Pageviews all the time

ICC. Amahindura y'Urukiko Mpanabyaha Mpuzamahanga: Kenyatta azitaba urukiko mu nteko zarwo zose, ibi bikaba binyuranye n'idohora yari yarakorewe. Kagame se noneho arapanga imitwe yindi yihe?/Nkusi Joseph

                                                                  Kenyatta, Kagame na Kaguta

Urukiko mpanabyaha mpuzamahanga ruri mu Buholande rwasohoye itangazo kuri site yarwo rivuga ko Prezida wa Kenya Kenyatta agomba kuzajya yitaba urukiko igihe cyose  urubanza rwe ruzaba rwatangiye. Ibi bikaba bitandukanye n'ibyo uru rukiko rwari rwemeje mbere aho rwavugaga ko  ashobora gusiba kwitaba inteko z'uru rukiko  zimwe na zimwe .



Kenyatta azisobanura ku birego 5 kuva ku itariki ya 5/2/2014 bijyanye no kwibasira inyoko muntu muri rusange; bikaba ari ibi bikurikira:
1. Gufata abagore ku ngufu
2. Gukura abantu mu byabo ku ngufu ukabimurira ahandi
3. itoteza
4. Kwica wabigambiriye
5. Ibindi birego bijyanye no guhohotera ikiremwa muntu.

Twabibutsa ko ibi byose ngo byabaye nyuma y'amatora yo muri 2007- 2008.
Kagame uzi ko uyu mugabo ariho atitizwa yaricishije gusa abantu batarenga igihumbi(1000), naho we akaba amaze kwisasira miliyoni icumi (10,000,000) z'abanyarwanda n'abakongomani, aheruka gukora agashya arahaguruka arahagarara ngo uru rukiko ruteshwe agaciro.

Yakoze  kuri Kaguta, Kenyatta n'abandi bicanyi barasara barasizora kugeza igihe Kagame ubwe agiye muri Loni imbere y'Inama rusange agafata ijambo avuga ko Kenyatta atagomba kuburanishwa kubera ko ari umukuru w'igihugu, kandi ko ariho azana ubumwe n'ubwiyunge n'iterambere ryihuse nka bya bindi abeshya abanyarwanda.

Aba bagabo ntibahagarariye aho kuko bagiye no mu muryango w'Afrika yiyunze bagatangaza ko Afrika igomba guhaguruka igahagarara kuko ngo abayobozi baho aribo bajyanwa muri ruriya rukiko bonyine. Nyamara ibi sibyo kuko hari n'abayoboye Yougoslavia benshi barimo abasirikare n'abasivile. mu basivile twavuga uwabaye Prezida wa Serbia Slobodan Milosevic , abasoda nka Karadzichn'abandi.



                                General Radovan Karadzic


                 Slobodan Milosevic
None se ko Afrika ariyo iyoborwa n'amabandi n'abicanyi ruharwa, muragirango bigende bite? Reba abantu Charles Talyor yisasiye kuva ku Bisozi bya Nimba kugera Monrovia n'abaturage ba Siera- leone yamariye ku icumu ariko asahura na diayama yabo. Ibi se hari aho bitaniye n'ibyo Kagame akorera abanyarwanda n'abanyekongo kuva muri 1990?

None se ko Aziya ibihugu byayo hafi ya byose biriho biyoboka inzira ya Demokrasi, Amerika Latiniya nayo bikaba ari uko , naho Uburaya na USA Canada na Austarlia bikaba bizwi ko bifite demokrasi kandi byubahiriza uburenganzira bw'ikiremwamuntu, muragirango bigende  gute kuri Afrika  abayobozi benshi bageze ku butegetsi bisasiye imbaga y'abaturage banabugeraho bagakomeza kumena amaraso nka Kagame?  Aba bagabo rero bamaze iminsi bazenguruka hirya no hino ngo urukiko Mpanabyaha Mpuzamahanga ruteshwe agaciro ntabwo byabahiriye kuko ahubwo ubu rusa n'urugiye kubahagurukira rwivuye inyuma. Mu kinyarwanda turavuga ngo wirukana umugabo kenshi ukamumara ubwoba, 

