Pageviews all the time

IBINSHENGURA: Menya ukuntu Abacuruzi, abategetsi n'ubucamanza bashyira hamwe mu guhohotera abakobwa mu Rwanda!/Nkusi Yozefu







Turamenyesha abasomyi bacu ko urubuga rwanyu rumaze iminsi rukora ubushakashatsi ku icuruzwa ry'abanyarwandakazi mu Rwanda no mu muhanga; ubu bushakashatsi bukaba bugikomeza. Icyatangaje Shikama ni uko mu gihe intumbero yacu yari icuruzwa rikorerwa aba bashiki bacu, twasanze ko abifite abakomeye bo mu Rwanda cyane cyane abacuruzi  bafatanya n'abayobozi  nako abategetsi ndetse n'ubucamanza mu guhohotera aba bashiki bacu.

Tukimara kumva amarorerwa akorerwa  muri Hotel Golf Hotel Eden Rock iri ku kiyaga cya Kivu mu karere ka Karongi, twasanze tutakwinumira ngo dukomeze ubu bushakashatsi kugeza ku ndunduro mu gihe aya marorerwa yamaze kugera no mu itangazamakuru!
Hotel Golf Eden Rock 
Nkuko twabivuze ku mutwe w'iyi nyandiko ko hari ifatanyacyaha hagati y'abategetsi, abacuruzi n'ubucamanza, Shikama irabaha ingero kubyo ivuga:
  1. Abacuruzi: nkuko ikinyamakuru Umuseke kibitangaza, nyiri iriya hoteli yavuzwe hejuru, ategeka abakobwa bakoramo gusambana ku ngufu n'abakiliya be.
  2.  Abategetsi: iki kinyamakuru gikomeza gitangaza ko hari umutegetsi wo hejuru wakemereye ko nawe nyiri iyi hoteli yashatse kumusengerera umwe mu bakobwa bakora muri iriya hoteli. Nyamara uyu mutegetsi yarahavuye ntaho ikinyamakuru Umuseke, kivuga ko yagiye kubwira polisi akaga abakobwa bakora hariya bahura nako, ibi mu mategeko byitwa kudatabara umuntu uri mu kaga kandi bihanwa n'amategeko muri buri gihugu cyose cyo ku isi. Tukiri ku bategetsi, umwe mu bakobwa yandikiye akarere ka Karongi asaba kurenganurwa, ariko abo yatakiye bemeza ko bamusubije mu birebana n'amushahara we batigeze bita mubyo guhohoterwa yakorewe!!!! Nyumvira imikorere muri cya gihugu kiririmba ko igitsina gore cyashyizwe igorora. Ese ihohotera baririmba ni umugabo ukubita umugore gusa, gusambanywa ku ngufu byahawe umugisha n'Agatsiko?!
  3. Ubucamanza: kugirango wumve neza akagambane abacuruzi, abategetsi n'abacamanza bakorera abakobwa n'abagore mu Rwanda nabashyiriye hasi aha kopi y'urubanza rwaciriwe muri Butare(Huye) hagati ya MUTONESHE M. Faranswaza(Francoise) na Hotel CREDO. Nkuko bariya bakobwa bavuga ko bakoraga batagira kontaro y'akazi( contract), ninako musanga n'uyu mukobwa tugiye kubagezaho yakoreshejwe muri imwe mu mahoteli y'i Butare, aramburwa, yirukanwa nta nteguza cyangwa imperekeza, yitabaje urukiko rwa Huye, rutangaza ko atsinzwe!! Bamwe bagendera ku moko, mumenye uyu muvandimwe mwakumirwa kuko ashobora kuba ari umwe Agatsiko kirirwa karirimba ko gaharanira! Uyu muntu namwigishije muri Kaminuza Nkuru y'u Rwanda  i Butare kuva muri 2007 kugeza 2009 ndetse nyobora n'igitabo cye yanditse arangiza kaminuza. Usibye kuba azwiho kuba umuhanga cyane mu masomo( kuva yatangira kaminuza akanayirangiza yari uwa mbere), muri kaminuza yari azwiho no kurangwa n'ubudakemwa mu mico no mu myifatire. Abasoma ibyo nyiri Hoteli  CREDO yamuvuzeho, ntimubihe agaciro ahubwo muhite mubihuza n'ibyo uriya mwicanyi wo muri Hoteli y'i Karongi avuga kuri bariya bakobwa yahohoteye, nimurangiza murasanga abanyarwandakazi bari mu mazi abira mu gihugu hose!! Uyu mukobwa akimara kurimanganywa,  yabuze uwo atura agahinda ke maze afata kopi y'urubanza rwe ayishyira ku mbuga, aha akaba ariho SHIKAMA yayikuye mu gihe yariho ikora ubushakashatsi tuvuze hejuru. Twagerageje gushaka uko twavugana na Mutoneshe ariko ntitwabona telefoni ye. : 




