Igihugu cya ZAIRE ya MOBUTU ubu cyahinduye inyito kikaba kizwi nka
Repubulika iharanira Demukarasi ya Kongo(RDC) ni kinini cyane kuko gifite ubuso
bwa kilometero kare 2,345,410 bisobanuye ko ugereranije n'u Rwanda rufite ubuso
bwa kilometero kare 26,338, RDC iruta u Rwanda inshuro 89 zose ndetse zirenga.
Pageviews all the time
Dr HAZEL Cameron maneko w'Ubwongereza mu ikinamico rikusanya ibitekerezo kuri filimu ya BBC ngo Kagame akomeze kurindagiza isi, yahishuye ko muri Werurwe 2014 minisitiri w'ingabo z'u Rwanda General James KABAREBE yamwongoreye ko u Rwanda rugeze ku manga kuko nta mutekano rufite/ UDAHEMUKA Eric
Filimu RWANDA'S UNTOLD STORY ikomeje
kumunga ubutegetsi bwa Kagame na FPR i Kigali mu Rwanda. Nkurikije uko mbona
ibintu birimo kugenda, bishoboke ko uwategetse ko komisiyo Martin NGOGA
ishyirwaho atangiye kubona ko arimo guhomba cyane ku buryo nibikomeza bitya
nayo ishobora guseswa nk'uko imyigaragambyo yahagaritswe.
Icyemezo cya perezida Pierre NKURUNZIZA cyo kwirukana Lt. Gen. Adolphe Nshimirimana ku buyobozi bw'iperereza cyateje icyoba mu mujyi wa Bujumbura mu gihe na Kigali aba bagabo bombi ikomeje kubacungira hafi/ UDAHEMUKA Eric
Jenerali Nshimirimana Adolufe wari umukuru w'ipererezi i Burundi |
ICYUHO MU IPEREREZA RYA REPUBULIKA IHARANIRA DEMUKARASI YA KONGO GISHOBORA KUZABA INTANDARO YO KWIVUGANA PEREZIDA KABILA KABANGE AGAPFA NK'URWO SE YAPFUYE/ UDAHEMUKA Eric
Ifoto ya kabiri irerekana
INGABO za MONUSCO
zicaye zamanjiriwe kubera gukora amakosa
|
Ikinyamakuru JEUNE AFRIQUE kuwa kane taliki 27 Ugushyingo 2014 cyatangaje inkuru iteye ubwoba kandi ishobora guhahamura umuntu wese ukurikirira hafi politiki akanamenya agaciro k'umukuru w'igihugu icyo aricyo cyose ku isi.
Iyo nkuru yari ifite umutwe ugira uti:"Imyenda y'abasirikare barinda Kabila yafatanywe ingabo za Loni ku kibuga cy'indege cy'i Goma yari iyo gukoresha iki?"
Tuzirikane ijambo ry'Imana kuri iki cyumweru cya mbere cya ADIVENTI, taliki 30 Ugushyingo 2014. Isomo rya mbere: Izayi: 63,16b-17.19b; 64,2-7. Zaburi: 79,2.3bc,15-16a. Isomo rya kabiri: Abanyakolinti ba mbere: 1,3-9. Ivanjili: Mariko: 13,33-37. "BAKOZI MWESE MWAHAWE INSHINGANO ZO KWAMAMAZA UBUTABERA, AMAHORO N'URUKUNDO MU BANTU; MUBE MASO HATO UMUKORESHA ATAZAHINDUKIRA ABATUNGUYE AGASANGA MWAHUNIKIYE" Abatagatifu: André, Maura na Constance/ Padiri TABARO
Ku cyumweru gishize, Kiliziya Gatulika yamamaye ku isi yose kubera impuhwe za Nyagasani zahebuje, twizihije umunsi mukuru wa Kirisitu Umwami w'amahoro.
Nk'uko bigenwa n'amategeko agenga ukwemera Gatulika, icyumweru gikurikira umunsi mukuru wa Kirisitu Umwami cyinjiza Kiliziya mu gihe kidasanzwe cy'umwaka wa Liturujiya cyitwa ADIVENTI ari nayo itegura amaza(ivuka) ya Nyagasani.
Ijambo ADIVENTI ntabwo ari Ikinyarwanda cy'umwimerere. Ni ijambo ry'iritirano ryakomotse ku Cyongereza(ADVENT) n'Igifaransa(AVENT), amategeko agenga UKWEMERA GATOLIKA yemereye Kiliziya y'u Rwanda kurikoresha rikaba risobanura igihe gitegura cyangwa kibanziriza NOHELI(ivuka rya Yezu).
Mu isomo rya mbere umuhanuzi Izayi arasobanura birambuye ukuntu uwo mukiza uzatuvukira kuri Noheli azaza yishimiye gusanganira abahisemo kwiyemeza gukurikira ubutabera.
ITANGAZO: Kubera ko Shikama yiyamye abantu batoba inyandiko zayo bakazishyira ku mbuga zabo bakaba bamwe baranze kwisubiraho, mu rwego rwo kurinda inyandiko zacu abatari mu Rwanda, Burundi, Uganda,Tanzania, na RDCongo basoma Shikama bishobora kuzabasaba kwinjira mu rubuga bakoresheje KODE mu gihe kiri imbere!/NKUSI Yozefu
Tubanje kongera kubasuhuza nshuti za Shikama,
Hashize igihe Shikama yiyama abantu bamwe bafata inyandiko zayo bakazitobatoba biyongereramo amafoto nkuko mubibona muri iyi nyandiko ya VERITAS INFO musanga aha ndakeka ko rwose mubona ko itandukanye n'inyandiko yacu y'umwimerere iri hano kubera amafoto bongeyemo mbere yuko bashyira inyandiko yacu ku rubuga rwabo.