Kagame na bagenzi be rero bararutanze ntibabuze kimwe. Ibyabo binyibukije kera ikipe ya Pantheres Noires. Ntabwo nkunda umupira w'amaguru ariko iyi kipe nakundaga ibyo uwogezaga Viator Karinda yitaga amahindura ya Pantheres Noirs! Mubyo ukuri iyi kipe yashoboraga gutsindwa, ariko ku munota umwe wa nyuma yashoboraga kwishyura ikanatsinda. Ibi niko bigendekeye Kagame , Kaguta na Kenyatta. Urukiko rwa La Haye rwarabaretse, bivuga imyato, baca hasi bararugambanira ngo rusenywe nk'iz'ibihugu bategeka; ntirwagira ijambo ruvuga. Barangije bibwiye ko ibyo bapfundikanyije bakabiha umuyobozi mukuru wa UA Dlamini Zuma ngo abishyikirize urukiko  hari icyo bizatanga bigatuma badakurikiranwa k'ubwicanyi bakoreye abaturage babo. Urukiko rukimara gushyikirizwa ibyifuzo bya UA niho rwahise rusohora itangazo ruvuga  ko ibyo bakoze byose ari iterabwoba ritazabuza urukiko gukora inshingano zarwo.

Kugirango babereke ko ibyo bavuga ari ukuri , uru rukiko rwahise rusohora itangazo ko umuntu wese uzatera ubwoba, cyangwa agashaka ukuntu abatangabuhamya batajya gutanga ubuhamya bwabo azabihanirwa by'intangarugero. Uwa mbere wahise ahabwa impapuro mpuzamahanga zo kumufata ni umunyamakuru wo muri Kenya. Abakurikiyeho ni abantu bagera kuri 5 bo muri RDCongo bari mu ishyaka rya  Jean Pierre Bemba ufungiye muri ruriya rukiko, bamwe muri aba bakaba ari abadepite mu Nteko Nshingamategeko ya RDCongo.

Kagame se we bite ubu arakora iki ngo kiriya gikombe kimurenge ko akadodo uwo ajya yita ngo Rugizerute ( Rusesabagina) ahora amumbwira ko ariho acungiraho nako kariho gateshwa agaciro!! Kuba Prezida ubu urabona ko bitagikingira abicanyi gukurikiranwa n'inkiko nkuko byahozeho cyera. Ibintu biriho birahinduka , kandi birihuta ku buryo Kagame azisanga ameze nka ya ndondogozi y'ikirondwe yumiye ku mwite inka yarariwe kera. Kagame, va mu ikinamico urimo na mukawe rya Ndi umunyarwanda, uhe abaturage ibyo baguhamagarira gukora kuko simvuga ko banabigusaba kuko ntawagushyizeho.

Fungura urubuga rwa Politike, habeho amatora, kandi hejuru ya byose abaturage barashaka amahoro. Ibi ntibishobora kugerwaho hatabayeho RUKOKOMA no kugirana ibiganiro na FDLR. Niba ibi utabikoze mu maguru mashya indege yajyanye Bagbo, Taylor, Milosevich, Bemba ikazanatwara vuba aha umunywanyi wawe Kenyatta, ndabona nawe ushobora kuyigendamo kandi si kera. Ruriye abandi rutakwibagiwe rero. Abo wohereje kwa Nyamuzinda amarira yabo ntazakama utarashyikirizwa inkiko cyangwa ngo uhabwe igihano nk'icya Louis XVI .

Yewe Abumva, Niba wumva mvuze ngo iki?

