Abamushyigikiye bamubonamo umukiza naho abamurwanya bakamubonamo
nyirabayazana yo gusandara kwa Sudani
Abasudani bashyigikiye Bashir bavuga
ko yagaruye ituze mu gihugu cyari cyarazambijwe n’akavuyo katurukaga ku
mashyaka atabarika yabarizwaga muri Sudani mbere y’uko Bashir afata ubutegetsi
muri 1989. Aba bakomeza bemeza ko atari umutekano yagaruye mu gihugu gusa kuko
yashoboye no guhashya icyago cy’inzara cyari cyugarije Sudani mbere yuko afata
ubutegetsi, ubu iki gihugu kikaba cyihaza mu biribwa.
Abamurwanya bo siko babibona kuko
babona Bashir nka Nyirabayazana yo kujanjagulika kwa Sudani. Shikama irabibutsa
ko Sudani y’Amajyepfo ubu yiyomoye kuri Sudani mu matora ya Kamarampaka yabaye
muri 2001 yerekanye ko Sudani y’Epfo ituwe n’abirabura b’abakirisitu n’idini ya
gakondo bashaka kwigenga, igihugu cyabo kikava mu bukoloni bw’abarabu
b’abayisilamu ba Sudani ya ruguru
babayoboye imyaka amagana. Si ibyo gusa kuko n’intara ya Dar Fur, amoko
menshi arimo abirabura n’abarabu bashyigikiwe na Leta ya Beshir barwana kuva
muri 2003 kugeza ubu, bikaba byaratumye Afrika yiyunze na Loni byohereza ingabo
zo kubahirizayo amahoro.
Kuri iki kibazo cya Beshiri cyo
kujanjangura Sudani hiyongeraho n’ikindi kibazo asa n’uhuriyeho na Kagame
Pawulo. Nkuko Kagame atinya ko abo yiciye baba abahutu cyangwa abatutsi
aramutse avuye ku butegetsi bamushyikiriza inkiko, niko bimeze no kwa Bashir.
Igihe yafataga ubutegetsi ku ngufu muri 1989, nyuma y’amezi abiri gusa, hari
abasirikare bakuru bafite ipeti rya Jenerali barenga 16 yashinje ko nabo
bashatse kumuhirika, maze ategeka ko babarasa bose; niko byagenze rero aba
basirikare bararashwe ndetse Bashir aza kwigarurira na bamwe mu bagore babo.
Ntiyahagarariye aho kuko yahitanye n’umwe mu
bajenerali bamufashije gukora
kudeta akoresheje agisida ya kajugugu witwaga Ibrahim Shamsaddin ahita yigarurira umugore we Widad Babiker Omer n’abana be. Beshir nta bana yabyaye haba kuri
uyu mugore wa kabiri n’umugore we wa mbere,
mubyara we Fathma Khalid; no
ku bandi bose yabohoje bikaba ari uko .
Jenerali perezida Omar Bashir |
Bashir yagiye asimbuka itabwa muri yombi ariko amaze noneho gushinjwa
ibyaha bya jenoside, yahise agenda yikandagira.
Muri 2009, Bashir yatumiwe na
mugenzi we wa Uganda Kaguta Yoweri Museveni mu nama y’afrika yiyunze(AU) ariko ntiyajyayo kubera ko
imiryango itabogamiye kuri Leta yamaganye ubwo butumire. Kuri 23/10/2009,
Bashir yatumiwe na mugenzi we wa Nigeria Umaru
Yar’dua mu yindi nama ya AU
ariko ntiyafashwe. Nyuma yaho yatumiwe muri Turukiya na Denmark nabwo
ntiyafatwa. Urukiko mpuzamahanga niko rwakomezaga kongerera ibirego Bashir.
