Iyi nyandiko yigeze gusoka ku rubuga SHIKAMA rugitangira, hari mu kwezi kwa Nyakanga k'uyu mwaka wa 2013. Baravuga mu kinyarwanda ngo umugani ugana akariho; nanjye ndumva ngomba kugaruka kuri iyi nyandiko nkuko nari nabibasezeranyije ko nzabagezaho igice cyari gisigaye, kandi nkaba mbona koko ihezwa navugaga ryatangiye igihe cy'ubukoloni noneho ririho rivuza ubuhuha ku ngoma ya Kagame. Mbere y'uko dukomereza ku gice gikurikiyeho, nifuzaga ko abacikanywe n'iyi nyandiko bayisoma, dore ko ari na benshi kuko Shikama.fr icyo gihe yari ikiri uruhinja itaramenywa na benshi.
Biragaragara ko urwango Kagame afitiye
abahutu rwagiye rwandikwa hirya no hino ku mbuga cyangwa rukavugwa ku
maradiyo n'amateleviziyo na bamwe mu batutsi bahoze bakorana nawe,
rukongera no kugaragarira muri amwe mu madiskuru ye, noneho arashaka
ko rujya ku karubanda mbere y'uko ingoma ye ihirima burundu. Ni
ubugome ndengakamere kubuza abantu aba n'aba uburenganzira bwo kwiga
hitwajwe impamvu izo arizo zose. Ibi byo guheza abana b'abahutu mu
mashuri si ibya none, kuko na mbere y'ubwigenge bw'urwanda niko
byahoze nkuko tuzagenda tubiganiraho mu minsi iri imbere. Mu kwereka
abanyarwanda ko ubwo bugome bwahozeho na kera, tuzifashisha
ubushakashatsi bwakozwe n'abarimu ba kaminuza Nkuru y'Urwanda muri
2008.
Igisata cy'ubuurezi nicyo soko
y'ubutegetsi no kuramba kwabwo
Abahanga benshi bemeza ko mu bihugu
byinshi bikiri mu nzira y'amajyambere cyane cyane Afrika, igisata
cy'uburezi kitabwaho kurusha ibindi bisata nk'ubuhinzi cyangwa
ubworozi. Ibi kandi ngo si umwihariko wa biriya bihugu tuvuze hejuru
gusa ngo n'ibindi byinshi byateye imbere niko bikora. Iki gisata
nicyo abayobora igihugu bubakiramo ingufu zabo kugirango bakomeze
ubutegetsi butajegajezwa! Ni uko abashakashatsi benshi nka Ivan
Illich, Henry Giroux na Paul Friere, babona uruhare rw'uburezi.
Kuribo, uburezi n'imiyoboro yabwo bikora mu rwego rwa politiki.
Kubera ibyo, usanga buri gihe bibogamira ku ruhande uru n'uru.
Uburezi bukoreshwa kugirango bukomeze ubutegetsi buriho akaramata
cyangwa se guhindura ibintu mu gihugu mu nyungu z'ubwo butegetsi.
Ibi bivuzwe hejuru biratwereka ko
ibyagiye bikorwa mu Rwanda muri kiriya gisata bitegurwa kubera gahunda
runaka z'abari ku butegetsi cyane cyane hagamijwe kubukomeza atari
ugukumira ubwoko runaka gusa. Ubushakashatsi bwakozwe n'abarimu ba
Kaminuza nkuru y'Urwanda buzaduhishurira byinshi muri urwo rwego.
Ubushakashatsi ku ivangura mu
burezi bwamaganwa n'agatsiko
Mu mwaka wa 2008 abarimu 3 bo muri
Kaminuza nkuru y'Urwanda aribo: Rutikanga Bernard, Rwamucyo Ernest na
Muusahara Herman bakoze ubushakashatsi ku byerekeranye n'imigabo
n'imigambi y'Urwanda mu ruhando rwo kwikura mu bukene. Ubu
bushakashatsi bakaba barabukoraga mu izina ry'ikigo kitwa
Organisation for Social Science Research in Eastern and Southern
Africa (OSSREA) gifite icyicaro I Addis Ababa muri Ethiopia.
Dr Biruta V.
Dr Biruta V.
Ubu bushakashatsi bukaba bwarasohoye
icyegeranyo cyabwo kigizwe n'ibice bibiri. Icya mbere kigizwe
n'imibanire y'abantu naho icya kabiri kikaba kigizwe n'ubukungu.
Ikigizwe n'imibanire y'abantu cyakozwe na Rutikanga naho
icy'ubukungu gikorwa na bariya babiri basigaye. Ibyo byombi
byashyizwe ahagaragara muri 2008 mu gitabo kimwe bise : “
Assessment of Poverty reduction Strategies in Sub-Saharan Africa. The case of Rwanda”
Ubu bushakashatsi bukimara kugera hanze bene kubukora ntibwabaguye neza
n'abashinzwe kwamamaza amatwara y'icyama avuga ko nta moko ari mu
Rwanda kandi ko abanyarwanda twese dukize, kuko buri kwezi hari
miliyoni ebyeri kagame na Blair bakura mu bukene. Kutabagwa neza si
ikindi rero ni uko aba bashakashatsi bakoze akazi kabo nk'abashakashatsi
koko bagomba kwigenga bakavuga ibintu uko biri nta marangamutima
arimo. Kuko icyo ubushakashatsi buba bugamije ari ukuvugutira umuti
ibibazo runaka atari ugusiga imva igwa yera. Kagame n'agatsiko ke ntibashakaga ko abanyarwanda
bamenya ko ubwoko bw'abahutu bwari bwarahejwe muri byose igihe
cy'ingoma ya gihake na gikolonize bikaba byaragize ingaruka zitari
nziza mu mibanire y'abahutu n'abatutsi nyuma y'aho.
Mu gice cya kabiri cy'iyi nyandiko tuzabagezaho uko ingoma ya gihake
yaheje abana b'abahutu kujya mu mashuri yisumbuye. Ibyagenderwaho mu
iheza hari ugupima uko umwana areshya, niyo yabaga yatsinze ikizami
indeshyo ye yatumaga atemererwa kwiga mu Ndatwa( Groupe Scolaire
d'Astrida) nkuko igitabo tuvuze hejuru kibyemeza ku rupapuro rwacyo
rwa gatatu(P3)!
Nkusi Joseph
shikamaye
No comments:
Post a Comment
Muvandimwe, nshuti ya SHIKAMA, turagushimira cyane umuganda utanga wo kubaka URWANDA rushya ubinyujije mu bitekerezo byawe( Komanteri). Kugirango turwanye urukungu rw'Agatsiko ni ngombwa ko buri komanteri ibanza gusuzumwa. Yohereze, irahita ijya ku rubuga mu minota mike niba idatandukira( kuvuga ibitajyanye n'inyandiko), itukana, cyangwa yuzuyemo uburere buke.
Wipfusha komanteri yawe ubusa ukoresha "ANONYMOUS", himba izina urikomeze kuko hari ibihembo mu Kuboza 2016 ku bantu 3 bazaba babaye indashyikirwa mu gutanga ibitekerezo. Dukomeje kubashimira ubwitange n'umurava muhorana. IMANA Y'I RWANDA ihorane namwe iminsi yose.
Dg NKUSI Yozefu
www.shikamaye.blogspot.com
Uharanire ko Ukuri gusimbura ikinyoma.
Email: mahoriwacu@gmail.com; tel: +4745564355