Pageviews all the time

Ibinshengura. Ese ubugome bwa Mariam wafungiye mu isanduku imyaka itatu yose umwana Nasra afite amezi 9 hari aho butaniye n'ubwa Kagame wavukije umwana w'amezi 10 konswa igihe yashimutaga nyina Ingabire Yozefina kuri 21/4/2014 avuye kugemurira umuntu muri 1930 kugeza na n'ubu umwana akaba atarabona nyina?

Uyu mugore ni umugome

 Mariam, umugabo

 w'ishati ya bururu ni Rashid 

Mvungi se wa Nasra mubona aha


Ku isi  hose, umwana ahabwa uburenganzira busumba ubw'abantu bakuru: kuvurirwa ubuntu, gushaka abamuhagararira mu mategeko iyo uburenganzira bwe bwahonyowe, gutabarizwa na buri wese ubonye ko abangamiwe mu bureganzira bwa muntu, guhabwa uburezi bw'ibanze ku buntu mu bigo bya Leta, n'ibindi byinshi tutarondoye. Umuco nyarwanda nawo ntiwasigaye inyuma mu kwerekana ko umwana ari agati kadacanwa, ibi tukaba tubisanga mu migani myinshi yaba imiremire cyangwa iy'imigenurano. Mu migani miremire twavuga nk'uwitwa Nyamutegerakazazejo wari utuye i Gihinga na Gihindamuyaga, aho werekana ko ineza n'inabi ugirira rubanda umwana uzasiga azabisanga imbere. Mu migufi twavuga nka: umwana ni umutware cyangwa utazi umukungu yima umwana.

Si mu bantu kandi gusa kuko tubona ko n'inyamaswa zose ziha umwana uburinzi n'urukundo bidasanzwe kuva avuka kugeza ashobora kwibeshaho mu muryango avukamo. Mu gihe inyamaswa twita ko tuzirusha ubwenge, hari abantu benshi ubu bakorera abana ibikorwa inyamaswa n'imwe idashobora gukora.Twabagejejeho kenshi aha kuri Shikama inyandiko zamaganaga ibikorwa by'urukozasoni Leta ya FPR na Kagame baheruka gukora basenyera hejuru ababyeyi bariho bonsa ibibondo! Ubu noneho Shikama irabagezaho inkuru y'umuryango wo muri Tanzania wafungiye umwana w'amezi 9  mu gisanduku imyaka itatu yose igereranya n'igikorwa cy'urukozasoni Kagame aherutse gukora ubwo yashimutaga umubyeyi wonsaga ikibondo cy'amezi icumi gusa kuri 21/4/2014, ubu umwana akaba yaravukijwe uburenganzira bwe bw'ibanze na Kagame kugeza na n'ubu twandika iyi nkuru kuko nyina warigisijwe na FPR ataraboneka.

Mariam n'umugabo we Mtonga Ramadhani bafungiye umwana Nasra Mvungi mu isanduku nyina amaze gupfa kugirango atabanduza SIDA.
Umwana Nasra Mvungi nyina yitabye Imana afite amezi 9 gusa maze ahita ajyanwa kwa nyina wabo Mariam ngo amurere, naho se w'uyu mwana  Rashid Mvungi umukozi wa Leta mu ntara ya Murogoro ho muri Tanzania, yahise yirongorera undi mugore ahita yibagirwa wa mwana! Mariam yaje gutura i Murogoro mu mujyi  muri 2010 dore ko n'umugabo we ari umucuuruzi aho i Murogoro.  Abaturanyi ngo ntibigeze bamubonana umwana na rimwe kandi nabo akababwira ko nta mwana ahafite.
Uyu mugore ni umugome Mariam, umugabo w'ishati ya bururu ni Rashid Mvungi se wa Nasra mubona aha

Igitangaje ni uko mu gihe cya ninjoro, bumvaga umwana arira cyangwa akorora. Abaturage bavuga ko bamaze igihe batekereza ko Mariam ari umurozi, akaba afite amajyini , kuko bibazaga ukuntu bumva amajwi y'umwana urira cyangwa akorora ntibamubone ku manywa atambana n'abandi bana! Ariko nyuma y'imyaka itatu ngo hari uwavumbuye ko Mariam afite umwana yahishe akaba atamwuhagira ntanamureke ngo asoke hanze. Nibwo abayobozi b'inzego z'ibanze baje kureba Mariam bamubaza umubare w'abana afite, maze atangira kuvugana ubwoba ababwira ko afite 2 gusa. Wa mwana wahishwe yahise yitsamura aranakorora maze abayobozi bahita binjira ku ngufu. Basanze umwana yarahindanye, yararaga akanirirwa mu gisanduku, akaba ariho annya akananyara, akaba ariho ahererwa ibiryo n'amazi ku buryo uwo mwanda wose wamutwitse.

