Pageviews all the time

UDUSAJYA: Mu rwego rwo kugaruza umutungo wa Leta: Kagame, benshi mu baminisitiri be na bamwe mu basirikare bakuru b'igisoda cye, nibatange urugero rwiza basubiza ibyo bafashe ku ngufu/ Nkusi Yozefu.

    











Urubuga rwanyu Shikama ntirwahwemye kwamagana ubusambo n'ubusahuzi bikorwa n'ingoma y'Agatsiko iyobowe na Paul  Kagame ndetse akaba ari ku isonga mu banyarwanda  batazi gutandukanya umutungo bwite n'umutungo wa Leta ubundi kera witwaga umutungo rusange ariko iyi nyito Agatsiko kakaba karayikuyeho.


Amakuru agera kuri Shikama  aravuga ko Minisitri w'Agatsiko  ushinzwe ubutabera nako ubucamanza Busingye J. yatangaje ko ngo Minisiteri ye igiye kugaruza imitungo ya Leta yigabijwe na bamwe mu banyarwanda. Mu barebwa n'iki kibazo harimo ngo abaturage basanzwe, n'abayobozi  nako abategetsi bo mu nzego zitandukanye. Nkuko amakuru ava mu Gatsiko abishimangira, ku turere 30 tugize u Rwanda rw'Agatsiko, abaturage 503 ngo bemera ko bihaye umutungo wa Leta, ngo bakaba bagiye kwamburwa ibya ngombwa by'ubwo butaka bahawe na Leta maze bukandikwa kuri Leta. Ikindi ngo ni  uko abaturage 374 barengereye  imbibe z'ubutaka bwa Leta!

Shikama yumiwe ibonye iyi mibare
Nkuko Busingye yabyemeje, ngo hari abantu bagera kuri 4000 barebwa n'iki kibazo. Icyatangaje Shikama rero n'uko uyu mutegetsi  yatangaje ko mu bambuye Leta ibyayo harimo n'abategetsi bo mu nzego zinyuranye ariko ntibatubwire umubare w'aba bakegesi nkuko batangaje umubare w'abaturage bakoze aya mahano= kwambura Leta ibyayo! Ese aho si wa mugani wa bya bifi binini bitunzwe no kurya udufi duto?

Agatsiko nigasubize umutungo benewo= abaturage=Leta
Muri 2008, ibinyamakuru UMUSESO cyayoborwaga na Kabonero Karoli ( Charles) n' Umuvugizi cyayoborwaga na Gasasira Yohani Bosiko(Jean Bosco)  byasohoye inyandiko nyinshi zamagana abategetsi n'abasirikare bakuru bari barigaruriye Umutara! Ibi byatumye Pawulo Kagame ahaguruka ajya ngo gusaranganya aya masambu ariko uko yabikoze biteye agahinda!

Aba bategetsi bafashe Umutara barawugabana ku buryo na bamwe mu baturage bari bahatuye bawubirukanyemo.  Buri wese yagiye yikondera ahantu hafite hegitari zirenga magana ane( 400 Ha), ni ukuvuga ko buri wese yafataga ahangana na Leta ya Vatikani kwa Papa inshuro cumi(10)!Muri abo bari barakonze kurusha abandi cyane harimo: jenerali Kayumba Nyamwasa, Minisitiri Musoni Porotazi( Protais), Jenerali Kayonga uhagarariye Kagame Pawulo na FPR mu Bushinwa.

Map of Rwanda
Ikarita yerekana u Rwanda n'uturere tw'ibihugu birukikije
Kagame ashagawe n'abaturage ngo yari yagiye gukebera na Mutsindashyaka Tewonesiti(Theoneste) wari Guverineri w'Intara y'Uburasirazubua Umutara uherereyemo, yagiye afata ibikingi by'aba bamamyi akabigabanyamo ibice bikitwa ko bihawe abaturage maze benebyo bagasigarana agashendeburo ka hegitari mirongo itatu(30Ha). Shikama irakwibutsa ko iki gikorwa cyongeye kwamaganwa na bya binyamakuru navuze hejuru Umuvugizi n'Umuseso byemeza ko amaperereza byakoze byasanze habayeho gusaranganya amasambu mu Rwanda nta muntu n'umwe watunga hegitari n'imwe kuko buri wese yahabwa 0.7 Ha!

