Pageviews all the time

UDUSAJYA:Ngo uguhiga ubutwari muratabarana: Inzara yiswe NZARAMBA yambitse ubusa FPR amanywa ava: hongeye kuba indi nama i Kigali abayitumiwemo babura ibyo kurya!/Nkusi Yozefu

abaje mu nama nyuma yo gutonda imirongo miremire basangaga
 inkono zirimo ubusa!

Ejo niho urubuga rwanyu Shikama rwabgejejeho inyandiko y'abatumiwe mu nama mpuzamahanga i Kigali WEF bakabura ibyo kurya ku buryo byarakaje Pawulo Kagame agatangaza ko yongeye kuribwaribwa! Ariko Kagame yavuze ko yamenye impamvu y'ibura ry'ibiryo ngo ku buryo bitazongera kuba ukundi; tukimara kumva aya magambo ya Kagame, Shikama yamuciriye umugani wa Nyirandabizi wiciye ururasago ku gituba rwakwanga kuva ati ntacyo bitwaye ndabizi nzongera ejo!
abaje mu nama batondaga umuronogo muremure berekeza ku kameza kamwe
 kariho ibiryo bagera ku nkono bagasanga byashize


Kuvuga rero ni ugutaruka, nyuma Kagame Pawulo atangaje ko yamenye icyateye ibura ry'ibiryo ku baje mu nama ya WEF kandi ko bitazongera, nta minsi 4 ishize, mu nama yabereye i Kigali ejo kuwa kabiri tariki ya 14 Kamena 2016, ba nyiri ugutumirwa batunguwe no kubura ibyo kurya! Hari abavuze bati:" Habuze indyo yo mu rwego rwo hejuru, habura n'ibijumba koko!" Abanyarwanda ngo bari baje muri iyo nama bo ngo barinyabije biruka hirya no hino  mu mujyi wa Kigali bica isari, barangije baza muri iyo ngirwa nama. Christine Mungai,umwe mu bari baje mu nama y'ubushize ya WEF akimara kumva iby'inzara y'ejo ku wa kabiri, yashyize ifoto musanga hasi aha ku rukuta rwe rwa Twita(Tweeter)yerekana uturyo babahaye mu nama y'ubushize tudahesha ishema u Rwanda ishema mu gihe abategetsi barwo bahora baririmba ko amahanga aza kubigiraho!. Mungai aratangara agira ati: " Dore ibyo bagaburiye abanyamakuru bari baje mu nama ya WEF Africa 2016"

Nyuma y'imyaka makumyabiri n'ibiri, ikinyoma FPR ya Kagame Pawulo yambukaniye i Kagitumba kuri ya tariki y'umuvumo 1/10/1990,  kiriho kiragenda cyambika ubusa benecyo bakibundikiye mu Rugwiro nk'inkoko ibundikiye amahuri!  Kwa gukura k'ubukungu bw'igihugu  ku kigero cya 7 % muri 2015 kuri he mu gihe inzara Nzaramba yazengereje rubanda ikaba igeze no ku bashyitsi baba batumiwe n'igihugu?

N'akataraza kari inyuma; uwapfuye yarihuse atabonye aho NZARAMBA yambika ubusa Kagame na FPR ye ku manywa y'ihangu!

Dg NKUSI Yozefu
www.shikamaye.blogspot.com
Uharanire ko Ukuri Gusimbura ikinyoma

6 comments:

  1. Tanga igitekerezo cyawe kuri iyi nyandiko.
    urakoze.
    Dg Nkusi Yozefu

    ReplyDelete
  2. Noneho ndumiwe najyaga numva intore zikotsora nkagirango zaba nta makuru zifite burya ziba zihisha urubindo mu gikari none Mungai arushyize hanze. Ubuse wa mutindi wo mugahenerezo abayeho ate koko? Abanyacyubahiro barapfunyikirwa kariya kageni ari n'abashyitsi benengofero buriya ibintu ntibyagorofanye koko?

    ReplyDelete
  3. Noneho ndumiwe najyaga numva intore zikotsora nkagirango zaba nta makuru zifite burya ziba zihisha urubindo mu gikari none Mungai arushyize hanze. Ubuse wa mutindi wo mugahenerezo abayeho ate koko? Abanyacyubahiro barapfunyikirwa kariya kageni ari n'abashyitsi benengofero buriya ibintu ntibyagorofanye koko?

