N'ababyeyi Kagame ntabarebera izuba |
Abaturage bageze aho bicuza impamvu bavutse
Mu mateka yubutegetsi n’ibisekuru hahoraho abakuru n’abahanuzwajambo cyangwa abagishwanama muri buri rugo, kuri buri gasozi, muri buri Mudugudu, muri buri Komini, muri buri rwego rw’ubutegetsi. Mu madini naho ni uko kuko usanga hari umuntu nka Musenyeri wa Diyosezi, Pasiter, Padiri cyangwa Cheikh ufasha abamugana.
No mu butegetsi bwite
bwa leta bumwe twababwiye ubushize ko bukomoka ku banyaroma n’abagereki naho ni
uko bigenda. Nta gihugu kitagira umutegetsi, nta gasozi katagira umumotsi, nta
murenge utagira umutware kandi byose bikorwa cyangwa bigateganywa kugira ngo
haboneke gahunda mu byaremwe byose kuko Imana idakunda akajagari.
Iyo umuntu aje
kukugisha inama ku kibazo kimukomereye burya uramutse urebye hafi wakeka ko
ashaka kumva ijambo ryawe n’icyo ubitekerezaho, nyamara icyo aba ashaka
gitambutse kure ibyo watekereza kuko ikimutera kugusanga ari uko biba
byamuyobeye yagishije imitima inama maze akumva ari wowe ukwiye kwitabazwa.
Mu gitabo cyitwa OPIUM
DES INTELLECTUELS cyanditswe n’umuhanga witwa Blaise Pascal avugamo
amagambo akomeye aho agira ati : « Uko umuntu agenda akomera mu
butegetsi niko agenda abura uburenganzira bw’ibanze!»
Icyo yashakaga kuvuga
ni uko uko imyanya ikomeye mu butegetsi ikwiye gushyirwamo abantu
b’inyangamugayo ku rwego rwayo. Ni ukuvuga ko Meya w’Akarere runaka agomba kuba
inyangamugayo ku kigero gisumba kure umumotsi ku mudugudu kuko uko ukomeye
ariko rubanda iba ikeneye kugusoromaho imbuto kandi nziza zitari ibihuhwe.
Umuntu muzima niwe
ugirira abaturage akamaro akabarangira inzira nzima, inzira igana ku iterambere
kandi risangiwe na bose. Izi nama agaciro kazo gakomoka ku bubasha uba warahawe
na rubanda ariko wigabije igihugu ukishyira ku butegetsi abaturage batabigizemo
uruhare cyangwa ubajijishije haba ubwo wibeshya ko ubaganisha mu nzira ikwiye
naho byahe byo kajya.
Mu
isomo rya mbere Mutagatifu Luka wanditse ibyakozwe n’intumwa arakomeza kudukangurira
kudahirahira ngo twibagirwe intsinzi ya Pasika anatwinjiza neza muri iyi
mikorere y’ubutegetsi aho atubwira ukuntu abategetsi batora ababafasha mu kazi
kuko ntawe ushobora byose.
Mu
isomo rya kabiri Petero arashimangira ko muri ubwo
butegetsi no muri icyo cyerecyezo cyo gushakisha inzira ikwiye, dukwiye rwose
kwisunga Yezu nk’ibuye abubatsi badashyira mu gaciro banze nyamara ariryo
risanganya inkuta inzu igakomera.
Ivanjiri
ntagatifu Yohani wayanditse arerekana rwose ko Pasika ariyo soko nyakuri
y’ubutegetsi bwose mu byiciro byose kandi agasubiramo ubucuti bwe na Yezu
incungu ya bose mu bihe byose. Muri iyi Vanjiri Yezu aremeza ko ari we NZIRA
NYAKURI IGEZA RUBANDA KU MANA DATA.
Yezu araca amarenga
avuga ko mu nzu ya se harimo ibyicaro byinshi kandi ko adashobora kubyikubira
byose wenyine bikaba bituganisha ku ihame ryo gusangira, mu bwumvikane no mu
bwubahane ingeso yo kwikubira igacika burundu.
Umwanditsi w’iyi
vanjili akaba n’intumwa yiboneye n’amaso yayo ibyakorwaga na Shebuja Yezu byose
ariwe Yohani aragaragaza ikibazo babiri muri bagenzi be b’intumwa bagize ubwo
Yezu yasobanuraga ko ariwe nzira n’ukuri n’ubugingo.
Duhereye kuri Tomasi
muri rubanda wahawe agatazirano k’umuntu utemera yaba yagerageje akemera
bigoranye maze abemera gato bose bagahabwa ako gatazirano muri rubanda,
yabajije Yezu aho agiye amusubiza ko agiye kubategurira ibyicaro kandi ko
ariwe nzira n’ukuri ‘ubugingo.
Mu gihe Tomasi yari
akiri muri aya hahise haza n’undi muri ba cumi na babiri ariwe Filipo we wageze
n’aho ashaka ko Yezu abereka se imbona nkubone akamusobanurira ko umubonye aba
abonye se; aka ya mvugo ya kinyarwanda ivuga ko imfura na se bangana.