Abaturage bashatse kwica Mariam Polisi iratabara
Abaturage bakibibona, buri wese yahise azana inkoni abandi amabuye ngo bice uwo mugome. Polisi yahise ihasesekara itwara uwo mugore kumurindira umutekano muri gereza we n'umugabo we ubu bakaba bafunganywe bashinjwa ubwicanyi bwakorewe umwana binyuranyije n'itegeko rirengera abana ry'aho ryo muri 2009.

Se w'umwana nyuma yo gutanga ubuhamya bunyuranye ejobundi kuri 21/5/2013, yahise abura kuri 22/5/2014
Se w'umwana kuri 21/5/2014 yabwiye ikinyamakuru Habari leo ko atajyaga ajya kureba uwo mwana kuko nyina amaze gupfa ngo umwana yahawe abo mu muryango wa nyina ngo bamwiteho we akirongorera undi mugore, usibye ko we ngo yajyaga yohereza amafranga. Nyuma y'igihe gito avuze ibyo,  yahise atangariza ikindi kinyamakuru ko yajyaga ajya gusura uwo mwana yahagera bakamubwira ngo araryamye cyangwa ngo yagiye gukina n'abandi bana. Turabibutsa ko uyu mwana yabonywe n'abaturage b'aho i Murogoro  bwa mbere kuri 21/5/2014 kandi Mariam yarahageze muri 2010.  Polisi ubu iratangaza ko se wagombaga kuyitaba ejo ngo agire ibyo abasobanurira ubu yahise abura na telefoni ye igendanwa akayikuraho.

Umwana yarangiritse cyane
Abaganga bariho bakurikirana umwana mu bitaro by'akarere bya Murogoro, ejo niho bacishije Nasra mu cyuma ( X- ray) basanga amagufka ye menshi yaravunaguritse, ariko bakaba batazi impamvu.Ikindi ni uko uyu mwana yaremaye ingingo nyinshi, abaganga bakaba bavuga ko ibi bishobora kuba byaratewe no kutonka bihagije, kutabona umwuka mwiza wo hanze ( okisijeni),  no kutabona urukundo;  ikindi ngo ni uko uyu mwana nta nkingo z'abana yahawe, wongeyeho n'indwara zindi yaba yarahuriye nazo mu isanduku nk'umusonga na malaria. Abaganga ba Murogoro baravuga ko Nasra agomba koherezwa  mu bitaro bikuru bya Muhimbili kugirango bakomeze basuzume ibyo bibazo by'amagufka. Umunyamakuru wa Habari Leo ejo niho yasanze Nasra mu bitaro maze asanga umwana ngo amaze gucangamuka nkuko abivuga, amubajije uko amerewe amubwira ko ababara mu gituza.
Nasra mu bitaro by'i Murogoro

Nasra yavunaguritse amagufka
Ubugome bwa Mariam n'umugabo we burangana n'ubwa Kagame na FPR.
Kimwe mu bintu bibi abanyarwanda bazajya bibukiraho ububi bw'ingoma ya Kagame na FPR bakayivumira ku gahera, ni ukuntu yabujije impfubyi zarererwaga  mu bigo by'abagiraneza bitandukanye, maze agategeka ko ngo buri mwana arererwa mu muryango. Abo bana benshi bari bafashwe neza muri iyo miryango, uwakora amatohoza yasanga abenshi batari kure y'uko Nasra yari afashwe muri iyi myaka itatu amaze mu muryango wa nyina nkaswe abandi bahabwa n'imiryango badafitanye isano.
Ikindi cyerekana ubugome bwa FPR na Kagame ni ukuntu baherutse gusenya amazu ababyeyi bariho bonkerezamo abana ibi bikaba nta handi byaba mu isi ya Rurema usibye mu Rwanda rwa Kagame. Ariko noneho ibintu birarushaho kuba agahomamunwa ubwo Kagame asigaye ashimuta n'ababyeyi bonsa impinja atitaye ku ngaruka mbi ku mwana na nyina nkuko tugiye kubibona.
Ubugome bwa Mariam bungana n'ubwa FPR na Kagame  basenyera hejuru ababyeyi bonsa ibibondo!
Kagame aherutse gushimuta Ingabire Yozefina kuri 21/4/2014 wonsaga ikibondo cy'amezi 10
Nkuko urubuga  Izuba Rirashe ruherutse kubitangaza kuri 16/5/2014, Ingabire Yozefina yagiye kugemurira Ndoliya Jemusi ufungiye muri 1930 i Kigali i saa sita z'amanywa asize mu rugo umwana w'ammezi 10, umugabo we HARERIMANA Gerigori  n'umwana we bamuheruka ubwo kugeza n'ubu SHIKAMA ibagezaho iyi nyandiko akaba ataraboneka.Nkuko Harerimana yabitangarije Izuba rirashe kuri 16/5/2014,umwana ubu ngo arara arira kandi ngo ubu atunzwe n'igikoma gusa. Uyu mugabo ngo yitabaje igipolisi cya Kagame na FPR ngo kimufashe gushaka uwo mubyeyi ariko ngo ntacyo kiramutangariza. Ibi rero ntibitangaje kuko mu Rwanda ubu ni igitangaza gutarabuka ukagaruka mu rugo amahoro ku buryo na Minisitiri ushinzwe umutekano w'Agatsiko ka Kagame Mussa Fazil aherutse kwitangariza ubwe ko iri shimuta mu gihugu byari bizwi ko ngo kiri mu bifite umutekano ku isi gihangayikishije Leta.

