Ejo tariki ya 13/5/2014 niho Minisitiri w'Ingabo n'umutekano wa Tanzania yari mu nteko nshingamategeko y'icyo gihugu ngo asobanurire intumwa za rubanda uko ingengo y'imari ya minisiteri ayobora ya 2014/2015 iteye. Nkuko bitangazwa n'ikinyamakuru UHURU cya none tariki ya 14/5/2014, uyu mininsitiri tuvuze hejuru Dr Hussein Mwinyi yasobanuriye abadepite ko hagomba kugurwa ibikoresho bishya bya gisirikare harimo ibimashini kabuhariwe n'indege by'intambara. Bityo akaba abasaba guhitisha ibyo yasabaga ku neza ya Tanzania n'abaturage bayo. Yahise abatangariza ko ingabo za Tanzania ziteguye zikaba zitegereje gusa amabwiriza y'umugaba mukuru w'ingabo nyakubahwa Jakaya Mrisho Kikwete. Yanavuze ko Kikwete ari umuyobozi wihangana akanashishoza, isi yose ikazajya imwibuka nk'umugabo w'intwari.
Ikindi uyu muyobozi yamenyesheje abadepite ni uko urubyiruko rumaze iminsi ruhabwa imyitozo ya gisirikare hafi ya rwose rwahise ruhabwa akazi mu gisirikare; ni ukubvuga 7,064 naho 155 basigaye bagahabwa akazi ahandi harebana n'umutekano nko ku bibuga by'indege no mu birombe bacukuramo amabuye y'agaciro. Ikindi ni uko yahise anatangariza Inteko ko abanyeshuri bose barangije ayisumbuye bagomba guhita bajya mu gisirikare ku itegeko atari ku bushake nkuko byari bimaze igihe bikorwa; ibi bikaba bireba abasore n'inkumi bagera kuri 45,000.
Ibyanya bya gisirikare muri Tanzania bikomeje kwigabizwa
Ikinyamakuuru UHURU kibajije Dr Hussein Mwinyi ku byerekeranye n'ibyanya bya gisirikare bikomeje kwigabizwa mu gihugu cye, Dr Hussein yasubije ko iki gikorwa gikomeje anarondora ahamaze kwibasirwa: Tondoroni( Pwani), Monduli( Arusha), Kimbiji(Dar es salaam), Chita(Morogoro), Itaka na Uyole(Mbeya), ikibuga cy'indege na Llemela( Mwanza) na Kasakasaka (Unguja).
Ikarita y'uturere twa Tanzania |
Jakaya Kikwete amaze iminsi mike azenguruka mu karere atabaza.
Iki kibazo kiri hagati ya Tanzania n'u Rwanda gihangayikishije isi; perezida wa Angola J. Eduardo Dos Santos wari umaze iminsi adacana uwaka n'u Bufaransa aherutse kugenderera icyo gihugu mu ruzinduko rw'akazi. Baganiriye n'umkuru w'Ubufransa Francois Hollande ukuntu icyo gihugu ngo cyagurisha intwaro Angola harimo n'indege z'intambara, ariko ntawahakana ko batavuze no ku kavuyo u Rwanda rukomeje gutera mu karere. Akimara kuva mu Bufaransa J. Eduardo Dos Santos yahise asurwa na Perezida Jakaya Kikwete wa Tanzania wavuyeyo ahita yerekeza muri RDCongo kubonana na Joseph Kabila, abo bombi ngo bakaba baraganiriye ku mutekano mu karere.
