Twumvikane: "icyaha ni gatozi" |
Kugirango Kagame Paul yerekane ko gahunda ya ndi umunyarwanda ayikomeyeho, yategetse abahutu bari mu myanya yo hejuru yabateretsemo, gutangira gusaba imbabazi batarya iminwa. Bamwe bicujije impamvu bavutse ari abahutu, abandi basaba imbabazi z'ibyo ba se bavuze kandi bari bataranavuka icyo gihe byavugwaga, abandi bavuga ko bazaba bazisaba nka Rucagu, abandi bavuga ko icyaha ari gatozi nka Berinarudo Makuza, Kagame yagize iteme ryo gusenya ishyaka rya MDR, akamugororera kumugira Minisitiri w'intebe, ubu akaba ari visiperezida wa SENA.
Muribuka ko Shikama yigeze kubagezaho inyandiko inenga isaba ry'imbabazi rya Misheli makuza wari umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y'ububanyi n'amabanaga mu mezi ashize, wasabye imbabazi ngo z'amagambo se Anasitazi Makuza yavuze anenga ingoma ya cyami. Uyu mugabo ariko ntibyabujije ko Kagame amwubikira imbehe nyuma yo gusaba imbabazi, kuko yahise yirukanwa ku mwanya w'ubuyobozi nako w'ubutegetsi yarimo. Mukuru we rero Berinarudo Makuza wavuze ko icyaha ari gatozi ubu nawe yatangiye kuyacekwa.
Amakururu yizewe Shikama yohererejwe n'umuntu wo mu iperereza wegereye cyane Perezida Kagame mu Rugwiro, aremeza ko Berinarudo Makuza amaze iminsi itanu ashimuswe ku itegeko rya Kagame.Muribuka ko Shikama yigeze gusohora inkuru yibaza icyo Kizito Mihigo yaba yemeye kugirango abe yarekuwe. Hari abibajije bati ese yigeze arekurwa! Nibyo, byarabaye, yarekuwe igihe gito. Ikindi Shikama ibibutsa ni inyandiko zasotse ku rubuga rwa FPR na Kagame igihe.com Kizito amaze gufatwa, aho rwagiraga ruti: " hari n'abandi bari mu buyobozi( ndlr: ubutegetsi) nabo bashobora kuzafatwa muri iki cyaha cya Kizito na bagenzi be." Mu gihe rero Kizito yari ku kandoyi, Kagame yamutegetse kubeshyera Berinarudo Makuza ko nawe yari mu mugambi wo guhirika ubutegetsi no kwica abategetsi bakomeye afatanyije na RNC na FDLR kugira ngo MAKUZA afungwe cyangwa yicwe. KIZITO yarabyanze avuga ko atarota ahemukira Berinarudo Makuza.
Ubwo KIZITO yarekurwaga gato yagiye gusura Berinarudo Makuza mu rugo ahita abimubwira. Berinarudo Makuza akibyumva yahise ashaka uko yahunga ariko ntibyamushobokera. Kagame yaje kubimenya niko guhita ategeka ko Berinarudo Makuza ashimutwa. Ibi KAGAME akaba abikoze mu rwego rwo kumvisha MAKUZA bitewe n'uko yamutegetse gusaba imbabazi ku ijambo rya Se muri gahunda ya NDI UMUNYARWANDA MAKUZA akabyanga. Ubu rero umuryango wa Berinarudo Makuza wayobewe icyo wakora n'icyo wareka kuko bitumvikana ukuntu umuntu wari visi perezida wa Sena, yaburirwa irengero; ikizwi rero ni uko inzego z'iperereza zahaye umugore wa Makuza amabwiriza yo guceceka ngo ikibazo bazagikurikirana vuba. Icyo twakwibutsa abasomyi ba Shikama ni uko uyu Berinarudo Makuza afitanye isano ya hafi na Kagame: ni mubyara we, kuko nyina wa Makuza ari nyirasenge wa Kagame.
None se ntituvuga mu kinyarwanda ngo igisiga cy'urwara rurerure kimena inda? Niba Kagame agira atya agata ku munigo abamugize icyo aricyo nka nyakwigendera Patirike Karegeya, abandi akabahusha inshuro zirenga ebyiri nka Kayumba Nyamwasa. n'abandi tutarondoye yohereje kwa Nyamuzinda; noneho akaba ageze ku babyara, ejo akazafatira abaramu n'urubyaro narwo ubu rutumvikanaho nawe kuri gahunda ze z'urukozasoni nka Ndi umunyarwanda nkuko Shikama yagiye ibibagezaho, igisigariye iyi ngoma n'iki kindi usibye guhirima burundu?Nguko uko wa mutego mutindi wica nyirawo: gahunda ya ndi umunyarwanda yari yaragenewe kunyitsa abahutu bagihumeka, iganisha ku ihirima ry'ingoma ya Kagame na FPR! Nako yarangije guhirima kera, habuze ukoma Rutenderi ngo Karinga ya 2 ayisunikire mu manga, maze abahutu, abatwa n'abatutsi batunge batunganirwe mu rwababyaye bahejwemo n'abavantara nk'umwicanyi kabuhariwe Jenerali J. Nziza w'umufumbira n'abandi tutarondoye.
SHIKAMA uharanire ko Ukuri gusimbura ikinyoma
Nkusi Yozefu
shikamaye.blogspot.no
Shikama ku Kuri na Demukarasi ( SKUD)
No comments:
Post a Comment
Muvandimwe, nshuti ya SHIKAMA, turagushimira cyane umuganda utanga wo kubaka URWANDA rushya ubinyujije mu bitekerezo byawe( Komanteri). Kugirango turwanye urukungu rw'Agatsiko ni ngombwa ko buri komanteri ibanza gusuzumwa. Yohereze, irahita ijya ku rubuga mu minota mike niba idatandukira( kuvuga ibitajyanye n'inyandiko), itukana, cyangwa yuzuyemo uburere buke.
Wipfusha komanteri yawe ubusa ukoresha "ANONYMOUS", himba izina urikomeze kuko hari ibihembo mu Kuboza 2016 ku bantu 3 bazaba babaye indashyikirwa mu gutanga ibitekerezo. Dukomeje kubashimira ubwitange n'umurava muhorana. IMANA Y'I RWANDA ihorane namwe iminsi yose.
Dg NKUSI Yozefu
www.shikamaye.blogspot.com
Uharanire ko Ukuri gusimbura ikinyoma.
Email: mahoriwacu@gmail.com; tel: +4745564355