Pageviews all the time

ICYUHO MU IPEREREZA RYA REPUBULIKA IHARANIRA DEMUKARASI YA KONGO GISHOBORA KUZABA INTANDARO YO KWIVUGANA PEREZIDA KABILA KABANGE AGAPFA NK'URWO SE YAPFUYE/ UDAHEMUKA Eric

Ifoto ya kabiri irerekana INGABO za MONUSCO 
zicaye zamanjiriwe kubera gukora amakosa
Ikinyamakuru JEUNE AFRIQUE kuwa kane taliki 27 Ugushyingo 2014 cyatangaje inkuru iteye ubwoba kandi ishobora guhahamura umuntu wese ukurikirira hafi politiki akanamenya agaciro k'umukuru w'igihugu icyo aricyo cyose ku isi.


Iyo nkuru yari ifite umutwe ugira uti:"Imyenda y'abasirikare barinda Kabila yafatanywe ingabo za Loni ku kibuga cy'indege cy'i Goma yari iyo gukoresha iki?"


Yozefu Kabila Kabange, perezida wagowe kandi warushye


Nyakubahwa Yozefu Kabila KABANGE, perezida wa Repubulika iharanira demukarasi ya kongo ni mwene Laurent Desire KABILA nawe wabaye perezida w'iki gihugu. Kabila KABANGE yasimbuye se ku butegetsi amaze gupfa arasiwe mu biro i Kinshasa n'abamurindaga.


Saa yine ku italiki 18 Mutarama 2001 nibwo Laurent Desire KABILA yashizemo umwuka nyuma y'uko arasiwe mu kirongozi cya perezidansi i Kinshasa n'umwe mu bamurindaga ku italiki 16 Mutarama 2001. Kabila Kabange yarwaje se iminsi ibiri mu bitaro amugwa mu maboko maze ahita amusimbura ku buperezida. Kabila yahuye n'ingorane uruhuri zirimo kutabonwa n'abakongomani nk'umuzayirwa wujuje ibyangombwa kuko bemeza ko atazi kuvuga ILINGALA ntamenye n'IGIFARANSA uko bikwiye ahubwo akivugira IKINYARWANDA n'Icyongereza.


Hejuru y'ibi bibazo urusobe bishyira mu kibazo ubwenegihugu bwe, hari n'abavuze ko byanze bikunze ashobora kuba ari umunyarwanda ariko babiburira gihamya. Niho mpereye mvuga ko ari perezida wagowe kubera guteragiranwa ariko nawe akabikemuza kwivugira make ashoboka.


Yahanuriwe urupfu yohereza umugore we i Vaticani gusengerwa na Nyirubutungane


Kabila abanyekongo bakomeje kumucira urupfu n'ubwo twese dusanzwe tuzi ko nta mukuru w'ikuzimu. Haje kubaho no kumubwira ko hari umugore wabyaye umwana ufite ibaruwa igenewe Kabila Kabange benshi barabyemera abandi benshi barabihakana.


Kabila yagize ubwoba ahitamo kohereza umugore we i Vaticani kugira ngo Nyirubutungane amusengere urwo rupfu rukurweho ariko uko bigaragara mu butegetsi bwe harimo ikibazo gikomeye mu iperereza gikwiye gucyemurwa.


Kwiba imyenda y'abarinda umukuru w'igihugu: Ingaruka ku mutekano wa perezida wa repubulika


Nigeze kubaza umuzayirwa wanyigishaga muri Kaminuza kumbwira igihugu kirimo umutekano mucye kurusha ibindi byose ku isi. Yansubije ko ari ZAIRE avukamo nta kurya iminwa. Impamvu iki kibazo nakimubajije ni uko nari narumvise inshuro nyinshi ko RD Kongo imeze nk'itagira ubutegetsi buhamye.


Uwo muvandimwe w'umuzayirwa yanambwiye ko nanjye mfite amadolari y'Amerika ibihumbi bitanu(5,000$) nagenda ngashinga Leta ingabo zikanyoboka kugeza igihe ayo mafaranga azashirira. Iyi myumvire n'imibereho bikaba biteye amakenga kandi bibangamiye ubusugire bwa Leta ikwiye kwigenga.
Ifoto imwe irerekana imyenda iteruwe n'umufatanyacyaha wabo yambarwa 
n'abarinda Kabila abasirikali ba Loni bamburiwe ku kibuga npuzamahanga cy'indege cya Goma.


Ubu inkuru ivugwa cyane ni iy'imyambaro ya gisirikari na pisitole by'abarinda perezida Kabila byafatanwe ingabo za Loni ku kibuga cy'indege i Goma. Nk'umunyamakuru, nkimara kumenya iyi nkuru nibajije ibibazo bitandukanye birimo ibi bikurikira: Byashobotse gute ko MONUSCO yinjira mu bubiko bw'imyenda y'abarinda perezida kandi ari ahantu haba harinzwe cyane? Ese iyo myenda yari ijyanwe ahagana hehe?