Kikwete aherutse guhamgara Barack Obama amubwira ko Pawulo Kagame ashaka kumutera, Barack Obama yahaye gasopo Kagame arakaye yohereza abajya kwica Rukokoma i Buraya
Nkuko amakuru yizewe dukesha umwe muri maneko za hafi za Kagame amaze iminsi 4 atugezeho abivuga, Kikwete ngo aherutse gutabaza Obama amubwira ko Kagame ashaka kumutera amubaza uko azabyifatamo. Perezida wa Leta Zunze ubumwe z'Amerika, yahise ahamagara Kagame amubaza ibyo arimo, ahita amuha gasopo amubwira ko iryo terabwoba rye mu karere agomba guhita arihagarika. Kagame nawe ngo umujinya wahise umufata, ahita ahamagara umwicanyi we, Umufumbira Jack Nziza maze amutegeka gushaka vuba na bwangu abajya kwica Rukokoma i Buraya kuko ngo ariwe umutera ibyo bibazo byose. Ariko ntibyamuhiriye nko kwa nyakwigendera Koloneli Patirike Karegeya kuko abasore yari ahaye ubutumwa bw'amaraso bageze i Nairobi bagasezerana ko ibyo kwica babivamo bakiyakira ubuhingiro i Buraya, bikaba ariko byagenze. Muri Shikama tukaba dukuriye aba basore ingofero, ntabwo ari byiza ko Abagande bakomeza gukangurira abanyarwanda kumena amaraso y'abavandimwe babo, ku nyungu zabo na Kagame.
Ngayo nguko, biragaragara ko mwene Rutagambwa atazava ku izima ngo ashyikirane an FDLR n'abandi twese tutumva ibintu nkawe, ngo amahoro asagambe mu karere; arakibeshya ko ibyo ashaka byose azajya abigeraho ku ruhembe rw'umuheto!. Ibi biriho biraba mu gihe ibinyamakuru byo muri RDCongo bimaze iminsi bitangaza ko FDLR yemeye ku mugaragaro ko izashyira intwaro hasi kuri 30/5/2014. Ese mama abanze kuzishyira hasi Isi yose icyumva ikinyoma cya Kagame na USA, ubu aba bombi bageze ayo ifundi igira ibivuzo niho bazazishyira hasi? Ese Leta ya RDCongo yo izakomeza kwihanganira ko Kagame akomeza gutera akavuyo mu gihugu cyabo yitwaje FDLR; iyo tariki nigera FDLR ntishyire intwaro hasi ngo yishyire mu maboko ya Kagame uriho usamba, RDCongo na MONUSCO bazabyifatamo bate? Ese Kagame yizeye ko nibamutera ya nkunga umwami w'abidishyi Kaguta Y.Museveni yamwemereye i Kigali kuri 7/4/2014 azayimuha? Tanzania se yo izemera guhora ikorwa mu jisho n'agahugu nk'u Rwanda gategekwa na Mafia yagize uruhare rukomeye mu gutereka ku butegetsi? Uko biri kose ntawarangiza atavuze ko igisubizo cy'ibibazo byo mu karere kiri mu guhirima kwa Kagame n'ingoma ye byanze bikunze. Abanyarwanda bati Nyamwanga kumva ntiyanze kubona bakongera bati inkuruzi ya cyane ica imigozi.
SHIKAMA, Uharanire ko Ukuri Gusimbura ikinyoma
Nkusi Yozefu
shikamaye.blogspot.no
Shikama ku Kuri na Demukarasi (SKUD)
No comments:
Post a Comment
Muvandimwe, nshuti ya SHIKAMA, turagushimira cyane umuganda utanga wo kubaka URWANDA rushya ubinyujije mu bitekerezo byawe( Komanteri). Kugirango turwanye urukungu rw'Agatsiko ni ngombwa ko buri komanteri ibanza gusuzumwa. Yohereze, irahita ijya ku rubuga mu minota mike niba idatandukira( kuvuga ibitajyanye n'inyandiko), itukana, cyangwa yuzuyemo uburere buke.
Wipfusha komanteri yawe ubusa ukoresha "ANONYMOUS", himba izina urikomeze kuko hari ibihembo mu Kuboza 2016 ku bantu 3 bazaba babaye indashyikirwa mu gutanga ibitekerezo. Dukomeje kubashimira ubwitange n'umurava muhorana. IMANA Y'I RWANDA ihorane namwe iminsi yose.
Dg NKUSI Yozefu
www.shikamaye.blogspot.com
Uharanire ko Ukuri gusimbura ikinyoma.
Email: mahoriwacu@gmail.com; tel: +4745564355