Pageviews all the time

Congo: Umucunguzi wa FDLR aramagana abantu bigize abavugizi babo batabatumye!/ VERITAS INFO


Publié le par veritas


Congo: Umucunguzi wa FDLR aramagana abantu bigize abavugizi babo batabatumye!

Banyarwanda, Banyarwandakazi namwe bacunguzi mwese maze kubona bimwe mu binyamakuru byabanyarwanda ibyo bandika n’uko abanditsi b’ibyo binyamakuru babikora numvise kandi mbona bibabaje cyane, nkaba nsaba ko twebwe bacunguzi, bacunguzikazi, twihakanye kumugaragaro twivuye inyuma abashaka kutugira ikiraro  bambukiraho bashaka gukora amahano aberekeza ku nyungu zabo ndeste zigaragara nkaho zihishe ibindi tutazi kandi bitatureba.

Nkurikije ibitero n’intambara bimaze iminsi bivugwa mubatavugarumwe na Kigali ukareba n’inyandiko yasohotse  mu « Ikaze Iwacu » (Amashyaka ya opozisiyo : nimwamagane umu DMI wiyemereye ko abasenyera amashyaka)  amafoto yifashishijwe ; ubona neza ko ibyavuzwe byose mu kinyamakuru « veritasinfo »n’uwise intasi ya FPR bijya gusa n’ukuri ariko ikibabaje kandi twamaganye twivuye inyuma nk’abacunguzi ni ibi bikurikira :


Birababaje kubona ikinyamakuru « Ikaze iwacu » cyaragiye gusubiza inkuru yanditswe mu kindi kinyamakuru cya « Veritasinfo » yitwa Impuruza, «Ikaze iwacu» ikajya kwandagaza abayobozi b’andi mashyaka badafite aho bahuriye n’ibyavuzwe mu nkuru yasubizaga, ikindi kibabaje kandi Umwanditsi w’ « ikaze iwacu » agomba gusabira imbabazi ni ukujya gushyira kukarubanda amafoto y’umwimerere (ifoto itagenewe ibinyamakuru bita privée) y’abayobozi ba FDLR mu nkuru badafite aho bahuriye nayo, ibi bikaba byerekana ko ibyo uriya watanze impuruza yanditse ku kinyamakuru « ikaze » ari ukuri kwambaye ubusa, bikaba bigaragaza ko umwanzi yatwinjiyemo koko !


Birababaje kumva umwanditsi w’ikinyamakuru cy’ « Ikaze iwacu » yaratinyutse kwandagaza abayobozi ba FDLR mu mafoto mu rwego rwo kwandaza abandi bayobozi b’amashyaka, ntabwo ari FDLR yabimutumye, birababaje kubona umwanditsi w’« Ikaze iwacu » afata abo bafitanye ibibazo ku giti cye no mu nyungu ze agashaka kwitwaza FDLR ;  ntabwo FDLR yigeze imutuma kuyibera umuvugizi, dufite abayobozi bacu bashinzwe uwo murimo kuburyo atagomba kudukorera uwo mu rimo abigiranye ubugome bwinshi cyane.


Ntabwo uwanditse inkuru yitwa « Impuruza « yigeze avuga izina rya Bakunzibake Alexis, kubona umwanditsi w’«Ikaze » yihanukira akajya kujonjobora amazina ngo y’abavuzwe mu binyamakuru ntaho byanditse ni agasuzuguro gakomeye ; ntabwo Bakunzibake ari umwana urangije ishuri, ntabwo atekera abayobozi ba FDLR, ahubwo kuzana izina rye muri iriya nkuru ni uko umwanditsi w’ «Ikaze iwacu» yamutumwe n’ushaka kumugirira nabi ibindi byose akaba ari ukujijisha! 






Ndasanga uriya MDI wanditse iriya nkuru y’impuruza yarashyize  ikinyamakuru « Ikaze iwacu »  kukarubanda none umwanditsi wacyo akaba ashaka kwivugana abayobozi ba FDLR ari kubeshya no arabakunda. Ntabwo Rudasingwa na Rusesabagina kimwe n’abandi banyepolitiki « Ikaze » yikoreye muri iriya nkuru y’umwanditsi wayo ari abanzi bacu ahubwo arashaka kuduteranya nabo kandi ntuzabigeraho !

Ndihanganisha Dr Rudasingwa na mugenzi we Rusesabagina aho uyu mwanditsi w «Ikaze iwacu» abita ibisambo nibindi bitusti bibi, Banyakubahwa ibyo uyu mwanditsi yakoze ni ikimenyesto kigaragaza icyo aricyo, yariyerekanye bihagije maze kubona ibi byose yanditse nahise mbona ko zarwaserera ziba mu mashyamba ya Congo tubamo azifitemo uruhare rukomeye cyane. Nasabaga abayobozi ba FDLR kwicara bakiga neza ikibazo k’ikinyamakuru « Ikaze Iwacu » n’umwanditsi wacyo kuko burya nta nduru ivugira ubusa !


Nasabaga abanyepolitiki barimo Dr Rudasingwa n’abandi  kudata umwanya wabo ngo barasubiza uyu mwanditsi w’ «Ikaze Iwacu » kuko urwego n’umwanya aba banyapolitiki bariho atari uwo kuvugana n’umuntu nk’uyu ahubwo igisubizo mugomba kumuha mwakigenera uwamutumye ariwe Paul Kagame !
Imana ibarinde
Umucunguzi Ndamage Isaac
Walikare-Congo
VERITAS INFO

No comments:

Post a Comment

Muvandimwe, nshuti ya SHIKAMA, turagushimira cyane umuganda utanga wo kubaka URWANDA rushya ubinyujije mu bitekerezo byawe( Komanteri). Kugirango turwanye urukungu rw'Agatsiko ni ngombwa ko buri komanteri ibanza gusuzumwa. Yohereze, irahita ijya ku rubuga mu minota mike niba idatandukira( kuvuga ibitajyanye n'inyandiko), itukana, cyangwa yuzuyemo uburere buke.

Wipfusha komanteri yawe ubusa ukoresha "ANONYMOUS", himba izina urikomeze kuko hari ibihembo mu Kuboza 2016 ku bantu 3 bazaba babaye indashyikirwa mu gutanga ibitekerezo. Dukomeje kubashimira ubwitange n'umurava muhorana. IMANA Y'I RWANDA ihorane namwe iminsi yose.

Dg NKUSI Yozefu
www.shikamaye.blogspot.com
Uharanire ko Ukuri gusimbura ikinyoma.
Email: mahoriwacu@gmail.com; tel: +4745564355