Uyu muntu wo muri VERITAS INFO njyewe ubwanjye namwandikiye email hashize hafi umwaka mwinginga musaba rwose ko yajya ashyira inyandiko zacu ku rubuga rwe uko twazanditse nta kindi yongeyeho. Namusobanuriye ko ifoto ari igice cy'inyandiko kandi iyo foto bibaye ngombwa nyiri urubuga ashobora kuyitangaho ibisobanuro ahamagajwe nko mu nkiko. Nyuma y'iminsi nk'ibiri gusa VERITAS INFO yakomeje gutobatoba inyandiko zacu yongeramo amafoto. Twarongeye ducisha kuri Shikama amatangazo agera kuri abiri tubasaba imbabazi rwose ngo baturekere inyandiko ziba zanaturuhije kuzitunganya ; aya matangazo namwe mwarayabonye kuko yaciye kuri Shikama. Ikibabaje rero ni uko ubwo bushotoranyi bugikomeje nkuko mubibona hejuru. Hari undi twigeze kwiyama nawe mwabonye, ufata inyandiko zacu agakuraho amazina yacu akazishyira ku rubuga rwe maze Google igashyiraho amatangazo!Igiteye isoni ni uko nakomeje gukurikirana ngasanga uyu mwene data ngo yararangije itangazamakuru muri Kaminuza y'u Rwanda; nta shiti azi ko ibyo akora ari icyaha gikomeye!
Ndabamenyesha ko umunyamakuru mperutse gusaba kujya atwandikira inyandiko uri mu Rwanda yatubwiye ko inyandiko ngufi nka zimwe zica ku Gihe.com ari 9000Frw ( ibihumbi cyenda), indende nka ziriya zacu hagati ya 15,000Rw na 20,000Frw inyandiko imwe. Kumva rero umuntu yatanga akayabo kangana kuriya indi nkonkobotsi ikaza ikiyitirira inyandiko yahenze kuriya, birababaza cyane.
Kuko twe twikundira amahoro ariko kandi tukaba tudakunda agasuzuguro, turateganya gufata ingamba zo kurinda ibyacu mu nzira y'amahoro ikurikira:
1. Abasoma Shikama mu Rwanda ni nabo benshi cyane kandi tubahoza mu mutima no mu byemezo byacu, Burundi, Uganda, Tanzania, RDCongo bazajya basoma Shikama nkuko bisanzwe mu minsi iri imbere.
2. Abasoma Shikama mu bindi bihugu tutavuze hejuru, birashoboka ko bazajya bakoresha KODE(Code).
Kugirango ibyo bishoboke ni uko iyo kode izakorwa kandi izagurwa amafranga. Bityo, abazifuza gusoma Shikama batari muri biriya bihugu bagomba kuzajya bagira uko binjira mu rubuga ( imbuga kuko zigiye gukora ari 3) ku buryo bwa abonema( abonnement) ya buri kwezi. Uyu ni umushinga duteganya kandi tutazajyaho impaka kuko impamvu twayitanze hejuru.
Tubaye twiseguye kubo bizabangamira.
Mukomeze muryoherwe na Shikama
NKUSI Yozefu
shikamaye.blogspot.com
shikama ku Kuri na Demukarasi(SKUD)
INKURU ICUKUMBUYE: "POLITIKI Y'UBUZIMA YA F.P.R IGENGA MINISANTE MU RWANDA IMAZE KUZENGEREZA ABIKORERA KU GITI CYABO BAFITE AMAGURIRO Y'IMITI(COMPTOIR PHARMACEUTIQUES) KUGERA N'AHO IBASUMBISHA ABAJYANAMA B'UBUZIMA MU MIDUGUDU BIGANJEMO ABATAZI GUSOMA NO KWANDIKA"/ UDAHEMUKA Eric
Mu nkuru nyinshi SHIKAMA tubagezaho, nta na rimwe twirengagiza ubuzima bw'abanyarwanda kuko iyo amagara atameze neza n'ibindi bipimo fatizo by'ubuzima birahungabana.
Mu 1994 ishyaka rya politiki FPR rimaze gufata ubutegetsi ryihutiye guhindura byose n'ibitari ngombwa ko bihindurwa cyangwa ngo bivugururwe byose bigendera muri uwo mujyo umwe harimo n'urwego rw'ubuzima. Muri minisiteri y'ubuzima uko abaturage basanzwe bahumva biyumvisha ko ibintu ari mama wararaye ariko siko biri kuko ari ibicika muri iyi minisiteri ubu irangajwe imbere na Madamu Dr Agnes Binagwaho.
ITANGAZO RYA FDLR RIKANGURIRA IMPUNZI N`ABANYARWANDA BOSE KWIRINDA UBUCABIRANYA BWA BAMWE MU BANYAMASHYAKA YO HANZE ARWANYA UBUTEGETSI BWA KIGALI BARI KWIFASHISHA MU KUBACAMO IBICE NO KUBARANGAZA BABAKA IMISANZU.
26 novembre 2014
Politiki
Mu mezi macye ashize, ibitangazamakuru byinshi bikorera mu kwaha kw`ubutegetsi bwa Kigali byatangaje amakuru menshi ko Umuryango w`Abibumbye ugiye kuzarasa inzirakarengane Impunzi z`Abanyarwanda ziri muri Congo DRC. Abayobozi bamwe b`amashyaka ya opposition akorera hanze basamiye hejuru izo nkuru z`ubugambanyi bagwa mu mutego w`ubutegetsi bwa Kigali ubwo bagaragazaga uruhare rwabo mu gushaka gusenya FDLR.
Aha twabibutsa itangazo Bwana TWAGIRAMUNGU Faustinyihutiye gushishimura ngo bamwe mu bayobozi ba FDLR nibishyikirize inkiko kugira ngo Kigali ikunde ishyikirane ngo cyangwa izo mpunzi batazirasa. None se uwo munyapolitike yahindutse umuvugizi wa leta ya Kigali cyangwa umuvugizi wa ONU kandi aza no kwifatanya na FDLR ? Ibyemezo byo kwitandukanya n`uwo munyapolitiki byashimwe n`Abanyanyarwanda benshi bifuza amahoro arambye mu gihugu cy`u Rwanda ndetse no mu karere kose.
