Pageviews all the time

Ari Nyiramongi cyangwa Kagame ninde ugejeje Urwanda aho umwanzi ashaka?/ Nkusi Joseph


                                              Kagame na Nyiramongi basezerana kuba umubiri umwe
Maze iminsi mbona inyandiko ku mbuga zinyuranye zivuga kuri Nyiramongi , iheruka ni iyaciye ku rubuga IKAZE IWACU ejobundi ku cyumweru kuri 25/ 11/  2013 aho umwanditsi yagereranyaga ibikorwa bya Nyiramongi nk'iby'ikinywamaraso ( vampire) Kanjogera umukurambere wa hafi wa Kagame. Izindi nyandiko twakwibuka zavuze mbere y'iyi mvuze  kuri Nyiramongi ni izagiye zandikwa n'ikinyamakuru UMUVUGIZI, zibandaga cyane cyane  ku myifatire ya Nyiramongi ari  i Bujumbura ho mu Burundi, na Nairobi muri Kenya mbere y'uko ashakana na Kagame. Iki kinyamakuru kandi cyagiye kigaruka k'ukuntu uyu mubyeyi yakoresheje bamwe mu byegera bye barimo musaza we Murefu, Hatari Sekoko  ndetse na Ministri Musoni kugirango bamufashe kugeza hanze ibifranga we n'umugabo we biba igihugu n'umutungo kamere wa RDCongo; no kwiyandikaho imwe mu mitungo y'umuryango wa Kagame mu rwego rwo kuyobya uburari ... Ntitwakwibagirwa ko uyu mugore ari umwe mu bantu batanga akazi mu gihugu ndetse no kunyaga nkuko byagendekeye General Muhire igihe yanengaga ko mwene  Kagame yagirwa umwofisiye atarajya no mu gisoda cya se.  Muri ibi bike mbabwiye byavuzwe kuri uyu mugore, hari ikibazo nibajije  : "Ari Kagame cyangwa Nyiramongi ninde ugejeje igihugu cyacu aho umwanzi ashaka?" Si ukwibaza gusa ariko nkuko Padri abitubwira mu ishyingirwa ko abantu baba babaye umubiri umwe, ni izihe ngaruka ziri imbere kuri uyu mubiri umwe wiyemeje gusenya igihugu nk'abahanzweho?

                                                                                             
Mu kinyarwanda duca umugani ngo uruvuze umugore ruvuga umuhoro; uyu mugani akenshi abakurambere bacu bagiye bawuca igihe habaga hari indishyi mu rugo akenshi iturutse ku mugore udashaka kumvikana n'umugabo we ahubwo agashaka ko imyanzuro ye ariyo ikurikizwa, uyu mugore akenshi bamwitaga igishegabo. Aha rero bamwe bashyira inkomamashyi z'ingwizamurongo mu nteko bashobora kubizamukiraho bakavuga ko ntifuza ko abagore bayobora cyangwa se bakikoma abakurambere bakavuga ko bari barapyinagaje umugore. Ntabwo ari uko bimeze kuko mu muryango nyarwanda, urebye neza usanga kuva na kera umugore ariwe uyobora urugo. Ibi tubisanga mu  mvugo : Ukurusha umugore aba akurusha urugo; umugore ni umutima w'urugo.

Ngarutse rero ku bya Nyiramongi, uko ibintu bimeze ubu usanga Kagame asa n'utakigira ijambo mu rugo bigatuma gahoro gahoro  aribura no ku batoni bake yari asigaranye. Akaba agiye kwisanga ari Nyamwigendaho nk'ubugi bw'intorezo. Muravuga muti ese ibi bintu  uvuga si amatiku waba ubifitiye gihamya. Ndabaha ingero nkeya z'ibi mvuze hejuru mwishungurire abashaka kumenya aho ukuri kuri .

