Shikama ikomeje gushimira byimazeyo abavandimwe bari hirya no hino mu gihugu bakomeje gukora uko bashoboye ngo bageze ku banyarwanda aho bari hose akaga barimo muri Gereza nkuru ya RWANDA rwa Pawulo Kagame. Burya amakuru y'imvaho, y'ukuri kandi y'umwimerere ni atanzwe namwe Abasomyi. Si byiza ko muri Shikama duhora tubapakiramo ibitekerezo byacu, amakuru twitariye; nimushyireho akanyu mwandike mu rurimi mushoboye: Ikinyarwanda, ikiswahili, icyongereza, igifransa n'icyarabu. Tuzajya dukosora inyandiko zanyu nkuko mubibona hano( kanda hano urebe uko iyi nyandiko yo hasi yari imeze muri komanteri itarakosorwa). Ntugire ipfunwe rero ukeka ko utazi kwandika. Niba wararangije 2 abanza ushobora gukora inyandiko yawe ukayitwoherereza, tuzayisukura wumirwe! Dore uko mwatanga ibitekerezo byanyu:
- Email: mahoriwacu@gmail.com
- Tel: 004794232191
- Hasi ya buri nyandiko ya Shikama urahasanga ahanditse : Post a Comment, kandaho uhite ugera aho utangira komanteri yawe cyangwa usubize abatanze komateri zabo. Niba udafite imeli muri Google, mbere yo gutanga komanteri, fungura email(imeli) muri Google kuko bayikubaza ; koresha amazina y'amahimbano ariko ufate mu mutwe email yawe na Pasiwodu(Password).Urugero: Nitwa NKUSI Yozefu , ariko mfungura imeli ya Shikama muri Google, navuze ko nitwa Mahoro Iwacu, imeli ikaba : mahoriwacu@gmail.com. Turabategereje.
Dg NKUSI Yozefu
www.shikamaye.blogspot.no
Muzamenya ukuri maze kubabohore
_________________________________________________________________________________
Muvandimwe Nkusi, Shikama nicyo
dusigaranye cyonyine none jya uduha amakuru ahamye. Ngusabye amakuru nyayo y’ifungwa
ry’ibinyamakuru Ikaze na Info kuko ikinyamakuru Inyange cyemeza ko Ikaze
ryari fpr, ese nibyo koko? Murakoze
burya nibutse akantu nabonye muri 1993: nari mfite inshuti nyinshi z’abatutsi,
mumbabarire si ingengabitekerezo kuvuguga ubwoko.
Noneho 1 yari inshuti magara tujyana
kurya muri restaurant; turimo turya
tunywa n’akagwa umusore wundi aramubazati ese harya ya gahunda nitangira wa muntu
azaba arihe, undi aramubaza ati ese uwuhe, kuberako nari kurya nunamye uwari inyuma
yanjye nubuye amaso nsanga intoki ziri hejuru yanjyee .ok
Nahise nibaza impamvu, mbajije ya nshuti yanjye
irambwira ngo abahutu turakazwa n’ubusa, Habyarimana yaraye apfuye wa muhungu
yaje kundeba arambwira ati Ikinani cyapfuye ariko abatutsi turahashirira fpr
nitagira vuba ngo idufashe mubyo yadusezeranyije.
Nahise mubaza amasezerano, ati sinaguhisha
byarangiye ntumvemo iyi ntambara nigenda neza harapfa benshi mu bahutu bari mu mashyaka
ariko nihinduka turashira twebwe abatutsi; ati wowe ugire ibanga kuko
ntibikureba ndahari, yitwaga Haguma
.
None se jenoside yateguwe na bande ni
akabazo I Nyamata mu Bugesera barashe umucuruzi w’umuhutu witwa Ntamugabumwe
n’uwitwa Bernard Boroheje wari president wa sederi. umututsi Rwerekana Leonard
ati ba bana batangiye kare kandi Inkotanyi zitarahagera. Gusa Gahima na Gahutu mwene Bahena nibo
baguriye umujandarume arabarasa, Gahima ati :”mube intwari muri hafi gutabarwa.”
ok murakoze
Iyi komanteri murayisanga hano ku nyandiko ya Ikubita riteye ubwoba muri RUTSIRO/ Mateso Kasiyani
www.shikamaye.blogspot.no
No comments:
Post a Comment
Muvandimwe, nshuti ya SHIKAMA, turagushimira cyane umuganda utanga wo kubaka URWANDA rushya ubinyujije mu bitekerezo byawe( Komanteri). Kugirango turwanye urukungu rw'Agatsiko ni ngombwa ko buri komanteri ibanza gusuzumwa. Yohereze, irahita ijya ku rubuga mu minota mike niba idatandukira( kuvuga ibitajyanye n'inyandiko), itukana, cyangwa yuzuyemo uburere buke.
Wipfusha komanteri yawe ubusa ukoresha "ANONYMOUS", himba izina urikomeze kuko hari ibihembo mu Kuboza 2016 ku bantu 3 bazaba babaye indashyikirwa mu gutanga ibitekerezo. Dukomeje kubashimira ubwitange n'umurava muhorana. IMANA Y'I RWANDA ihorane namwe iminsi yose.
Dg NKUSI Yozefu
www.shikamaye.blogspot.com
Uharanire ko Ukuri gusimbura ikinyoma.
Email: mahoriwacu@gmail.com; tel: +4745564355