Gukoreshwa iki ku mugani wa JEUNE AFRIQUE? Abo muri MONUSCO baba barayiguze rwihishwa na bamwe mu bashinzwe kurinda perezida Kabila? Iyo myenda iyo igera aho yari ijyanwe hari gukurikiraho iki? Ingabo zo muri MONUSCO zikoze amakosa nk'ariya zahanishwa iki? Iki cyaba ari ikimenyetso ndakuka ko igisirikari cya RD Congo cyamunzwe na ruswa cyangwa ni icyuho mu iperereza? Ese hari icyakwemeza ko nta yindi yibwe muri ubu buryo ngo ibe yarageze aho yagombaga kujyanwa n'ubwo ntahazi?


Iyi myenda yibwe iyo iza kugera aho yari ijyanwe; guhitana Perezida Kabila KABANGE byari koroha cyane


Abasobanukiwe iperereza n'abasirikari nyirizina ubanza aribo bakumva neza agaciro k'ibikoresho bya gisirikari n'ingaruka zibaho iyo bikoreshejwe binyuranije n'amategeko. Burya mu gisirikari ntabwo hakora cyane amasura, amazina, indeshyo,... Ibi byose biza ku rwego rwa kabiri. Ikibanza mbere ya byose ni impuza-nkano (imyenda isa n'ibimenyetso byumvikanweho cyangwa biziranyweho kuri bose) mu ngabo z'igihugu runaka cyangwa mu mutwe w'ingabo runaka.


Umusirikari wambaye imyenda isa n'iy'abarinda perezida akiyambika n'amapeti ye ku ntugu zombi agashyira na PISITOLI ku itako rwose ashobora kwinjira mu kigo cy'abashinzwe kurinda perezida ntawe umuhutaje ahubwo abo ku marembo bakamuterera amasaruti urufaya byanaba ngombwa akabanyuzamo inshyi n'imigeri mikeya wenda abakosora mu gufunga ibipesu cyangwa guhina neza ikora ry'ishati n'ibindi mu rwego rwo kugira ngo abereke ko ari komanda.


Ageze imbere mu kigo kibamo abarinda perezida biba birangiye ubutumwa bwe ashobora kubusohoza mu mwanya uwo ariwo wose. Agezemo akabona ko izina rye ritazwi kandi ko ashobora kuvumburwa yakwihutira kwigizayo umwe mubo ahasanze akaba yafata izina rye bityo bakazamupanga kujya kurinda perezida cyangwa akaba yanaha ruswa bagenzi be agashyirwa mu mwanya watuma yegera perezida bimworoheye.


Abashije kugera ku ntambwe nakwita iya gatatu yo gushyirwa mu barinda umukuru w'igihugu ashobora kongera ubuhanga n'imikorere myiza akimarayo yereka abo bakorana ko ari umusirikare w'intangarugero bityo bakagenda bamuzamura mu ntera kugera ubwo guhitana perezida wa repubulika byamworohera cyane nk'uko perezida Laurent Desire Kabila yiciwe mu biro bye atarabutswe nk'uko nabisobanuye mu gutangira iyi nyandiko kandi birashoboka bitewe n'uko abarinda perezida baba bamwegereye cyane.


Ndabona Perezida Kabila Kabange akwiye kuryamira amajanja


Nk'uko nabivuze, mu rwego rw'umutekano byari kunezeza abashinzwe kurinda Kabila iyo bafata iriya myenda n'intwaro byari kumwe bafite icyizere ko aribwo bwa mbere byibwe muri buriya buryo ariko nta cyemezo na kimwe Leta ya Kinshasa ifite ko nta bundi bujura nk'ubu bwabayeho.


Kubera iyi mpamvu, umuti mbona rukumbi ni ukurushaho kuba maso kuri Kabila ubwe, akibuka urupfu umubyeyi we yapfuye aho iyibwa ry'iyi myenda rifitanye isano hafi 100% n'ibishobora kumubaho nk'ibyabaye kuri se kandi akagenzura bihagije umutwe ushinzwe kumurinda mu gihe byamushobokera. Si byiza ko abaturage ba RD Kongo bahora mu marira kandi nta n'ikindi gihugu na kimwe Shikama yabyifuriza.


UDAHEMUKA Eric
shikamaye.blogspot.com
Shikama ku Kuri na Demukarasi(SKUD)

No comments:

Post a Comment

Muvandimwe, nshuti ya SHIKAMA, turagushimira cyane umuganda utanga wo kubaka URWANDA rushya ubinyujije mu bitekerezo byawe( Komanteri). Kugirango turwanye urukungu rw'Agatsiko ni ngombwa ko buri komanteri ibanza gusuzumwa. Yohereze, irahita ijya ku rubuga mu minota mike niba idatandukira( kuvuga ibitajyanye n'inyandiko), itukana, cyangwa yuzuyemo uburere buke.

Wipfusha komanteri yawe ubusa ukoresha "ANONYMOUS", himba izina urikomeze kuko hari ibihembo mu Kuboza 2016 ku bantu 3 bazaba babaye indashyikirwa mu gutanga ibitekerezo. Dukomeje kubashimira ubwitange n'umurava muhorana. IMANA Y'I RWANDA ihorane namwe iminsi yose.

Dg NKUSI Yozefu
www.shikamaye.blogspot.com
Uharanire ko Ukuri gusimbura ikinyoma.
Email: mahoriwacu@gmail.com; tel: +4745564355