Pageviews all the time

Abasirikare bariho basahura hirya no hino mu gihugu: ikimenyetso cy'ibihe bya nyuma bya FPR/ NKUSI Yozefu

Abasoda ba FPR

Maze gusoma bimwe mu bitekerezo byari byatanzwe ku nyandiko iherutse gusoka ku rubuga rwamamaza amahame ry'Agatsiko IGIHE musanga aha yari yerekeranye n'inyerezwa rya miliyoni 9 z'amafranga y'u Rwanda ryakozwe n'umuyobozi wungirije ushinzwe imari (VRAF) wa kaminuza ya UNIK yahoze ari INATEK,  Dg Hafashimana Manweli(Emmanuel) akaba ari umusorikare mukuru mu ngabo za FPR-Kagame, ibi akaba yarabikoze afatanyije n'umuyobozi ushinzwe imari n'ubutegetsi(DAF) muri iyo kaminuza Kayumba Patirike(Patrick),  nasanze abanyarwanda  benshi batazi ibibera iwabo.  Nyamara nta gihe Shikama itabagejejeho inyandiko zibereka ko kuva mu mudugudu kugeza mu Rugwiro mu biro bya Pawulo Kagame, igihugu kiyoborwa nako gitegekwa n'abasirikare. Byaradutangaje rero tumaze gusoma ibi bitekerezo bikurikira byaherekeje iyo nyandiko:

  • Harya abasirikare bemerewe kuyobora kaminuza bakiri mu kazi?
  • Ibyo bintu kubyumva biraruhije pe! Ubwo INATEK yitwa ko yamutiye Minadef niyo igomba gusobanura niba bari barabuze umusiviri washobora ako kazi! 
Ndumva hashize hafi imyaka ibiri tubagejejeho inyandiko ibabwira ukuntu mu giturage udashobora gutema igiti cyawe ngo ube wagitwikamo amakara! Ntushobore no kuba wakwiyengera akagwa cyangwa amarwa kuko abasirikare ba FPR-Kagame baba mu mashyamba y'abaturage baza bakabimena. Ibiri amambu aba basirikare birara mu mashyamba ya rubanda cyangwa aya leta bagatwika amakara bakajya kugurisha nta nkomyi. Aba basirikare kandi bafatanya n'inzego z'ubutegetsi bw'utugari bakajya gutegera ahantu hihishe abantu batwika amakara mu ibanga bakayabambura bakajya kwigurishiriza. Ibi narabyiboneye n'amaso yanjye ahitwa mu Gatobwe hahoze ari muri Komini Runyinya ubu mu Gatsiko bita umurenge wa Karama. Shikama yigeze no kubageza ho inkuru ibabwira ukuntu abasirikare bagiye ahantu hitwa i Mukimba mu murenge wa Karama  bakambura umugabo witwa Pawulini ishyamba rye bagakonda kugeza no ku kanyafu, bagatwika mo amakara  bakajya kugurisha. Ibikorwa nk'ibi biri hose mu gihugu, kuko na ba Meya ubona burya ntacyo bategeka kuko abasirikare aribo bategeka muby'ukuri.

Bariya batangazwa no kubona muri UNIK hategekwa n'umusirikare ni abadakurikira ibibera muri gereza nkuru y'u Rwanda. Aba ntabwo bazi ko usibye na UNIK na Kaminuza nkuru y'u Rwanda ubwayo ubu umutegetsi mukuru(Rector) wayo ari umusirikare, akaba yunganirwa n'umucanshuro w'umuzungu! Aba basirikare nibo bagize u Rwanda agasitwe mu nzego zose cyane cyane mu burezi aho usanga umwofisiye runaka ajya mu buyobozi bwa kaminuza bagahamagara umwarimu ngo naze atange amanota. Ibi nigeze kubyandikaho kuri Shikama aho umwe mu bayobozi b'ishami muri  kaminuza UR nigishagamo, yigeze kumpamagara ngo ninze mpe amanota 2 muri statistics nabyanga uyu musirikare akanyandikira mesaje (message )yuzuye iterabwoba.

"Ibyo unkoreye Nkusi we, ntukibagirwe ko uri mu Rwanda."

Nanone nigeze kubageza ho aha kuri Shikama ukuntu umusoda wa FPR yigaruriye ku ngufu isambu ya data,akayirukanamo mushiki wanjye wayicungaga, yakumva ko nkiriho kandi ndiho nsobanuza mu butegetsi bwa Kagame uru rukozasoni, isambu agahita ayigurisha amadolari magana abiri (200USD) hegitari enye(4ha)!

Kuba aba basirikare babaho bunyeshyamba kuva muri 1990 dore ko izina ariryo muntu koko kuko bibera mu mashyamba y'abaturage ibigo byahoze ari ibya gisirikare bikaba byararenzweho n'ibyatsi, ibikorwa byabo usanga ari ibya kinyeshyamba kuva mu mudugudu kugeza mu Rugwiro. Ntibazi gutandukanya ibyitwa umutungo rusange duhuriyeho twese abanyarwanda n'umutugo wabo bwite! Kagame Pawulo ni urugero rwiza rw'uko kutamenya gutandukanya ibyo bibiri mvuze hejuru. Umwera rero uturutse i Bukuru bucya wakwiriye hose; ntabwo bitangaje kubona abasirikare bashyizwe mu myanya hirya no hino ngo basahurire FPR bariho basahura bishyirira mu mifuko yabo nkuko Pawulo Kagame ubwe abikora. Ngo igisambo ni igifashwe: uriya musirikare wa UNIK ari bwitwe igisambo, ariko hakozwe anketi neza mu gihugu hose wasanga nta shiti ko abariho baka igitsina ngo batange akazi, abariho basahura amabanki ku manywa na nijoro, abariho biba inka z'abaturage, ibisambo ruharwa byuzuye hirya no hino mu gihugu, n'izindi nkozi z'ibibi Shikama itarondoye, abenshi muribo ari abasirikare ba FPR- Kagame.

Kuba aba basirikare noneho basahura nk'abahanzweho abandi muribo bakaba bariho bohereza imiryango yabo hanze, ibi ntawatinya kuvuga ko ari bimwe mu bimenyetso by'ibihe bya nyuma h'ingoma y'Agatsiko ka FPR-Kagame. 

Dg NKUSI Yozefu
www.shikamaye.blogspot.com
Uharanire ko Ukuri gusimbugra ikinyoma.


No comments:

Post a Comment

Muvandimwe, nshuti ya SHIKAMA, turagushimira cyane umuganda utanga wo kubaka URWANDA rushya ubinyujije mu bitekerezo byawe( Komanteri). Kugirango turwanye urukungu rw'Agatsiko ni ngombwa ko buri komanteri ibanza gusuzumwa. Yohereze, irahita ijya ku rubuga mu minota mike niba idatandukira( kuvuga ibitajyanye n'inyandiko), itukana, cyangwa yuzuyemo uburere buke.

Wipfusha komanteri yawe ubusa ukoresha "ANONYMOUS", himba izina urikomeze kuko hari ibihembo mu Kuboza 2016 ku bantu 3 bazaba babaye indashyikirwa mu gutanga ibitekerezo. Dukomeje kubashimira ubwitange n'umurava muhorana. IMANA Y'I RWANDA ihorane namwe iminsi yose.

Dg NKUSI Yozefu
www.shikamaye.blogspot.com
Uharanire ko Ukuri gusimbura ikinyoma.
Email: mahoriwacu@gmail.com; tel: +4745564355