Pageviews all the time

Amabwiriza ajyanye n'igihembo cya Shikama/ Dg NKUSI Yozefu



  
Shikama yishimiye kumenyesha abasomyi bayo bose ko ahantu ho gutangira ibitekerezo byabo( komanteri)  ku rubuga rwa SHIKAMA ( www.shikamaye.blogspot.com) ubu harangije gutunganywa hakaba hakora neza cyane. Tuboneyeho kandi  gushimira  byimazeyo abavandimwe batangiye gutanga ibitekerezo byabo batizigamye. Ni hano Demukarasi igomba gutangirira!  
Ni muri urwo rwego rwo kwimakaza  umuco wa Demukarasi mu banyarwanda binyuze mu gutanga ibitekerezo no kujya impaka ku nyandiko ziba zaciye kuri uru rubuga, twateguye irushanwa.  Kugirango iri rushanwa rizabe mu mucyo, ni ngombwa ko hatangazwa amabwiriza azarigenga, dore uko akurikirana:
  1.   Irushanwa ryatangiye ku itariki ya 25/6/2016 rikazasozwa tariki ya 25/12/2016
  2.  Kuva tariki ya 20 kugeza tariki ya  25  Ukuboza 2016, Shikama izacisha ku rubuga rwayo amatohoza asaba buri musomyi gutanga izina abona rikwiye igihembo.
  3. Kuva tariki ya 25 kugeza tariki ya 30 Ukuboza 2016, Shikama izacisha ku rubuga rwayo urutonde ruriho abantu 10 ba mbere  bavuye muri (1), yongere isabe abasomyi guhitamo abantu batatu ibona bakoze neza kurusha abandi.
  4. Tariki ya 31 Ukuboza niho hazatangazwa abatsinze, kandi abasomyi bazaba banabyirebera ubwabo ku rubuga uko abarushanwa bahagaze umunsi ku wundi.
  5. Tariki ya 31 hazatangwa ibihembo bingana n'amafranga ibihumbi magana atatu y'u Rwanda(300,000FRW), dore uko abatsinze bazagabana iki gihembo: Uwa mbere azahabwa amafaranga y'u Rwanda ibihumbi magana abiri (200,000FRW). Uwa kabiri azahabwa amafaranga y'u Rwanda ibihumbi mirongo itandatu (60,000FRW. Uwa gatatu azahabwa amafaranga y'u Rwanda ibihumbi mirongo ine ( 40,000 FRW).
  6. Ibindi bihembo biteganyirijwe aba batatu:
    a.  Gucisha amatangazo yabo ku mbuga za Shikama zose ku buntu mu gihe cy'amezi atandatu.
    b.    Guhabwa amahugurwa mu bijyanye n'itangazamakuru ryo kuri interineti( Digital media).
    c.   Guhabwa ku buntu  agatabo ( Ebook) kajyanye n'uko bakwihangira imirimo ibyara  amafaranga kuri interineti.
    d.      Guhabwa amakuru igihe cy'amezi 3 y'ukuntu babona amahugurwa aganisha ku murimo mu bigo cyangwa za kaminuza byo hirya no hino ku isi( Professional Training) .
    e.     Kuba aba mbere mu guhabwa akazi igihe cyose Shikama igize ubushobozi bwo kugatanga kandi ikaba ikeneye kongera abakozi.
  7.  Kugirango hatazagira inkonkobotsi iza hagati ikajya yiyitirira amazina yafashwe , ni byiza ko mu gihe wumva ushaka kuzaza mu irushanwa, watanga imeli ( email)  vuba aha werekana ko ariya mazina ari ayawe,   ni ukuvuga ko uriya Makombe Mituyu  yatwoherereza email ye akavuga ati dore:" email yanjye njyewe Makombe Mituyu , makombemitu@gmail.com, ,etc.”  Byaba byiza iyi email ayifunguye muri Google.
  8.  Kugirango iri rushanwa rizagende mu mucyo, byaba byiza buri muntu wese utanze igitekerezo yihaye amazina abiri y'amahimbano kandi akaba ariyo akoresha igihe cyose atanze komanteri kuri Shikama kuko ariyo abasomyi bazaheraho batanga amazina y'abo bahisemo; urugero : Makombe Mituyu. Ushatse gukoresha amazina yawe bwite ariko nabyo , nta kibazo.
  9. Igihembo  kizatangwa hakoreshejwe: PayPalkonti ya banki, cyangwa Western Union.
  10. Hakimara gutangazwa abatsinze, bariya batatu bazahita baha Shikama amazina yabo y'ukuri buri wese ahitemo n'uburyo bwakoreshwa muri buriya buvuzwe hejuru kugirango igihembo cye kimugereho.
  11. Igihembo nyiracyo ataje gufata mu gihe cy'ukwezi kubera kudatanga amazina y'ukuri cyangwa kudatanga uburyo igihembo cye cyamugeraho muri buriya buvuzwe hejuru, ku munsi wa 30 nyuma y'uko hatangajwe abatsinze,Shikama izasohora itangazo ivuga ko icyo gihembo kitafashwe, maze  gisubizwe mu mutungo wayo.
  12. Utishimiye ibyavuye mu irushanwa ashobora kujurira bitarenze tariki ya 4 Mutarama 2017, ubujurire bwe bugacishwa kuri Shikama. Agomba gushyira amazina ye bwite kuri ubwo bujurire. Igisubizo kizatangwa n'akanama nkemurampaka kagizwe n'umuyobozi wa Shikama n'abasomyi ba Shikama 3 bazatanga amazina yabo y'ukuri.  Umwanzuro w'aka kanama ni ndakuka, ntujuririrwa.   
             
