Pageviews all the time

Ibyo twabasomeye


1.SHIKAMA EN FRANCAIS
Inzu ndangamuco y'ubufransa gufunga imiryango  i Kigali
ikinyamakuru cyanditse kuri iyi nkuru musoma ku rubuga rwa shikama mu gifransa,kiraravuga ko iyi nzu ndangamuco yari i Kigali mu mujyi rwagati , ikaba yari ku buso bunini. U Rwanda rukaba ruvuga ko ubutaka iyo nzu irimo budakoreshwa neza. Bityo, ikaba igomba kuhava hakubakwa amazu agezweho( wasanga Kagame na Kabarebe bashaka kuhazamura indi miturirwa!,). Shikama irashishikariza Rutaremara na Mudidi kahafata ibibanza rugikubita bakareka kujujubya impfubyi n'abapfakazi mu dushitu tw'amasambo twabo.

Akarengane, gutwara abantu n’ubutabera. Abatuye umujyi wa Kigali n’abawutembereramo barinubira akarengane n’iyica-rubozo bakorerwa mu ngendo bakora bifashishije imodoka YUTONG za K.B.S n’ubwo zahinduriwe moteri ariko zigahamana intebe zavanye mu Bushinwa zikaba zibatwara bahekeranye nk’inka ziri mu ikamyo ya FUSO zigiye i Cyangugu.

Richard Kandt( Kanayoge),umudage waje
ashaka isoko ya Nile akaza no kuba
rezida wa mbere mu Rwanda

Umujyi wa Kigali wagiye utera imbere guhera mu ishingwa ryawo mu mwaka w’1906 ushinzwe na Dr Richard KANDT. Uyu mudage yari atuye mu Gakinjiro ahabatijwe kwa Kandt kubera uruhare rukomeye yagize mu gutuma Kigali ibaho.


Abasaza bakuze cyane kandi bazi Kigali mu myaka ya za 1945 iyo bagutekerereje uko Kigali yasaga icyo gihe wumva ugize amatsiko no kwifuza ko amateka yasubira inyuma ngo wibone muri icyo gihe ariko kuko bidashoboka kubitekereza byaba ari uguta igihe mu buzima no kwibabariza umutwe n’umutima ku busa.
Muri icyo kiganiro abo basaza bambwiye ko ku Muhima ubundi hitwaga ku Muhima w’impyisi ngo kuko habaga impyisi nyinshi ku buryo iyo wahanyuraga uri umwe zakuvuniraga umuheto. Abanyarwanda bajyaga guhaha i Bugande bagombaga kugenda mu masibo (amatsinda) kugira ngo izo nyagwa z’impyisi nizumva umurindi wabo zigire ubwoba maze zihunge.

Ibinshengura umutima. Ntabwo ari Kagame uhohotera impfubyi gusa mu karere, na Museveni ntazoroheye ku buryo ubu hari agakobwa k'impfubyi kiga mu wa gatanu w'amashuri abanza gafunganywe na nyina kazira ko kahaye ibaruwa Museveni!


Ibya aka kana k'agakobwa  kiga mu wa gatanu w'amashuri abanza kuri Kanyaryeru, i Nyabushozi, muri District ya Kiruhura muri Mbarara iwabo wa Museveni, bimeze nka ba bandi bagiraga bati:" ya mabati mwatwemereye, amaso yaheze mu kirere". Abari mu Rwanda icyo gihe muribuka uwo babwiraga! Ni Kinani.
Uyu mwana nawe w'impfubyi, Museveni ngo yari yaramwemereye ko azabagurira isambu, akabubakira akazu ko kwikinganamo na nyina umubyara, akanamurihira n'amashuri. Icyizere rero cyaje kuraza amasinde maze ibyo yemerewe bimera nka ya mababti!

Umwana sinzi uko yarikandagiye ko Museveni azaba ari ahitwa Ntare School mu nama bise old boys school. Ni inama ihuza abaherwe bose bize muri iryo shuri( Shikama yamenye ko Kagame ashobora kuba yariyo akaba yaranatanze  miliyoni 25 z'amanyarwanda. Abanyamakuru bacu bariho barashakisha niba iyi nkuru ari impamo, tuzabibagezaho ku buryo burambuye).

Ibyo twabasomeye

Fawusitini Twagiramungu Rukokoma aherutse kuvuga ati " hari uwaririmbye ngo twaza mwajya he? Ati  nanjye ndabaza nti twiyunze mwajya he?
Hari umukongomani nawe uyu munsi wasohoye inyandiko irambuye isa n'isubiza iki kibazo cya Twagiramungu! Dr Fernand Mutabwiti Enkunu yahaye inyandiko ye umutwe ugira uti: 
"UGUKORERA HAMWE KW'ABARWANYA UBUTEGETSI BW'IGITUGU BW'I KIGALI KWATEYE ICYOBA GIHANITSE KAGAME"Muri iyi nyandiko aravugamo ibi bikurikira:

Mbere ya Maitre Evode, hari undi mushakashatsi witwa Bjom Willum wo muri Kaminuza ya Denmark wavumbuye muri 2001 ko Leta Kagame ayoboye atari Leta ahubwo ari agatsiko k'amabandi we yita Mafiya kagamije kwigwizaho umutungo gakoreshe uburyo ubwo aribwo bwose : imisoro, inkunga z’amahanga n’intambara ya Republika iharanira rubanda ya Congo. Ni uko FDLR yabereye Kagame igisubizo.

