Mu nyandiko yabanje nabagejejeho
abanyapolitiki u Rwanda rufite none bitanga kugirango bene kanyarwanda bishyire
bizane mu gihugu cyabo nta rwikekwe ; kugirango iterambere ry’igihugu
n’ibyiza birikomokaho bigere kuri bose nta guheza uwariwe wese. Muri iyo
nyandiko nabagejejeho uko mbabona mu
matsinda abiri ya mbere.
Muri iyi nyandiko, ndavuga ku
bantu batari abanyapolitiki bari mu matsinda abiri yasigaye, ariko ibikorwa
byabo bikaba indashyikirwa mu kurengera abanyarwanda.
Itsinda rya gatatu : Abari mu miryango iharanira uburenganzira bwa
muntu
Mu by’ukuri, aba bantu kuba
badaharanira inyungu za politiki bituma umuntu uwo ari we wese abagirira
ikizere kuko nyine ntaho bashobora kubogamira. N’ubwo uwacukumbura ashobora
kubona bamwe bagiye bateshuka kuri izo ntego zo kurengera uburenganzira bwa
muntu bagatwarwa na politiki cyangwa bagakorera mu kwaha kw’abanyapolitiki (aha
ndavuga ku miryango ikorera mu rwanda), hari abandi b’indakemwa rwose
bahangayikishwa n’imibereho mibi ya buri munsi abanyarwanda turimo. Muri iri
tsinda jye nzimo abantu babiri aribo
Joseph MATATA na Réné Mugenzi.
- MATATA Joseph n’abo bakorana muri
CLIR
Uyu mugabo yatashye ku mitima
y’abanyarwanda benshi baba muri kino gihugu, ndetse nanahamya ko n’abari hanze
yacyo kimwe natwe bamufata nk’ intwari idashidikanywaho. Hari umugani
w’ikinyarwanda uvuga ngo « aho kuryamira ukuri naryamira ubugi
bw’intorezo » unyibutsa buri gihe Joseph Matata. Kubera ukuntu yitangiye
kurwana ku burenganzira bwa muntu mu ri rusange ariko bw’umunyarwanda
by’umwihariko guhera ku butegetsi bwa Leta ya Habyarimana, agakomereza no kuri
Leta ya FPR muri ibyo byose yashyiraga ubuzima bwe mu kaga, dore ko FPR itajya
yihanganira uvugira abanyantege nke bahohoterwa nayo ; jye uwampa
uburenganzira bwo gutanga umudari ku muntu witangiye/ witangira abanyarwanda
nawuha Joseph Matata. Uyu mugabo ari mu ba mbere bashyize ahagaragara ubwicanyi
FPR yakoze mu gihugu imbere ikimara gufata ubutegetsi ku ngufu. Ari mu bantu
batabarije mbere abanyarwanda bari bibasiwe, agaragaza uburyo atari mu
Ruhengeri na Gisenyi inkotanyi zishe abantu gusa, kuko mu makomini yose
agize yari agize urwanda inkotanyi
zahishe abantu batabarika. Matata we rero yabivuze hakiri kare ngo arebe ko
byahagarara, bimuviramo guhigwa no kumeneshwa.
Itsinda rya Kane : Abanyamakuru bakorera hanze
Uwavuga ko abanyamakuru bakorera
hanze (dore ko mu Rwanda abahakorera babaye ingaruzwamuheto bakaba birirwa
bashagirira ubutegetsi gusa) ari aba mbere mu kuvuza inzogera itabariza
abaturage ba kino gihugu bari mu kaga ntaho yaba yibeshye na gato. Ndetse
sinshidikanya ko uwareba kuri rwa rutonde rw’abo baba bifuza guhitana Kagame na
Nziza baba barakoze, wasangaho abanyamakuru cyangwa abayobozi
b’ibitangazamakuru benshi.
Abari muri iri tsinda ni benshi,
ariko ndagerageza kuvuga kuri bamwe muri bo dore ko umusanzu batanga mu
kureberera twebwe ab’intamenyekana ubwawo urivugira.
- Dr.NKUSI Yozefu n’abo bakorana mu
rubuga SHIKAMAYE
N’ubwo kurusoma bisaba kubanza
ugashaka ubwihisho, inyandiko zisohorwa na Dr. NKUSI Yozefu n’abanyamakuru
b’urubuga shikamaye ziri mu biturindira umutekano hano mu gihugu imbere. Kubera
ukuntu batugezaho inkuru zicukumbuye kandi zifite ibimenyetso bifatika ku
bibera hano mu rwa Gasabo, hari imigambi mibisha yagiye iburiramo kubera ko
yatangajwe namwe kandi ibimenyetso mutanze bikaba akabonabose. hari amakuru
mutugezaho akatubera imbuuzi y’ibyari kuzaba kuri bamwe muri twe, ariko kubera
ko mwiyemeje kutwitangira mutsinda ikinyoma, mukatuburira hakiri kare bityo tukabasha
gucuma iminsi n’abari bapanze kutugirira nabi bakabisubika kuko muba
mwabashyize ku karubanda. N’ubwo abanyarwanda bafite ikoranabuhanga ribafasha
gusoma urubuga rwanyu ari bacye, mwizere ko ubutumwa mucisha ku rubuga rwanyu
budahera muri abo bacye babasha kurusoma ; n’abandi turabubasangiza kandi
turabashimira byimazeyo. Gusa muzadushakire uburyo bufite umutekano wizewe
bwatuma tubagezaho inkunga yo gushyigikira urubuga ntitujye mu kaga ngo bya
bisumizi byiyemeje kutugumisha mu icuraburindi ryo kubura amakuru y’impamo ku
bibera mu Rwanda bitazadutahura bikatujugunya muri Rweru.