Abanyarwanda benshi kandi banyuranye bakunze kugaya ibindi bitekerezo byagiye bitangazwa na Nyakubahwa Padiri Nahimana Thomas Perezida w`ishyaka ISHEMA ku byerekeye n’imvugo ze agenda ababwira ko agiye kuzana amahoro mu gihugu no mu karere kandi akaba akomeje no kubasahura abasaba imisanzu ngo agiye kuvugira impunzi ziri muri RDC yitwaje izina FDLR, mu gihe impunzi n`abandi Banyarwanda bategereje kubona umurongo utomoye ubuyobozi bw`ishyaka FDLR rifitiye Abenegihugu babujijwe uburenganzira ku gihugu cyabo.
POLITIKI YA MUZUNGA, UBUSWA, GUHUBUKA, GUHUZAGURIKA NO KUVUGURUZANYA I KIGALI MU GATSIKO IRAKOMEJE: "RURA iremeza ko yibeshye ifunga BBC, Ambasaderi w'Ubwongereza i Kigali yatsembeye agatsiko, Martin NGOGA yahagaritse abigaragambya kandi atari urwego rubifitiye ububasha, Dr KAYUMBA Christopher yifashe ku munwa yumiwe; mu gihe Me UWIZEYIMANA Evode abonye imikorere ya ka gatsiko yitaga ak'amabandi akiba muri Canada"/ UDAHEMUKA Eric
Hari igihe mbura uko ntangira inkuru kubera urusobekerane rw'amakosa akorwa mu gihe kimwe nk'aho abayakoze batumanyeho. Kagame wirirwa aririmba imiyoborere myiza ngo FPR yimakaje mu Rwanda, kugira ngo yemere ko u Rwanda aricyo gihugu gitegetswe nabi kandi mu kajagari kurusha ibindi byose ku isi; uwamujyana mu cyumba kirimo kwakira ibitekerezo by'inararibonye n'abanyamategeko ndemeza ko yasohokamo afata icyemezo cyo kwegura agaharira abandi.
Kagame yahahamuye inkomamashyi none biteje akajagari no kugongana kw'inzego i Kigali
Nyuma y'uko Kagame yikomye BBC ku Kimihurura ababishinzwe bagahita bibwiriza, nyuma y'uko ategetse ko bayifunga, nyuma y'uko abagore, abanyonzi, abamotari, abayaya n'ababoyi biraye mu mihanda i Kigali bamagana filimu batabonye, nyuma y'uko agatsiko kikomye Fred MUVUNYI, ubu noneho ikibazo cya Filimu ishinja Kagame kuba nyirabayazana w'akaga kose kagwiriye u Rwanda, Burundi na Repubulika iharanira demukarasi ya Kongo kibaye politiki kandi gishobora kumuhirika.
POLITIKI, IPEREREZA N'UBUBANYI N'AMAHANGA: "LETA Y'UBWONGEREZA KU BWUMVIKANE NA LETA Y'I WASHINGTON MURI AMERIKA NIBO BATEGETSE B.B.C GUKORA FILIMU YEREKANYE KAGAME MU MIZI. MU MINSI YA VUBA AMBASADE Z'UBWONGEREZA N'AMERIKA ZIGOMBA GUFUNGWA I KIGALI BA AMBASADERI BAGATAHA BAKANAHAGARIKA N'INKUNGA BATERAGA IMISHINGA Y'AMAJYAMBERE MU RWANDA ABAKOZI IBIHUMBI BAKABURA AKAZI"/ UDAHEMUKA Eric
JANE CORBIN Umuhanga mu gukora filimu documenteri |
Ubwongereza na Leta Zunze Ubumwe z'Amerika bashyize General Major Paul KAGAME ku butegetsi i Kigali ku italiki 19 Nyakanga 1994 bakamuhagarikira mu busahuzi bw'amabuye y'agaciro muri RD Congo ahatikiriye imbaga itabarika y'inzirakarengane z'abanyarwanda n'abazayirwa; ubu zamaze kumenya Kagame uwo ariwe ku buryo zamaze guhindura urupapuro ndetse ngo FPR na Kagame bagomba kwirukanwa ku butegetsi byihutirwa.
Nyuma y'uko Filimu yemezaga ko Paul Kagame ariwe nyirabayazana w'akaga kagwiriye u Rwanda, u Burundi na Repubulika iharanira Demukarasi ya Kongo, muri SHIKAMA twagerageje gushakisha umuntu waba agera i kambere i Washington na London kuko twari dusanzwe tuzi neza ko aribo bamwicaje muri Village Urugwiro. Uwo muntu rero twaraye tumubonye uzi neza uko umugambi wo kohoshya FPR ugomba kugenda mu maguru mashya.
GAHUNDA ZIVUGURUZANYA NO GUHUZAGURIKA MU GATSIKO I KIGALI BIRAKOMEJE: Ikigo RGB kiyoborwa na Prof. SHYAKA Anastase kiraha perezida Kagame igisubizo ku kibazo yibajije ajijisha ahagaze mu nkike ya Kirehe: Impamvu abanyarwanda barwaye bwaki n'amavunja ni uko abayobozi b'inzego z'ibanze mu gihe bakwitaye kuri abo baturage bahora basiragizwa mu nama za hato na hato za FPR zitagize icyo zunguye!"/UDAHEMUKA Eric
Uwo wambaye agapira GATUKURA yitwa UWIZEYE Solange mu ifoto imwe arasobanura ibyavuye mu bushakashatsi mu ifoto ya kabiri araganira n'abanyamakuru. |
Umuhanzi BYUMVUHORE Yohani Batisita tumaze no kubagezaho inyandiko irimo impanuro yahaye umuryango nyarwanda, yahimbye n'indi ndirimbo yakunzwe cyane yitwa MANZI YA MWIZA. Muri iyo ndirimbo avugamo ko UWAPFUYE YIHUSE KUKO ATABONYE AHO AYERA(AMATA) BAYAVANGAMO AMAZI.