                                  Irushanwa rihire kuri buri wese
                                         Dg  NKUSI Yozefu
                                  Umuyobozi wa Shikama
                 

           









16 comments:

  1. Tanga igitekerezo cyawe kuri iri tangazo

    ReplyDelete
  2. Noneho shikama izanye umuti w'imitima yashenjaguwe n'abadafite uruvugiro, kandi birashimishije ku bwanjye numvaga tutakagombye gusoma kugirango duhembwe, gusa nabyo ndabikunze kuko biteye imbaraga abatitaga ku gusoma birabatera akanyabigabo, bibatere kumenya igihugu uko kiyobowe kandi bige bunguke si byizako abantu babaho nk'inka dufungure amatwi twumve dukanguke turebe dore igihugu bakigize igihuru.

    ReplyDelete
  3. Muvandimwe mukuru kandi mwarimu utiganda mu gutanga umusanzu wawe mu gutsimbatiza Democratie mu Rwatumbyaye mbanje kubashimira n'UMUTIMA WANJYE WOSE. Mundimwe ni gute utwijeje umutekano wacu mugutanga igitekerezo ndavuga mu baba imbere mu gihugu? Munsubije byaba byiza.

    ReplyDelete
    Replies
    1. Komera,
      Nta kibazo muvandimwe, usibye n'ibitekerezo ndumva ujya ubona inyandiko dutangaza zandikiwe mu Rwanda!!! Fungura email muri Google kuko iba ifite umutekano wuzuye. Ndaza gushyira ku rubuga uko mwamenya niba hari ubafungurira email. Ntugire ikibazo rero.

      Delete
    2. binkorere kuko burya si ukwanga gutanga igitekerezo ahubwo ni ukwirinda impyisi mahuma nkuko wabitangaje mu nyandiko yawe Y'UBUSHIZE.

      Delete
    3. Izo mpyisi mahuma Zaratsinzwe mu izina rya Yezu Kirisitu wo mu Rwanda. Vuga uti AMEEENA!!!

      Delete
  4. Aha ngaha umuntu yakagize impungenge mugihe ashyizeho ifoto ye ndavuga ababa mu gihugu kuko bwacya bakugeretseho urusyo rwo kwangisha rubanda ubutegetsi, kubangamira umudendezo w'igihugu byanarimba bakagutumaho inkumi aha rero ntacyo bivuze kuberako abatsitaye kuri izo baringa batweretse aho zihagaze ahubwo nimwandike mukotsore ibyo murimo nikwikerereza.

    ReplyDelete
    Replies
    1. Ramba ramba muvandi. nanone nongeye gushima uru rubuga ku makuru mutugezaho icyo mbaza ni ibijyanye namarushanwa njye mba Maputo nkaba mbaza niba natwe twemerewe kuyajyamo ? Murakoze

      Delete
    2. Komera muvandimwe Anonymous,
      Iri rushanwa rifunguriwe abanyarwanda bose aho bari hose ku isi.Urakoze

      Delete
  5. Ntabwo ndabyumva neza:ese amarushanwa arebana n'abazaba batanga comments kunyandiko?murakoze

    ReplyDelete
    Replies
    1. This comment has been removed by the author.

