umva indirimbo hano y'aya magabo ari hasi aha
Yararize arashegeshwa yarababaye,
Abonye amahano y'ibibera i Rwanda,
Ariyamira n'ijwi rirenga,
Ryangombe , Ryangombe, Ryagombe,
Gihanga cy'u Rwanda,
Yararize arashegeshwa yarababaye ,
Abonye amahano y'ibibera i Rwand
a(subiramo)
Ryangombe Ryangombe,Ryagombe,
Gihanga cy'u Rwanda,
Ndagutabaje kuko ni wowe waruhanze,
udutsindire umwanzi
Kuko yayogoje u Rwanda,
Yazanye Barikunda ngo ayobora u Rwanda,
Afata na Ndayimanga amushyira ku bigega.
Ubu nta Bashakamba hasigaye ibishungo,
Imidari y'imidende yayambitse ibisambo,
Ntitugira abatware dufite abadutanya,
Ntitukigira ijambo amajigo yarajegeye,
Ntitugira amahitamo dutinya Ruhuga.
(subiramo)
Ibi ni ibiki ko mbona Muziranenge ku ngoyi,
Kandi nakebuka nkabona Munigantama ku ntebe?
Muniga, uwo yanze arahonda agacoca akamugaza ,
Agaterera ku gasi,
Azi gutera ubwoba agatontoma nk'itare,
Ibyukiye ku muhigo,
Ntazi kugera iminsi ,
No kumenya ibihe, ni Ruziramateka!
(subiramo)
Niduhaguruke, Abashakamba ,
Abashaka amahoro,
Dufatane mu nda,
( subiramo)
Igihe kiraje iturufu ryo kubeshya,
Rihambirizwe habona,
Abo ba Habu na ba Yezebeli ,
Bazishyura baruhe,
Ba Munigantama na ba Ndayimanga ,
Bazisabira gupfa,
Ba Mpatsibihugu bazabigarama,
Tubashyize mu rukiko.
Abababaye, abatotejwe, abacunagujwe,
Ababuze ijambo bazinaga mu bicu bati:
"Harakabaho abashakamba badukijje umwanzi,
Harakabaho intwari z'u Rwanda zikunda amahoro,
Harakabaho abasangira urw'imbaragasa,
Harakabaho abadashyira icyitwa,
Ubwoko bwabo imbere,
Harakarama abadashyira,
icyitwa ubwoko imbere."
_____________________________________
Icyitonderwa
Ruhuga: izina ry'inkota ya
Kanjogera nyirakuru wa
Kagame