                        Logo of the FDLR.jpg

Abanyarwanda tumaze igihe kinini tubwirwa n’abategetsi bacu ko hari umutwe w’iterabwoba ugizwe n’abajenosideri witwa FDLR uri muri Republika iharanira Demokarasi ya Congo. Urwanda rwakoze intambara zirenga ebyiri muri 1996, na 1998 byitwa ko rushaka gusenya uwo mutwe. Haje kubaho yewe n’ ibitero Urwanda rwahuriyemo na Republika iharanira rubanda ya Congo : Umoja wetu na Amani leo” hagamijwe gusenya uwo mutwe nanone. Igitangaje rero ni ukuntu, abanyarwanda bose bariho bafungwa , ari abanyamakuru, abasirikare, abasivile bose bariho bashinjwa gukorana n’uwo mutwe! Ese nkuko byagiye bivugwa mu nyandiko nyinshi,aho Kagame impamvu adashaka gushyikirana na FDLR nkuko amahanga abimusaba si uko azi ko ikibazo cy'uyu mutwe ari iturufu yo kujya kwiba amabuye ya RDCongo amufasha kurushaho gukira vuba no gukomeza intambara mu karere k'ibiyaga bigari by'Afrika? Igisubizo kuri iki kibazo, turagihabwa n'ubushakashatsi bwakozwe n'umuyeshuri wo muri Kaminuza ya Denmark wemeza ko u Rwanda ruyobowe n'agatsiko k'ibyihebe "Mafia" kifashisha igisoda kugirango kigwizeho imitungo gakura ahantu hatatu: imisoro, inkunga z'amahanga no mu ntambara.

Umuco. Agahugu umuco n' akandi umuco: ubwoko bw'aba SURI muri Etiyopiya butera uruho ku munwa w'umwangavu ngo azakobwe inka nyinshi kubera ubwiza bwe.

A Suri tribeswoman from Ethiopia is pictured wearing a large lip plug which is a traditional sign of beauty
umukobwa w'ihogoza mu bwoko
bwitwa SURI muri Etiyopiya
Agahugu umuco n' akandi umuco. Aya ni amagambo umwami w'i Burundi yahaye intumwa y'umwami w'u Rwanda wari wayohereje yishongora ku Barundi, abaza umwami w'aho ngo " kuki ibi mubikora gutya byagombaga gukorwa gutya?"
Ibi mbivugiye ko hari benshi muri mwe bakimara kubona ifoto iri hasi aha, bahita basa na wa mwami w'u Rwanda tuvuze hejuru, bakibaza impamvu  ubwoko bw'ABASURI bakora kuriya.  Aho twe ntabyo dukora twibwira ko ari byiza kandi abandi bashobora kubifata ukundi?Umva uko abantu benshi bafite imyumvire itandukanye  kuri wa muco wacu wo gukuna.Culture. Rallonger ses lèvres vaginales pour plus de plaisir?

Aba basuri bo muri Etiyopiya, iyo umukobwa amaze kuba umwangavu, bamukura amenyo yo hasi nk'urukebanomaze aho avuye bagasobekamo kiriya kintu kimeze (uruho, urukiza) bakagifatanya n'umunwa wo hasi. Uko igihe kigenda niko umunwa ugenda ukweguka ukaba muremure. umukobwa ufite umunwa muremure na ruriya rukebano ruriho, se amukosha inka nyinshi kuko aba ari ihogoza, twagereranya na BWIZA bwa Mashira budashira irora n'irongorwa.

FDLR IRAMAGANA IFUNGWA RYA KIZITO MIHIGO NA BAGENZI BE N’ABANDI BANYARWANDA BAKOMEJE GUHOHOTERWA NA LETA YA FPR-INKOTANYI.


fdlr
URUGAGA RUHARANIRA DEMOKARASI NO KUBOHOZA URWANDA, FDLR, ruhangarikishiijwe nuko Leta y’ u Rwanda iyobowe na FPR Inkotanyi, ikomeje gutegekesha igitugu abaturage b’ u Rwanda, ibambura uburenganzira bwabo bw’ ibanze, ikoresheje iterabwoba no gufunga abatavuga rumwe nayo abaribo bose.
1. Mu rwego rwo gutera ubwoba abadashaka ingenga bitekrezo ya FPR, muri poliki yabo y’ ivangura koko n’ amacakubiri mu banyarwanda, Leta ya Kigali iherutse gufunga umuhanzi w’ umuririmbyi Kizito Mihigo na bagenzi be Cassien Ntamuhanga na Jean Paul Dukuzumuremyi, bashinjwa gufatanya na FDLR na RNC.