Hotel Credo , Butare

    Mu kurangiza, Shikama irashimangira ko nta gihugu na kimwe cyo ku isi abakobwa bafashwe nabi nko mu Rwanda rwa Kagame kandi ingero ziri hejuru zirashimangira iri hame.

Dg NKUSI Yozefu
www.shikamaye.blogspot.com
Muzamenya ukuri maze kubabohore




31 comments:

  1. Tanga igitekerezo cyawe kuri iy nyandiko
    Urakoze

    ReplyDelete
  2. ni agahoma munwa twarumiwe none se bavandimwe warenzaho iki ko bashiki bacu bababeshye ku ishyira bakizana ntibamenye ko ari uburyo bwo kubapfuka umunwa nabo bari mu nteko bakabiha umugisha ni akumiro mu Rwanda; erega muvandimwe Nkusi twese aho bukera yaba abakene cg abakire turaza kuba dufite impamyabumenyi nakwita "akumiro".

    ReplyDelete
  3. Kanyamibwa we, ko numva iyo mpamyabumenyi itoroshye mwana wa mama muzayibonesha akahe kazi?!!!!!

    ReplyDelete
    Replies
    1. Kahe se muvandimwe Nkusi burya baravuga ngo akumiro karongora indushyi

      Delete
  4. mahoro29 June 2016 at 12:53
    Ese ni uku byagendekeye Mutoneshe!!! Uyu mukobwa ndamuzi kuko twianye muri kaminuza i Butare, koko Dr Nkusi yatwigishije amasomo anyuranye harimo Statistics ryari rikomeye kubi ariko akagerageza kuryoroshya akoresheje gushyenga kwinshi akunda gukoresha iyo yigisha!
    Tugarutse kuri jeanne Francoise Mutoneshe, yatangiye akazi hariya muri CREDO tutaranarangiza amasomo kuko bari bamukeneye cyane. Yakoranye ikizamini n'abandi bakobwa 6 arabahigika kuko n'ubundi ntawari guhiga nawe mu bwenge n'imyifatire.

    Twese twarishimye twumvise ko yahawe kariya kazi kuko ari umuntu usabana kandi akaba yaragiye atubera umuyobozi mwiza( Chef de classe ) kugeza turangiza.

    Niba hari agasigisigi k'ubutabera mu Rwanda, nibongere barebe uko bamurengenura !

    ReplyDelete
  5. Dr Nkusi. Nkunda gusoma inyandiko zawe nsuru imbuga zawe kenshi ku umunsi. Reka rero ngusabe ibya Mugambira wo ku Kibuye ubikorere ubushakashatsi niba bigukundira cg se n'undi ubishoboye abe yagerageza kuko Mugambira Bitewe n'ukuntu agatsiko kahereye kera kamugendaho. (Bamufungiye I Ririma bamubeshyera Jyenoside imyaka myinshi), ukuri Kwa investigating journalism itabogamye kurakenewe ngo hamenyekane niba abeshyerwa (ibuka amahoteli uherutse kwandikaho ari gufungwa). Arega buriya Mugambira akomoka mu bice bimwe na Rwigara!

    ReplyDelete
    Replies
    1. muvandimwe Anonymous,
      Urakoze gutanga igitekerezo cyawe, kandi Shikama iarakumenyesha ko nawe igukunda! Ku byerekeye uriya musaza w'iriya Hoteli, turakomeza gukuriranira hafi uko ikibazo giteye, tuzababwira. Ariko ibisobanuro byatanzwe ku igihe.com biragaragaza rugikubita ko waba ufite ukuri. Dukomeje amataohoza tuzaba tubabwira uko ibintu bimeze. Urakoze gutanga igitekerezo.