    ReplyDelete
  4. Ngo iby'isi ni amabati, hano mu gitrage ubu twarumiwe: inzarairanuma, ariko abantu benshi baribaza bagasanga ishobora guhitana abantu batabarika hagati ya Naykanga n'ugushyingo muri uyu mwaka niba ntagikozwe. Ibindi wumva abategetsi bavuga ni nka bimwe twitaga ku ngoma ya KINANI animasiyo, nabo baba bibereye muri animasiyo naho ubundi hano mu gihugu nta kigenda mba nkwambuye.Ifaranga ryose umuturage atoye rijya kwifashiriza abakire bo muri FPR byitwa umusanzu w'amashuri, Agaciro, umutekano, kugura amabuye y'itorohi y'umutekano, gusharija telefoni ya gitifu, n'utundi dukoryo.
    Twizere ko Nyina wa Jambo azadutabara.
    Amahoro ku basomyi ba Shikama

    ReplyDelete
  5. RADIO OKAPI:
    Les localités de Kikuku, Nyanzale, Bwalanda, et plusieurs autres villages situés dans la chefferie de Bwito, en territoire de Rutshuru, se vident progressivement de leurs habitants depuis environ deux semaines, ont rapporté ce mercredi des sources locales à Radio Okapi. D’après un notable local qui a requis l’anonymat, ce mouvement s’observe particulièrement au sein des membres des communautés Nande et Hutu qui habitent ce secteur.

    La majorité des habitants de ces localités auraient déjà abandonné leurs habitations pour se réfugier vers les territoires de Lubero et Rutshuru ou la ville de Goma, a-t-il précisé.

    Ce déplacement, renseignent des sources concordantes sur place, est consécutif aux rumeurs faisant état de l’imminence de l’attaque des Maï-Maï proches de l’une des deux communautés. Les déplacés affirment également ne pas se sentir en sécurité à cause des accrochages récurrents dont ils ont été témoins depuis plus d’un mois entre deux factions FDLR non loin de leurs localités et ce, malgré la présence des FARDC dans le secteur, ajoutent les mêmes sources.

    Certains notables locaux attribuent la résurgence de l'activisme des groupes armés dans la région à l’insuffisance de l’effectif des FARDC pour assurer la sécurité des habitants de cette contrée. « La situation est vraiment très critique. Parce qu’il y a la population qui évacue les villages. L’effectif des FARDC est très insignifiant, très, très bas. C’est difficile pour eux de contrôler les villages de Nyanzale et d’ailleurs. Nous manquons vraiment les FARDC pour protéger les populations locales », a déploré un chef-coutumier qui a requis l’anonymat.

    Le Fonctionnaire délégué du Gouverneur du Nord-Kivu dans cette région s’est rendu ce mercredi à Bwalanda pour échanger avec les chefs locaux et les habitants qui n’ont pas encore déserté leurs maisons en vue de trouver des solutions à leurs préoccupations.

    http://www.radiookapi.net/2016/06/15/actualite/societe/rutshuru-plusieurs-localites-se-vident-de-la-population-suite?utm_source=feedburner&utm_medium=email&utm_campaign=Feed%3A+radiookapi%2Factu+%28Radiookapi.net%29

    ReplyDelete
  6. Umenya ubuhanuzi bwaa magayane buri kugera ku musozo: inzara, agahinda, gusubiranamo kw'abiyicaje ku ngoma.

    ReplyDelete

Muvandimwe, nshuti ya SHIKAMA, turagushimira cyane umuganda utanga wo kubaka URWANDA rushya ubinyujije mu bitekerezo byawe( Komanteri). Kugirango turwanye urukungu rw'Agatsiko ni ngombwa ko buri komanteri ibanza gusuzumwa. Yohereze, irahita ijya ku rubuga mu minota mike niba idatandukira( kuvuga ibitajyanye n'inyandiko), itukana, cyangwa yuzuyemo uburere buke.

Wipfusha komanteri yawe ubusa ukoresha "ANONYMOUS", himba izina urikomeze kuko hari ibihembo mu Kuboza 2016 ku bantu 3 bazaba babaye indashyikirwa mu gutanga ibitekerezo. Dukomeje kubashimira ubwitange n'umurava muhorana. IMANA Y'I RWANDA ihorane namwe iminsi yose.

Dg NKUSI Yozefu
www.shikamaye.blogspot.com
Uharanire ko Ukuri gusimbura ikinyoma.
Email: mahoriwacu@gmail.com; tel: +4745564355