Mbere y'uko Kagame Pawulo ava mu Mutara yahise ashinga wa mujenerali we utazi gusoma no kwandika ,  ariko akaba indashyikirwa mu kwica no gutukana nkuko amaze iminsi abigaragaza mu itangazamakuru, IBINGIRA gukomeza gukurikirana kiriya kibazo. Nyuma y'iminsi mike gusa, Guverineri Mutsindashyaka T. yahise atangaza ko abitwa ko abo Kagame yasaranganyije akabaha amasambu baje gusanga  bari abantu bo mu miryango ya bariya bategetsi bari bizaniye ubwabo!  Ni ukuvuga 400Ha- 30ha= 370Ha Kagame yabahaye. Uyu ni umutwe bize kugirango basubirane ya masambu yabo ku buryo bwemewe n'amategeko!!!!. Jenerali Ibingira ntacyo yigeze akora kuri iki kibazo, Mutsindashyaka T. we byagaragaye ko atari azi ikibuga akiniramo kuko yahise afungirwa muri 1930!! Ibi bikaba bisobanuye ko aba bategetsi bagifite hegiteri zigera kuri 400 buri wese usibye jenerali Kayumba Nyamwasa uheruka kunyagwa na Kagame Pawulo, akaba yarambuwe ziriya Hegiteri zirenga 400.

Kagame Pawulo nawe si miseke igoroye muri iki kibazo
Iyo uvuye i Kigali ugana mu mu MUTARA ni ukuvuga ufashe umuhanda Kigali - Kagitumba. Iyo ugeze ku kiyaga cya Muhazi ukareba ibumoso bwawe hakurya ubona inzu itagira uko isa, ikaba iri mu kantu kameze nk'ikirwa ( Presqu'ile mu gifaransa) kuko kugirango uyigereho ugomba kunyura mu mazi y'iki kiyaga cyangwa se ugaca hejuru cyane aho umusozi uherera nawo usa n'ukikijwe n'iki  kiyaga, kugera kuri iyi sambu usa n'unyura ahantu hafunganye!Tugereranyije ikaba ingana  nko kuva i Nyamirambo ku ryanyuma ukagera aho Banque de Kigali ikorera i Kigali!!!! Iyi sambu Kagame Pawulo akaba yarayambuye umunyamahanga uko yari yarayihawe nabyo ntibisobanutse. Si ibyo gusa kuko nkuko abahoze ari abasirikare bakuru babitangarije ikinyamakuru Umuvugizi, ngo ibikoresho n'imodoka byose byubatse iyi ngoro byavaga muri Leta ndetse n'abayubatse bahembwaga na Leta!!!!! None se Busingye azajya gutegeka  umuturage wo muri Nshili gusubiza agashitu kangana na 0,0005 Ha utaye Kagame Pawulo  n'abambari be bakoze ayo marorerwa Shikama  irondoye hejuru?!

Shikama, buri gihe ikunda kugaruka ku gisigo kitagira uko gisa cya mwarimu Gasimba Faransisiko(Francois) yise INSIHA RUSAHUZI muri 1980. Iki gisigo cye cyari kigamije gukebura ibisahiranda byari mu ngoma ya Kinani, bimwe byaramurakariye ariko Ikinani cyarebaga kure nubwo ntacyo cyakoze ngo kikize ibi bisambo, ntabwo cyaciye ijosi uyu musizi kuko cyabonaga ko ibyo yavugaga ari ukuri. Yaba Kagame nawe yarebaga kure  nka Kinani kitananiye abanzi n'abagambanyi, yabwiye Gasimba ubu wigisha ikinyarwanda muri Koleje ya Mutagatifu Andereya (College St Andre) i Nyamirambo akongera agakora mu nganzo. Sinzi ariko niba atahindura umutwe w'igisigo cye cyo muri 1980 maze ibyari insiha rusahuzi bigahinduka Impyisi Runywamaraso!
Insiha Rusahuzi


Impyisi mahuma
Muri make, nkuko izi nsiha rusahuzi zitabashije kurya kubyo zari zarasahuye nkuko twese tubizi, ninako izi mpyisi binywamaraso bizazigendekera.Ibyiza rero ni uko Busingye yazibwira gusubiza ibya rubanda inzira zikigendwa.

Yewe abumva, niba wumva mvuze ngo  iki?

Dg Nkusi Yozefu
www.shikamaye.blogspot.com
Ntawe uzaguha uburenganzira bwawe ku isahane, ugomba kubuharanira 




8 comments:

  1. ITANGAZO RYA SHIKAMA

    Turasaba abasomyi ba SHIKAMA kujya bafata umunota bakajya bandika icyo batekereza ku nkuru bamaze gusoma ahantu habigenewe muri Comment, hari munsi y’inyandiko. Ibi bidufasha kumenya ibyo mukunda no kwiyubaka kandi namwe mukungurana ibitekerezo.Si ngombwa ko wandika email yawe cyangwa ukoresha amazina yawe nyayo; andika igitekerezo mu rukiramende maze ukande submit iri hasi , igitekerezo cyawe kirahita gisoka nta handi kinyuze! Waba ufite amatangazo, inkuru cyangwa ibitekerezo? Twandikire kuri:mahoriwacu@gmail.com hari igihembo cy'amafranga 100,000FRW kizahabwa abantu batatu bazaba barafashije uru rubuga gutanga ibitekerezo. Iki Gihembo kizatangwa kuri 31/12/2016, amazina y'abatsinze azaca kuri uru rubuga keretse banyirayo nibatabishaka!!! Ninde uzakijyana, rahira ko atari wowe?