      Delete
  6. Nkitekereza kuri iri hohoterwa rikorerwa igitsina gore hano Iwacu,nahise ntekereza kubadamu buzuye inteko nshinga mategeko: Nikoye, reka mbaze ababyeyi babadepite,mubasha kumira amazi akamanuka? Kuki mudatekereza kukimwaro muzaba mufite igihe muzaba mutakiri abadepite kandi byose byarabapfiriye mumaboko? Muziko muzajya mugenda mwubitse imitwe nkuko muyubika munteko kuri ubu ? Ikimwaro nticyica koko!!!Hari igihe kizagera uwabaye umudepite kuri ubu butegetsi ajye agira isoni zo kuvugako yigize kuba depite!!!
    Naringiye kubaseka ariko simbikoze ntazababyara.

    ReplyDelete
    Replies
    1. Waba ubarebganije bariya byararangiye impapuro z'inzira ntazo bagira buriya nibbo bambere baboshye kabiri nibo bahabwa aho gutora yego mbere y'abandi ndakubwirango icyo babahimisha babaha inguzanyo 'imyaka ingana na manda z'umwami wabo nawe agategekwa kurinda ingoma byamunanira ibyo yagurijwe bigatezwa cyamunara kugirango adatoroka bahita bahindira aho bahindiye Bizimungu akavamo ari igisenzegeri.

      Delete
    2. Yewe, yewe, muvandimwe Zubel,
      Ndumva tubyumva kimwe kabisa! Ariko birababaje ndetse biteye agahinda kubona umuntu muzima ahembera gukoma amashyi umwaka umwe, 2, --20 nka Mudidi atari ikimuga afite amaboko abiri yo gukora n'umutwe wo gutekereza!

      Delete
  7. Uyu muntu nubwo ativuze izina ariko aranduhuye kuberako nari namanjiriwe nifashe kumunwa nka Danny Vumbi. Dg Nkusi ndagirango nkumenyesheko nubwo ntari mperutse ku Kibuye aya makuru uyabajije abazi mugambira bakubwirako ari ukumwikiza kuberako iyi ngoma irarwaye nta n'ubwo igira isoni nabonye kandi numvise izindi ngoma ariko iyi yo yanyobeye igera ku Mututsi igatikura igahambira igashyira mumufuka w'abapfu ari muzima yakwanga kunogoka ikamuhondera muri cya cyumba imibiri y'abitabye umukama baruhukiramo iyo igeze ku muhutu rero itangira kumutera ubwoba umuhutu akadagadwa akarwara macinya ikikiza akarwara marariya kuberako imbereye habahari ibikombe bisharira kandi bitandukanye aba agomba guhonjaho igisharira cyane rero kikaba ingegera y'ingengabitekerezo ya genocide kabiri ati utera inkunga abafite umugambi wo kubuza igihugu umudendezo ugasanga bamuteje itangazamakuru nka kuriya kwa Mugambira. Naho twebwe Abatwa twarumiwe badukuye kwibumba baduteza kubuyera, Nkusi rero uzahere iperereza ryawe i Rwanatamu cyanecyane hariya za Kirimbi, kKarengera, Mugonero iyo nzira yose n'umwana uvuka uyu munsi azi Mugambira imodoka itambutse yose ni iya Mugambira ugeze ku Kibuye mu mujyi harazwi iwe hafi n'ahahoze Guest house simbizi niba ariko hakitwa iyi Hotel y, iwe irahari nayigezeho uko yubatse iturutse ku mazi y'ikivu ndayizi. Muri make rero Fpr iri kugirango imwikize icyambere Mugambira afite ubunararibonye mu mwuga w'ubucuruzi afite n'abamukorera ibaruramari ntaho ahuriye n'ibyo bintu kandi ikindi bariya bakobwa bafite ubwenge no gushaka amafaranga hasi hejuru niba barapfumbatishijwe cg akaba ari misiyo bahawe yo kumushyira mu gihome mwabanza mukabikorera iperereza mwibukeko yashinjwe genocide ikavaho itanze amadenariyo yeza ibyaha nka biriyabyamugeretsweho ubu rero baramurungurutse babonye intge nke ze babonye ukuntu adagadwa bamuturutse muri izo ntegenke ahasigaye muzumva ngo hotel yahoze ari golf iri ku isoko bayimwambure ubundi bagongeshe ikamyo nka yayindi itagira umushoferi yagonze Rwigara nako Drone yo kubutaka ibya Mugambira bigende nk'ibya Mwungeri wo kwa Nyankaka. Naho uriya mukobwa we abanze arebe aho yazananye yinjira hariya niba ataravuye KONGO, TANZANIYA, UGANDA, BURUNDI yarabgiza agakora ikizami agatsinda ntace mu itsinda ry'ubudehe rikuraho ubusugi cg risuzuma ubusugi ni akore nka byabindi Danny vumbi yavuze.

