Iyangire nk'ingagi |
Igice cya karindwi : kwitangira u Rwanda kwaranze umwami Ruganzu I Bwimba (1312-1345). Ese wari uzi ko uyu mwami ariwe nkomoko y’imvugo ebyiri zabaye gikwira : «Abo Ingoma yahaye amata ni bo isaba amaraso !» na «Umusindi yarenze akarwa !» Soma SHIKAMA usobanukirwe amateka y’u Rwanda mu mwimerere wayo!!!
Umwami Ruganzu I Bwimba niwe watangije uruhererekane rw’abami b’amateka.
Izina rye Ruganzu rikomoka ku nshinga KU-GANZA bisobanura gutsinda abo
muhanganye ku rugamba. Umwami Ruganzu I Bwimba yerekanye gahunda y’ubutegetsi
bwe yagaragazaga ko ari umwami w’umurwanyi.
Ruganzu I Bwimba umurwa w’ingoma ye wari i Gasabo hafi y’ikiyaga cya Muhazi
ariko yari afite n’urundi rugo ahitwa i Tanda mu Buganza bwa ruguru. Aka karere
kakaba ariko Abanyiginya babanje kugeramo binjira mu Rwanda. Hano twababwira ko
izina ry’umwami ryagombaga kuba risa n’iry’aho atuye (Ruganzu / Buganza).