    ReplyDelete
    Replies
    1. Inzira ntibwira umugenzi, iyaba Kagame nababicanyi baribazi yuko ibyobikingi tuzabituzamo abana bacu muminsi ilimbere; bacisha make.

      Delete
  2. Harya ngo hari abibona muri ubu bwato bwacu bwa RPF bakumva ntaho umuhengeri wabuturuka? baribeshya bwaratobotse kandi burava naho imuhengeri uroha ibyari bifashe kumazi. Ngaho se mwe mukunda igihugu kurusha abandi mumbwire ukuntu yabohoza hegitari 400 ari umwe agahindukira akambwira ngo u RWanda ni igihugu dusangiye kandi hari na ngofero bari kubuza epfo na ruguru kuberako ari umutindi nyakujya! Uwubatse uko ashoboye ngo ari kwanduza umujyi nikose mwo gacwa mwe ntimubonako FPRifite gahunda yo kwicisha abenegihugu agahinda bakazapfa ku mubiri ariko ku mutima baramaze kuva kwisi kera? Reba gahunda bazanye yo guhuza ubutaka mumbwire icyo yari igamije ndebera gahunda ya nyakatsi? Ikibuga cya Bugesera, n'ibindi ntarondoye nonese u Rwanda rutangirira kuri Kagame imbere ye na nyumaye ntihabarwe? Icyo gihugu umuntu aza akegezayo abandi uko ashatse ngo n'uko ari umuntu runaka abenegihugu bakitwara nk'abaje gupagasa mu kindi gihugu bizamara ibinyejana bingahe? Bizavamo umuti urura kuburyo abibwirako bazi ubwenge kuruta abandi bazagenda bubitse imitwe kubera ikimwaro. Erega twibukeko ibi byabayeho na kera ubwo ikiboko cyakubitwaga basogokuru babaziza uko zababumbye ingoma zicyo gihe ntizashoboraga kwiyumvishako iminsi izabisikana nk'uko ijoro ribisikana n'umwijima iyo kimwe kigaragambije ku kindi ngo amasaha arahinduka ibi rero niko agatsiko kari kwibeshya ngo byararangiye ni ukwibeshya ni barebe ubuso b'igihugu nibasanga hari uri bubone ubutaka bungana kuriya azaba ari mbere y'umwaduko w'abazungu. Fpr rero nireke kwishongora no kwibwirako rubanda rwayobotse butama ahubwo ishyire ibintu mu buryo inzira zikigendwa kuberako ibyo bitaintangarugero isari nisumba iseseme bizahinduka intabire.

    ReplyDelete
  3. Ikimbabaza cyane ni ukuntu turuha dukusanya iby'isi aliko tukabisiga ndetse bakabyidagaduramo bavuye kuturenzaho amatoni y'igitaka, aliko ntibitubere isomo ahubwo tukava hasi iyo twabonye akanya ntitwibuke ko n'abandi na bo ali abantu bashaka kubaho neza muli duke mu byo Imana yaremnye ngo tubisaranganye.

    ReplyDelete
  4. Yewe Makoki we,
    Sinkuzi sinzi n'igihugu uherereyemo ariko ugomba kuba uri umuhanga pe! Buri gihe nsoma komanteri zawe ucisha kuri uru rubuga rwacu Shikama dukunda cyane maze zikanyura! Niyemeje nanjye kuva uyu munsi kuzajya ntanga umuganda kandi nizera ko hari igihe tuzahura tukayaga amaso ku yandi, ndavuga twaramaze kubona umuti w'Inkotanyi.
    Uti nkuko ijororo ribisikana n'umwijima, kimwe nyamara kiba kibeshya kibwira ko ikindi kitazagihiga nyamara kigatsinsura!!!! Nibyo, nta joro ridacya kandi nta ngoma zidashira. ibifita intangiriro ¨bigira n'iherezo. Uko mwazibonye ziza(Inyenzi) ninako muzazibona zigenda!

    kagome ntarusha ubutwari Mobutu wahawe ubutegetsi n'Amerika ( yimitse Kagome) ikaba arinayo yategetse ko yirukanwa ku butegetsi shishi itabona! Ese arusha iki jenerali Pinochet wo muri Chili muri amerika y'amajyepfo yimitse ikamushyigikira mu bwicanyi bwe, ariko akarangiriza ubuzima bwe mu nkiko!!!

    icyo njye mpoara nsaba Imana kandi mpuriyeho n'abanyarwanda benshi ni uko nazapfa mbonye imperuka ya Pawulo Kagame. Mpora mbigusaba nyagasani, sinzapfe ntabonye iherezo ry'uriya mwicanyi wangize impfubyi, akampfakaza, akangira umushomeri narize nkarangiza kaminuza, nkaba nta kindi nzira atari uko ndi mwene Ngofero!!!