Aba yamaganwa nka Bihehe aho aciye hose |
Muri Nyakanga 2013, Bashir yatumiwe muri Nigeria mu nama ya AU ariko yahamaze amasaha atagera kuri
24 kuko amajwi yaturutse hirya no hino ku isi asaba ko uyu mugabo yatabwa muri
yombi. Muri Kanama 2013, indege ya
Bashir yabujijwe kuvogera ikirere cya Sawudiya igihe yageragezaga kujya mu
muhango wo kwimika Perezida mushya wa Irani
Hassan Rouhani, iki gihugu kikaba
aricyo giha intwaro nyinshi Bashir.
Amizero mu matora yo muri 2015 ngo akomeze ahunge itabwa muri
yombina ICC
Ishyaka riri ku butegetsi muri
Sudani riherutse gutangaza mu minsi mike ishize ko Jenerali Omar Bashir
yatorewe kuyobora ishyaka bityo akaba ariwe mukandida w’ishyaka mu matora ataha
yo muri 2015. Abakurikiranira ahafi ibibera muri Sudani, baremeza ko kubera uburiganya n’igitugu byagiye birangwa
mu matora yicyo gihugu Bashir yahataniragamo n’abandi bakandida, nta kabuza ko
no muri 2015 bizavugwa ko yatowe! Ibi rero bikazaba bimuhaye agahenge ko
gufatwa na ruriya rukiko, igihe cyose azaba yiyemeje kwigumira iwe muri Sudani
ntatarabukire hanze.
Ibi ariko bizagira ingaruka
zitari nziza kuri ejo hazaza ha Sudani kuko amahanga arangajwe imbere na USA
n’Ubumwe bw’Ubulaya bishobora gutiza umurindi abashaka ko Dar Fur yiyomora kuri
Sudani maze ikigenga; igihugu cya Sudani kikaba kibuze burundu ibice 2 byacyo
by’ingenzi byari bitunze abaturage bacyo: Peteroli n’undi mutungo kamere byo
muri Sudani y’Amajyepfo ubu yigenga n’inzuri, ubutaka bwera n’ubworozi
bw’inyamaswa mu gihe Dar Fur nayo ihawe ubwigenge. Bityo igice gisigaye kikaba
kigizwe cyane cyane n’ubutayu n’icyambu cya Port Sudan kiri ku Nyanja itukura.
Mu minsi iri imbere iki gice
tuvuga nacyo gishobora kuvukamo akavuyo nk’uko byagenze mu ntangiriro ya za
1990s igihe abaturage bacyo bo mu bwoko nyamwinshi bwa Nuba bigomekaga kuri Leta kugeza igihe USA ziha gasopo Leta ya
Khartoum ziyibuza gukomeza kurasa ku baturage bo mu misozi ya Nouba( Jabal Nouba)(ndlr: amateka yemeza ko aba Nouba aribo ba
mbere babanje gucura ibyuma muri Afrika). Muri icyo gihe hakaba hari
n’undi mutwe witwaje intwaro uturuka mu burasirazuba bwa Sudani wari ufite
ibirindiro I Kasala habarizwa
urugomero runini rw’amashanyarazi. Mu gihe Bashir rero yiyemeje gukomeza
kugundira ubutegetsi, ibi bice bindi
nabyo bikaka ubwigenge, ashobora gusanga asigaranye umurwa mukuru wa Khartoum
gusa!
Gushyira imbere inyungu bwite bya Bashir no kutareba kure by’abamufasha
nibyo bisenya Sudani nkuko bimeze kwa Kagame
Nkuko tubibonye hejuru, Bashir mu
gukomeza kwinaganika ku kadodo k’ikinyoma ngo adashyikirizwa inkiko mu gihe azi
neza ko ibi biriho biba nyirabayazana yo gusenyuka kw’ igihugu cye, uyu mugabo
biragaragara ko nta rukundo agifitiye. Abamuri inyuma kandi nabo ni uko kuko
buri wese aho kugira inama Bashir ngo akore igikwiye ashyira ubutegetsi mu maboko
y’abaturage ngo ajye kwisobanura muri ICC, bose barabara imishahara yabo
yinjira buri kwezi bakesha ingoma ya Bashir bumva bashobora kubura mu gihe
Bashir atakiri ku ntebe.
