Pageviews all the time

ISESENGURAMPAMVU NA POLITIKI: MU GIHE BAGENZI BE BARI MURI ZAMBIYA GUSHYINGURA MIKAYILE SATA, PEREZIDA Paul KAGAME MU RUZINDUKO RUTARI NGOMBWA NA BUSA YAKOREYE MU KARERE KA GASABO YAGARAGAJE IMPUNGENGE NAWE UBWE ATEWE N'IZERERA RYE RYA HATO NA HATO MU MAHANGA KIMWE N'IMBERE MU GIHUGU KU BURYO ABATURAGE BAMUTEREYE ICYIZERE HAFI 100% / UDAHEMUKA Eric

Kagame Pawulo yagiye guhaha k'umwamikazi Elizabeth II w'Ubwongereza

Mu nyandiko hano kuri SHIKAMA duheruka kubagezaho yarebanaga n'intwaro kirimbuzi perezida Paul KAGAME yaguze mu Bushinwa, twifashishije imibereho, imikurire, imikorere n'imyifatire by'umwana wananiranye mu muryango nyarwanda aho twerekanye ko ababyeyi iyo babona abananiye burundu bamutega iminsi kandi koko ikazamwereka kurya ikona n'ingwe.


Mu nkuru SHIKAMA twabateguriye nabwo tugiye kongera kwifashisha imyitwarire y'umwana wananiranye nk'uko twabivuze ubushize kugira ngo twereke abasomyi impamvu muri iki kinyamakuru cyacu tuvuga ko Kagame ari inzererezi mu mahanga ndetse n'imbere mu gihugu.


Muri ya myitwarire idahwitse iranga umwana wananiranye hazamo n'ingeso yo KUBUNGA cyangwa KUZERERA ababyeyi bazima kandi bita ku bana babo banga urunuka. Umwana ubunga cyangwa akazerera mu ngo z'abaturanyi ashobora no gukurayo imbwa yiruka. Atera kandi ababyeyi be ipfunwe kuko abaturanyi bababona nk'abananiwe kurera no guha uburere bukwiye umwana wabo.


Kuki perezida Kagame atagiye muri Zambiya?


Ikinyamakuru IGIHE gikorera Kagame kandi kikagerageza kumuhesha ishema n'aho atarikwiye cyari giherutse gutangaza ko perezida w'u Rwanda azajya kwifatanya n'abandi bakuru b'igihugu n'aba za guverinoma mu muhango wo gushyingura nyakwigendera SATA wategekaga Zambiya uherutse kwitaba Imana mu bitaro mu Bwongereza.


Ntawavuga ko urubuga IGIHE rwibeshye mu gutangaza iyo nkuru kuko n'abategetsi b'i Lusaka mu murwa mukuru wa Zambiya bemeje ko mu bazajyayo hazaba harimo Kagame n'umusaza Lobert MUGABE usaziye ku butegetsi muri Zimbabwe ubu akaba asigaye ahunyiriza mu ntebe.


N'ubwo muri SHIKAMA tugikurikirana impamvu Kagame atagiyeyo hari bimwe byagaragarira buri wese mu banyarwanda dukunda igihugu cyacu kandi tukacyifuriza ibyiza. Icya mbere ni uko Kagame asigaye ameze nka perezida w'igihugu utuye mu kirere bityo abategetsi bo mu rugwiro bakaba baramwangiye kujya muri Zambiya.


Icya kabiri ni uko abategetsi ba Zambiya bashobora kwisubiraho bakamubuza kujyayo kubera ukuntu Kagame arimo kwitwara muri politiki y'ububanyi n'amahanga muri iyi minsi. Icya gatatu gishobora kuba ikimenyetso cy'uko Kagame akabije gusesagura umutungo w'u Rwanda bityo nawe akaba yarumvise ko atari ngombwa ko ajyayo.