Nyiramongi ubu niwe ufata gahunda Leta igomba gukurikiza .
Uyu mugore, niwe utanga icyererekezo cyaho igihugu kigomba kugana. Urugero ntiruri kure, muribuka ya gahunda ya ``youth Connect`` Nyiramongi aherutse gutumiramo Kagame ikaba igamije gutesha ikitwa umuhutu agaciro . Iyi gahunda yo  gutegeka abana b' abahutu gusaba imbabazi z'icyaha batakoze ni umushinga wa Nyiramongi wapangiwe iwe mu rugo awitirira Imbuto Foundation. Indi  gahunda yindi ya "Ndi umuyanrwanda" imaze iminsi yamaganwa n'abanyarwanda b'ingeri zose nawe niwe wayihimbiye ayitura aho, none abategetsi b'abahutu ubu buri wese arapfukama agasaba imbabazi ngo arebe ko umugati we utamuca mu ntoki. Ubu uyu mugore ninawe utanga buruse zo kujya mu mahanga cyane cyane ku bana b'abakobwa, nkuko ikinyamakuru Umuvugizi cyigeze kubidutangariza.  Utu dufranga  dutangwamo buruse ni utuba dusagutse ku nkunga z'amahanga  yita ko ziteza umukobwa imbere yifunga , udusingaye agatangamo utu twa buruse, aha kandi ngo nta mwana w'umuhutukazi ushobora kujya ku rutonde  rwe.

Nyiramongi niwe utanga imyanya ikomeye mu nzego z'ubutegetsi, amapeti ya gisirikare, no kunyaga abantu muri iyo myanya
Ingero za hafi mu gutanga iyi myanya ntiziri kure. Abo muzabona bose bitaka ko ari abajyanama mu Mbuto Foundation ni abantu baba barigize intakoreka mu gihugu kandi ari n'abayobozi b'ibigo bikomeye. Aha natanga urugero njye nzi nihagarariyeho aho bamwe mu bajyanama ba Nyiramongi bakamejeje muri kaminuza Nkuru y'Urwanda biyitiriraga ko bigishamo, naho byahe byo kajya ko kwari ukwifotoza! Njya muri iyi kaminuza muri 2007 nasanze umugabo wari umaze imyaka hafi 10 wigize akari aha kajyahe na Rector wa Kaminuza atamuvuga. Kwigisha yazaga nka rimwe mu gihembwe cyangwa kabiri, ibizami nabyo hakaba hariho igihe atabitanga, bigatangwa n'umukuru w'agashami. Hari undi mugore nawe w'umujyanama wa Nyiramongi wahawe kuyobora ikigo gikomeye, byitwaga ko yigisha i Ruhande ariko atahaba, akaza ashaka nka rimwe mu gihembwe , abanyeshuri bagategereza bagaheba, bikageza aho chef wa department akora imirimo ye. Ibi byose aba bagiye babikora bitwaje ko bafite amaboko kwa Nyiramongi, si aha muri Kaminuza byabaye gusa kandi kuko hari n'ahandi biriho biba na n'ubu wenda abazasoma iyi nkuru bazagenda batuvunguriraho aho abari mu kwaha kwa Nyiramongi babagejeje.   Mu gisoda naho Nyiramongi ahafitemo ingufu nyinshi dore ko ariwe uzamura abo ashaka agashyira ku gatebe abo adashaka.Ibyabaye kuri  Jenerali Muhire, Karenzi K. na Ibingira   igihe bafungwaga bagategekwa gusaba imbabazi, 2 bakabikora Muhire akanga ubu akaba  ari mu ibohero. Ibi byose byaturutse ku mabwiriza ya Nyiramongi kuko ngo aba bofisiye bari   bagiye impaka ukuntu Cyomoro yaba  Ofisiye ataranajya mu gisoda. Nyamara Nyiramongi we ngo yashakaga ko biba gutyo, kandi ninako byaje kugenda, abafransa baravuga ngo icyo umugore ashaka burya ni Imana iba yagishatse " ce que femme veut Dieu le veut"

Nyiramongi niwe wigaruriye ubucuruzi bwose bwo mu gihugu no hanze yacyo
Magayane ngo yigeze guhanura avuga ko igihugu kizagira ibibazo bikomeye mu gihe kizaba gitegekwa na Rwabujindiri rurya ntiruhage. Icyo abanyarwanda batajya bibaza kuri uyu muhanuzi ni ubusobanuro bwa 1. Rwabujindiri; 2. Rurya ntiruhage.  Mubyo ukuri kujindira mu kinyarwanda bivuga umuntu uvugisha ntagusubize; muri make umuntu udasabana n'abandi, bityo abanyarwanda ntibatinya kwita bene uwo muntu Umugome. " Rurya ntiruhage " nabyo bishobora guhabwa ubusobanuro bubiri ukurikije ibyo turiho tuvugaho. Kagame ni umuntu unanutse, udashyira amaraso  ku mubiri nkuko abanyarwanda babivuga bazimiza. Bityo rero uwareba ibintu uyu muntu atunze n'igara rye, uri nk'umuvantara utamuzi wavuga ko adafite ibyo kurya bihagije; adahaga. Ubundi busobanuro bwabyo bwa kabiri ni umururumba, bivuga kudashimishwa n'ibyo ufite ugahora usambira hirya no hino wongera kubyo ufite nk'isuri. Ukurikije rero ibyo Rwabujindiri na mukawe bariho bakorera abanyarwanda muri iki gihe, usanga bijyanye na buriya busobanuro bwa kabiri. Ba uretse gato nisobanure; mu gihe Kagame yabaga ariho akusanya ibifranga hirya no hino byo kugura za ndege 2 zitamenwa n'amasasu, zaparikwaga muri Afrika y'Epfo, zikahava zikajya mu Bugereki, naho zikahava zikajyanwa muri Turikiya, ubu zikaba ziparikwa ahandi tuzamenya vuba aha, Nyiramongi we yabaga ariho apangana n'Abanyamerika ukuntu ikawa y'Urwanda bayibyaza umusaruro uhanitse kandi ikashi rivuyemo rikaba irye. Ni ukuvuga agacyura 99% naho ba Ngofero bayihinga bagacyura 1%!