    ReplyDelete
    Replies
    1. Yewe Nkunze we erega byabaye twabonanye igisigaye ni ukwirinda kugirango tutagwa mu moshya ndavuga umutego wa wamwanzi utumazeho abacu ashyira inzoka mu myobo hanyuma aagasiga akenge zireberamo wareba ngo ni byabindi bita dayimondi kandi ari dayimoni ibyo wita ibukire bikakubera ubumara. Sawa rero wirambire.

      Delete
  5. Burya rero amateka n'abakurambere bajyaga batubwira uburyo ingoma ya cyami yategekanaga ubugome n'ubunyamaswa birenze uko umuntu yabutekereza tukagirango harimo amakabya nkuru! None LUNAR ivuguruye nako FPR (kandi tuziko ari copy coller ya LUNAR )irabitweretse ntacyo iduhishe! Genda Kayibanda G.wari intwari washoboye kugobotora Rubanda munzara z'abicanyi n'ibisambo.

    ReplyDelete
  6. Imana niyo nkuru niko abarabu bavuga hanyuma Igitabo gitagatifu Bibilia nayo mu gice kivuga ibyo amategeko umurongo nkunda cyane ukantera kumvako icyaha ari gatozi Ngo"""" ntukagire izindi mana mu maso yanjye"""Imana niyo nkuru pee! Birababaje biteye agahinda kubona abantu babonye uburyo shetani yihanga mu bahutu bakarimbagura abatutsi, abatutsi nabo kubera inyota yo kwiharira ubutegetsi bagatiza interahamwe umurindi ngo icyaha kibe kinini isi yose ikibone hanyuma ubu tukabatwibagiwe ko twese twabikijijwe na rya jambo ngo Imana niyo nkuru ariko ubu kubera ubugome bw'iyi ngoma n'ububisha biteye ubwoba abantu bibagiwe ko yabarinze ibiruta ibyo bari kujya guhindura icyaha igitunganye, umwambuzi nka Paul yokabaye Sauli ngo ni umubyeyi wahekuye abantu n'ubu atarunamura icumu ngo ni impanga ya Yesu birashoboka akaba yesu Yusto kuko nawe bibiriya iramuvuga ariko si mwene Yozefu ndabyibuka ko Uyu mwami ujabitse ibiganza mu maraso yateje imiborogo CONGO, UBURUNDI nahoTanzania yakojejeho intoki inzara zisigaraho azabera isi akabarore kandi abafite impungenge z'uko batazagira amahirwe yo kubona iherezo rye nimwihe ikizere yuko byabaye ejo mu gitondo mwibaze muti Nyirakuru Kanjogera arihe washimishwaga no gushinga inkota uruhinja rw'umuhutu ngo akabona ubuhaguruka? Niko Mobutu na Habyarimana barihe ko baribigize Akataraboneka yemwe bafite n'abakunzi benshi, sinyimanuje Imana si imanga yumva amarira ya bene ngofero kandi iyo igihe kigeze itera abanyabwenge guca bugufi imbere y'abadafite ubumenyi nintabibona umuturanyi azabibona twamaganye ubusahuzi n'ubwishongore bwa bene wacu bigira ibidasanzwe.

    ReplyDelete

Muvandimwe, nshuti ya SHIKAMA, turagushimira cyane umuganda utanga wo kubaka URWANDA rushya ubinyujije mu bitekerezo byawe( Komanteri). Kugirango turwanye urukungu rw'Agatsiko ni ngombwa ko buri komanteri ibanza gusuzumwa. Yohereze, irahita ijya ku rubuga mu minota mike niba idatandukira( kuvuga ibitajyanye n'inyandiko), itukana, cyangwa yuzuyemo uburere buke.

Wipfusha komanteri yawe ubusa ukoresha "ANONYMOUS", himba izina urikomeze kuko hari ibihembo mu Kuboza 2016 ku bantu 3 bazaba babaye indashyikirwa mu gutanga ibitekerezo. Dukomeje kubashimira ubwitange n'umurava muhorana. IMANA Y'I RWANDA ihorane namwe iminsi yose.

Dg NKUSI Yozefu
www.shikamaye.blogspot.com
Uharanire ko Ukuri gusimbura ikinyoma.
Email: mahoriwacu@gmail.com; tel: +4745564355