Umufransa RENE DESCARTES 31/3/1596-11/02/1650 |
Mbere y'uko nganiriza abasoma SHIKAMA ndagira ngo mbanze nerekane
interuro 3 zavuzwe n'abafilozofe batatu aribo Socrates, Renes Descartes na
Nietsche ari nazo ndi bwifashishe mu kwandika iyi nyandiko. Socrates yaravuze
ngo JE PENSE DONC JE SUIS(KUBA NTEKEREZA NI ICYEMEZA KO NDIHO NKANJYE
NYIRIZINA). Descartes we yaravuze ngo JE DOUTE DONC JE CROIS( KUBA NDI
UMUNYAMAKENGA NI ICYEREKANA KO MFITE IBYO NEMERA) naho rero uwitwa NIETSCHE
wavuze ko yishe imana yaravuze ngo IL N' Y A RIEN! MEME
S'IL Y A QUELQUE CHOSE, CE QUELQUE CHOSE EST INCONNAISSABLE(NTA KINTU NA KIMWE
GIHARI(KIBAHO), HARAMUTSE HARI N'IGIHARI, ICYO KINTU KIGOMBA KUBA KITAZWI)
Buri muntu uvutse aba yifitemo ibisubizo by'ibibazo bibangamiye isi dutuye
Abanyarwanda baca umugani ngo «ABANA BAVUKA KIMWE HAKARERA INKA». Uyu
mugani niwo washingirwaho mu kwerekana ko uko abantu bakura bagimbuka, bamwe
bagera ku bikorwa bifitiye isi akamaro bakayigeza ku buzima abandi bakayizanira
urupfu! Tugiye guhera ku bantu banyuranye batanze ubuzima kuri iyi si kandi
bakaba bacyibukwa.
Twahera kuri aba bagabo batatu nerekanye ibyo bavuze hejuru aha babaye
kizwi na bose kubera ubuhanga bwabaranze iwabo mu Bugereki none ibyo bavuze
byigishwa isi yose. Si bo bonyine gusa kuko no mu bukungu harimo ibirangirire
byatanze umusanzu ntagereranywa mu guha muntu icyerecyezo ndetse no guha
ibihugu ibyerecyezo binoze kandi bihamye cyane cyane mu birebana no gucunga
umutungo.
Muri bo twavuga nka JOHN MAYNARD KEYNES, WALTER LOSTOW WHITE MAN,
Martin Luther King Junior waharaniye uburenganzira bw'abirabura muri USA
akanabizira, Mahatma GANDHI wahaye abahinde ubuzima.
Si mu mahanga kandi gusa kuko no mu Rwanda dufite abantu bahaye igihugu
ubuzima: Twibuka twese Myr KAGAME Alex mu NDYOHESHABIRAYI, UMURIRIMBYI WA
NYIR'IBIREMWA, RUGAMBA Cyprien mu ndirimbo ze zitagira uko zisa, SEBANANI Andreya
mu makinamico anyuranye, n'abandi banyuranye.
Buri muntu uvutse
aba ari umutwaro uje kongerera isi ibibazo kubyo isanganywe
Ibi nabyo biraboneka mu buzima bwa buri munsi. Muri kwa kuvuka,
kurerwa, gukura ukurana uburere cyangwa ubwomanzi bitewe n'aho wakuriye, bamwe
usanga ari INYAMANSWA-MUNTU. Aba nibo batanga urupfu aho gutanga ubuzima.
Benshi kandi cyangwa twese tuba twari kumera dutyo ariko kubera uburere bwiza
tuba twarahawe tugatanga ubuzima aho gutanga urupfu.
Aba twavugamo abamenyekanye cyane barimo Adolph HITLER wanze kwishyura
ibyo ingabo ze zangije mu ntambara ya mbere y'isi yose mucyo SDN yise DIKTAT
ahubwo agahitamo guteza intambara ya kabiri y'isi. Uyu kandi anazwi cyane mu
gitabo cye yanditse akacyita MEIN
KAMPF bisobanura mu Kinyarwanda INTAMBARA YANJYE.
Hari b'abandi twavuga barimo nk'abayobora imitwe y'iterabwoba yirirwa
ushimuta abantu impande zose z'isi. Hari abacuruza ibiyobyabwenge nk'urumogi
bagakira bitabagoye ariko ibyo bacuruza bikarimbura imbaga. Hari abafata abana
b'abakobwa bakabacuruza mu buraya n'ubwomanzi.
Abamurikiye abandi
bakwiye guhora bibukwa iteka
Mu gusoza iyi nyandiko, nashimira abakiriho ndetse n'abiruhukiye bose
bagize uruhare mu guteza imbere isi. Ku bagira nabi, abica abandi, ababeshyera
abandi, abarya ruswa, abanyereza ibyagombye gutunga imbabare,...bakwiye
kwikubita agashyi kuko nyakibi atarara bushyitsi!
Ku b'inyangamugayo badashimishwa no kugirira nabi inzirakarengane, ni
ngombwa kugira amakenga, gutekereza no kugisha umutima inama, gukomeza kwihesha
agaciro nka NYIR'IZINA,... Byose bigakorwa hagamijwe ko icyiza kiganza ikibi
hose no muri bose.
UDAHEMUKA Eric
shikamaye.blogspot.no
Shikama ku Kuri
na Demukarasi(SKUD)
No comments:
Post a Comment
Muvandimwe, nshuti ya SHIKAMA, turagushimira cyane umuganda utanga wo kubaka URWANDA rushya ubinyujije mu bitekerezo byawe( Komanteri). Kugirango turwanye urukungu rw'Agatsiko ni ngombwa ko buri komanteri ibanza gusuzumwa. Yohereze, irahita ijya ku rubuga mu minota mike niba idatandukira( kuvuga ibitajyanye n'inyandiko), itukana, cyangwa yuzuyemo uburere buke.
Wipfusha komanteri yawe ubusa ukoresha "ANONYMOUS", himba izina urikomeze kuko hari ibihembo mu Kuboza 2016 ku bantu 3 bazaba babaye indashyikirwa mu gutanga ibitekerezo. Dukomeje kubashimira ubwitange n'umurava muhorana. IMANA Y'I RWANDA ihorane namwe iminsi yose.
Dg NKUSI Yozefu
www.shikamaye.blogspot.com
Uharanire ko Ukuri gusimbura ikinyoma.
Email: mahoriwacu@gmail.com; tel: +4745564355