Padri Alegisi Kagame
Interuro ibasohozaho aka gatabo.
Aka gatabo nagahimbye mu wa 1941-1942 gatangazwa bwa mbere muri 1949. Hariho
abantu benshi bari barakwumvise, na n'ubu bagahora bakanyishyuza. Ni cyo kinteye
kugatangaza, kugakorera icyapwa rya kabiiri.
Aka gatabo kitwa Indyohesha-birayi: si jye wakise ntyo, ahubwo nari narakise Izina
ry'Ingurube, kuko gahimbura umugendo w'Amazina y'Inka. Muzi ko Amazina y'Inka
bisobanura Ibyivugo by'Inka (nk'uko mu Kirundi ibyo twita ibyivugo babyita
Amazina).
Iyo Izina ry'Inka ari umuzinge (ari byo kuvuga: risatuwemo imivugo myinshi), iyo
mivugo yose isozwa n'ibango rimwe rukumbi rigumya kugaruka mu ndunduro ya buri
muvugo. Iryo jambo rero rikitwa impakanizi y'umuzinge, nk'uwo muri iri Zina
ry'Ingurube haguma kugaruka Indyohesha-birayi. Iri bango rero ni impakanizi y'iri Zina
ry'Ingurube.
Navuze ko jyewe nari narise aka gatabo "Izina ry'ingurube". Mbere yo kugatangaza
najyaga ngatiza abantu ngo bagasome, bambwire icyo bagatekerezaho. Bamwe ndetse
barakandukura, ariko bose bahitamo kukita Indyohesha-birayi. Mbibonye ntyo, nanjye
ibyo abo bandi bari barihitiyemo, ngatangaza nkise Indyohesha-birayi.
Hariho ingingo ebyiri ngomba gusobanura:
1º. Ni ki cyanteye guhimba aka gatabo? Icyo gihe nari maze gushyikira Amazina y'Inka,
n'ibyivugo n'ibisigo. Ngira rero agatekerezo ko guhimba ikintu cyagira umugendo umwe
na byo. Mbanza gufata mu mutwe Amazina y'Inka menshi, n'ibyivugo n'ibisigo,
kugirango niyumvemo imitererwe yabyo, ndebe icyo nzahitamo gukurikiza. Aho bigeze
niyumvisha ko inganzo ikwiriye ari iy'Amazina y'Inka. (Inganzo bivuga imihimbire,
inzira bakurikiza mw'ihimba, kuko Ibisigo n'Ibyivugo n'Amazina y'Inka bifite amategeko
anyuranye, kimwe ayacyo, ikindi ayacyo).
Namaze kubona rero ko Indyohesha-birayi ishimishije abayisomaga, numviraho ko
nashyikiriye Inganzo y'Amazina y'Inka, nuko ntangira guhimba "Umuririmbyi wa
Nyiri-ibiremwa," mu nganzo rero y'Amazina y'Inka.
2º. Ingingo ya kabiri rero; numvise benshi bambaza ngo: "Mbese Abatware wavuzemo,
ndetse n'Umwami, ntibyabarakaje, ntibyabaguteranijeho?" Ababivuga batyo, bazarebe
mu kandi gatabo kitwa Iyo wiriwe nta rungu. Bazasangamo Ibisigo by'Ubuse (ku
mpap. 19-46).
Bene ibingibi rero si ugusebanya, kuko biba bizwi ko ibivugwamo bitigeze kubaho.
Ahubwo biramenyerewe ko n'iyo nzira ari inganzo yo gusetsa, yo kumara irungu.
Ahubwo ababivugwamo barabyumvaga bagaseka kimwe n'abandi. Kuko rero aka gatabo
kakurikizaga inganzo bamwe batamenyereye, ni cyo cyatumye mbanza gutangaza Iyo wiriwe nta rungu (mu wa 1959 na bwo), kugirango Ibisigo by'ubuse babanze bimare bamwe impungenge. Icyitonderwa Muri iri Zina ry'Ingurube, amabango amwe akurikiwe n'umubare uri mu gakubo, nk'iyi ngiyi (1), (2), (3), (4), n'ibindi. Igihe ugeze kuri bene uwo mubare, ujye ureba iyo numero mu ndunduro y'aka gatabo, kugirango urebe igisobanuro cy'iryo bango. Butare ku wa 15 Gicurasi 1977 .
UMUVUGO 1
Ingurube iyoborwa n'abashumba bo mu Ngeyo
Rutihunza inzarwe y'isayo,
Ingurube zahanitse imirizo,
Rwa muturaga ku bijumba,
Ni igikoroto cyo mu bikoko,
5 Igira ibikobokobo by'ubukombe,
Ikizihirwa isanga ibishanga,
Ikizimba aho inzarwe iganje
Ikahavurunga ijabo rikahava,
Ikahacundagura bitaravugwa,
10 Ikahavogereza ingurube nto,
Ikahatengagura cyane
Ngo iz'imicanda zihace,
Ikahacogoza ihaconshoma,
Ikahahindura amacamba,
15 Ikahavura kuba isayo,
Ikaharyama humutse,
Wayibyutsa ntibyumve;
Wayikoraho uyegereye,
Ikagusigaho icyondo,
20 Ikagukwiza icyagane;
Yakureba igitsure,
Ukirinda kuyicyura,
Aho ishakiye gutaha,
Ukayikurikira iyo nyumba,
25 Ukayireba uko yateruye;
Ukayikunda mu ngendo,
Ntijorwe mu ibondo,
Ukirinda aho yaciye,
Ko hanuka bibi cyane!
Tuzakomeza ubutaha
Shikamaye.blogspot.no
No comments:
Post a Comment
Muvandimwe, nshuti ya SHIKAMA, turagushimira cyane umuganda utanga wo kubaka URWANDA rushya ubinyujije mu bitekerezo byawe( Komanteri). Kugirango turwanye urukungu rw'Agatsiko ni ngombwa ko buri komanteri ibanza gusuzumwa. Yohereze, irahita ijya ku rubuga mu minota mike niba idatandukira( kuvuga ibitajyanye n'inyandiko), itukana, cyangwa yuzuyemo uburere buke.
Wipfusha komanteri yawe ubusa ukoresha "ANONYMOUS", himba izina urikomeze kuko hari ibihembo mu Kuboza 2016 ku bantu 3 bazaba babaye indashyikirwa mu gutanga ibitekerezo. Dukomeje kubashimira ubwitange n'umurava muhorana. IMANA Y'I RWANDA ihorane namwe iminsi yose.
Dg NKUSI Yozefu
www.shikamaye.blogspot.com
Uharanire ko Ukuri gusimbura ikinyoma.
Email: mahoriwacu@gmail.com; tel: +4745564355