Turagushimira Nyakubahwa Dr.
NKUSI Yozefu ukuntu ufata iya mbere mu gutegura za « Petisiyo »
zitabariza abanyarwanda mu kaga barimo, ariko ikidutera agahinda ni ukuntu
zititabirwa mu kuzisinya. Abari mu gihugu bashobora kwitwaza ko bataba
bazimenye cyangwa ko baba batinya ko batahurwa (n’ubwo atari impamvu yumvikana
kubera aho ikoranabuhanga rigeze) ; abari hanze yacyo bo bakwitwaza
iki ? ni uko se ikiba kigenderewe kitabareba ? Cyangwa ni wa musonga
w’undi utakubuza gusinzira! Nyakubahwa Yozefu ibikorwa byiza ukorera
abanyarwanda tuzabizirikana iteka ryose. Uruhare mwagize mu gutabariza
abanyarwanda bagiye bashimutwa bakaburirwa irengero, batwikirwa, bahohoterwa,
bafungirwa ubusa ntituzarwibagirwa.
- Ikinyamakuru ikazeiwacu
N’ubwo hari abagishinja ko rimwe
na rimwe gitangaza inkuru zitarimo ukuri, jye kino kinyamakuru n’ubwo ntazi
ukiyobora reka mushimire kimwe n’abanyamakuru bacyo. Iki kinyamakuru gitangaza
amakuru abenshi bashobora gusoma bakumva atari yo, ariko ndababwiza ukuri 98%
aba ari ukuri. N’ubwo ntabasha kubika inyandiko zinyura ku mbuga zitandukanye,
reka mbahe urugero rw’inkuru ikazeiwacu yatangaje abantu benshi bakayisuzugura
ariko ikaba yaragize ingaruka ku bayisuzuguye. Ndibuka ko hari umutwe w’inkuru
witwa « the untold story » cyangwa se « byaturutse i Bwotamasimbi »
sinibuka neza, aho umunyamakuru w’ikazeiwacu yaburiraga abanyarwanda agira ati
hari ibyuma byaguzwe na leta y’u Rwanda byo kumviriza amatelephone y’abantu, za
camera zo kuneka abantu zihishwa mu mazu n’abiyita abakozi b’amasosiyete
asakaza amashusho n’amajwi. Nonese hari ubwo byateye kabiri amakuru
ntiyasohotse avuga Ko Dr. NTAWUKURIRYAYO Jean Damascene yegujwe ku ntebe yo kuyobora sena azira ko yafotowe akanumvikana
arimo anenga « ndi umunyarwanda » ? N’ubwo ntawatwemereye ku
mugaragaro ko aribyo yazize jye rwose sinshidikanya ko nacyo kiri mu
byamwubikiye imbehe.
Abakozi b’iki kinyamakuru rwose
mukomereze aho dore ko mugera ku nkuru nkatwe twibera mu rutumvingoma tutabasha
kwigereraho cyangwa kumenya kandi bibera mu gihugu turimo. Umuganda
mwatanze mu gushakisha abacu
banyerezwaga, batwikirwaga, bafungirwaga akamama tuzahora tuwuzirikana Reka nsoze kuvuga kuri icyo
kinyamakuru nshimira n’abantu babiri bagitangarizamo inyandiko nziza cyane,
benshi bazisoma bari hano mu Rwanda barazishima. Abo ni Samuel LYARAHOZE na Jean
Paul Romeo RUGERO. N’ubwo hari ababona inyandiko z’aba bagabo bakarakara
rimwe na rimwe bakanabatuka, ariko nkeka ko abo zibabaza ari bamwe banga kumva
ukuri cyangwa bakumva bakakwirengagiza, kandi ukuri guca mu ziko ntigushya. Mwa
bagabo mwe isesengura riba riri mu nyandiko zanyu turaribashimira aho turi hano
mu Rwanda, kandi ntimuzacike intege.