Iyobokamana.Tuzirikane ku ijambo ry’Imana ryo kuri iki Cyumweru, taliki 20 Mata 2014 : PASIKA –Umunsi Mukuru w’Izuka rya Nyagasani Yezu Kirisitu. Isomo rya mbere : Ibyakozwe n’Intumwa : 10, 24a.37-43. Isomo rya kabiri : 1 Abakolinti : 5,6b-8. Ivanjiri :Yohani : 20,1-9

Yezu wazutse none, zukira mu mitima
y'abanyarwanda ubahindure bashya kandi
ubakize ingoyi ya Sekibi.Amina
Mu masomo matagatifu yo kuri iki Cyumweru, taliki 20 Mata 2014, Umunsi mukuru w’izuka rya Nyagasani, Kiliziya Gatolika y’isi yose uhereye i Roma ku gicumbi cyayo ukagera mu miryango-remezo turi mu byishimo bitagereranywa kandi koko hari impamvu kuko niba umuntu yirirwa asingiza uwamuhaye inka imwe nayo y’amagufwa nta cyamubuza gupfukamira uwamuhaye ubugingo bwuzuye kandi bw’iteka ryose.
Niba abantu twabashaga kugira ubushobozi bwadufasha kumva neza uko bikwiye agaciro k’amaraso yatanzwe ku musaraba rimwe rizima; ibibazo isi irimo muri iyi minsi n’u Rwanda by’umwihariko byacika abantu bakabaho mu mudendezo.
Mu ijambo Papa Faransisiko yateguye i Vaticani azabwira abakirisitu n’abemera b’isi yose kuri uyu munsi mukuru wa Pasika, natwe muri SHIKAMA tukaba turifitiye Kopi, Nyirubutungane azagaruka ku gaciro k’umusaraba wamanitsweho agakiza k’isi yose.
Papa Faransisiko kandi ntazabura gukomoza ku mucuri wa rubanda rukomeza kwinangira ntirwumve neza impamvu Yezu yitanze ku bushake ku musaraba akazanaboneraho kugira icyo avuga ku ntambara zirimo guca ibintu mu bihugu bitandukanye aho azanasaba abashyamiranye gusubiz ainkota mu nzubati bagaha abaturage amahoro kuko aribo bahababarira.

Amakuru mashya kuri Shikama mu Gifaransa

shikamafrancais.blogspot.com

Rwanda-Sipesiyali : Isesengura-mpamvu na Politiki. Rwanda. Kizito MIHIGO : umuhanzi, umuririmbyi, umucuranzi n’umuharanizi w’amahoro agonze urukuta rwa ba Minisitiri Mussa Fazil na Mitari Protais bitwaje indirimbo ye « igisobanuro cy’urupfu » mu gihe ahubwo abaturage bari biteze ko agirwa Minisitiri w’urubyiruko n’umuco bityo MITARI akubikirwa imbehe !!!

Kitoko, Knowless, Kizito Mihigo, Evelyne Umurerwa...mu birori bya Inyarwanda Fans Hangout
Kizito Mihigo na bamwe mu bahanzi bo
mu Rwanda.  Ifoto:Inyarwanda.com
Hashize ukwezi muri Kigali havugwa inkuru mbi y’ishimutwa rya KIZITO Mihigo. Aya makuru akimenyekana cyangwa agikekwa, abaturage baguye mu kantu kuko batumvaga icyatuma umukunzi wa Kagame nimero ya mbere aburirwa irengero. Kuri uyu wa mbere taliki 14 Mata 2014 nibwo umuyobozi w’ishami rishinzwe ubugenzacyaha muri Polisi y’u Rwanda C.I.D ariwe Theos BADEGE yasobanuye ko KIZITO Mihigo na NTAMUHANGA Cassiyani babafite.
Assistant Commissioner of Police Theos BADEGE mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru ku buyobozi bukuru bwa CID anabereye ku isonga ku Kacyiru kuri iyi taliki mvuze hejuru n’umunyamakuru wa SHIKAMA akaba yari ahari yatubwiye ko aba bagabo bombi bakekwaho guhirika ubutegetsi bw’u Rwanda ndetse Kizito MIHIGO we akaba anakekwaho kwica abategetsi bakuru b’igihugu.

IYOBOKAMANA.Tuzirikane ku ijambo ry’Imana ryo kuri uyu wa KANE MUTAGATIFU, taliki ya 17 Mata 2014 : umunsi mukuru wo Guha umugisha amavuta, Koza ibirenge by’intumwa no Gusangira bwa nyuma : Isomo rya mbere : Izayi : 61, 1-3a.6a.8b-9. Isomo rya kabiri : Zaburi : 88,20ab.21,22.25,27.29. Isomo rya gatatu : Ibyahishuwe : 1,5-8. Isomo rya kane : Luka :4,16-21. Isomo rya gatanu : Iyimukamisiri : 12,1-8.11-14. Isomo rya gatandatu :Zaburi :115,12-13.15-16a.c,17-18. Isomo rya karindwi : 1Abakolinti : 11,23-26. Isomo rya munani : Yohani : 13 :1-15

Última Cena - Da Vinci 5.jpg
Ifunguro rya Nyuma
Leonardo da Vinchi 1494-1498
Santa Maria delle Grazie,Milan, Ubutaliyani
Mu mateka ya Kiliziya Gatolika, umunsi mukuru wa Pasika ni umwe mu minsi ikomeye kandi igaragaza umwimerere w’iri dini rikomeye kuri iyi si y’abazima. Mu bituma Kiliziya Gatolika ikomera twakunze kubibabwira kuko harimo no kugira iminsi mikuru ihoraho twakwita ngaruka-mwaka.
Abapapa uko bagiye basimburana mu kuyobora Kiliziya bagiye bubahiriza uyu mugenzo mukuru kandi wa cyera cyane kuko ari Yezu ubwe wawikoreye ku giti cye awukorera intumwa ze 12. Mbere y’uko tubasobanurira ibi bikorwa-nyabutatu dukwiye kubanza kubibutsa ko kuwa kane mutagatifu mu Misa yo kumugoroba hasomwa amasomo umunani yose nk’uko twayabatondekeye hano n’aho aboneka muri Bibiliya zanyu.