Impamvu iyo ariyo yose yakura umwana kuri nyina ataracuka ni ubwicanyi bugomba kwamaganwa na buri wese, SHIKAMA ikaba isaba KAGAME n'Agatsiko kurekura Ingabire akajya konsa umwana.
Twese twarabyawe, turonswa, twahaga amashereka tugakebuka tukareba uyaduhaye tukamusekera nawe akadusekera, tugakina bigatinda,byanyuzamo akaturirimbira, nyuma tugahondobera kugeza dusinziriye tukajyanwa kuryama. Umwana utanyuze muri iyi nzira bimugiraho ingaruka ku mubiri ntetse na roho. Nkuko abaganga ba Morogoro babyemeje, kutonsa umwana ni ubwicanyi nk'ubundi kabone n'iyo wamuha za Guigoz cyangwa ibindi biryo bikorerwa mu nganda, hari intungamubiri ziri mu mashereka utabisangana.Ikindi ni uko urukundo rw'ibanze umwana arukura ku ibere no ku bibero bya nyina; abagiye bavutswa ibyo ku mpamvu zinyuranye usanga bibagiraho ingaruka iyo bakuze nko guhorana umushiha, guhangayika cyane, kutihangana, ndetse umuntu akaba yavamo umugome cyangwa icyihebe. Ibi kandi tuvuze si ku bantu gusa ubisanga kuko no mu nyamaswa hafi ya zose ari ko bigenda. Imbyeyi iyo imaze konsa, irigata iyayo, bikanakina, ibi bikaba biri mu rwego rwa rwa rukundo rugoma kuva ku ibere. Ikindi ni uko umubyeyi wabujijwe konsa nawe bishobora kumuviramo indwara mu mubiri no muri roho.  Kagame rero n'Agatsiko niba baravutse ku cyuma, byibura nibarebe inyamaswa batunze uko zibigendekera iyo zitonkeje izazo maze bikubite agashyi barekure aka kanya Ingabire ajye konsa umwana.Kandi ibibaye kuri Nasra bibabere isomo boye gukomeza kubuza impfubyi amahoro bazitesha abiyemeje kuzirera;  keretse nabyo niba ari umushinga mushya dore ko FPR na Kagame ntacyo batabyazamo inoti!

Nkusi Yozefu
shikamaye.blogspot.no
Shikama ku kuri na Demukarasi( SKUD)
______________________________________________________________________________

Umugereka: IZUBA RIRASHE :Leta ya Mussa Fazil ihangayikishijwe n'ishimutwa ry'abantu i Kigali naho Leta ya Kagame ikabinyomoza!(kanda aha hasi usome inkuru y'Izuba Rirashe kuri iki kibazo)





No comments:

Post a Comment

Muvandimwe, nshuti ya SHIKAMA, turagushimira cyane umuganda utanga wo kubaka URWANDA rushya ubinyujije mu bitekerezo byawe( Komanteri). Kugirango turwanye urukungu rw'Agatsiko ni ngombwa ko buri komanteri ibanza gusuzumwa. Yohereze, irahita ijya ku rubuga mu minota mike niba idatandukira( kuvuga ibitajyanye n'inyandiko), itukana, cyangwa yuzuyemo uburere buke.

Wipfusha komanteri yawe ubusa ukoresha "ANONYMOUS", himba izina urikomeze kuko hari ibihembo mu Kuboza 2016 ku bantu 3 bazaba babaye indashyikirwa mu gutanga ibitekerezo. Dukomeje kubashimira ubwitange n'umurava muhorana. IMANA Y'I RWANDA ihorane namwe iminsi yose.

Dg NKUSI Yozefu
www.shikamaye.blogspot.com
Uharanire ko Ukuri gusimbura ikinyoma.
Email: mahoriwacu@gmail.com; tel: +4745564355