Pageviews all the time

Kwamagana Ishimutwa n'iyicwa ry'Abaturage: ISHYAKA PRM/MRP - ABASANGIZI RIRAMAGANA INYEREZWA N’IYICWA RY’ABANTU RYEZE MU RWANDA MURI IKI GIHE



Nk’uko byatangajwe n’ibinyamakuru byo mu Rwanda birimo ikinyamakuru IZUBA RIRASHE cyo kuya 16/05/2014, hirya no hino mu Rwanda abantu bashize bashimutwa na Leta ya FPR – Inkotanyi yagakwiriye kuba irengera rubanda, bakaburirwa irengero. Nk’uko ishyaka PRM/MRP-ABASANGIZI ryabyanditse mu mahame - remezo yaryo ku rupapuro rwa 20 mu ngamba yaryo yo “Gushyira ingufu mu kubahiriza uburenganzira busesuye bw’Abanyarwanda bose kuko aribo ngufu z’igihugu, kuko ari bo bukungu bwa mbere bwacyo”, abantu kunyerezwa bakaburirwa irengero ni ikintu ishyaka ryacu rirwanya cyane kuko kivutsa u Rwanda n’abanyarwanda ubukungu bwabo bwambere y’ibindi byose ari bwo ABANTU.


Minisitiri wa leta ya FPR - Inkotanyi Musa Fazil Harerimana arabeshya abanyarwanda n’amahanga ngo “Guverinoma y’u Rwanda ihangayikishijwe n’amakuru arebana no kubura kw’abantu muri iki gihe” ngo “ Polisi y’Igihugu yakajije iperereza ku bantu baburiwe irengero” kandi iyo polisi yitwa iy’Igihugu n’urwego rw’iperereza rya gisilikare DMI ari bo banyereza abantu buri gihe kuva mu 1994 bakabica mw’ibanga k’uburyo ababo batazamenya uko byabagendekeye. Hari inama mpuzamahanga yabaye muri Amerika kw’iburarengero ry’abantu kw’isi (forced disappearances followed by death/disparitions forces suivies d’assassinats secrets), imyanzuro yayo irangiza yemeza ko “u Rwanda ari cyo gihugu cya mbere kw’isi gifite abantu benshi banyerezwa n’inzego z’umutekano zikabica mw’ibanga ntihazagire urabukwa”.

Ibi bintu byo kunyereza abantu bakabura irengero si bishya mu Rwanda nk’uko tumaze kubivuga kuko biri muri mudus operandi ya FPR/APR/RDF Inkotanyi ikoresha mu kwica abantu kuva mu 1994 kugeza ubu. Muribuka ko muri aya mezi ashize byari bimaze iminsi bivugwa mu ntara y’Iburengerazuba akarere ka Rubavu (Gisenyi) abaturage batabaza kubera abantu babo barigiswa buri gihe n’abagize inzego z’umutekano za leta ya FPR Inkotanyi. Bariya bose banyerezwa, abazwi n’abatazwi, polisi y’u Rwanda iba ibiziranyeho n’urwego rukuru rw’iperereza rya gisilikare DMI kuko babipangira hamwe (coordination). Muzarebe iyo umuntu yaburiwe irengero bigasakuza kubera ko wenda azwi nk’umuririmbyi Kizito Mihigo cyangwa umunyakuru wa radio Cassien Ntamuhanga, polisi ivuga ko itazi iby’uwo muntu ko idashobora kumenya ibibera muri buri rugo mu Rwanda, ko igiye gukora iperereza (kandi iyo polisi izi neza ko ari DMI yanyereje uwo muntu). Hashira icyumweru, wa muntu (nk’uko byagendekeye Kizito na Ntamuhanga) ukabona ngo ari mu maboko ya polisi y’igihugu. Mwibuke polisi y’u Rwanda ikora ikinamico ryo kujijisha, abapolisi bambaye ibisarubeti bidasanzwe n’ibintu mu maso byambarwa n’abagiye ahantu hakekwa ko hashobora guturikira igisasu igihe bafunguraga imodoka ya Cassien Ntamuhanga witwaga ko yaburiwe irengero imodoka ye ikaba yarashoboroga kuba yasize ayiteze igisasu. Nyamara polisi yakoze ibyo byose byo kujijisha rubanda n’amahanga kandi yari izi neza ko ari DMI yashimuse nyir’imodoka ari we Ntamuhanga.

Abantu benshi baribaza impamvu iby’inyereza no kubura irengero ry’abantu byafashe indi ntera kugeza aho Leta ya FPR Inkotanyi isanzwe ibikora n’ubundi, izanamo amagambo y’ubushinyaguzi ibeshya ngo “ihangayikishijwe no kuburirwa irengero kw’abantu” kandi ari yo ibashimuta. Muri leta nk’iyi ya FPR irangwa n’igitugu, urugomo no kwica abantu (a police state/un Etat policier), guhera ku gisilikare gisanzwe, igisilikare kidasanzwe kirinda Perezida Kagame, inzego nkuru z’iperereza rya gisilikare DMI, polisi y’igihugu, inkeragutabara(reservistes), Local Defense Forces, n’Intore za Kagame n’abakada ba FPR Inkotanyi, nta kintu gikorwa nka kiriya cyo kunyereza abantu no kubica batakizi. Iyo icyo kintu kirimo gukorwa, bo bigira nyoni nyinshi bakajijisha kandi ari bo mu by’ukuri baba barimo kuzuza umugambi wabo uba waratekererejwe muri DMI no ku kicaro gikuru cy’umuryango wa FPR Inkotanyi.