    ReplyDelete
    Replies
    1. Muvandimwe Makoki Mugisha,
      Urakoze gutanga igitekerezo. Erega uyu Mugambira niba ariwe wari utuye hariya muri za Kirambo hafi ya Kirimbi na kamiranzovu naba muzi kuko nanyuraga iwe ngiye kuri kiriya kibuga cy'umupira kiri muri biriya bice igihe nigaga i Kibogora muri 1976! Nziko hari umucuruzi bitaga Mugambira wabaga muri ibi bice wari wubashywe cyane, agakundwa n'abaturage baho.

      Ibyerekeye hoteli Guest House wavuze, ubu habaye itongo ntiwahanywera n'amazi. Ubwo mpaheruka muri 2008 nifashe ku munwa nkurikije uko najyaga nyumva nkiri muto tuyiga ku ishuri, n'uko nahasanze. Naherutse Agatsiko kariho gashaka uko kahubaka izako zigezweho sinzi niba byaratangiye.

      nk'umunyamakuru w'umwuga, sinshobora kuvuga ko abeshyerwa cyangwa ari mu makosa, ntarakora amatohoza kugirango ntange umwanzuro ufatika ushingiye ku bimenyetso nabye bifatika(genuine and tangible facts)

      Murakoze

      Delete
  8. Munyihanganire kubwo uburebure bw'icyo gitekerezo ntanze nzajya ngerageza guhina amagambo nuko ayo kurira yarenze ayo kwarika.

    ReplyDelete
  9. Munyihanganire kubwo uburebure bw'icyo gitekerezo ntanze nzajya ngerageza guhina amagambo nuko ayo kurira yarenze ayo kwarika.

    ReplyDelete
    Replies
    1. Makoki Mugisha, nta kibazo mu gutanga igitekerezo kirekire. Ahubwo kugirango ibyo wanditse bisomeke neza bitaruhije amaso, gabanya igikerezo cyawe mo ibika byinshi(paragaraphes). wandika imirongo igera kuri 4 cyangwa 5 warangiza ugakubita iriya KEY bita ENTER inshuro2 ubwo ukaba utangiye paragaraphe nshya. Urakoze