Shikama mu cyongereza nayo yatangiye!

Nshuti za Shikama,
Urubuga rwanyu rwongeye kubibuka rubagezaho gahunda zinyuranye. Uyu munsi twabashyiriyeho urundi rubuga rushya Shikama in English  ruzajya rukora mu cyongereza. Uru rukazakora nka Magazine, rubagezaho gahunda zinyuranye: politike, siporo, umuziki no kwidagadura. Uru rubuga rushobora kuzabona abanyamakuru b'umwuga mu minsi ya vuba bazobereye muri izi gahunda tuvuze hejuru nkuko bimeze mu Kinyarwanda.

Mu gihe tugitunganya ubuhinga bw'ibyuma wa mugani w'Abarundi, turaba tubacishirizaho amakuru ava ku zindi mbuga. Nibirangira, niho gahunda nyiri zina zizatangira.

Mukomeze muryoherwe na SHIKAMA

Nkusi Yozefu
Shikama in English
www.shikamaenglish.blogspot.no

Itangazo: SHIKAMA MU GIFRANSA YATANGIYE !

Musome Shikama mu rurimi rw'igifransa

www.shikamafrancais.blogspot.com cyangwa ukande kuri link yayo iri iburyo bwawe aha uhite uyigeraho.

Ibihe Byiza.

Nkusi Yozefu
Shikama.blogspot.no
Shikama ku Kuri na Demukarasi

Iyobokamana.Tuzirikane ku ijambo ry’Imana ryo kuri iki cyumweru cya MASHAMI, taliki ya 13 Mata 2014 Mbere ya Misa : Matayo : 21, 1 – 11. Isomo rya mbere : Izayi : 50, 4 - 7. Isomo rya kabiri : Abanyafilipi : 2,6 - 11. Ivanjiri : Matayo : 26, 14 – 27,66 Abatagatifu Maritini na Herimenijilidi

MASHAMI nziza kuri mwese



Mbere ya Misa : Nk’uko amategeko ya Liturugiya ya Kiliziya Gatulika abigena, mu Misa yo kuri Mashami nk’icyumweru kibanziriza umunsi mukuru wa Pasika y’izuka rya Nyagasani, mbere y’uko igitambo cya Misa cyinikiza basoma inyandiko igizwe n’interuro 11 iboneka mu Ivanjiri ya Matayo umutwe wa makumyabiri n’umwe guhera ku murongo wa mbere kugera ku murongo wa cumi n’umwe.

Hon. Edouard Bamporiki yahungabaniye muri stade Amahoro atwarwa igitaraganya ateruwe n’Abasilikare

Mu masaha ya mu gitondo cyo kwibuka jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994, uyu muhango ku ncuro ya 20 wabereye kuri stade Amahoro k’umunsi w’ejo, ahari imbaga y’abantu baturutse ku isi yose baje kwifatanya n’abanyarwanda kunamira ababo bazize uko baremwe, habonetse udushya.
                                                                                                                                                                                                                                 Umufasha wa Bamporiki yashimishijwe nihahamuka r’yu mugabo we.
Mu gihe hatangwaga ubuhamya bw’uwarokotse Jenoside ukomoka mucyahoze ari Gikongoro akaba yararokokeye I Nyamirambo.Abacitse ku icumu bari muri stade amahoro batangiye kugaragaza ibimenyetso by’ihungabana humvikanaga akaruru n’umuborogo by’abarokotse Jenoside muri bo habonetsemo na Nyakubahwa Depite Edouard Bamporiki wahungabanye agatwarwa igitaraganya ateruwe n’abasilikare.

Umucuranzikazi Butera Knowless Asigaye arumukunzi wa Gen Kabarebe


NI BYO SE KOKO? BUTERA KNOWLES, KABAREBE?
Ubu inkuru zigezweho i Kigali ni izijyanye no kwibuka birunvikana, hagataho iz’iburirwa irengero rya Kizito Mihigo ndetse n’uriya munyamakuru, ariko mu ba jeunes n’inkundarubyino za muzika, inkuru igezweho ni uy’urukundo rushyushye hagati ya Gen Kabarebe n’umucuranzikazi Butera Knowless.
Ubu i Kigali , inkuru ni kimenyabose ko Umucuranzi Butera Knowles ari we cyana (umukunzi) kigezweho cya Gen James Kabarebe.

ISHYAKA PRM/MRP-ABASANGIZI RIRASUBIZA AMAGAMBO Y’ABAPEREZIDA MUSENI NA KAGAME BAVUZE TALIKI YA 07/04/2014.


Tariki ya 07 Mata ni itariki Leta ya FPR – Inkotanyi yashyizeho yo kwibuka jenoside yakorewe abatutsi kuva tariki 01/10/1990 kugeza tariki 31/12/1994. Iyo tariki ngarukiramwaka yagakwiriye kuba ikorwa kugira ngo abanyarwanda dutekereze kandi twibaze ibyatumye abanyarwanda tugwirirwa n’ amahano u Rwanda rwahuye nayo, dutekereze ejo hazaza heza kuri twese, hazira amacakubiri, ukwikanyiza, irondakarere, himakaza ubwisanzure bw’itangazamakuru no gutanga urubuga rw’ibitekerezo bya politiki binyuranye.


