Tariki ya 1/5/2016, Igipolisi cya Kagame cyataye muri yombi perezida fondateri w'ishyaka PS-Imberakuri Metere Berinarudo Ntaganda akaba azira ko yamaganye umugambi mubisha wa Pawulo Kagame wo guhindura u Rwanda ingoma ya Cyami iyoborwa n'umuryango we. Metere Ntaganda yari amaze iminsi abangamiwe n'inzego z'umutekano wa Kagame aho zamugonganishije n'umunyamabanga mukuru w'ishyaka rye MWIZERWA.
Twamaze kumenya ko ubu Metere Ntaganda ariho akorerwa iyicarubozo i KAMI ahahinduwe ibagiro ry'abantu n'Agatsiko. Polisi yiyita iy'igihugu yagombye kurinda umutekano wa rubanda niyo iriho iwuhungabanya; mu gihe kitarenze amezi 3 gusa hari abantu barenga 8 bamaze kurasirwa bagapfa kuri sitasiyo za polisi hirya no hino mu Rwanda. Tukaba twamaganye abagira inama Pawulo Kagame gukomeza kumena amaraso y'abanyarwanda cyane cyane PAC ( Presidential Advisory Council) igizwe n'abacanshuro baturuka muri Amerika, Ubwongereza no muri Uganda.
Amahoro ku giti cy'umuntu
SHIKAMA