Mu mibereho n'umuco by'abantu batunze inka, gusuka amazi mu mata byari ikosa ritababarirwa. FPR igeze mu Rwanda nta kindi yakoze uretse gusuka amazi mu mata buri munsi, buri saha. Ejo bundi nibwo SHIKAMA twabagejejeho isesengura ku ruzinduko nyir'urugo yakoreye mu nkike ya Kirehe. Mu ijambo yahavugiye, Kagame yavuze ko atumva impamvu abana b'abanyarwanda barwaye amavunja na bwaki.
Mu isengesho ry'umwami Mutara Rudahigwa ryo kuri 28/10/1946 atura u Rwanda Kristu Umwami yagize n'icyo avuga kubyo abayobozi bagomba gukora:"Abatware ubahe kubategekana ubutabera, barutsindemo akarengane n’imigenzo mibi yindi yose, inyuranyije n’ubutungane watwigishije. Ubwo ubakomezamo umwete wo kwirinda ingeso za gipagani zo kwangana no kwiremamo ibice by’inzangano zatuma urukundo utwifuzamo rudashinga imizi mu gihugu cyawe. Ubatsindire kuryaryana mu migenzereze yabo, ubatsindire guhendana ubwenge no guhemukirana mu nama bajya zo kugutunganyiriza u Rwanda wabaragije. Ubarinde kurenga ku masezerano no kwica umugenzo mwiza w’ubwanga-mugayo, ubahe guca imanza zitunganye no kutagira uwo barenganya, ngo barengere uwo bikundiye. Ubatsindire kurwarana inzika, no kugira uwo bayirwara mu ngabo zabo. Ubahe kwirinda kugira uwo bagambanira, cyangwa ubagambanaho byo kurenganya umuntu numwe mu Rwanda rwawe" Rugamba Sipiriyani nawe ati NTUMPEHO:"Nimucyo twambarire kuba imena, turahirire yuko tuzahora dukunda icyiza. Ubutabera n'amahoro , urukundo n'ubupfura , ubukire bwanga ibyo njye ndabigaya ntumpeho. Niba uhora utanya amoko ngo abantu bamashane,nusumbanya n'uturere uribagire wifashe, ntumpeho.Niba utunzwe na ruswa ukura mu baturage, niba useka uwabuze hirya akabura no hino, Niba uneguza amazuru ukazura umugara ntumpeho."
Mutara Rudahigwa abatizwa |
Kanda aha wumve "NTUMPEHO" ya Rugamba Sipiriyani, Amasimbi n'Amakombe
2. Isengesho rya Rudahigwa
Nyagasani Yezu, Mwami w’abantu bose n’uw’imiryango yose, wowe hamwe n’umubyeyi wawe Bikira Mariya umugabekazi w’ijuru n’isi. Jyewe Mutara Charles Leon Pierre Rudahigwa ndapfukamye kugira ngo nemeze ko ari mwe bagenga b’inteko b’u Rwanda, mukagomba no kutubera umuzi ushingiweho ubutegetsi bwarwo n’ingoma yarwo. Nyagasani Kristu-Mwami, ni wowe warwiremeye, uruha abategetsi bo kurugenga mu izina ryawe. Ugumya kurugwiza uruyobora ku ngoma nyinshi rutarakumenya.
Tuzirikane ijambo ry'Imana kuri iki cyumweru taliki 23 Ugushyingo 2014 UMUNSI MUKURU WA KIRISITU UMWAMI. Isomo rya mbere: Ezekiyeli: 34,11-12.15-17. Zaburi: 22,1-2b,2c-3,4,5,6. Isomo rya kabiri: Abanyakolinti ba mbere: 15,20-26.28. Ivanjili: Matayo: 25,31-46. "MU 1946 UMWAMI MUTARA III RUDAHIGWA YEGURIYE U RWANDA KIRISITU UMWAMI W'AMAHORO NAHO MU 1994 PAUL KAGAME ARUGABIZA SHITANI N'AMADAYIMONI Y'AMOKO YOSE ARIMO GUCURA BUFUNI NA BUHORO ABANA B'ABANYARWANDA KUGEZA AYA MAGINGO" Abatagatifu: Clément, Félicité na Colombani/ Padiri TABARO
Ku italiki 17 Ukwakira 1943 nibwo umwami w'u Rwanda Mutara III Rudahigwa yabatirijwe muri Bazirika ntoya ya Kabgayi. Kuva ku italiki 26 kugeza ku italiki 28 ukwakira 1946 mu birori byamaze iminsi itatu yose i Nyanza Niho umwami Mutara yeguriye u Rwanda kirisitu Umwami w'amahoro mu birori byabereye i Nyanza.
Muri ibyo birori Umwami Mutara III Rudahigwa yari kumwe n’umugabekazi Nyiramavugo Kankazi bakikijwe na Musenyeri Leon Paul Classe, Ryekmans,. Bwana Sandrart Rezida w’u Rwanda na Musenyeri Laurent Deprimoz wari wambaye nk’umwepiskopi, abazungu n’abatware utaretse rubanda.
Umurya wa Gitari uburira Kagame n'Agatsiko ke/ NDAYISABA J.
Yararize arashegeshwa yarababaye,
Abonye amahano y'ibibera i Rwanda,
Ariyamira n'ijwi rirenga,
Ryangombe , Ryangombe, Ryagombe,
Gihanga cy'u Rwanda,
Yararize arashegeshwa yarababaye ,
Abonye amahano y'ibibera i Rwanda(subiramo)
Ryangombe Ryangombe,Ryagombe,
Gihanga cy'u Rwanda,
Ndagutabaje kuko ni wowe waruhanze,
udutsindire umwanzi
Kuko yayogoje u Rwanda,
Yazanye Barikunda ngo ayobora u Rwanda,
Afata na Ndayimanga amushyira ku bigega.