      Delete
  10. Uyu muntu nubwo ativuze izina ariko aranduhuye kuberako nari namanjiriwe nifashe kumunwa nka Danny Vumbi. Dg Nkusi ndagirango nkumenyesheko nubwo ntari mperutse ku Kibuye aya makuru uyabajije abazi mugambira bakubwirako ari ukumwikiza kuberako iyi ngoma irarwaye nta n'ubwo igira isoni nabonye kandi numvise izindi ngoma ariko iyi yo yanyobeye igera ku Mututsi igatikura igahambira igashyira mumufuka w'abapfu ari muzima yakwanga kunogoka ikamuhondera muri cya cyumba imibiri y'abitabye umukama baruhukiramo iyo igeze ku muhutu rero itangira kumutera ubwoba umuhutu akadagadwa akarwara macinya ikikiza akarwara marariya kuberako imbereye habahari ibikombe bisharira kandi bitandukanye aba agomba guhonjaho igisharira cyane rero kikaba ingegera y'ingengabitekerezo ya genocide kabiri ati utera inkunga abafite umugambi wo kubuza igihugu umudendezo ugasanga bamuteje itangazamakuru nka kuriya kwa Mugambira. Naho twebwe Abatwa twarumiwe badukuye kwibumba baduteza kubuyera, Nkusi rero uzahere iperereza ryawe i Rwanatamu cyanecyane hariya za Kirimbi, kKarengera, Mugonero iyo nzira yose n'umwana uvuka uyu munsi azi Mugambira imodoka itambutse yose ni iya Mugambira ugeze ku Kibuye mu mujyi harazwi iwe hafi n'ahahoze Guest house simbizi niba ariko hakitwa iyi Hotel y, iwe irahari nayigezeho uko yubatse iturutse ku mazi y'ikivu ndayizi. Muri make rero Fpr iri kugirango imwikize icyambere Mugambira afite ubunararibonye mu mwuga w'ubucuruzi afite n'abamukorera ibaruramari ntaho ahuriye n'ibyo bintu kandi ikindi bariya bakobwa bafite ubwenge no gushaka amafaranga hasi hejuru niba barapfumbatishijwe cg akaba ari misiyo bahawe yo kumushyira mu gihome mwabanza mukabikorera iperereza mwibukeko yashinjwe genocide ikavaho itanze amadenariyo yeza ibyaha nka biriyabyamugeretsweho ubu rero baramurungurutse babonye intge nke ze babonye ukuntu adagadwa bamuturutse muri izo ntegenke ahasigaye muzumva ngo hotel yahoze ari golf iri ku isoko bayimwambure ubundi bagongeshe ikamyo nka yayindi itagira umushoferi yagonze Rwigara nako Drone yo kubutaka ibya Mugambira bigende nk'ibya Mwungeri wo kwa Nyankaka. Naho uriya mukobwa we abanze arebe aho yazananye yinjira hariya niba ataravuye KONGO, TANZANIYA, UGANDA, BURUNDI yarabgiza agakora ikizami agatsinda ntace mu itsinda ry'ubudehe rikuraho ubusugi cg risuzuma ubusugi ni akore nka byabindi Danny vumbi yavuze.

    ReplyDelete
    Replies
    1. Mugambira yafunzwe azira akamama. Batoje umuntu aturuka iyo za Umutara bamutoje ibyo azashinja Mugambira maze mu Urubanza ananirwa no kwerekana uwo Mugambira! Rwigara niwe wagaruye Mugambira Nyuma ya 1994 kuko Mugambira yari yarahunze. Mugambira ni umuntu wakomeye cyane mu Ikawa yo muri Cyangu Kibuye n' igice cya Gisenyi. Ni umuntu Kandi wakomeye mu kugemura za byeli muri izo Prefectures. Gupfa kwemera icyo Ibinyamakuru bikorera mu Rwanda byamwandikaho ntabwo byaba aribyo hadakozwe iperereza. Makoki ndabona nawe Mugambira umuzi kabisa.

      Delete
  11. Yewe wareka n'iki burya agatsiko gahora kuri shikama nyuma ya komanteri dutanze inkuru yari iri kuri rwa rutaro bagaburaho uburozi bw'ubwonko bita igihe igira itiIBITARAVUZWE KURI HOTEL GOLF YA Mugambira nkubwiyeko bahise bayiturumburaho ariko nashimye ibitekerezo n'ubuhamya rubanda rwene ngofero rutanze bakozwe n'isoni babikuyeho ahubwo jye icyo nisabira Perezida wacu dukundishwa amanywa n'ijoro dutoreshwa yabimenya akadutorera ajye atora ingoto ibi binyamakuru bibipa inkuru ikaba nk'itarabayeho.

    ReplyDelete
    Replies
    1. Hehhhhheh!! Komera Makoki, iyi niyo mpamvu hagaomba kubaho itangazamakuru ryigenga! si ubwambere basubiza ku nyandiko tuba twanditse, ujye ukurikira neza.

      Delete
  12. Yewe wareka n'iki burya agatsiko gahora kuri shikama nyuma ya komanteri dutanze inkuru yari iri kuri rwa rutaro bagaburaho uburozi bw'ubwonko bita igihe igira itiIBITARAVUZWE KURI HOTEL GOLF YA Mugambira nkubwiyeko bahise bayiturumburaho ariko nashimye ibitekerezo n'ubuhamya rubanda rwene ngofero rutanze bakozwe n'isoni babikuyeho ahubwo jye icyo nisabira Perezida wacu dukundishwa amanywa n'ijoro dutoreshwa yabimenya akadutorera ajye atora ingoto ibi binyamakuru bibipa inkuru ikaba nk'itarabayeho.

