Kinshasa uyu munsi yabyukiye ku kintu kimeze nka Filimu zo muri Hollywood.Abasore bitwaje imbunda n'intwaro za gakondo bigabije Radiyo Televiziyo y'igihugu maze bafata bugwate abanyamakuru bayikoraho. Ninako kandi bavugaga ko na Lubumbashi yafashwe, umukuru wabo Pasiteri Mukungubila Paul ubu ariwe uyobora igihugu. Aba basore bagera ngo kuri 30, kandi ngo bari bambaye ibintu bimeze nk'ibiheko.
Ingabo za leta ngo zaje guhangana n'abo basore ariko ngo no ku kibuga cy'indege cya Ndjili naho ngo hariho havugwa amasasu i sa mbili n'igice za mugitondo, bikaba bivugwa ko abantu bagera kuri 20 aribo bateye kuri icyo kibuga. Undi mubare utaramenyekana ngo waba wateye ku biro bikuru bya Gisirikare( eta majoro).
ubu i Kinshasa abantu bakwiye imishwaro kandi icyoba ni cyose. No mu yindi mijyi mikuru kandi nka Kisangani naho ngo abantu bahiye ubwoba ku buryo ubu n'amatagisi yahagaze gukora.
ubu i Kinshasa abantu bakwiye imishwaro kandi icyoba ni cyose. No mu yindi mijyi mikuru kandi nka Kisangani naho ngo abantu bahiye ubwoba ku buryo ubu n'amatagisi yahagaze gukora.