Pageviews all the time

Kuva u Rwanda rumaze kuba rubi kurusha Gereza ya MPIMBA yo mu Burundi, abanyarwanda bagomba guhagurukana n'iyonka bakirindira umutekano wabo abacungagereza yitwa u Rwanda batarabatsemba/NKUSI Yozefu



" Aho kunyohereza mu Rwanda mundekere hano muri gereza ya Mpimba"aya ni amagambo ngo yaba yaravuzwe na Yakobo Bihozagara uri mu bagejeje FPR mu Rugwiro akanamamaza ikinyoma cyayo i Buraya aho yari ayihagarariye; FPR ikaba yamwituye kumuhera marozi muri gereza ya Mpimba aho aherutse gupfira( Imana imuhe iruhuko ridashira). Aya magambo ngo yaba yarayabwiye Leta y'Uburundi yamufunze mu minsi ishize imushinja kunekera u Rwanda; hamaze gukorwa iperereza bagasanga nta cyaha afite biyemeje kumurekura akanga kuko kuri we gereza ya Mpimba Abarundi bavuga ko ari mbi cyane , yabonaga iruta kuba mu Rwanda!!

Aya magambo ya Bihozagara asa n'ayo abanyarwanda benshi Shikama yagiye yiyambaza ngo imenye ibibera mu Rwanda. Buri gihe iyo dushatse kugira icyo tubabaza ku bintu biba byabaye mu gihugu baratubwira bati: " Nyabuneka mujye mumenya ko iki gihugu cyose ubu cyabaye gereza, natwe twese tukirimo tukaba turi imfungwa"


Fisi(Fils) bamumennye umutwe nk,'ukubita inzoka
Ibiherutse kubera mu kagari ka Gisanze mu murenge wa Rubengera, bishimangira ibyo aba bantu bo hejuru bavuga. Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa kariya kagari, yarakugendeye n'abandi bakozi b'abanyerondo bamushagaye bakinguza mu ijoro uwitwa Nzayisenga ufite resitora muri ako gace. Bamubajije aho umukozi we yagiye, abwirwa ko ngo yagiranye ikibazo n'irondo. Mu gihe akijijinganya bahise bamukubita inkoni n'imihoro ku maguru n'amaboko bamugira intere. Umusore witwa FISI(Fils, w'imyaka 20 y'amavuko) wari uje gushakwa bamurabutswe, we bahise bamugira ayo inzoka yitwa impiri igirwa iyo ihuye n'abantu. Bihase cyane gukubita mu  mutwe no mu maso banamwambura amafranga ye ibihumbi mirongo ine na bibiri(42,000FRW).

Nzayisenga, abacungagereza bamukubise amaguru n'amaboko banamutema intonki
Aba bombi ubu ni intere, ku buryo Nzayisenga we akiryamye mu bitaro! Ngaba ba bandi bahuriraga na Kagame Pawulo i Gabiro umwaka ushize, bagahiga ko bazamurwanirira, bakamutoresha ku ngufu nawe akabemerera kubahemba za mobayilo na Labutopu kuko bazi gukubita mu kico nka FPR-Inkotanyi.

Mu gihe abantu bariho barasirwa mu mayira abiri nta cyaha bafite nkuko biheruka kugenda kuri Mugemangango, bakaburirwa irengero nkuko bimeze ubu i Kigali cyane cyane mu bagore,bagasenyerwa amanywa ava, bagakubitwa nk'inzoka nta cyaha bakoze, biragaragara ko amazi yamaze kurenga inkombe, abaturage bakaba bagomba guhagurukana n'iyonka bakirindira umutekano wabo batarashirira ku icumu  bishwe n'aba bacungagereza nkuru ya Kagame yitwa u Rwanda!

Dg NKUSI Yozefu
www.shikamaye.blogspot.com
Uharanire ko Ukuri gusimbura ikinyoma

No comments:

Post a Comment

Muvandimwe, nshuti ya SHIKAMA, turagushimira cyane umuganda utanga wo kubaka URWANDA rushya ubinyujije mu bitekerezo byawe( Komanteri). Kugirango turwanye urukungu rw'Agatsiko ni ngombwa ko buri komanteri ibanza gusuzumwa. Yohereze, irahita ijya ku rubuga mu minota mike niba idatandukira( kuvuga ibitajyanye n'inyandiko), itukana, cyangwa yuzuyemo uburere buke.

Wipfusha komanteri yawe ubusa ukoresha "ANONYMOUS", himba izina urikomeze kuko hari ibihembo mu Kuboza 2016 ku bantu 3 bazaba babaye indashyikirwa mu gutanga ibitekerezo. Dukomeje kubashimira ubwitange n'umurava muhorana. IMANA Y'I RWANDA ihorane namwe iminsi yose.

Dg NKUSI Yozefu
www.shikamaye.blogspot.com
Uharanire ko Ukuri gusimbura ikinyoma.
Email: mahoriwacu@gmail.com; tel: +4745564355