Ku cyumweru gishize, Kiliziya Gatulika yamamaye ku isi yose kubera impuhwe za Nyagasani zahebuje, twizihije umunsi mukuru wa Kirisitu Umwami w'amahoro.
Nk'uko bigenwa n'amategeko agenga ukwemera Gatulika, icyumweru gikurikira umunsi mukuru wa Kirisitu Umwami cyinjiza Kiliziya mu gihe kidasanzwe cy'umwaka wa Liturujiya cyitwa ADIVENTI ari nayo itegura amaza(ivuka) ya Nyagasani.
Ijambo ADIVENTI ntabwo ari Ikinyarwanda cy'umwimerere. Ni ijambo ry'iritirano ryakomotse ku Cyongereza(ADVENT) n'Igifaransa(AVENT), amategeko agenga UKWEMERA GATOLIKA yemereye Kiliziya y'u Rwanda kurikoresha rikaba risobanura igihe gitegura cyangwa kibanziriza NOHELI(ivuka rya Yezu).
Mu isomo rya mbere umuhanuzi Izayi arasobanura birambuye ukuntu uwo mukiza uzatuvukira kuri Noheli azaza yishimiye gusanganira abahisemo kwiyemeza gukurikira ubutabera.
Mu isomo rya kabiri, Pawulo intumwa wandikiye abanyakolinti uru rwandiko arashimira Imana ku buryo buhanitse kubera abantu yasenderejemo ingabire zayo bafatiye runini iyi si kuko bamenye umucunguzi bakanihatira kumumenyesha abandi.
Ivanjili ntagatifu uko yanditswe na Mariko iraburira rubanda kuba maso kuko tutazi igihe bizabera. Umwanditsi w'iyi vanjili arabigereranya n'igihe nyir'urugo azajya mu ruzinduko ariko agasiga agabanyije abakozi be imirimo y'imbere mu gipangu. Ashobora kuzahindukira (kugaruka) mu ruturuturu, mu kabwibwi, ku manywa y'amahangabagabo kugira ngo abatungure bityo amenye umukozi uhunikiye(usinziriye). Twamamaze iyi nkuru nziza muri bose dushobora kugeraho kugira ngo nabo babe maso umukiza azatuvukire twese turi maso. Twaritunganyije, ni ukuvuga twaravuye mu ngeso mbi zidushora mu byaha bidutandukanya n'uwo mukiza dutegereje twese.
Umukiza azatungura abizera Tugomba guhora turi maso |
Abatagatifu b'icyumweru gitaha
Kuwa mbere, taliki 01 Ukuboza ni Eluwa na Florence. Kuwa kabiri, taliki 02 Ukuboza ni Viviane na Adria. Kuwa gatatu, taliki 03 Ukuboza ni François-Xavier. Kuwa kane, taliki 04 Ukuboza ni Jean Damascène, Pierre Chrysologue na Barbara. Kuwa gatanu, taliki 05 Ukuboza ni Gérard na Saba. Kuwa gatandatu, taliki 06 Ukuboza ni Nicolas wa Milan, Leoncie na Dative. Ku cyumweru gitaha, taliki 07 Ukuboza ni ICYUMWERU CYA KABIRI CYA ADIVENTI n'abatagatifu (NTABO-Cfr/ Ikirangaminsi cy'abatagatifu n'amasomo ya Liturujiya bya buri munsi urugaga rwa za Radio Mariya ku isi hose rugenderaho).
Padiri TABARO
shikamaye.blogspot.com
Shikama ku Kuri na Demukarasi(SKUD)
No comments:
Post a Comment
Muvandimwe, nshuti ya SHIKAMA, turagushimira cyane umuganda utanga wo kubaka URWANDA rushya ubinyujije mu bitekerezo byawe( Komanteri). Kugirango turwanye urukungu rw'Agatsiko ni ngombwa ko buri komanteri ibanza gusuzumwa. Yohereze, irahita ijya ku rubuga mu minota mike niba idatandukira( kuvuga ibitajyanye n'inyandiko), itukana, cyangwa yuzuyemo uburere buke.
Wipfusha komanteri yawe ubusa ukoresha "ANONYMOUS", himba izina urikomeze kuko hari ibihembo mu Kuboza 2016 ku bantu 3 bazaba babaye indashyikirwa mu gutanga ibitekerezo. Dukomeje kubashimira ubwitange n'umurava muhorana. IMANA Y'I RWANDA ihorane namwe iminsi yose.
Dg NKUSI Yozefu
www.shikamaye.blogspot.com
Uharanire ko Ukuri gusimbura ikinyoma.
Email: mahoriwacu@gmail.com; tel: +4745564355