Iri nyerezwa ry’abantu bicwa mw’ibanga bakaburirwa irengero kandi, rikajije umurego muri ibi bihe kubera amagambo yo KWICA yatangiye kuvugwa cyane na Perezida wa Repubulika Paul KAGAME guhera taliki ya 05/08/2010 i Gatsibo aho yavuze ko “ we na FPR bababuye ko iyo bakubise bakubita mu kico bakagusha”, taliki ya 30/6/2013 avuga ko “uwajya kumwitakana ngo yishe mw’izina rye, ngo ni we wamutegetse kwica (abahutu cyangwa abatutsi) atamwihorera gutyo ahubwo yamwica ari we; ko afite igihe we ubwe azagena akica Perezida Kikwete wa Tanzania”; ko “abantu badakwiye guterwa isoni n’uko hari abavuga ngo nibo bishe Colonel Karegeya kandi ahubwo ari byo bakwiye kuba bakora nk’uko yabitangarije mu masengesho y’umwaka taliki ya 12/01/2014”. Ibi byose yongeye no kubisubiramo mw’ijambo rye yabwiye abapolisi i Gishari taliki ya 17/03/2014. Ni nabwo yavuze ngo “Ntabwo ndi umuririmbyi wo gushimisha abagirira u Rwanda nabi”, aningura umuhanzi w’umuririmbyi Kizito Mihigo wari umaze iminsi mike asohoye indirimbo yise “Igisobanuro cy’urupfu” ari nabwo yahise amushumuriza DMI na Polisi y’Igihugu ngo zimugendeho kugeza igihe yaburiwe irengero hagati y’italiki ya 4/04/2014 – 10/04/2014.

Nk’uko Perezida Kagame Paul yigeze kubyivugira ubwe, :”amagambo arica”. Ay’uwo ari we wese, n’aye ubwe. Biriya ahoramo byo “guhangana no kwica” avuga ngo ni byo yatorewe nibyo yarahiriye kuri Stadium Amahoro, ntibisiga ubusa. Mu kinyarwanda baca umugani ngo “Umwera uturutse i Bwami bucya wakwiriye hose”. Ariya magambo yo kwica aho kuzana ihumure n’amahoro mu gihugu, ni uburozi aba agaburira abanyarwanda bose. Ab’inkwakuzi baba baburiye vuba kandi bashaka ko Perezida wa Repubulika abashima, ubu bahise birara mu bikorwa byo kunyereza no guhotora abantu. Ubu bose barashishikaye, ari abakozi ba DMI babisanzwemo n’ubundi kuko ari wo mwuga wabo (une machine de repression, une machine a tuer/repression machine, killing machine), ari abapolisi baba bari kw’isiri na DMI muri ubwo bwicanyi, ari inkeragutabara, ari local defense, ari intore n’abakada ba FPR Inkotanyi, mbese bose ubu barahagurutse ngo bivune umwanzi nk’uko Umukuru w’Igihugu yababwiye guhangaga, buri wese aho ari, mu byo akora ,mu rwego arimo ,no mu byo ashoboye.

Ishyaka PRM/MRP-ABASANGIZI ribabajwe n’abantu banyerejwe n’abarimo banyerezwa ndetse abenshi muri bo bakicwa hirya no hino mu gihugu, cyane cyane mu mugi wa Kigali no mu nkengero zawo, mu karere ka Musanze( Ruhengeli), akarere ka Rubavu (Gisenyi), n’ahandi. Twifatanije n’imiryango y’abafite ababo baburiwe irengero.
Umuti waba uwuhe? Ni uko leta mpotozi ya FPR Inkotanyi yavaho igasimburwa n’indi leta nshya ibereye abanyarwanda bose, itavangura, idatonesha bamwe ngo itoteze abandi, leta yubaha kandi yubahiriza uburenganzira n’ubuzima bwa buri muntu, bwa buri munyarwanda; leta yo kugangahura kiriya gihugu.

Bikorewe i Savannah, Georgia muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika taliki ya 20/05/2014

Dr. Gasana Anastase, perezida w’ishyaka PRM/MRP-ABASANGIZI;
Mr. Mukeshimana Isaac, Visi-Perezida ushinzwe ibya politiki;
Mr. Batungwanayo Janvier, Visi-Perezida ushinzwe ihuzabikorwa.
Abashaka kutwandikira mugira icyo mutubaza cyangwa se mutwungura ibitekerezo, email yacu ni : abasangizi@gmail.com

No comments:

Post a Comment

Muvandimwe, nshuti ya SHIKAMA, turagushimira cyane umuganda utanga wo kubaka URWANDA rushya ubinyujije mu bitekerezo byawe( Komanteri). Kugirango turwanye urukungu rw'Agatsiko ni ngombwa ko buri komanteri ibanza gusuzumwa. Yohereze, irahita ijya ku rubuga mu minota mike niba idatandukira( kuvuga ibitajyanye n'inyandiko), itukana, cyangwa yuzuyemo uburere buke.

Wipfusha komanteri yawe ubusa ukoresha "ANONYMOUS", himba izina urikomeze kuko hari ibihembo mu Kuboza 2016 ku bantu 3 bazaba babaye indashyikirwa mu gutanga ibitekerezo. Dukomeje kubashimira ubwitange n'umurava muhorana. IMANA Y'I RWANDA ihorane namwe iminsi yose.

Dg NKUSI Yozefu
www.shikamaye.blogspot.com
Uharanire ko Ukuri gusimbura ikinyoma.
Email: mahoriwacu@gmail.com; tel: +4745564355