Tugarutse mu buzima
busanzwe tugakora isanishankuru n’ubuzima busanzwe twavuga ko Yezu muri aya
masomo ya liturugiya yo kuri iki Cyumweru akangurira abategetsi b’isi kuyobora
abantu mu nzira nziza banababera urugero mu kwicisha bugufi no gufata ibyemezo
bibafitiye akamaro.
Ikibazo tugomba
kwibaza nk’abanyarwanda : « Ese u Rwanda ubu rutegekwa
n’umushorera ufite ubushobozi bwo kugeza cyangwa kuyobora abaturage mu nzira
nziza igana ku iterambere risangiwe nk’imbanzirizamushinga y’ukuri
n’ubugingo ? »
Impamvu mvuze ntya ni
uko udashobora kuzizera kugira ubuzima bwiza mu ijuru utarageramo mu gihe muri
iyi si ubayeho nabi. N’ubwo ntawihamagarira ariko burya biba bikwiye ko tubaho
mu buzima bwiza kuri iyi si bityo bukanadushushanyiriza ibyiza tuzabona tugeze
mu ijuru twizeye.
Umuturirwa wa Kagame i Kigali |
nyuma y'ingendo za Kagame, amafaranga asigaye ajya henshi muri rwinshi |
Ngarutse kuri cya
kibazo nibazaga mu kanya igisubizo ni Oya kuko ibimaze iminsi bibera muri iki
gihugu cyacu biteye agahinda. Gushimuta abantu, gutegeka abantu gushimuta
abandi no gutegeka ko batanga ibiguzi ngo barekurwe kugira ngo habeho kujijisha
no kuyobya uburari, n’ibindi.
Mu masomo matagatifu
yo ku Cyumweru gishize navuze ko Kagame amaze kunanirwa cyane ndetse ko
abaturage bakwiye kumuha ikarita ikutura none n’ubu ndongera mbisubiremo ariko
noneho nganisha ku mpamvu y’uko nta nyungu na ntoya iri mu gutegeka abantu
utabishoboye kuko uba usohoza cya gitekerezo cy’impumyi irandata abazima
bakemera.
Nyakwigendera Rwisereka umwe muri za miliyoni zimaze guhitanwa n'inkota y'ubutegetsi ruvumwa bwa FPR |
Dusabe Imana ikomeze
kureba u Rwanda n’ijisho ryayo ryuje imbabazi n’impuhwe ku bwa Yezu Kirisitu
umwami wacu Amina !
Dufatanyirize
hamwe ISHAPULE Y’IMPUHWE Z’IMANA turonkere isi yose umukiro : «Yezu
wacu tubabarire ibyaha byacu kandi uturinde umuriro w’iteka, igarurire Roho
z’abantu bose kandi uziyobore inzira y’ijuru cyane cyane wite ku bakeneye
impuhwe zawe maze ubabarire Roho ziri mu Purugatori n’iz’abanyabyaha
b’isi yose. Amina!!! »
(x10)
ABATAGATIFU
B’ICYUMWERU GITAHA : Kubera ukuntu hari abanyarwanda benshi batazi umunsi wa bazina
wabo mutagatifu, muri SHIKAMA twiyemeje kujya tubabwira ABATAGATIFU
B’ICYUMWERU GIKURIKIRAHO kugira ngo mujye musabirana :
Kuwa mbere taliki 19 Gicurasi ni Mut. Petero Seresitini, Ivo na Budensiyana.
Kuwa kabiri taliki 20 Gicurasi ni Mut.Berinarudo. Kuwa gatatu taliki 21 Gicurasi ni Mut. Konsitantini, Jizere, Valensi na
Sekundini. Kuwa kane taliki 22 Gicurasi ni Mut. Emile, Rita na Venuste. Kuwa
Gatanu taliki 23 Gicurasi ni Mut. Didiye, Ture, Yohani Antide, na Yohani Batisita Rosi.
Kuwa Gatandatu taiki 24 Gicurasi ni Mut. Bikiramariya utabara abakirisitu, Donasiyani na
Ragosiyani. Ku Cyumweru gitaha taliki 25 Gicurasi ni Mut. Gerigori wa 7, Beda, Mariya Madalena
wa Pazi.
Padiri TABARO M.
Shikamaye.blogspot.no
Shikama ku kuri na Demukarasi(SKUD)
No comments:
Post a Comment
Muvandimwe, nshuti ya SHIKAMA, turagushimira cyane umuganda utanga wo kubaka URWANDA rushya ubinyujije mu bitekerezo byawe( Komanteri). Kugirango turwanye urukungu rw'Agatsiko ni ngombwa ko buri komanteri ibanza gusuzumwa. Yohereze, irahita ijya ku rubuga mu minota mike niba idatandukira( kuvuga ibitajyanye n'inyandiko), itukana, cyangwa yuzuyemo uburere buke.
Wipfusha komanteri yawe ubusa ukoresha "ANONYMOUS", himba izina urikomeze kuko hari ibihembo mu Kuboza 2016 ku bantu 3 bazaba babaye indashyikirwa mu gutanga ibitekerezo. Dukomeje kubashimira ubwitange n'umurava muhorana. IMANA Y'I RWANDA ihorane namwe iminsi yose.
Dg NKUSI Yozefu
www.shikamaye.blogspot.com
Uharanire ko Ukuri gusimbura ikinyoma.
Email: mahoriwacu@gmail.com; tel: +4745564355