Impamvu ya kane mu isesengura ryacu muri SHIKAMA ishobora kuba ari umutekano wa Kagame ubu nawe aziko ari mucye noneho agashaka kujyanayo ingabo nyinshi zishinzwe kumurinda abategetsi ba Zambiya bakabyanga kubera ko bazi neza ko mu Bwongereza yitwaye nabi cyane ubwo abamurinda bitwaje ibyuma kandi iterabwoba nk'iryo ridakwiye mu gushyingura aho abantu bose baba basabwa guca bugufi no gucisha make, ibintu Kagame atajya akozwa.


Impamvu ya gatanu ishobora no kuba ubwumvikane bucye mu bakorana na perezida Kagame muri Village Urugwiro kuko burya n'ubwo yakora ibyo atemerewe mugomba kumenya ko adafata ibyemezo wenyine. Bafite rero uburenganzira bwo kumubuza kujyayo kandi ntagire icyo yabihinduraho.


Ibi byose birashoboka cyangwa kimwe muri byo kuba impamvu nyirabayazana nk'impamvu Kagame atemerewe cyangwa yisubiyeho mu kujya gushyingura mugenzi we. Bikaba byerekana ko uko iminsi ihita indi igataha Kagame agenda aba igicibwa ari nako yangwa na benshi ku rwego rwa politiki mpuzamahanga.


Iyo ndi mu mahanga simba nagiye kuzerera...!
  
Mu gihe abandi barimo gushyingura nyakwigendera Mikayire SATA watwaraga Zambiya, Paul KAGAME yari ahitwa Ibweramvura mu Murenge wa Jabana mu Karere ka GASABO gusura abaturage.


Mu ijambo yahavugiye, perezida Kagame yagaragaje ko kuyobora u Rwanda birimo kugenda bimugora cyangwa se bimunanira kuko yavuze ko abaturage bakwiye kumenya ko mu gihe yagiye mu mahanga ataba yagiye kuzerera ahubwo ngo aba yagiye kubahahira.


Nk'uko twabivuze dutangira iyi nyandiko, kuzerera cyangwa kubungera ku mwana ni ukujya aho ababyeyi batamutumye. Kuri perezida Kagame, nk'umukuru w'igihugu utegekwa kwiyubaha mu byo avuga n'ibyo akora, hari amagambo ubundi aba agenewe INCAKARAFU na za MAYIBOBO we atemerewe na busa kuvuga harimo n'atameshe nk'iryo ryo kuzerera.


Kandi muri SHIKAMA ntidushidikanya ko Kagame abizi neza ari nayo mpamvu abo bakorana bashobora kuba baramubujije gukomeza kubungera apfusha ubusa udusigazwa tw'umutungo w'igihugu.


Kuba yaravuze iyi nteruro ni ikimenyetso ko ibyo akora bikabije kuba bibi ariko icyatubabaje kurushaho muri SHIKAMA ni ukuntu yabeshyeye abaturage avuga ko aba yagiye kubahahira kandi mu by'ukuri atari byo kuko iyo aba agenda isi yose ahahira abanyarwanda kubibabwira ntibyari ngombwa kuko ibikorwa byivugira kandi nyiramaso yerekwa bike ibindi akirebera.


Nta mpamvu ifatika yatumye Kagame asura Gasabo inshuro 3 mu minsi 75


Niba nabyita kwivana mu kimwaro, niba nabyita kubura ibyo akora mu biro, niba nabyita guhunga ibiro ngo bene wabo bamugeze ku buce bamurwanya batamutsindamo, niba nabyita gutembera ngo aruhure umutwe simbizi, kuko munsi y'ijuru muri politiki nta mpamvu n'imwe yatuma umukuru w'igihugu asura akarere kamwe inshuro eshatu mu mezi abiri n'igice.


Abanyarwanda bakwiye kuba maso kuko muri SHIKAMA tubona ko ishyamba rishobora kuba atari ryeru muri Village Urugwiro. Ubundi Perezida wa Repubulika mu birebana na politiki no kuyobora(SCIENCES POLITIQUES) ni umuyobozi w'ikirenga ku buryo atari ngombwa ko ahora mu baturage muri FPR bita imiyoborere myiza nyamara ahubwo byerekana igitugu gikabije.