13586953715_1df22659f7_z
Birababaje kandi biteye agahinda kumva amagambo yuzuye ubwibone, kwishongora, kwigamba no gukina k’umubyimba abanyarwanda Abaperezida MUSENI na KAGAME bavuze taliki ya 07/04/2014 imbere y’imbaga y’abanyarwanda bari bategereje amagambo abahumuriza kandi abashishikariza inzira y’ubwiyunge nyakuri. Kubera iyo mpamvu, ishyaka PRM/MRP-ABASANGIZI ryiyemeje muri iyi nyandiko yaryo gusesengura, gusubiza aba baperezida bombi, no gutanga umucyo ku banyarwanda bashyizwe mu gihirahiro n’amagambo yavunzwe:

Rwanda-France.Rôle de la France au Rwanda : et si Paul Kagame disait vrai ?/ Lepoint

kagame

Le président rwandais a provoqué une grave crise diplomatique en accusant Paris d'avoir participé au génocide de 1994. Retour sur les faits.

France doit "regarder la vérité en face" sur le génocide rwandais. Ces mots d'une rare sévérité sont de Louise Mushikiwabo, ministre rwandaise des Affaires étrangères. Vingt ans après le génocide, qui a fait 800 000 morts, les plaies sont toujours vives au Rwanda. En témoigne la sortie peu diplomatique du président Paul Kagame, qui a accusé vendredi les soldats français d'avoir été "complices certes", mais aussi "acteurs" du massacre des populations tutsi entre avril et juillet 1994, provoquant une grave crise entre les deux pays.
Qu'est-il arrivé le 6 avril 1994 ? Pourquoi les Tutsi ont-ils été visés ? Et pourquoi la France se retrouve-t-elle sur le banc des accusés ? Retour sur l'histoire mouvementée du Rwanda.

Rwanda. Aho gushyira mu bikorwa ibyifuzo bya FAO na NISR, Leta y’agatsiko i Kigali ihisemo gutera inshinge ibihingwa biri mu mirima ngo ihumanye abaturage ibirwara bizabakururira ubumuga : « Bikaba ikimenyetso cy’uko ikomeje kuvunira ibiti mu matwi yanga gucyemura ikibazo cy’inzara ubu iyogoza u Rwanda!!!»

ITW-Agnes-Kalibata
Minsitiri Kalibata


Minisitiri w'intebe, Habumuremyi P.D
Muri SHIKAMA ntitwahwemye kuvuza impuruza ko abanyarwanda bagiye kumarwa n’inzara kubera ko ubutegetsi bw’agatsiko ka FPR bwabujije amahwemo abaturage mu buryo bwose bushoboka n’ubutari bukwiye gutekerezwa n’umuntu muzima ufite mu bwenge hazima hakora neza.
Mu nkuru SHIKAMA yabagejejeho zagiye zigaruka ku kibazo cy’inzara n’ubutindi FPR yateje abanyarwanda harimo izi zikurikira : Twigeze kubandikira ku gishanga cya Nyabarongo cyambuwe abaturage kugira ngo gihingwemo ibisheke by’uruganda rw’isukari i Kabuye rwa MADIVAN Group.
Twababwiye ukuntu abakecuru batakambiye Guverineri w’Intara y’Amajyepfo ubwo yari agiye kubashungera ngo arabasura mu gishanga cya Rugeramigozi i Kabgayi kuko Gitarama iheruka ibiribwa mbere y’uko Rugeramigozi itaganyurwa nta musaruro, twanditse inkuru ndende ku birebana n’ukuntu abaturage babujijwe guhinga ibijumba bagategekwa guhinga gusa ibigori kandi ugiye mu kwe gucamo icyo kotsa agacibwa amande y’ibihumbi icumi (10,000 Rwf).

Rwanda. Twibuke abacu tuzirikana URUHARE Paul Kagame yagize muri Jenoside . Pacis Mahoro.

Ntibakwiye kujya ku nzibutso : ni ugushinyagurira abakorewe jenoside.
Ntibakwiye kujya ku nzibutso : ni ugushinyagurira abakorewe jenoside.
Guhera tariki ya 7 Mata kugeza tariki ya 13 Mata, mu Rwanda haba ibihe byo kwibuka abazize jenoside yo mu 1994. Muri icyo gihe, habaho ibikorwa byo kwibuka, gushyingura mu cyubahiro, gusura inzibutso za Jenoside, kunamira abapfuye ndetse no kubaririra.

N’ubwo Umuryango w’Abibumbye wemeje ko ubwicanyi bwabaye mu Rwanda mu 1994 ari Jenoside y’Abanyarwanda (Génocide Rwandais), Agatsiko  kishyize ku butegetsi kamaze kugarika ingogo, kabugezeho kagoreka imvugo maze gahindura inyito y’ubu bwicanyi, kabwita Jenoside yakorewe Abatutsi(Génocide Tutsi). Nta gushidikanya ko icyo abanyagatsiko bari bagamije kwari ukuyobya amahanga na Benekanyarwanda kugira ngo ibyaha byakozwe na Kagame n’Agatsiko-Sajya ke byibagirane, be kubikurikiranwaho. Agatsiko kagiraga ngo kandi kabone iturufu yo gukoresha mu guteranya Abanyarwanda kabumvisha ko bamwe ari abanzi b’abandi. Ikindi kari kagamije kwari ugushaka guhora kerekana ko ari umucunguzi w’Abatutsi, ko ndetse katariho na bo batabaho. Kashakaga kumvikanisha kandi  ko nta ruhare na ruto  kigeze kagira muri jenoside, haba mu kuyitegura no mu kuyishyira mu bikorwa. Ariko se koko ni ko bimeze? Ngiyi impamvu inteye kugaragaza imiterere y’Agatsiko, ingengabitekerezo y’abakagize n’uruhare rwako muri Jenoside.

