Pageviews all the time

Ni GUTE WASURA Shikama mu ndimi 3 kuri MOBILE: Ikinyarwanda, FRANCAIS, ENGLISH icyarimwe udahinduye Browser?

Tubanje kubashimira ukuntu mukomeje kutwereka ko mushishikajwe no gusoma inyandiko zacu muri benshi kandi ku mpande zose z’isi nkuko ikoranabuhanga ryo ku rubuga Shikama ribitwereka. Mwashyizwe igorora rero kuko mwahawe na Shikama mu Gifransa no mu Cyongereza nkuko bamwe bagiye babidusaba, zose ziraba zikora mu minsi itarenze ine.
Watembera ute kuri izi mbuga zose udakoresheje aderesi ya buri rubuga ?
Twakoze ku buryo niba ugeze kuri Shikama y’ikinyarwanda, urangije gusoma inyandiko runaka, ushobora gukomeza ukajya no gusoma izindi nyandiko ziri mu zindi ndimi za Shikama. Niko binameze mu gihe uri kuri Shikama FRANCAIS, ushobora gukomerezaho ukajya no gusoma Shikama mu Kinyarwanda n’Icyongereza, bityo bityo.
Dore uko bikorwa:
1.      Urugero: uri muri Shikama y’Ikinyarwanda, urakanda ku nyandiko ushaka gusoma, nuyirangiza ugeze hasi yayo hepfo ya top comments, urahasanga ibi bikurikira:

Home
View web version

2.      Urakanda kuri Home ihite igusubiza hejuru y’inyandiko umaze gusoma., urongera uhasange indi Home( ibumoso bwawe), iburyo bwayo(Home), hari agashusho k’umweru ka Mpande-eshatu( Triangle) , uragakandaho maze uhite ugera ku rutonde rw’ibintu byose biri muri Home:
-           SHIKAMA EN FRANCAIS
-          SHIKAMA IN ENGLISH
-          SCHOLARSHIP
-          NI GUTE WACISHA ITANGAZO KURI SHIKAMA?
-          SINYA KANDI USINYISHE PETISIYO
3.      Urakanda kuri kamwe muri turiya dutanu tuvuze hejuru , urugero Shikama in English, irahita ikugeza ku rubuga rwa Shikama mu cyongereza. Niba udashaka kugira icyo usoma urongera ukande kuri Home maze uhite ugera ku mutwe wa ya nyandiko wasomye kare.
4.      Ni byiza rwose ko abafite Mobile bajya bakanda no kuri VIEW Web Version iri hasi ya HOME, kuko musoma ibiri ku rubuga uko tuba twabishyizeho byose. Kuri Mobile ureba inyandiko gusa , ariko gahunda zimwe ntazo ubona, nk’amatangazo yamamaza, n’ibindi.


MUKOMEZE MURYOHERWE NA SHIKAMA

NKUSI Yozefu
shikama ku Kuri na Demukarasi ( SKUD)

No comments:

Post a Comment

Muvandimwe, nshuti ya SHIKAMA, turagushimira cyane umuganda utanga wo kubaka URWANDA rushya ubinyujije mu bitekerezo byawe( Komanteri). Kugirango turwanye urukungu rw'Agatsiko ni ngombwa ko buri komanteri ibanza gusuzumwa. Yohereze, irahita ijya ku rubuga mu minota mike niba idatandukira( kuvuga ibitajyanye n'inyandiko), itukana, cyangwa yuzuyemo uburere buke.

Wipfusha komanteri yawe ubusa ukoresha "ANONYMOUS", himba izina urikomeze kuko hari ibihembo mu Kuboza 2016 ku bantu 3 bazaba babaye indashyikirwa mu gutanga ibitekerezo. Dukomeje kubashimira ubwitange n'umurava muhorana. IMANA Y'I RWANDA ihorane namwe iminsi yose.

Dg NKUSI Yozefu
www.shikamaye.blogspot.com
Uharanire ko Ukuri gusimbura ikinyoma.
Email: mahoriwacu@gmail.com; tel: +4745564355