- Abanyamakuru batandukanye
Hari abandi banyamakuru bakorera
ibitangazamakuru bitandukanye nifuje gushyira hamwe kuko kubavugaho buri wese
ku giti cye byatuma ndambira abasoma iyi nyandiko. Abo banyamakuru bakorera
ibitangazamakuru bitandukanye n’ubwo abanyarwanda bari mu gihugu batabasha
kubigeraho ari benshi. Ariko jye wabashije kujyera ku nkuru ncye bakoze nasanze
nabo nabashyira mu bakorera abanyarwanda ibikorwa bya gitwari. Ni muri urwo
rwego nshimira abanyamakuru nka Serge NDAYIZEYE wa radio itahuka, Agnès ukorera
ikondera Info, Ali Yussouf MUGENZI ukorera BBC Gahuzamiryango, urubuga
veritasinfo, n’abandi bitangira abanyarwanda mu bitangazamakuru binyuranye nta
nyungu bakurikiye kandi nta vangura iryo ari ryo ryose ribaranga.
Umwanzuro
Hari umwarimu watwigishije mu
mashuri yisumbuye mu myaka ya za 2000 wigeze kutubaza niba dushishikajwe na
politiki. Abenshi kuko twari tukiri abana twashubije ko itadushishikaje na
busa. Yaradusetse cyane aza kutubwira ijambo ryansigaye mu mutwe nkaba ntangiye
kumva uburemere n’ubusobanuro bwaryo muri ino myaka ya vuba aho FPR itangiye
kwerekana yeruye ko ititaye ku
banyarwanda. Uwo mwarimu nakunze cyane yaratubwiye ati « iyo udakoze
politiki iragukora ».
Birababaje kubona hari
abanyapolitiki biha gukora politiki irimbura imbaga cyangwa igatanya abantu
bishingikirije ko babona abenshi ibya politiki batabishishikarira cyangwa
batabona ubwinyagamburiro bwo kuyikora. Aha ndavuga cyane cyane ku
banyapolitiki b’abanyarwanda. Birababaje kubona hari abahereye kera biyita inzobere muri politiki ariko wareba ugasanga
politiki yabo isenya aho kubaka ejo hazaza heza h’abanyarwanda bose. Reka
ntange urugero ku wiyise Rukokoma wifata nk’aho akunzwe n’abanyarwanda benshi ngo
azi politiki byahe byo kajya! Ntiyishuke kuko abari muri kino gihugu
turamukurikira kuva cyera ntabwo gukundwa na benshi yiyitirira ariko bimeze.
Niba agirango ndamubeshya azasabe Nyakubahwa Dr. NKUSI Yozefu azategure igipimo
(Sondage) cy’uko dukunda abanyapolitiki bacu maze azarebe umwanya azazaho. Birashimisha bikanatera ishema
iyo ukora politiki ihumuriza abantu, igashakira ineza n’amahoro abo musangiye
gupfa no gukira (musangiye igihugu). Hari umunyapolitiki n’umwanditsi
w’umuromani witwa Salluste wavuze ngo ni ngombwa gusiga ibyo uzajya wibukirwaho
ku isi (il faut mettre les traces sur la terre). Hari abasize cyangwa bazasiga
ibyo bazibukirwaho bibi, hari n’abasize cyangwa bazasiga ibyiza bazibukirwaho
ari nabyo buri wese yagombye guharanira.Ni muri urwo rwego twe
abanyarwanda turi mu gihugu imbere, wenda n’abari hanze yacyo tuzirikana,
tuzahora tuzirikana ibikorwa abavandimwe bacu (jye nise intwari) bari mu
matsinda navuzeho mu nyandiko zanjye zombi bakora kandi bagikomeza gukora
kugirango bene kanyarwanda babone amahoro, babane amahoro basangira byose nta
gucuranwa cyangwa kwikubira, nta gusuzugurana ngo bamwe bumve ko baruta abandi.
Bavandimwe bacu ntimuzacike
intege turabashyigikiye kandi burya ngo intwari igaragarira aho rukomeye !
Abo tutavuze si uko tutabazi, kandi mwese turabazirikana!
Banyarwanda mugire amahoro aho muri
hose!
KAYITARE
James
INTARA
Y’AMAJYEPFO
RWANDA
No comments:
Post a Comment
Muvandimwe, nshuti ya SHIKAMA, turagushimira cyane umuganda utanga wo kubaka URWANDA rushya ubinyujije mu bitekerezo byawe( Komanteri). Kugirango turwanye urukungu rw'Agatsiko ni ngombwa ko buri komanteri ibanza gusuzumwa. Yohereze, irahita ijya ku rubuga mu minota mike niba idatandukira( kuvuga ibitajyanye n'inyandiko), itukana, cyangwa yuzuyemo uburere buke.
Wipfusha komanteri yawe ubusa ukoresha "ANONYMOUS", himba izina urikomeze kuko hari ibihembo mu Kuboza 2016 ku bantu 3 bazaba babaye indashyikirwa mu gutanga ibitekerezo. Dukomeje kubashimira ubwitange n'umurava muhorana. IMANA Y'I RWANDA ihorane namwe iminsi yose.
Dg NKUSI Yozefu
www.shikamaye.blogspot.com
Uharanire ko Ukuri gusimbura ikinyoma.
Email: mahoriwacu@gmail.com; tel: +4745564355