    ReplyDelete
  13. Ndashimira Dr Nkusi comments zange ebyili zatambutse ubundi nigeze kujya ngerageza bikanga mpitamo kujya nsoma gusa. Ubu turi kumwe 5/5. Sindatangira kujya nshyiraho umwirondoro wange ariko nabyo bisaza! Turi kumwe

    ReplyDelete
    Replies
    1. Anonymous, komera mwana wa mama kumpumuriza umbwira ko turi kumwe! Nibyo koko hari gihe byari bigoye gutanga komanteri kuko byasabaga kuba ufite konti muri google ariko nabwo ntibyihute.

      Iki kibazo nakigejeje muri Google banyemerera ko abatekinisiye babo bazagikemura vuba, nyuma y'amezi atatu rero nkibagejejeho urabona ko ibintu ub byabaye mahwi!

      Sinshimye ibiterezo ugiye gushyira gushyira kuri Shikama, nshimye Demukarasi uzashyira mu Rwanda.

      Turi kumwe!!!!

      Delete
    2. Kuri Dr Nkusi,biragaragarako shikama yavuguruwe koko;nkuko bamwe mubasomyi babivuze,muminsi ishize gutanga igitekerezo kuri shikama ukacyohereza byaruhunyaga cyane,ariko ubu biroroshye ! Bravo !

      Delete
    3. @ Zubel,
      Ebirungi niho byaja!
      Sinzi niba nkibuka igikiga!!! Ni ukuvuga ngo " Ibyiza niyo bikiza " ariko mu kinyarwanda cyiza twavuga ko ibyo byiza ariho bigitangira!!!
      Shikama iragushimira cyane ibitekerezo umaze iminsi utanga kandi twizeye ko utazacogora!
      NTUGASAZE!!!

      Delete
  14. Yewe ndabasuhuje banyarubuga bakunzi ba Shikama.
    Ejo bundi nibwo Shikama yamaganye yivuye inyuma ibintu bisigaye bikorerwa hano muri Kigali byitwa "Ikimansuro" ,none mbonye inkuru kugihe (wa muzindaro w'ahatsiko)ivugako ikimansuro kigomba gucika;Umugani wababivuzeho (Makoki na Nkusi) ko agatsiko kirwa kuri Shikama,iyi nayo ni indi gihamya!! None rero nimuze tugabane imirimo mukuvudukana agatsiko kabicanyi babigize umwuga buri wese uko ashoboye.Nkekako udafite icyo ashoboye atazananirwa no kuvugiriza induru abo bicanyi!Kuko biragaragarako kubakomera induru bagira isoni bagahindura icyerekezo noneho Ngofero akaba yiruhutsa ho gato.

    ReplyDelete
    Replies
    1. Ndabishimye nanjye nimureke dutsinde ubwoba tuvuge dutsinde guturama tugendere ku ntego imwe ubuzima bwanjye mu maboko ya nyagasani niduturama araturitura ariko Kavakure ashobora kuvugango reka mpere kuri ka makoki kagumura abandi nibyo sintinyako yanyica ahubwo anyishe ni ikimenyetso kubasigaye dutange umusanzu muri rubanda abateje ibibazo byaradusindishije none igihe ni iki .Icyambere tsinda ubwoba bwa cya kintu bazanye bambika uwo bashaka guca agatwe kitwa ingengabitekerezo ya genocide kiriya ni igipapuro cyo gupfuka umunwa ngo ntituvuge tuvuge kandi turwanye genocide n'agatsiko.

      Delete
    2. @ Zubel Kaijage,

      Waramukanye amahoro y'Imana? Mwabonye ikingura?!
      Nibyo kiriya kimansuro twaracyamaganye cyane, kuko ari buryo bwo kurangaza urubyiruko rwabuze akazi, ndavuga bene Ngofero, ikindi ni uko baba baruganisha no mu nzira mbi z'ubusambanyi n'ubutinganyi!

      Kiriya kimansuro ni imwe mu ntwaro za kirimbuzi FPR yakuye muri Uganda kuri wa munsi w'umuvumo 1/10/1990. Iyi ntwaro ikaba nyine yarakoreshejwe mu rwego rwo guhemukira urubyiruko navuze hejuru. Ariko intego nyamukuru yari iyo kurwigarurira. Iki kimansuro ubu barashaka kugisimbuza ya PRIMUS GUMA GUMA niba ukurikira neza, burya nayo ikigamijwe ni ukurangaza urubyiruko, bene Ngofero babuze epfo na ruguru, ngo batinze ukwiyahura kwabo kuko nta kindi basigaranye muby'ukuri!Umuntu utagira akazi, ntagire aho ahinga, akaba afite impamyabushobozi adakoresha, umbwire uko azabaho?
      Ngaho, umunsi mwiza.