Ubu nta Bashakamba hasigaye ibishungo,
Imidari y'imidende yayambitse ibisambo,
Ntitugira abatware dufite abadutanya,
Ntitukigira ijambo amajigo yarajegeye,
Ntitugira amahitamo dutinya Ruhuga.(subiramo)
Ibi ni ibiki ko mbona Muziranenge ku ngoyi,
Kandi nakebuka nkabona Munigantama ku ntebe?
Muniga, uwo yanze arahonda agacoca akamugaza ,
Agaterera ku gasi,
Azi gutera ubwoba agatontoma nk'itare,
Ibyukiye ku muhigo,
Ntazi kugera iminsi ,
No kumenya ibihe, ni Ruziramateka!(subiramo)
Niduhaguruke, Abashakamba ,
Abashaka amahoro,
Dufatane mu nda,( subiramo)
Igihe kiraje iturufu ryo kubeshya,
Rihambirizwe habona,
Abo ba Habu na ba Yezebeli ,
Bazishyura baruhe,
Ba Munigantama na ba Ndayimanga ,
Bazisabira gupfa,
Ba Mpatsibihugu bazabigarama,
Tubashyize mu rukiko.
Abababaye, abatotejwe, abacunagujwe,
Ababuze ijambo bazinaga mu bicu bati:
"Harakabaho abashakamba badukijje umwanzi,
Harakabaho intwari z'u Rwanda zikunda amahoro,
Harakabaho abasangira urw'imbaragasa,
Harakabaho abadashyira icyitwa,
Ubwoko bwabo imbere,
Harakarama abadashyira,
icyitwa ubwoko imbere."
_____________________________________
Icyitonderwa
Ruhuga: izina ry'inkota ya Kanjogera nyirakuru wa Kagame
Isesenguramvugo, umuziki n'umurage ku bisekuru bizaza:"Jya ugirira abandi neza, jya ukorera Imana kuko nawe ntiwamenya icyo iminsi yakuzigamiye" BYUMVUHORE Yohani Batisita/ UDAHEMUKA Eric
Byumvuhore |
Uramutse uhuriye mu nzira n'umunyarwanda ushyitse mu mutwe utari inkundarubyino ukamubaza kukubwira abahanzi nibura makumyabiri bubatse izina mu Rwanda kandi bagaha rubanda inyigisho zifatika, ndemeza ko mu mazina yakubwira habonekamo BYUMVUHORE Jean Baptiste, NKURUNZIZA François, MASABO NYANGEZI Juvenal, SEBANANI Andrea, KAYIREBWA Cecile, RUGAMBA Cyprien n'itorero AMASIMBI N'AMAKOMBE n'abandi.
Aba bahanzi ntondetse hano uko ari 6 buri wese muri bo yaba uwiruhukiye n'ukiriho bafite umwanya ntayegayezwa mu mitwe y'abanyarwanda.BYUMVUHORE Jean Baptiste ntawe utamuzi mu ndirimbo ye yitwa URWIRIRIZA, NKURUNZIZA François ntawe utamuzi mu ndirimbo ye yitwa UKO NAGIYE I BUGANDE, MASABO NYANGEZI Juvenal ntawe utazi indirimbo ye yitwa RUBANDA, SEBANANI Andrea n'utaramubonye akiriho iyo yumvise indirimbo ye yise MAMA MUNYANA akeka ko agihumeka, KAYIREBWA Cecile mu ndirimbo ye URUBAMBYE INGWE, RUGAMBA Cyprien n'itorero AMASIMBI N'AMAKOMBE mu ndirimbo bise UMUTI W'UBUTINDI, n'abandi.
Urubyiruko rw'u Rwanda ruhamagarirwa kujya mu gisoda cya Kagame uriho utegura intambara ya kirimbuzi izahitana imbaga y'abanyarwanda, Abaturanyi na Kagame ubwe,rugomba gutekereza neza mbere yo kwishora mu gisoda cya Kagame kizabasiga icyasha, bikazarangira benshi muri rwo bazaba bayirokotsemo bashakishwa nk'Interahamwe!/NKUSI Yozefu
NKUSI Yozefu(PhD) |
Congo: Umucunguzi wa FDLR aramagana abantu bigize abavugizi babo batabatumye!/ VERITAS INFO
Publié le par veritas
Banyarwanda, Banyarwandakazi namwe bacunguzi mwese maze kubona bimwe mu binyamakuru byabanyarwanda ibyo bandika n’uko abanditsi b’ibyo binyamakuru babikora numvise kandi mbona bibabaje cyane, nkaba nsaba ko twebwe bacunguzi, bacunguzikazi, twihakanye kumugaragaro twivuye inyuma abashaka kutugira ikiraro bambukiraho bashaka gukora amahano aberekeza ku nyungu zabo ndeste zigaragara nkaho zihishe ibindi tutazi kandi bitatureba.
Nkurikije ibitero n’intambara bimaze iminsi bivugwa mubatavugarumwe na Kigali ukareba n’inyandiko yasohotse mu « Ikaze Iwacu » (Amashyaka ya opozisiyo : nimwamagane umu DMI wiyemereye ko abasenyera amashyaka) amafoto yifashishijwe ; ubona neza ko ibyavuzwe byose mu kinyamakuru « veritasinfo »n’uwise intasi ya FPR bijya gusa n’ukuri ariko ikibabaje kandi twamaganye twivuye inyuma nk’abacunguzi ni ibi bikurikira :
IBIGARE BY'AMADINI Y'INZADUKA MU RWANDA BIYOBOWE NA KA SHITANI KAZONZWE GAFITE AMAHEMBE GUHERA MU 1994 “Twajyanye gusenga muri Uganda ku musozi kizabonwa; byari byahanuwe n’umwe mu bahanuzi dufite mu itorero ngo nzajyane na Pastor gusengera muri Uganda, tugezeyo aransambanya.Tugarutse mu Rwanda na bwo bongeye guhanura ko tugomba kujyana gusengera i Gisenyi nabwo tugezeyo aransambanya....”/ UDAHEMUKA Eric
Masabo Nyangezi |
Impamvu izi nkuru kuzandika zirushya ni uko buri muntu wese afite uburenganzira bwo kwemera imana mu buryo ashatse uko bwaba bumeze kose kandi akajya gusengera mu idini ryose ashatse. Ikibazo rero gitangira gutumira no kurembuza itangazamakuru iyo utangiye kuyobora iyi myemerere yawe mu nzira ibangamira inyungu rusange za rubanda cyangwa ukagira abo ubangamira ku buzima bwabo.