Nguko uko abaturage babujijwe kongera kwitunganyiriza ikawa nkuko babikoraga, ubu basigaye bategekwa kujyana ibitumbwe kwa ba Timu ( umuzungu w'umunyamerika , abatuye i Butare baramuzi), maze bagatoramo ibitumbwe byiza ibisigaye bakabiha umuturage ngo ajye kumena. Amafranga kandi nayo uyu muturage utangira gutunda kuva muri  Mata , ageza muri Kanama atarabona n'iyo ntica ntikize yaruhiye. Nigeze kugera muri Butaro mu Gushyingo 2009 nyoboye itsinda ry'abanyeshuri dukora anketi ku miturire yo mu cyaro, abaturage baho bari bampitanye banyitiranya n'abayobozi b'i Kigali. Banyeretse ko barambiwe ubugome n'ubusahuzi bukorwa no kwa Rwabujindiri. Barambwiraga bati wasobanura ute ukuntu duhabwa amafranga 80 ku kilo cy'ibitumbwe naho izumye mwe mugafata 240F ? Kuki batareka ngo natwe tusiskye, tuzanike tubahe izumye nkuko byakorwaga kwa Habyara na Kayibanda? Bati ubu tugiye kuzirandura bizace iyo biciye.  Narebye hasi ndaceceka, ku mutima nti yaba mwari muzi ko nanjye iziri i Huye nabuze uwo nzihera!Ndongera ndatekereza nti aba baturage bamenye ayo Nyiramongi na ba Timu bahabwa ku kilo i Boston muri Amerika aho uyu mudamu afite n'aho bayinywera, cyangwa se i London mu Bwongereza, umenya barara bamuteye mu Kiyovu!

Si ikawa gusa kandi yigaruriwe no kwa Rwabujindiri, n'icyayi ubu bene kugihinga  barumiwe kuko ubu nacyo kiri mu maboko y'umuryango wa Nyiramongi. Taruka undebere n'ariya maduka agezweho i Kigali, uriya muturirwa bahatira abantu gucururizamo ari nako basenyera abacururizaga aho uteretse, ba uwushyize ku ruhande. Zamuka gato  , tambika, manuka hafi yawo maze wirebere amaduka agezweho ubu batagitinya no kwita amazina ya Kagame! Ndavuga ariya acuruza za zahabu n'utundi tuntu  tw'abana bo mu bisubizo, ibyo byose ni imishinga ya Nyiramobgi. Ambuka inyanja ujye hariya i Buraya , urebe Amabasade z'Urwanda aho zikorera n'aho abakoramo bacumbika, ndavuga mu Budage no mu Bwongereza; ibyo nabyo ni imari Nyiramongi yita iye kandi ubundi byaravuye mu maboko ya Ngofero. Reba biriya bifranga bihishe mu mabanki muri za Mexico, Dubai , Singapur, Hong Kong, ikirwa cya Maurice n'ahandi ntarondoye, ayo nayo Nyiramongi ayita aye kandi yarakamwe muri rubanda. Uwavuga umururumba wo kwa Rwabujindiri bwakwira bugacya ariko ntibizagukange kuko ibikorwa nk'ibi bisa n'ibya ya Siha Rusahuzi umusizi Gasimba yajyaga aganirira ibyayo abo kwa Kinani. Ese nyuma y'imyaka 20 wambwira ibyo yavugaga byari ukuri cyangwa yaribeshye??