Nkusi Joseph
www.shikamaye.blogspot.no

-----------------------------------------------------------------------------------------------------------------------------




Soma ibindi byerekeranye n'iyi nyandiko hasi aha, urahasanga n'itangazo rya ruriya rukiko


l Criminal Court has revised the decision that was excusing the Kenyan President Uhuru Kenyatta from continuous presence at ICC trial.
President Uhuru Kenyatta at ICC
President Uhuru Kenyatta at ICC
In a statement released today via the ICC website, the trial chamber recommended that the Kenyan president must be present during the trial proceedings.
“Trial Chamber V (b) held, by majority, Judge Eboe-Osuji dissenting, that as a general rule, Mr Kenyatta must be present at trial. Any future requests to be excused from attending parts of the trial will be considered on a case-by-case basis,” reads the statement.
President Uhuru Kenyatta is allegedly criminally responsible as an indirect co-perpetrator pursuant to article 25(3)(a) of the Rome Statute for the crimes against humanity of:
Murder (article 7(l)(a));
Deportation or forcible transfer (article 7(l)(d));
Rape (article 7(l)(g));
Persecution (articles 7(l)(h)); and
Other inhumane acts (article 7(l)(k)).
Here is the full statement from ICC.
Today, 26 November 2013, Trial Chamber V(b) of the International Criminal Court (ICC) reconsidered its previous decision excusing Uhuru Muigai Kenyatta from continuous presence at trial, in light of the legal clarifications provided by the Appeals Chamber in its recent judgment on the matter.
Trial Chamber V(b) held, by majority, Judge Eboe-Osuji dissenting, that as a general rule, Mr Kenyatta must be present at trial. Any future requests to be excused from attending parts of the trial will be considered on a case-by-case basis.
The Chamber reasoned that the Appeals Judgment, delivered on 25 October 2013 in the case The Prosecutor v. William Samoei Ruto and Joshua Arap Sang, provided important new information which justified the reconsideration.
The Appeals Chamber had concluded that a Trial Chamber enjoys discretion under article 63(1), which states that “[t]he accused shall be present during the trial”, but that such discretion was limited.
The Appeals Chamber had ruled that absence is only permissible under exceptional circumstances, and must be limited to that which is strictly necessary.
It further held that the decision as to whether the accused may be excused from attending part of his or her trial must be taken on a case-by-case basis.
Background: On 18 October 2013, Trial Chamber V(b) had conditionally granted the Defence’s request to excuse Uhuru Muigai Kenyatta from continuous presence at his trial, with the exception of the following sessions: the opening and closing statements of all parties and participants, hearings when victims present their views and concerns in person, the delivery of judgment, and any other attendance ordered by the Chamber.
If applicable, his presence will also be required at sentencing hearings, the delivery of sentence, the entirety of victim impact hearings, and reparation hearings.
On 28 October 2013, the Prosecution filed a motion for reconsideration of the 18 October decision, in which it requested the Chamber to vacate the excusal decision and revert to the general rule under article 63(1).
Mr Kenyatta is charged, as an indirect co-perpetrator, with five counts of crimes against humanity consisting of murder, deportation or forcible transfer, rape, persecution and other inhumane acts allegedly committed during the post-election violence in Kenya in 2007-2008. Charges were confirmed on 23 January 2012, and the case was committed to trial before Trial Chamber V(b). His trial is scheduled to commence on 5 February 2014.
Source: Mpekuzi Huru

No comments:

Post a Comment

Muvandimwe, nshuti ya SHIKAMA, turagushimira cyane umuganda utanga wo kubaka URWANDA rushya ubinyujije mu bitekerezo byawe( Komanteri). Kugirango turwanye urukungu rw'Agatsiko ni ngombwa ko buri komanteri ibanza gusuzumwa. Yohereze, irahita ijya ku rubuga mu minota mike niba idatandukira( kuvuga ibitajyanye n'inyandiko), itukana, cyangwa yuzuyemo uburere buke.

Wipfusha komanteri yawe ubusa ukoresha "ANONYMOUS", himba izina urikomeze kuko hari ibihembo mu Kuboza 2016 ku bantu 3 bazaba babaye indashyikirwa mu gutanga ibitekerezo. Dukomeje kubashimira ubwitange n'umurava muhorana. IMANA Y'I RWANDA ihorane namwe iminsi yose.

Dg NKUSI Yozefu
www.shikamaye.blogspot.com
Uharanire ko Ukuri gusimbura ikinyoma.
Email: mahoriwacu@gmail.com; tel: +4745564355