Mugenzi we Kagame nawe aba yamaganwa aho aciye hose |
Ibi rero bikaba ari nako bimeze
kwa Pawulo Kagame, aho uyu mugabo adakozwa ibyo gushyikirana n’abatavuga rumwe
nawe ngo bashyire hamwe bagangahure igihugu. Ibiri amambu we ahitamo kwica,
gufunga no gutorongeza buri wese udahumeka ibitekerezo bye, ndetse akanabasanga
mu mahanga aho bamuhungiye. Kugirango yizere kuguma ku ntebe y’ikinyoma umwanya
uhagije ngo adashyikirizwa inkiko, ubu ariho arubakisha gereza nyinshi hirya no
hino mu gihugu, ubu gufunga bikaba byarabaye igikangisho mu Rwanda. Agatsiko
kamuri inyuma ko gakora amabi ari inyuma y’ako kwa Bashir: mu gihe kaba gakoma
amashyi iyo Kagame avuze intambara bazi umubare w’inzirakarengane zimaze
kudutwara, hafi ya bose mu bakagize, barangije guhungishiriza abana babo I
Buraya n’Amerika.
Umuntu agenekereje yavuga ko ibyo aba bagabo bombi bakora ngo
bahunge ubutabera, bimeze nk’ibyo ya nyoni yitwa Otirishe izwiho kuvuduka cyane ariko iyo biyiyobeye abantu
bayiturubikanye ihitamo guhisha umutwe wayo mu musenyi, iby’igihimba gisigaye
ntibiba biyireba! Ibyo aribyo byose baca umugani mu Kinyarwanda ngo agatinze
kazaza ni amenyo ya ruguru, bitinde bitebuke, Kagame na Bashir bazashyikirizwa
inkiko bisobobanure ku bwicanyi
bashinjwa. Ibyo aribyo byose baca umugani mu Kinyarwanda ngo agatinze kazaza ni
amenyo ya ruguru, bitinde bitebuke, Kagame na Bashir bazashyikirizwa
inkiko bisobobanure ku bwicanyi
bashinjwa. Ibyo aribyo byose baca umugani mu Kinyarwanda ngo agatinze kazaza ni
amenyo ya ruguru, bitinde bitebuke, Kagame na Bashir bazashyikirizwa
inkiko bisobobanure ku bwicanyi
bashinjwa.Ngo amaraso arasama; ntawe uzamena amaraso y’inzirakarengane ngo
abikire, ni igihe gusa!
NKUSI Yozefu
shikamaye.blogspot.com
shikama ku kuri na demukarasi(SKUD)
No comments:
Post a Comment
Muvandimwe, nshuti ya SHIKAMA, turagushimira cyane umuganda utanga wo kubaka URWANDA rushya ubinyujije mu bitekerezo byawe( Komanteri). Kugirango turwanye urukungu rw'Agatsiko ni ngombwa ko buri komanteri ibanza gusuzumwa. Yohereze, irahita ijya ku rubuga mu minota mike niba idatandukira( kuvuga ibitajyanye n'inyandiko), itukana, cyangwa yuzuyemo uburere buke.
Wipfusha komanteri yawe ubusa ukoresha "ANONYMOUS", himba izina urikomeze kuko hari ibihembo mu Kuboza 2016 ku bantu 3 bazaba babaye indashyikirwa mu gutanga ibitekerezo. Dukomeje kubashimira ubwitange n'umurava muhorana. IMANA Y'I RWANDA ihorane namwe iminsi yose.
Dg NKUSI Yozefu
www.shikamaye.blogspot.com
Uharanire ko Ukuri gusimbura ikinyoma.
Email: mahoriwacu@gmail.com; tel: +4745564355