Nyiramongi  yangana nabi kandi akagira inzika y'umuranduranzuzi
Ngo ribara uwariraye. Ushaka kumpinyuza azabaze Muka Nyamwasa  uko byamugendekeye ku ishuri bari bafatanyije gushoramo akayabo. Umugabo we amaze kuba ikigarasha gicitse  , umenya uyu mubyeyi yaracyuye umunyu. Siwe  wenyine byabayeho gusa kandi, na Muka Rujugiro umenya yarahuye n'uruva gusenya aho umugabo ateshukiye  ku ndahiro y'icyama. Nyabuneka ntitwibagirwe na Muka Gisa Rwigyema, Nyiramongi yabujije kwikorera ngo akaraka yari yifitye i Kigali ngo yitungire imfubyi, ibi ntibyahagarariye aho gusa kuko uyu mubyeyi yagiye akomwa mu nkokora mu kintu cyose yabaga yapanze gukora cyamwinjiriza agafranga, ibi byose bigakorwa  ku mipango ya Nyiramongi. Muribuka abana bamaze iminsi bamwandagaza ku rubuga igihe.com bavuga k' ubugome bwe ngo yaba yarabakoreye, banzuraga bemeza ushaka kubumva wese ko Muka Rwigyema ari Rwangabana. Ukurikije ishusho yagiye ahabwa wumva ari inyuma ya Kanjogera kandi kugeza ubu agomba kuba ariwe mugome Urwanda rwagize usumbije abandi ubugome.

Ngayo nguko rero, uwavuga ibigwi bya Nyiramongi bwakwira bugacya. None se Nyamugabo we bite? Ese yaba akiyobora urugo n'iguhugu cyangwa yabaye aka wa mugabo w'inganzwa . Iki kibazo  ntibisaba kuba ujya ikambere kwa Kagame ngo ubone kugisubiza.  Turibuka mu myaka ibiri ishize igihe umubano hagati y'Urwanda na Uganda wari umeze nabi; Nyiramongi niwe wagiye i Kampala byitwa ko agiye kumurika igitabo cye muri Hoteli imwe ya Kampala, ariko mubyo ukuri yari yihaye ubutumwa bwo kujya gusubukura umubano wenda yaba yari yaranagizemo uruhare mu gushegesha. Ntibyateye kabiri Urwanda  ruba  rwongeye gucudika na Museveni.  Ubu bucuti bwahise bufata umuvuduko nk'uwo icyogajuru  ku buryo Noheri n'Umwaka mushya abo kwa Kagame babyijihije kwa Kaguta. Muribuka  nanone igihe Kagame yajyaga  muri Kagame day i Boston  muri USA, abanyarwanda barangajwe imbere na RNC  icyo gihe bakajya kumuha za mpundu asigaye ahabwa nk'iza Bihehe. Nyamugabo amaze kwiheba yaritahiye, amanama yandi yagombaga kujyamo muri USA yajyiwemo na Nyiramongi. Ibi byose mvuze se yabikoraga ari Ministri w'Intebe, Mushikiwabo se? Ibi  byose rero na biriya twabonye kare  birakwereka uyobora Urwanda uwo ariwe muri iki gihe. Ntawashidikanya rero ko na gahunda zindi zerekeranye na FDLR no gusahura RDCongo uyu Nyiramongi abifitemo uruhare niba rutaruta urwa Afandi wenda bishobora kuba bingana!Ibi rero bikaba bishyira Nyiramongi mu rwego rwa Nyiramavugo na Kanjongera babaye abagore batavugirwamo bikaba byaragize ingaruka zitari nziza ku ngoma ya nyuma y'Abanyiginya yewe n'iya Abega. 

Ni izihe ngaruka kuri iki kibazo cya Nyiramongi cyane cyane kuri we na Rwabujindiri?
Nkuko tubivuze hejuru Ukwivanga muri Politiki kwa Nyiramavugo na Kanjogera kugeza igihe buri wese yumvaga ko agomba gupfa abonye Umwami w'umwega kandi cyaraziraga, kuko ibyo kwima byose byagombaga kuva ku bwiru bitagombaga kugibwaho impaka n'ubonetse wese; ibi rero byaje kubyara imivu y'amaraso maze  Abanyiginya baratsembwa karahava, iyo Imana idakinga akaboko ngo habe umwaduko w'abazungu ubu nta munyiginya uba ukibarizwa mu Rwanda.

