Kuva Kiliziya Gatolika yagera mu Rwanda mu 1900, kimwe muri byinshi byiyongereye mu muco w’abanyarwanda ni igisibo n’agaciro kacyo. Iki gisibo mvuga hano ni iminsi 40 itangira kuwa gatatu w’ivu kigasozwa ku munsi mukuru wa Pasika.
Mu myumvire y’abanyarwanda, mu gisibo kubera ko babaga bifitemo ko Yezu ari mu gihe cy’ibabazwa rye biyumvishaga ko ibyago byinshi cyane aribwo bishobora kubabaho. Ni muri urwo rwego iyo wakoraga impanuka y’imodoka ugapfa mu gisibo bavugaga bati : «Igisibo kiramuhitanye!!»
Mu yandi magambo, ku banyarwanda, kudapfa cyangwa kudahura n’ibyago mu gisibo ni amahirwe akomeye atabonwa na benshi. Tugarutse ku birebana n’impanuka, urebye uko amategeko y’umuhanda ateguwe n’imbaraga ishami rya polisi rishinzwe umutekano wo mu muhanda rikoresha, wakeka ko hari ikibazo.