1.Inkomoko y’Abanyagatsiko

Ahayinga mu myaka ya  1960, u Rwanda rwinjiye mu nkubiri y’amashyaka menshi. Amwe muri ayo mashyaka yaharaniraga ko u Rwanda rwaba Repubulika igendera ku matwara ya Demukarasi (MDR Parmehutu, APROSOMA,…). Ayandi yaharaniraga ko u Rwanda rwaguma kuyoborwa n’ingoma ya cyami (UNAR, MOMOR,…).

Ishyaka UNAR ryari rigizwe ahanini n’abagaragu bakuru b’ibwami. Aba bagaragu bakaba bari bazwiho kugira ingengabitekerezo yo kwanga Abahutu urunuka. Bavugaga ko Abatutsi ari ubwoko bwatoranyijwe n’Imana, ubwoko bw’Ibimanuka, bufite ubwenge busumba ubw’abandi, bukaba bwararemewe gutegeka. Naho Abahutu bakaba atari abantu nk’abandi, bakaba bararemewe kuba abagaragu b’Abatutsi, guhakwa, gukora imirimo y’uburetwa no gushahurwa, ibitsina byabo bikambikwa Karinga. Iyi ngengabitekerezo y’abagaragu bakuru b’ibwami ni yo yahembereye urwango rwaje kuvamo ubwicanyi bwo mu kwa cyenda 1959, bigeza n’aho mu kwa 11 insoresore za RUNAR zishatse kwica Mbonyumutwa, bikazinanira.

Ishyaka MDR Parmehutu rimaze gutsinda amatora, u Rwanda rumaze kuba Repubulika, abari abagaragu bakuru b’ibwami kimwe n’abandi bayoboke ba RUNAR bari bahuje ingengabitekerezo y’urwango, ntibabyemeye. Bahisemo guhunga igihugu kuko batemeraga gutegekwa n’abahutu bahoze ari abaja n’abagaragu babo. Bageze hanze y’u Rwanda, Abarunari bashinze umutwe w’inyeshyamba bawita INYENZI. Hashize igihe, Inyenzi zaje guhindura izina, maze zifata UNAR zirayicurika, ziyita RANU. Ariko mu by’ukuri byose ni bimwe, bisobanura kimwe, usibye ko UNAR ari mu gifaransa, naho RANU bikaba mu cyongereza.

Ubwo bari hafi gutera u Rwanda le 01/10/1990, RANU barayihinduye bayita FPR-Inkotanyikubera ko bashakaga guhisha Rubanda ko ari umutwe w’abahezanguni bashingiye ku ngengabitekerezo y’abagaragu b’ibwami banga Abahutu urunuka. Nyamara n’uwahera ku ijambo Inkotanyi ubwaryo ryamuhishurira byinshi kuko wari umutwe w’ingabo z’umwami Rwabugili.

Rero, birumvikana ko ntacyo bahishe, bazanye ingengabitekerezo, ingengamatwara n’ingengamikorere bya cyami, (uretse ko nta mwami witwa iryo zina bari bashyize imbere). Uyu mutwe wa FPR-Inkotanyi ni wo ubundikiye indiri y’Agatsiko-sajya. Aka gatsiko gakuriwe na Perezida Kagame ufite ububasha bwose nk'ubwo mu gihe cy'ingoma ya Cyami: umutungo w'igihugu wose yawugize uwe bwite; yica uwo yanze, agatorongeza uwo ahararutswe, agakiza uwo ashatse! Agatsiko kamukikije (Abagaragu bakuru b'ibwami) kiganjemo abasirikare bakuru baturutse i Bugande. Umurongo w’Agatsiko mu mitegekere, ntaho utaniye n’uwa RUNAR n’abagaragu bakuru b’ibwami. Kuba u Rwanda rukitwa Repubulika ni ku izina gusa, imikorere ni iya cyami; akarengane kariho icyo gihe karagarutse; amakoro,amahooro, imisoro y'urudaca....byaragarutse! Mbese u rwanda rwasubiye mbere y'umwaka w'1959 !

2.Ibitero by’Inyenzi

Revolisiyo yo mu 1959 na Leta yayiturutseho ntibyashimishije abo yavukije ubutegetsi bari biganje mu ishyaka rya UNAR. Mu nyandikoshingiro yayo, UNAR yahise yerekana ko idashaka Demukarasi mu Rwanda kuko byanze bikunze iyo Demukarasi yagombaga kugendera kuri rubanda rugufi yari igizwe ahanini n’Abahutu, UNAR yitiranyaga n’ubushyo bw’inka budashobora gutekereza no gutegeka. Abari bafite ibyo bitekerezo bibi, bicuramye, hamwe n’abandi bahunze kubera ubwoba, bageze hanze barisuganya, batangira kugaba ibitero mu Rwanda kugira ngo bongere barwigarurire ku ngufu. Ibyo bitero byahungabanyije umutekano mu Rwanda kuva mu 1961 kugera mu 1967, binatuma abaturage bahora basubiranamo bapfa amoko, aho kugira ngo biyunge baharanire Demukarasi nyayo. Ibitero by’Inyenzi biri mu byatumye Demukarasi ishingiye ku mashyaka menshi izima hagati ya 1963 na 1965 maze hagasigara ishyaka rimwe rukumbi rya MDR-Parmehutu. Nguko uko UNAR yakoreraga mu gihugu yazimye nyuma y’igitero cy’Inyenzi cyo mu Bugesera mu 1963 imaze gutakaza abayobozi bayo b’imbere mu gihugu. Ubwo hasigaye UNAR yakoreraga hanze y’igihugu, ari na yo yagiye itegura ibitero.