      Delete
    2. Unkown, urakoze. Muri iri rushanwa hazibandwa cyane kuri komanteri( ibitekerezo) nkuko nabivuze, ariko ushobora no gutanga inyandiko zawe mu kinyarwanda uko wacyandika kose kuko tugikosora inyandiko ikaba nziza, ushobora no kohereza audio, videwo nkuko abari mu Rwanda na Mozambique babikora.
      Nkaba mboneyeho umwanya wo gushima abnyarwanda bari mu ntara y'uburengerazuba n'uburasirazuba z'u Rwanda inyandiko badasiba kutugezaho ngo tubafashe gutabariza abanyarwanda.

      Twavuze ko ikizarebwa cyane ari komanteri muri aya marushanwa . Numva njyewe nzishakira igihembo bwite ntazatangaza, nzagenera abohereza inyandiko aho bari hose, ariko bizaba akarusho kihariye ku bazaba bari mu Rwanda!! mbiciye akajisho rero ntimuzinanirwe!

      Delete
    3. Unkown, urakoze. Muri iri rushanwa hazibandwa cyane kuri komanteri( ibitekerezo) nkuko nabivuze, ariko ushobora no gutanga inyandiko zawe mu kinyarwanda uko wacyandika kose kuko tugikosora inyandiko ikaba nziza, ushobora no kohereza audio, videwo nkuko abari mu Rwanda na Mozambique babikora.
      Nkaba mboneyeho umwanya wo gushima abnyarwanda bari mu ntara y'uburengerazuba n'uburasirazuba z'u Rwanda inyandiko badasiba kutugezaho ngo tubafashe gutabariza abanyarwanda.

      Twavuze ko ikizarebwa cyane ari komanteri muri aya marushanwa . Numva njyewe nzishakira igihembo bwite ntazatangaza, nzagenera abohereza inyandiko aho bari hose, ariko bizaba akarusho kihariye ku bazaba bari mu Rwanda!! mbiciye akajisho rero ntimuzinanirwe!

      Delete
  6. Ok Murakoze none umuntu yiyandikisha gute dore ko nago gushyira amazina yamahimbano hano nahabuze?

    ReplyDelete
    Replies
    1. Komera,
      soma neza ririya tangazo. ntaho kwiyandikisha hahari. ukoresheje amazina yawe nta kibazo ariko iyo ukoresheje amahimbano kugirango hatazagira ukwiyitirira , ufungura email muri Google( bifata umunota 1) ukatwoherereza email itubwira ko ayo mahimbano aari ariyo email. Ushobora kubikora ariko ukoresheje email usanganywe n'iyo yaba ari iyo muri yahoo cyangwa ahandi.

      Delete
    2. Komera,
      soma neza ririya tangazo. ntaho kwiyandikisha hahari. ukoresheje amazina yawe nta kibazo ariko iyo ukoresheje amahimbano kugirango hatazagira ukwiyitirira , ufungura email muri Google( bifata umunota 1) ukatwoherereza email itubwira ko ayo mahimbano aari ariyo email. Ushobora kubikora ariko ukoresheje email usanganywe n'iyo yaba ari iyo muri yahoo cyangwa ahandi.

      Delete

Muvandimwe, nshuti ya SHIKAMA, turagushimira cyane umuganda utanga wo kubaka URWANDA rushya ubinyujije mu bitekerezo byawe( Komanteri). Kugirango turwanye urukungu rw'Agatsiko ni ngombwa ko buri komanteri ibanza gusuzumwa. Yohereze, irahita ijya ku rubuga mu minota mike niba idatandukira( kuvuga ibitajyanye n'inyandiko), itukana, cyangwa yuzuyemo uburere buke.

Wipfusha komanteri yawe ubusa ukoresha "ANONYMOUS", himba izina urikomeze kuko hari ibihembo mu Kuboza 2016 ku bantu 3 bazaba babaye indashyikirwa mu gutanga ibitekerezo. Dukomeje kubashimira ubwitange n'umurava muhorana. IMANA Y'I RWANDA ihorane namwe iminsi yose.

Dg NKUSI Yozefu
www.shikamaye.blogspot.com
Uharanire ko Ukuri gusimbura ikinyoma.
Email: mahoriwacu@gmail.com; tel: +4745564355