      Delete
    3. @
      Makoki Mugisha,
      Erega ntabwo ari byiza gutinya urupfu! Ese uzi umugani mu kinyarwanda baca ngo " BUCYA HAVAHO UMWE"? burya baba bavuga iminsi Imana yaduteganyirije kubaho muri iyi si! Ikibazo ni uko nta n'umwe ushobora kuyimenya , kuko biri muri bimwe Imana yahishe abanyabwenge nkuko Biblia itunganye ibivuga.

      Icyo ugomba kumenya ni uko kuriya gucya havaho umwe, ari inzira iganisha ku ihherezo rya buri muntu= Urupfu.

      Abakangisha kwica abandi, burya nabo bazapfa!Burya umwicanyi iyo amaze kwica nawe ntasinzira kuko arara atekereza ko ibyo akoze n'abandi bashobora kuzabimukorera, akibaza amaraso amennye ko azamwokama n'urubyaro rwe; niyo mpamvu ubona Kagame pawulo adashyira uturaso ku mubiri, kandi agahora mu rubuyero.

      Umwanzuro: Irinde kwifuriza inabi umuntu uwo ariwe wese, wirinde ikintu cyose kiganisha kumena amaraso, ubundi wizere ko uzakwica azagusanga kwa Nyamutezi kandi wowe uzaba waramaze kumenyera, warafashe ikibanza cyiza, wenda uri Nyumbakumi cyangwa Meya, maze umukanire urumukwiye!! Erega burya n'ikuzimu ubuzima burakomeza nk'ibisanzwe!!

      Delete
  15. Nord-Kivu : les familles fuient Tongo après la reprise des opérations contre les FDLR

    Publié le jeu, 30/06/2016 - 12:14 | Modifié le jeu, 30/06/2016 - 12:14
    FDLR Tongo RDC Nord Kivu En bref Actualité National

    inShare

    Milicien FDLR. Photo AFP
    Avec les opérations contre les FDLR dans la région de Tongo, plusieurs familles ont fui la région. Elles sont parties rejoindre d’autres déplacés sur les sites de Kanaba, Kabizo et Rushashi, a dit à Radio Okapi le chef de groupement de Tongo. Selon lui, les trois sites des déplacés de Tongo comptaient déjà environ 4000 familles avant l’arrivée de la dernière vague qui a fui les opérations.

    Ces déplacés sont dépourvus de tout car ils ont tout abandonné dans leurs villages. Murara Semasaka Bulenda, le chef de groupement réclame pour sa part le déploiement des militaires dans tous les villages pour permettre aux humanitaires d’accéder aux sites des déplacés.

    RADIO OKAPI/ 1-7-2016

    ReplyDelete
  16. Ifoto mwashyizeho si iya Credo ni inzu ya Sebukangaga ikoreramo Hotel Barthos

    Mukosore.

    ReplyDelete

Muvandimwe, nshuti ya SHIKAMA, turagushimira cyane umuganda utanga wo kubaka URWANDA rushya ubinyujije mu bitekerezo byawe( Komanteri). Kugirango turwanye urukungu rw'Agatsiko ni ngombwa ko buri komanteri ibanza gusuzumwa. Yohereze, irahita ijya ku rubuga mu minota mike niba idatandukira( kuvuga ibitajyanye n'inyandiko), itukana, cyangwa yuzuyemo uburere buke.

Wipfusha komanteri yawe ubusa ukoresha "ANONYMOUS", himba izina urikomeze kuko hari ibihembo mu Kuboza 2016 ku bantu 3 bazaba babaye indashyikirwa mu gutanga ibitekerezo. Dukomeje kubashimira ubwitange n'umurava muhorana. IMANA Y'I RWANDA ihorane namwe iminsi yose.

Dg NKUSI Yozefu
www.shikamaye.blogspot.com
Uharanire ko Ukuri gusimbura ikinyoma.
Email: mahoriwacu@gmail.com; tel: +4745564355