UNAR yo hanze yarimo amashami atatu: Irya Rukeba, iry’umwami n’irya Sebyeza.

Ishami rya Rukeba ryatangiye mu 1962 rikorera i Bujumbura ndetse no muri Zaïre (RDC).
Ishami ry’umwami ryakoreraga i Dar es Salam, i Kampala n’ i Nairobi rikaba ryarategekwaga na Kayihura, Mungarurire na Sebyeza.

Mu 1963 Sebyeza yaje gushyiraho ishami rye rikorera i Bujumbura. Mu 1964 yagiye gukorera i Kampala noneho ishami rihinduka ishyaka rya gisosiyalisiti( Parti Socialiste). Ryari rigamije kugendera kuri Repubulika inyuze mu nzira ryashakaga. Mu 1966 ryahindutse Umuryango w’Ubwiyunge bw’Abanyagihugu (Organisation pour la Réconciliation Nationale).

Amwe muri ayo mashami y’Inyenzi yaje kuvaho burundu, andi asimburwa n’andi mashyaka yageze aho abyara FPR-Inkotanyi. Amashami y’Inyenzi yagiye atera u Rwanda akomoka kuri iyo UNAR yo hanze.


Uko ibitero by’Inyenzi byakurikiranye

Igitero cyo kuri 25 Ugushyingo 1963 : Icyo giterero cyarimo Inyenzi zigera ku 1500 zari mu Burundi, ziyobowe na Rukeba. Cyahagaritswe na Jandarumori y’i Burundi kitaragera ku mupaka w’u Rwanda.

Igitero cyo kuri 21 Ukuboza 1963 cyahise gikurikiraho. Icyo gihe Inyenzi zafashe ikigo cy’abasirikare cy’i Gako mu Bugesera, ziza gukumirwa n’Ingabo z’igihugu (Garde Nationale) ku musozi wa Kanzenze, hafi y’ikiraro cya Nyabarongo. Ubwo Inyenzi zaratsinzwe, izidapfuye zikwira imishwaro, zisubira iyo zaturutse, nuko zicika mu Bugesera. Icyo gitero cyabyukije uburakari n’imvururu mu baturage cyane cyane muri Gikongoro, zihitana abantu b’inzirakarengane na Demukarasi irahazaharira.

Ibitero byo muri Mutarama 1964 mu Bugesera no mu Bugarama byombi byavuye i Burundi.

Mu Ugushyingo 1964, habaye igitero gikomeye mu Nshiri na cyo giturutse mu Burundi. Nyuma y’icyo gitero kugeza mu wa 1967 hakomeje kubaho ibiteroshuma bigeze aho birahagarara kugeza mu Ukwakira 1990.

3.Uruhare rwa Kagame muri Jenoside

N’ubwo mu bihe by’icyunamo, Kagame n’abanyagatsiko be biha kwiriza ay’ingona, ntibikuraho kuba baragize uruhare runini muri Jenoside, haba mu kuyitegura no mu kuyishyira mu bikorwa. Agatsiko kajya gutera u Rwanda mu 1990 ntikari kayobewe neza ko, uko Inyenzi zagabaga ibitero, Abanyarwanda basubiranagamo bapfa urwikekwe rushingiye ku bwoko , ibyo bigaturuka ku mpamvu y'uko Inyenzi  zirwaniraga gusubizaho Ingoma Ntutsi .  Agatsiko-Sajya kari kazi neza icyo kibazo , gashaka kukibyaza umusaruro ubwo kagabaga igitero cyo kuya 1/10/1990: kifuzaga ko Abanyarwanda basubiranamo kugira ngo noneho kabone uko kifatira ubutegetsi ! Byumvikane ko icyo kari gashyize imbere ari inyungu zako zonyine ! Nyamara Inyenzi-Inkotanyi zitera muri 1990 hariho imishyikirano yo kureba uko impunzi zatahuka mu mahoro; uwo mugambi Agatsiko kawuburijemo.

N’ubwo nyuma y’igitero cy’Inyenzi-Inkotanyi habayeho imishyikirano yagejeje Abanyarwanda ku isinywa ry’amasezerano y’amahoro ya Arusha kuwa 4 Kanama 1993, Kagame n’Agatsiko ke ntibanyuzwe kuko bahisemo kwica Perezida Yuvenali Habyarimana kandi bari bamwemeranyijweho mu mishyikirano. Perezida Habyarimana akaba yarapfanye mu ndege n’undi muperezida w’umuhutu Cyprien Ntaryamira w’u Burundi. Nta gushidikanya ko iki gikorwa cy’iterabwoba Agatsiko kakoze kagikomora ku ngengabitekerezo ya RUNAR n’abagaragu bakuru b’ibwami, yo kudashaka Demukarasi no kumva ko batayoborwa n’Umuhutu.