Bavandimwe banyarwanda musoma SHIKAMA, namwe nabagenera umwanya wo gutekereza(...) mushobora kumbwira ikibazo umuturage yagira gitifu w'umurenge akananirwa kugikemura, meya w'akarere akananirwa kukirangiza, guverineri w'intara akananirwa kugisesengura no kukirangiza ku buryo gikenera kandi kikaba aho gitegereje(kibikiwe / kigenewe) perezida wa Repubulika? Njyewe icyo kibazo ntacyo nzi, kiramutse kinabayeho byaba byerekana akarengane n'imiyoborere idahwitse.


Mu murenge wa Jabana Kagame yerekanye itekinika rya FPR no kurenga ku mategeko nkana


Muri urwo ruzinduko mu by'ukuri wabonaga rutari ngombwa i Gasabo kuko nta bikorwa bishamaje wavuga ngo Kagame yari yagiye gutahayo, amaze gusobanura iby'izerera rye no kwigamba ko yaguze intwaro kandi ko uzakopfora azamumena yatanze umwanya w'ibibazo ku baturage.


Umugore witwa MUKASINZI Kalarisa yagejeje kuri Perezida Kagame ikibazo cy'uko ngo afitanye amakimbirane n'umuyobozi w'akarere ka Kicukiro Bwana Paul Jules NDAMAGE ashingiye ku kuba ngo yarirukanwe mu nzu yari yarubakiwe n'akarere.


Muri SHIKAMA twakurikiye neza ibisobanuro byatanzwe n'uyu mugore ngo wasabaga kurenganurwa, ibisobanuro bya meya wa Kicukiro n'ibyavuzwe na perezida Kagame.


Meya NDAMAGE yasobanuye ko ikibazo akizi neza ndetse ko koko impamvu bafashe icyemezo cyo kumwirukana mu nzu bagasigamo basaza be byatewe n'uko yabashakiyeho umugabo ku buryo butari ubw'isezerano bananirwa kumvikana bagahora barwana.


Nkurikije ibisobanuro byatanzwe na meya NDAMAGE, koko iyo uwo mugore aba yarirukanywe mu nzu cyari kuba ari icyemezo gikwiye kandi kinoze mu rwego rw'imitegekere, guca akarengane no kwimakaza ituze muri rubanda.


Kagame wahaye umwanya udasanzwe uwo mugore yamuteze amatwi biratinda ibintu ubundi bidakunze kumubaho. Uwo mugore amaze kuvuga na meya NDAMAGE akisobanura, UMWAMI Paul KAGAME yasuzuguye NDAMAGE amugira urwo baseka maze ategeka ko ahubwo uwo mugore ariwe wari kuguma mu nzu n'umwinjira we noneho basaza be akaba aribo birukanwa(bubakirwa indi nzu).


Mu gusura uyu mugore bugorobye, abaturanyi be bemeje ko ntawigeze amwirukana mu nzu!


Meya NDAMAGE byagaragaraga ko atazi uko Kagame yateguye uwo mugore bityo ngo abone uko yisubiza igikundiro n'icyizere mu baturage, meya NDAMAGE yumvise atabyihanganira kuko nk'umuyobozi yumvaga ikibazo yaragikemuye uko bikwiye mu bubasha bwe niko kujya gusura uyu MUKASINZI Kalarisa bugorobye ngo arebe niba koko ibyo yabwiye Kagame byari byo.


Abaturanyi b'uyu mugore bararahiye barirenga bemeza ko uwo mugore nta wigeze amwirukana mu nzu, ko ayibanyemo neza na basaza be, maze bongeraho n'ikindi giteye kwigirwaho ko mu gihe bo ari inshike n'abapfakazi bamaririje, arimo kubaratira ko ari kumwe na bene nyina nkaho bo bari banze kubana na bene nyina iyo bibashobokera.


