Igisoda cya Pawulo Kagame(RDF) mu burasirazuba bwa RDCongo |
Mu
makuru yo mu gitondo kare ku italiki 23 Mata 2015, radiyo y'abafaransa yitwa
RFI yatangaje ko ifite amakuru yizewe yemeza ko ingabo z'u Rwanda zongeye
kuvogera ku mugaragaro ubusugire bwa RD Kongo.
Mu
kiganiro radiyo RFI yagiranye na Bwana PALUKU Julien guverineri wa Kivu y'amajyaruguru
yemeje ko ejo kuwa gatatu babonye ingabo nyinshi z'u Rwanda zambuka umupaka
amanywa ava maze ingabo za RD Kongo zitwa FARDC zishaka kubakoma imbere iza
Kagame zibarasaho.
Si
guverineri Paluku gusa wemeje aya makuru kuko n'ubutegetsi bw'i Kinshasa ku
murwa mukuru nabo bemeje aya makuru ndetse bakavuga ko atari ubwa mbere, kuko
ari ubwa kenshi. Ikindi bavuze kuri iyi nshuro ni uko ngo ingabo z'u Rwanda
zambutse mu masibo menshi cyane mu buryo butatanye ku buryo Kinshasa icyeka ko
zishobora kuba zambutse zinyuze ku mipaka myinshi irimo uwo mu birunga, Hehu,
Kamanyora, Kanyabayonga, n'ahandi hanyuranye.
Niba aribyo koko, ese ubundi Paul Kagame ashaka iki muri Kongo mu
by'ukuri?
Nyuma
yo kuvogera ubusugire bwa Repubulika iharanira demukarasi ya Kongo inshuro
eshanu(5) zose, intambara ya 6 Paul Kagame agiye gushoza kuri Kongo-Kinshassa
akwiye kumenya ko izamusama nta kabuza ndetse ko izarangira ubutegetsi bwa FPR
inkotanyi bwirukanywe i Kigali bugahinduka amateka mu Rwanda rwa Gasabo. Aya magambo
aheruka kuvugwa na Major Pilote KANYAMIBWA Jacques.
Mu
mwaka w’1998 inkotanyi zageze i Kinshasa, mu ntambara yazo ya kabiri ku gihugu
cya Congo inkotanyi zagarukiye i Kisangani, mu ntambara ya gatatu inkotanyi
zagabye ku gihugu cya Congo mu izina rya CNDP iyobowe na Nkunda zagarukiye i
Goma.
Mu
ntambara ya kane inkotanyi zagabye ku gihugu cya Congo mu izina rya M23, yarangiye
zambutse umupaka zimwe zigiye i Kigali izindi i Kampala. Mu ntambara ya gatanu
inkotanyi zizagaba ku gihugu cya Congo izarangira inkotanyi zirukanywe i
Kigali!»
Paul KAGAME ashoje intambara ya 5 kuri RD Kongo.
Ese noneho azavuga ko ajyanyweyo n'iki?
Byakomeje kuvugwa ko Kagame ajya muri Kongo guhiga
FDLR ariko byaje kugaragara ko ikibazo cya FDLR yanze ko kirangira mu buryo
bw'imishyikirano ahanini agamije kukigira urwitwazo ngo akomeze asahure iki
gihugu kinini cyane kandi gitunze byinshi mu kuzimu kwacyo.
Ubutumwa bwinshi burimo gutambuka muri iyi minsi
buremeza ko Kagame azashukwa n'ingabo ze bakemeza ko agomba kongera kwohereza
ingabo muri RD Kongo none nibyo akoze. Niba ataranabitangaza mu minsi mike
araza kubitangaza. Mu nyandiko mperuka kubagezaho nshingiye ku bushakashatsi
bwakozwe na HERMOED R.H nerekanye ko bidashoboka gutsinda FDLR ukoresheje
intwaro.
Ibi kandi na Kigali izi neza ko bitazashoboka kuko
inshuro zose RDF yambutse yasangaga FDLR ihagaze bwuma. Mu gusoza, umuntu yavuga
ko wa mugani wa Major Pilote Kanyamibwa iki gitero Kigali igabye kuri RD Kongo
ivogera ubusugire bwayo gishobora kuzagira ingaruka zikaze kuri Kigali. Ibi
bibaye kandi mu gihe abadepite ba RD Kongo barimo kwitegura gushyiraho umupaka
wa nyawo utandukanya u Rwanda na RD Kongo.
UDAHEMUKA Eric
shikamaye.blogspot.no
Shikama ku Kuri na Demukarasi(SKUD)
No comments:
Post a Comment
Muvandimwe, nshuti ya SHIKAMA, turagushimira cyane umuganda utanga wo kubaka URWANDA rushya ubinyujije mu bitekerezo byawe( Komanteri). Kugirango turwanye urukungu rw'Agatsiko ni ngombwa ko buri komanteri ibanza gusuzumwa. Yohereze, irahita ijya ku rubuga mu minota mike niba idatandukira( kuvuga ibitajyanye n'inyandiko), itukana, cyangwa yuzuyemo uburere buke.
Wipfusha komanteri yawe ubusa ukoresha "ANONYMOUS", himba izina urikomeze kuko hari ibihembo mu Kuboza 2016 ku bantu 3 bazaba babaye indashyikirwa mu gutanga ibitekerezo. Dukomeje kubashimira ubwitange n'umurava muhorana. IMANA Y'I RWANDA ihorane namwe iminsi yose.
Dg NKUSI Yozefu
www.shikamaye.blogspot.com
Uharanire ko Ukuri gusimbura ikinyoma.
Email: mahoriwacu@gmail.com; tel: +4745564355