Agatsiko kajya kurasa indege ya Habyarimana ntikari kayobewe ibizakurikiraho kuko byari byarabaye akamenyero ko buri gitero cy’Inyenzi gikurikirwa n’isubiranamo ry’amoko.  Rero, Kagame n’Agatsiko ke babikoze babigambiriye ahubwo bagamije kubona icyanzu bameneramo ngo bigerere ku butegetsi. Ugupfa kw’Abatutsi nta cyo kubabwiye ! N’ikimenyimenyi, Umuryango w’Abibumbye washatse gutabara ngo urengere abicwaga maze Kagame aranga !

Umwanzuro

1) Mu cyunamo, Kagame n’agatsko ke ntibari bakwiriye kujya  ku nzibutso no kwiriza ay’ingona kuko aribo bateguye jenoside. Ukujya kwifatanya kwabo n’abarokotse ni ugupfobya jenoside, gukina ku mubyimba no gushinyagurira abayikorewe.

2) Mu cyunamo, ntihakagombye kubaho ivanguramoko mu kwibuka abazize jenoside. Bityo n’Abahutu bishwe n’Inyenzi-Inkotanyi bakwiye kwibukwa, gushyingurwa mu cyubahiro, kunamirwa no kuririrwa.

3) Abahutu barokotse  na bo bakwiriye kwitabwaho, gufashwa, guhozwa, guhabwa umwanya wo gutanga ubuhamya bw’ibyababayeho  n’ibindi.

4) Abanyagatsiko bishe Abahutu na bo bakwiye kugezwa imbere y’inkiko, bakabihanirwa.

5) Ntihakwiriye gukoreshwa imvugo jenoside yakorewe Abatutsi kuko atari bo bapfuye bonyine, ahubwo hagakoreshwa imvugo “Jenoside y’Abanyarwanda” kuko ari yo yemejwe n’Umuryango w’Abibumbye kandi buri bwoko bwose bwiciwe bukayiyumvamo.

Source: Le Prophete/http://leprophete.jimdo.com/2013/04/08/twibuke-abacu-tuzirikana-uruhare-paul-kagame-yagize-muri-jenoside-pacis-mahoro/

Rwanda.RNC Leader Theogene Rudasingwa Testifies Against Rwandan Paul Kagame in Spanish High Court

   

Pere Sampol Carrero Protest
Spanish Senator Pere Sampol and Human Rights Activist Juan Carrero leading protests against General Paul Kagame in New York. Sep 2010
” It took me so long to  testify  for three reasons:  first, while I was a member of the [Rwandan Patriotic Front (RPF)] government, doing so meant  an automatic death sentence;  second, even outside Rwanda , it is difficult to escape the control of Kagame and I did not want to go into exile so soon. I was born exile and had only lived inside my country for only  five years ; third,  as Chief of staff  [or Rwandan General Paul Kagame] I had access and I wanted  to uncover more information, before I could,  one day,  testify, ” Dr Theogene Rudasingwa told the Spanish High Court, known as Audiencia Nacional on Monday October 14, 2013.
Dr Rusasingwa was testifying as the key witness of the prosecution in the case against Rwandan Patriotic Army (RPA) and RPF  leaders, now leading Rwanda. The RPF and RPA leaders are accused of genocide, war crimes, and crimes against humanity committed in Rwanda and the Democratic Republic of the Congo (DRC) from 1994-2000. The lawsuit opened in 2008 against the top 40 RPA military leaders. Current Rwandan dictator General Paul Kagame, although  the head of the of the RPF and overall commander of RPA, is not among the 40 leaders since, as the head of state, he is protected by presidential immunity.

Rwanda.Rwanda needs deeper reforms (Gen Kayumba Nyamwasa)

monitor.co.ug 
In Summary
 Gen. Nyamwasa, Former Rwandan Army Chief of Staff and Ambassador to India
 Col. Karegeya, Former Chief of External Security Services
 Dr Rudasingwa, Former Secretary General, RPF; Ambassador to the United States and Chief of Staff to the President
 Mr Gahima, Former Prosecutor General of the Republic of Rwanda and Vice President of the Supreme Court

In 1994, Rwanda suffered a tragedy that left over one million of its citizens dead as a result of war and genocide. The war and genocide resulted in immense suffering to millions more. The war and genocide have had far-reaching repercussions for both Rwanda and the Great Lakes Region of Central Africa as a whole.

( Archives)Former Manager of RDB, Theogene Turatsinze killed in Mozambique.

Théogène Turatsinze[1] (born "in the northern part" of Rwanda c.1970,[2] murdered between 11 and 15 October 2012 in Mozambique[3]) was a Rwandan businessman.

After undergraduate studies in his home country, he moved to Mozambique, "where he worked for several years", then completed his studies with a Masters degree inmanagement at the Australian Catholic University in Sydney.[2] [4] He returned to Rwanda, and became the Managing Director of the Rwanda Development Bank (BRD) in 2005.[3]He was dismissed from that position in 2007, having "disobeyed an order from the Finance Ministry to declare the BRD bankrupt". At the time, there were allegations that members of the ruling Rwandan Patriotic Front had been appropriating funds from the Bank.[5] He moved once more to Mozambique, where he served as deputy rector of the São Tomãs de Moçambique Catholic University until his death.[6]