Ni GUTE WASURA Shikama mu ndimi 3 kuri MOBILE: Ikinyarwanda, FRANCAIS, ENGLISH icyarimwe udahinduye Browser?
Tubanje kubashimira ukuntu mukomeje kutwereka ko
mushishikajwe no gusoma inyandiko zacu muri benshi kandi ku mpande zose z’isi
nkuko ikoranabuhanga ryo ku rubuga Shikama ribitwereka. Mwashyizwe igorora rero
kuko mwahawe na Shikama mu Gifransa no mu Cyongereza nkuko bamwe bagiye babidusaba,
zose ziraba zikora mu minsi itarenze ine.
Watembera
ute kuri izi mbuga zose udakoresheje aderesi ya buri rubuga ?
Twakoze ku buryo niba ugeze kuri Shikama y’ikinyarwanda, urangije gusoma inyandiko runaka, ushobora
gukomeza ukajya no gusoma izindi nyandiko ziri mu zindi ndimi za Shikama. Niko
binameze mu gihe uri kuri Shikama
FRANCAIS, ushobora gukomerezaho ukajya no gusoma Shikama mu Kinyarwanda n’Icyongereza, bityo bityo.
Dore
uko bikorwa:
1.
Urugero: uri muri
Shikama y’Ikinyarwanda,
urakanda ku nyandiko ushaka gusoma, nuyirangiza ugeze hasi yayo hepfo ya top
comments, urahasanga ibi bikurikira:
Home
View web version
2.
Urakanda
kuri Home ihite
igusubiza hejuru y’inyandiko umaze gusoma., urongera uhasange indi Home( ibumoso bwawe), iburyo
bwayo(Home), hari agashusho k’umweru ka Mpande-eshatu( Triangle) ∆, uragakandaho maze
uhite ugera ku rutonde rw’ibintu byose biri muri Home:
-
SHIKAMA EN
FRANCAIS
-
SHIKAMA IN ENGLISH
-
SCHOLARSHIP
-
NI GUTE WACISHA ITANGAZO KURI SHIKAMA?
-
SINYA KANDI USINYISHE PETISIYO
3.
Urakanda
kuri kamwe muri turiya dutanu tuvuze hejuru , urugero Shikama in English, irahita ikugeza ku
rubuga rwa Shikama mu cyongereza. Niba udashaka kugira icyo usoma urongera
ukande kuri Home maze
uhite ugera ku mutwe wa ya nyandiko wasomye kare.
4.
Ni
byiza rwose ko abafite Mobile bajya
bakanda no kuri VIEW Web
Version iri hasi
ya HOME, kuko musoma
ibiri ku rubuga uko tuba twabishyizeho byose. Kuri Mobile ureba inyandiko gusa
, ariko gahunda zimwe ntazo ubona, nk’amatangazo yamamaza, n’ibindi.
MUKOMEZE
MURYOHERWE NA SHIKAMA
NKUSI Yozefu
shikama ku Kuri na Demukarasi ( SKUD)
PAUL KAGAME PEREZIDA WIBERA MU NDEGE N'AMAHOTELI AHENZE KU ISI, YAGARUTSE IWE ATEMBERERA MU NTANZI Z'URUGO ARITEGEREZA(...) AGEZE MU NKIKE YA KIREHE ASANGA ABANA BE BICAYE BIKUBYE BIGUNZE BARAJYAJYARITSE KUBERA KURWARA AMAVUNJA NA BWAKI KUKO URUGO RWABUZE KIYOBORA ABANA BAKABA IMFUBYI ZITAGIRA KIRERA/ UDAHEMUKA Eric
Abategetsi b'u Rwanda ku ngoma ya Nyakubahwa Perezida Paul Kagame bajya bafata umwanya nibura w'umunota umwe ngo basesengure ibyo twandika niba ari ukuri cyangwa niba ari amakabyankuru? Cyangwa batwita abarwanya ubutegetsi bwa FPR bikarangirira aho hagakurikiraho kuduhigisha uruhindu bakoresheje maneko, amarozi, imigozi,...?
Impamvu iyi nyandiko SHIKAMA tuyitangije iyi nteruro ibaza ni uko ubu ari ubwa gatatu nanditse inkuru nikurikiranya kuri Perezida Paul Kagame bikaba bishobora gufatwa nko kwibasira umuyobozi runaka ariko bikaba atari byo kuko mu itangazamakuru ryacu ry'umwuga muri SHIKAMA tujyana n'igihe.
Nyuma yo kwiba ATRACO akayeza perezida Kagame akamugira inama yo kuyihindurira izina ikitwa RFTC no kujujubya abatuye Kigali, Koloneli TWAHIRWA Ludoviko asesekaye mu mujyi wa Gitarama abaha gasopo ku kagambane na Meya MUTAKWASUKU Yvonne ushamadukiye uburanga bw'umujyi atitaye ku karengane gakorerwa abaturage/ UDAHEMUKA Eric
igishushanyo mbonera cya Gare igiye kubakwa Gitarama |
Koloneli Twahirwa Ludoviko glorified gahimbano ka ku Dodo is umusirikari any rwo mu rwego hejuru entirely afite Koloneli ipeti Marya. Iyo umureba muvugana amaso ku mu Maso Office for ARIMO bye Guha ikiganiro uri umunyamakuru umubona dedicated inzobe cyane, munini, waryohewe n'inoti ariko Vuga ibintu abicurikanga Kibera ko atazi gusoma no little write themselves n'izina rye.
