Pageviews all the time

Tuzirikane ijambo ry'Imana kuri iki cyumweru taliki 23 Ugushyingo 2014 UMUNSI MUKURU WA KIRISITU UMWAMI. Isomo rya mbere: Ezekiyeli: 34,11-12.15-17. Zaburi: 22,1-2b,2c-3,4,5,6. Isomo rya kabiri: Abanyakolinti ba mbere: 15,20-26.28. Ivanjili: Matayo: 25,31-46. "MU 1946 UMWAMI MUTARA III RUDAHIGWA YEGURIYE U RWANDA KIRISITU UMWAMI W'AMAHORO NAHO MU 1994 PAUL KAGAME ARUGABIZA SHITANI N'AMADAYIMONI Y'AMOKO YOSE ARIMO GUCURA BUFUNI NA BUHORO ABANA B'ABANYARWANDA KUGEZA AYA MAGINGO" Abatagatifu: Clément, Félicité na Colombani/ Padiri TABARO


Ku italiki 17 Ukwakira 1943 nibwo umwami w'u Rwanda Mutara III Rudahigwa yabatirijwe muri Bazirika ntoya ya Kabgayi. Kuva ku italiki 26 kugeza ku italiki 28 ukwakira 1946 mu birori byamaze iminsi itatu yose i Nyanza Niho umwami Mutara yeguriye u Rwanda kirisitu Umwami w'amahoro mu birori byabereye i Nyanza.

Muri ibyo birori Umwami Mutara III Rudahigwa yari kumwe n’umugabekazi Nyiramavugo Kankazi bakikijwe na Musenyeri Leon Paul Classe, Ryekmans,. Bwana Sandrart Rezida w’u Rwanda na Musenyeri Laurent Deprimoz wari wambaye nk’umwepiskopi, abazungu n’abatware utaretse rubanda.



Mu masomo ya Liturujiya kuri uyu munsi haba isomo rya mbere, isomo rya kabiri kimwe n'ivanjiri, yose aragaruka ku gaciro k'uwo mwami utanga amahoro. Mu ivanjiri ya Matayo umutwe wa 25 guhera ku murongo wa 31 kugera ku murongo wa 46 ari nayo yasomewe i Nyanza mu 1946 muri ibyo birori, barasobanura ibyerekeye urubanza rw'imperuka aho UMUSHUMBA azavangura intama mu ihene. Intama zizajya iburyo ihene zerekezwe ibumoso. Abagome bazajya mu bubabare bw'iteka ariko intungane zijye kubaho ubugingo bw'iteka.

Dusubije amaso inyuma tugasesengura isengesho umwami Rudahigwa yavugiye i Nyanza tukareba uko yari afite ibyifuzo byiza ku gihugu na bene cyo noneho tukareba n'ibirimo kubera mu gihugu cyacu muri iki gihe, birahita biduha ishusho ko cya gihugu Rudahigwa yahaye Yezu, Kagame yakimwambuye akagiha Shitani ubu yiriza kandi ikaraza abanyarwanda ku nkeke uwo itishe ikamufunga. Igihugu kigeze ahamanuka dusabe Imana rugira byose kutwuzuzamo imigenzo n'indangagaciro bikubiye mu isengesho umwami Rudahigwa yasenze. Munsi aha murahabona isengesho Mutara yasenze.
Abatagatifu b'icyumweru gitaha

Kuwa mbere, taliki 24 Ugushyingo ni Flora na Kirizogone. Kuwa kabiri, taliki 25 ni Gatarina, Yukuda na Merikuriya. Kuwa gatatu, taliki 26 Ugushyingo ni Konrandi na Delifina. Kuwa kane, taliki 27 Ugushyingo ni Margarita wa Savuwa, Albereti wa Ruve na Valeriyani. Kuwa gatanu, taliki 28 Ugushyingo ni Sositeni na Mansuweti. Kuwa gatandatu, taliki 29 Ugushyingo ni Iluminata, Rosarita na Rozata. Ku cyumweru gitaha, taliki 30 Ugushyingo ni ICYUMWERU CYA MBERE CYA ADIVENTI n'abatagatifu Andereya, Maura na Constansi.

Padiri TABARO
shikamaye.blogspot.com
Shikama ku Kuri na Demukarasi(SKUD)

No comments:

Post a Comment

Muvandimwe, nshuti ya SHIKAMA, turagushimira cyane umuganda utanga wo kubaka URWANDA rushya ubinyujije mu bitekerezo byawe( Komanteri). Kugirango turwanye urukungu rw'Agatsiko ni ngombwa ko buri komanteri ibanza gusuzumwa. Yohereze, irahita ijya ku rubuga mu minota mike niba idatandukira( kuvuga ibitajyanye n'inyandiko), itukana, cyangwa yuzuyemo uburere buke.

Wipfusha komanteri yawe ubusa ukoresha "ANONYMOUS", himba izina urikomeze kuko hari ibihembo mu Kuboza 2016 ku bantu 3 bazaba babaye indashyikirwa mu gutanga ibitekerezo. Dukomeje kubashimira ubwitange n'umurava muhorana. IMANA Y'I RWANDA ihorane namwe iminsi yose.

Dg NKUSI Yozefu
www.shikamaye.blogspot.com
Uharanire ko Ukuri gusimbura ikinyoma.
Email: mahoriwacu@gmail.com; tel: +4745564355