko nibakomeza gutya bashobora kuzisanga wa mugani uvuga ko UMWANA WANZWE ARIWE UKURA ubasohoreyeho maze bakisanga FDLR ibaye nyir’ibikomere bizakiza abanyarwanda cyane cyane ko mu myaka 20 bamaze mu ishyamba rya Kongo bamenye ubuzima icyo aricyo kurusha uwo ariwe wese n’ubwo bitari ngombwa kujyayo.
Tugomba kandi kwibuka ko Imana ari igitangaza rwose, njyewe njya nibaza ukuntu abantu bamaze imyaka makumyabiri mu mashyamba ya Kongo bakaba batagira uburenganzira na buke hanyuma ntibahabwe ubutabera. Wa mushumba uvuga ko adashobora gushyikirana n’izo ntama zataraye akwiye kwisubiraho kuko FDLR nibatayemerera gushyikirana izataha irwana kandi intambara abanyarwanda tuzi neza ikiguzi cyayo.
Dusabe abashinzwe gufata ibyemezo bikomeye ku gihugu gukora igikwiye cyakura abanyarwanda bose mu icuraburindi umucyo ukongera ukaturasira. Nyiribikomere bizahoza u Rwanda amarira tumutegeye amaboko kandi twiteguye kumutera inkunga ishoboka.    
Ku babyizera, dukomeze tuvugire hamwe ISHAPULE Y’IMPUHWE Z’IMANA turonkere isi yose umukiro : «Yezu wacu tubabarire ibyaha byacu kandi uturinde umuriro w’iteka, igarurire Roho z’abantu bose kandi uziyobore inzira y’ijuru cyane cyane wite ku bakeneye impuhwe zawe  maze ubabarire Roho ziri mu Purugatori n’iz’abanyabyaha b’isi yose. Amina!!! » (x10)
ABATAGATIFU B’ICYUMWERU GITAHA : Kubera ukuntu hari abanyarwanda benshi batazi umunsi wa bazina wabo mutagatifu, muri SHIKAMA twiyemeje kujya tubabwira ABATAGATIFU B’ICYUMWERU GIKURIKIRAHO kugira ngo mujye musabirana :
Kuwa mbere taliki 12 Gicurasi ni Mut. Akili, Neri na Pangarasi. Kuwa kabiri taliki 13 Gicurasi ni Mut.Yolanda, Hiberiti, Mariya Mazarelo na Dominiko. Kuwa gatatu taliki 14 Gicurasi ni Mut. Matiyasi. Kuwa kane taliki 15 Gicurasi ni Mut. Diyonizi na Vigitori. Kuwa Gatanu taliki 16 Gicurasi ni Mut. Obaridi, Honorata, Yohani Nepomusenti na Nepomusenti. Kuwa Gatandatu taiki 17 Gicurasi ni Mut. Pasikali. Ku Cyumweru gitaha taliki 18 Gicurasi ni Mut. Yohani wa mbere, Venanti, Diyesikori, Eric na Juliyete.  

Padiri TABARO M.
shikamaye.blogspot.no
shikama ku kuri na Demukarasi( SKUD)

No comments:

Post a Comment

Muvandimwe, nshuti ya SHIKAMA, turagushimira cyane umuganda utanga wo kubaka URWANDA rushya ubinyujije mu bitekerezo byawe( Komanteri). Kugirango turwanye urukungu rw'Agatsiko ni ngombwa ko buri komanteri ibanza gusuzumwa. Yohereze, irahita ijya ku rubuga mu minota mike niba idatandukira( kuvuga ibitajyanye n'inyandiko), itukana, cyangwa yuzuyemo uburere buke.

Wipfusha komanteri yawe ubusa ukoresha "ANONYMOUS", himba izina urikomeze kuko hari ibihembo mu Kuboza 2016 ku bantu 3 bazaba babaye indashyikirwa mu gutanga ibitekerezo. Dukomeje kubashimira ubwitange n'umurava muhorana. IMANA Y'I RWANDA ihorane namwe iminsi yose.

Dg NKUSI Yozefu
www.shikamaye.blogspot.com
Uharanire ko Ukuri gusimbura ikinyoma.
Email: mahoriwacu@gmail.com; tel: +4745564355