Nuyu musirikare is inkoramutima of Perezida Paul Kagame by'ikirenga. Amakuru tau SHIKAMA tumaranye igihe avuga ko ku Rwanda BWO ingabo great z'u Habyalimana zitwaga FAR zesuranaga n'iza zitwaga APR FPR mu rugamba rwabereye i Gatuna, FPR yahatsindiwe basubira inyuma.
ITANGAZO: Abari bafite ikibazo kuri MOBILE cyarangiye
Tubanje kubiseguraho: Hari abantu benshi batubwiye ko gusoma Shikama kuri Mobile byahindutse ngo kuko ibogamiye iburyo, umuntu akagomba gukurura buri kanya.
Dore Impamvu:
Kuva ku wa kane nimugoroba hari ibikorwa turiho tunononsora hano ku rubuga ariko tugasanga atari byiza ko dufunga ngo tuzakomeze birangiye. Ibi bikorwa ni nko guhuza indimi eshatu: Ikinyarwanda, igifransa n'icyongereza. Ikindi ni ibyo gushyira gahunda nshya mu rubuga kugirango dutangize IYAMAMAZA ku bantu bose n'amasosiyete babyifuza.
IMIRIMO YOSE ISA niyarangiye kandi yagenze neza.
- Ikibazo cya MOBILE cyarangiye ku buryo muyireba nkuko bisanzwe n'umuvuduko usanzwe.
- Kuri Desktop naho murasoma nkuko bisanzwe, ariko umuvuduko wagabanutseho gato kubera izo gahunda nshya twavuze. Tukaba turiho dushaka uko tubinononsora ngo mukomeze gusomera Shikama kuri Desktop nkuko bisanzwe.
Murakoze kutwihanganira
NKUSI Yozefu
Tuzirikane ijambo ry'Imana kuri iki cyumweru cya 33 gisanzwe, taliki 16 Ugushyingo 2014. Isomo rya mbere: Imigani: 31,10-13.19-20.30-31. Zaburi: 127,1-2,3,4.5c.6a. Isomo rya kabiri: Abatesaloniki ba mbere: 5,1-6. Ivanjili: Matayo: 25,14-30."Umugaragu UDAHEMUKA ni uba inyangamugayo muri bicye kuko bene abangaba aribo baba bakwiye kwegurirwa inshingano ziremereye mu iyobokamana na politiki" Abatagatifu: Otimari na Gerturde/ Padiri TABARO
Kuri iki cyumweru, amasomo matagatifu aribanda ku mugore w'umutima mu muryango mugari w'abantu aho aza nk'imfashanyigisho ngo tubashe gusobanukirwa ku kigero gishyitse kandi kitunyuze umugani w'abagaragu basigiwe amatalenta na shebuja.
Mu isomo rya mbere, igitabo cy'imigani kiraturatira ingeso nziza ziranga umugore w'umutima kuko asumbya agaciro amasaro meza bityo ikiganza cye akagicyamurira mu rubohero.
Mu isomo rya kabiri, mu ibaruwa Pawulo intumwa yageneye abanyatesaloniki baratwibutsa ko dukwiye guhora twiteguye kuko tutazi umunsi n'isaha Yezu azazira kuko azadutungura nk'umujura wa nijoro.
JENOSIDE ya kabiri mu Rwanda? Gahoro, bucece, na Jenoside y'ikivunge?Ni ibiki biriho bibera mu Rwana?Loni se yabiteye umugongo?/ Ann Garrison, 30/8/2014
Umenya mbere y'uko Kagame Paul ava kuri iyi si Imana yamutegeje abantu baturuka imihanda yose ngo bamubwire amabi yakoreye Abanyarwanda! Nkuko intego ya Shikama igira iti:" UHARANIRE KO UKURI GUSIMBURA IKINYOMA", natwe ntaho tudapfunda imitwe amanywa n'ijoro, duhuna huna, dushakisha aho uko Kuri kwaba kwhishe ngo Tugucyure mu Rwanda, kwirukane ikinyoma FPR na Kakame Pawulo bahaye intebe mu Rugwiro.
Ni muri urwo rwego, mu gihe filimu ya Ms Jane Corbin wo kuri BBC iriho ivugisha Agatsiko ka Kagame amangambure kuva aho iciriye bwa mbere kuri Televiziyo BBC2 kuri 1/10/2014, muri Shikama twabagejejeho icyo tuvuga kuri iyo filimu yagaragazaga ukuri kwambaye ubusa ku byabaye mu Rwanda bigatereka ikinyoma mu Rugwiro, tukaba rero twarashimye byimazeyo uwateguye iriya filimu.
Undi munyamakuru urubuga rwanyu Shikama rushima ni Ann Garrison wo muri Amerika, wandikira ibinyamakuru 6 bikomeye byaho, agatanga ibiganiro ku maradiyo 2 yo muri icyo gihugu tutibagiwe n'iye ikorera kuri Youtube. Mbere y'ukwezi kumwe gusa ngo iriya filimu ya BBC isoke, uyu mugenzi wacu yasohoye inyandiko ku itariki ya 30/8/2014 ku rubuga globalresearch musanga hano. Muri iyo nyandiko ifite umutwe mubona hejuru aha,Garrison aremeza ko Paul Kagame ariho akorera Abahutu jenoside gake gake, bucece, n'ikivunge. MU gushimangira ibi, aragaruka ku mbaga y'abantu iriho iburirwa irengero buri munsi, abatwikirwa mu magereza, n'imirambo yo muri Rweru. Ikindi twavuga ni uko yemeza kimwe na Ms Jane Corbin ko Kagame Paul ariwe watanze amabwiriza yo kurasa ku ndege ya ba Perezida Habyarimana na Ntaryamira w'i Burundi, bikaba byarabaye imbarutso ya Jenoside.