Kwikundisha ku baturage no kubahingamo icyizere akemura ikibazo kitabayeho ngo babone ko ategeka neza


Mu isesengura ryimbitse ryacu muri SHIKAMA, biraboneka neza ko uriya mugore MUKASINZI Kalarisa unamurebye n'uko asa n'uko yari yambaye nta kibazo na kimwe yari afite. None ni nde wamubwiye ngo azanire Kagame ikibazo kidahari? Ni nde wamubwiye ngo abeshyere meya Ndamage ko bafitanye amakimbirane kandi mu by'ukuri ntayo?


Ni nde wamutumye kubeshya ko atagira aho aba(nako ngo aba mu bubiko bw'ibintu/ stock/warehouse)? Ese ko abarinda KAGAME babanza kuganiriza uri bubaze ikibazo wese bakanamwigisha uko aza kukibaza, baba baramubajije?


Igisubizo kuri ibi bibazo uruhuri kimwe n'ibindi mamwe mwakongeraho ni uko biboneka ko uyu mugore yateguwe na Kagame ubwe cyangwa umwe mu bamwegereye cyane kugira ngo Kagame yongere yigaragaze imbere y'abaturage nka KABUHARIWE mu gucyemura ibibazo by'abaturage, gushaka gusiba mu mitwe y'abaturage filimu BBC yakoze imutamaza ko ariwe nkomoko rukumbi y'ihanurwa ry'indege yarimo Habyalimana na Ntaryamira, akaga kose kakurikiyeho haba mu Rwanda no muri RD Kongo hamwe no kubuza abaturage kugira umwanya wo gutekereza ko imyivumbagatanyo iherutse kugeza abanya BURKINA FASO Ku mpinduramatwara bahambiriza umunyagitugu n'umwicanyi nkawe BLAISE COMPAORE yashoboka no mu Rwanda ariko ay'ubusa rusibiye aho ruzanyura!


Mu gusoza iyi nyandiko, tubabwire ko umuntu ashobora kuba n'inzererezi n'imbere mu rugo rwe. Muti ese birashoboka? Nimutekereze nk'umugabo batuye inzoga baje nko kwerekana umwana, mu gihe umugore we arimo koza ibicuma byo gusukamo inzoga yo kwakira abashyitsi ukabona umugabo ahagaze mu rugo arimo kwitegereza umubare w'imbariro zubatse urugo. Uyu nawe aba arimo kuzerera no kubunga iwe mu rugo. Mu yandi magambo kuzerera ni ukujya aho batagutumye, kujya aho bitari ngombwa kujya kimwe no kwirengagiza gukora igikwiye nk'uko Kagame yasuye GASABO inshuro eshatu mu minsi itarenga mirongo irindwi n'itanu kandi nta gikorwa na kimwe cy'amajyambere yari agiye gusura no kumurikirwa.


UDAHEMUKA Eric
www.shikamaye.blogspot.com/
Shikama ku Kuri na Demukarasi(SKUD)

No comments:

Post a Comment

Muvandimwe, nshuti ya SHIKAMA, turagushimira cyane umuganda utanga wo kubaka URWANDA rushya ubinyujije mu bitekerezo byawe( Komanteri). Kugirango turwanye urukungu rw'Agatsiko ni ngombwa ko buri komanteri ibanza gusuzumwa. Yohereze, irahita ijya ku rubuga mu minota mike niba idatandukira( kuvuga ibitajyanye n'inyandiko), itukana, cyangwa yuzuyemo uburere buke.

Wipfusha komanteri yawe ubusa ukoresha "ANONYMOUS", himba izina urikomeze kuko hari ibihembo mu Kuboza 2016 ku bantu 3 bazaba babaye indashyikirwa mu gutanga ibitekerezo. Dukomeje kubashimira ubwitange n'umurava muhorana. IMANA Y'I RWANDA ihorane namwe iminsi yose.

Dg NKUSI Yozefu
www.shikamaye.blogspot.com
Uharanire ko Ukuri gusimbura ikinyoma.
Email: mahoriwacu@gmail.com; tel: +4745564355