Mu gusoza inyandiko ye arasaba ko habaho Anketi yigenga ya LONI ku kibazo cy'imirambo yo muri Rweru n'abandi bakomeje kuburirwa irengero mu Rwanda.
Shikama yagerageje kubashyirira iby'ingenzi mu Kinyarwanda nkuko mubisanga hasi aha.
Amaso nabahe!
Ni muri urwo rwego, mu gihe filimu ya Ms Jane Corbin wo kuri BBC iriho ivugisha Agatsiko ka Kagame amangambure kuva aho iciriye bwa mbere kuri Televiziyo BBC2 kuri 1/10/2014, muri Shikama twabagejejeho icyo tuvuga kuri iyo filimu yagaragazaga ukuri kwambaye ubusa ku byabaye mu Rwanda bigatereka ikinyoma mu Rugwiro, tukaba rero twarashimye byimazeyo uwateguye iriya filimu.
Undi munyamakuru urubuga rwanyu Shikama rushima ni Ann Garrison wo muri Amerika, wandikira ibinyamakuru 6 bikomeye byaho, agatanga ibiganiro ku maradiyo 2 yo muri icyo gihugu tutibagiwe n'iye ikorera kuri Youtube. Mbere y'ukwezi kumwe gusa ngo iriya filimu ya BBC isoke, uyu mugenzi wacu yasohoye inyandiko ku itariki ya 30/8/2014 ku rubuga globalresearch musanga hano. Muri iyo nyandiko ifite umutwe mubona hejuru aha,Garrison aremeza ko Paul Kagame ariho akorera Abahutu jenoside gake gake, bucece, n'ikivunge. MU gushimangira ibi, aragaruka ku mbaga y'abantu iriho iburirwa irengero buri munsi, abatwikirwa mu magereza, n'imirambo yo muri Rweru. Ikindi twavuga ni uko yemeza kimwe na Ms Jane Corbin ko Kagame Paul ariwe watanze amabwiriza yo kurasa ku ndege ya ba Perezida Habyarimana na Ntaryamira w'i Burundi, bikaba byarabaye imbarutso ya Jenoside.
Mu gusoza inyandiko ye arasaba ko habaho Anketi yigenga ya LONI ku kibazo cy'imirambo yo muri Rweru n'abandi bakomeje kuburirwa irengero mu Rwanda.
Shikama yagerageje kubashyirira iby'ingenzi mu Kinyarwanda nkuko mubisanga hasi aha.
Amaso nabahe!
ISESENGURAMPAMVU NA POLITIKI: MU GIHE BAGENZI BE BARI MURI ZAMBIYA GUSHYINGURA MIKAYILE SATA, PEREZIDA Paul KAGAME MU RUZINDUKO RUTARI NGOMBWA NA BUSA YAKOREYE MU KARERE KA GASABO YAGARAGAJE IMPUNGENGE NAWE UBWE ATEWE N'IZERERA RYE RYA HATO NA HATO MU MAHANGA KIMWE N'IMBERE MU GIHUGU KU BURYO ABATURAGE BAMUTEREYE ICYIZERE HAFI 100% / UDAHEMUKA Eric
Mu nyandiko hano kuri SHIKAMA duheruka kubagezaho yarebanaga n'intwaro kirimbuzi perezida Paul KAGAME yaguze mu Bushinwa, twifashishije imibereho, imikurire, imikorere n'imyifatire by'umwana wananiranye mu muryango nyarwanda aho twerekanye ko ababyeyi iyo babona abananiye burundu bamutega iminsi kandi koko ikazamwereka kurya ikona n'ingwe.
Mu nkuru SHIKAMA twabateguriye nabwo tugiye kongera kwifashisha imyitwarire y'umwana wananiranye nk'uko twabivuze ubushize kugira ngo twereke abasomyi impamvu muri iki kinyamakuru cyacu tuvuga ko Kagame ari inzererezi mu mahanga ndetse n'imbere mu gihugu.
U RWANDA rurarira :" Ese abanjye bafite amaraso atukura nk'ayabaturage ba Kobani?"/ Reba SHIKAMA y'IGIFRANSA: http://shikamaelephant.blogspot.no/
Incamake y'ibiri muri Shikama y'igifransa : Shikamaelephant.blogspot.com
musanga muri iyi link:http://shikamaelephant.blogspot.no/
Ababuze ababo barashaka ko polisi ibagarura ariko yo iravuga ko bagiye muri FDLR na RNC |
Kuva intambara ya Syria yatangira akesnhi umuriro ukaba warakijwe na ba Mpatsibihugu, ubu amaso y'aba ba gashozantambara ahanzwe ku mujyi wo mu majyaruguru y'i Burasirazuba bwa Syria witwa KOBANI hafi y'umupaka wa Turukiya. Syria ituwe n'abarabu ariko kimwe na Turukiya, Irak n'ahandi, iki gihugu gituwe n'abantu batari abarabu bitwa Abakurude biganje mu mujyi wa KOBANI. Abantu, ibitwaro bya Kirimbuzi ndetse n'indege birakoreshwa amanywa n'ijoro n'aba ba Mpatsibihugu ngo barinde aba Bakurude ngo badahitanwa n'intagorwa z'abayisilamu zishaka gushinga Leta ya Kiyisilamu muri Syria na Irak.
U Rwanda rukaba rurizwa n'ukuntu ayo mahanga yahuruye agahutera mu gihe rwo rwavugije induru rutabariza abantu barenga 60.000 baburiwe irengero kuva muri Mutarama 2014; nyamara ntawatabaye usibye inkona n'inkongoro! U Rwanda rukaba rukeka ko wenda ari uko amaraso y'abana barwo atari umutuku nk'ayo abaturage bo muri Kobani!
Subscribe to:
Posts (Atom)