Amateka rero hirya no hino ku isi agenda atwereka ko  abagore b'abami n'ibikomangoma bagiye bakora nka Nyiramongi bashyize ibihugu byabo mu kaga ariko nabo batiretse dore ko hafi ya bose bagiye barangiza ubuzima bwabo ku isi abaturage babaga baracuze bufuni na buhoro aribo babiyiciye. Aha twatanga urugero rwa vuba aha aho muri 1989 igihe habaga impinduramatwara mu Burayi bwahoze ari nk'ibikingi bya 'Abasoviyeti" abaturage bagiye mu mihanda bakigaragambya kakahava bamagana igitugu bari barashyizweho n'ingoma z'Abakomunisti zakoraga nk'uko FPR ikora mu Rwanda ubu. Abaturage ba Roumania yayoborwaga n'uwitwaga Nicolae Ceausescu  bo bahuye n'uruva gusenya. Uyu mugabo yatanze itegeko ko abigaragambya bahanwa by'intangarugero kuko ngo bitari byemewe n'amategeko. Abaturage babirenzeho barigaragambya barabarasa ariko bivugwa ko itegeko ryo kurasa ku baturage umugore we ELENA nawe ngo yarigizemo uruhare, dore ko yivangaga muri Politiki y'igihugu cye nka Nyiramongi. Kuri 22/ 12 / 1989, niho Nicolae na Elena  bombi bafatiwe ku mupaka bahunga.

                                                                      Elena  C.
Ngo kirya abandi bajya kukirya kikavuza induru! Hahise hajyaho inama y'igihugu y'abari mu mutwe waharaniraga ko ibintu bihinduka " national Salvation Front", iyi nayo iza gushyiraho urukiko rudasanzwe nkuko Nicolae yabikoraga iyo yashakaga kugira uwo yirenza na Kagame akaba ariko abikora kuva muri 1994. Uru rukiko rero rwasanze Uyu muprezida n'umugore we ngo baricishije abantu bigaragambyaga bagera kuri 60,000 ahitwa Timiswara. Nyuma y'iminsi itatu bafashwe bagacirwa n'urubanza bagakatirwa urwo gupfa,  kuri Noheri yo kuri 25/ 12/ 1989 niho  uwahoze ari prezida wa Roumania n'umugore we Elena baciwe imitwe, imbere y'abaturage biyamiriraga  

Urundi rugero rukunda gutangwa ku bagore b'abami bagize abagabo inganzwa bakoreka igihugu ni urwa Marie Antoinette umugore w'umwami Louis XVI w'ubufransa waje guhirikwa n'imyivumbagatanyo y'abaturage muri 1789.

                             Marie Antoinette
Ukwivanga mu butegetsi k'uyu mugore , ashyiraho uwo ashatse akirukana uwo ashaka, no gusesagura nka bimwe duherutse kubona agatsiko ka Kagame gaheruka  gufunga  imihanda ya Kigali abakagize n'abana bako bakabyuka barya banywa kugeza ijoro riguye mucyo agatsiko kise kwangatwa kambaye umweru " dinner en blanc", ninako uyu mugore yabikoraga, maze igihugu kiza kwisanga nta n'urupfusha rusigaye muri Banki za leta. Abaturage bari barakandamijwe imyaka n'imyaniko bafatanyije n'abakoraga batakibona icyo bahembwa bashyira hamwe bagana ku ngoro y'umwami ariko uwo bashakaga cyane ni Marie Antoinette bari barahaye akabyiniriro ka " La DEPENSIERE", "Musesaguzi" tugenekereje mu kinyarwanda. Hari indi mvugo abantu bakunda kugarukaho bavuga ukuntu yari umusesaguzi :" Let them eat Cake". tugenekereje mu kinyarwanda ni " Bareke barye umukati wa untu we" ibise bitaniye he na biriya agatsiko gaherutse gukora twavuze hejuru , byose bikaba byaravuye i Bukuru mu rwego rwo gutaha wa muturirwa Kagame na mukawe bitiriye Hatari! Kunyanyagiza ibiryo n'inzoga mu muhanda, bakarya kandi bambaye imyeru bose ngo bitandukanye na ba Ngofero! Mu gihe mu cyaro ntetse na Kigali ubu rukinga babiri , abana bakaba bakubitirwa kuryama.!!! Uko byaje kurangirana Elena muri Roumania rero ninako byagendekeye Marie Antoinette kuko nawe yaje kurangiza ubuzima bwe abaturage yakenesheje akanababuza ubukopfora nkuko Nyiramongi abikora, bamuciye agahanga we n'umugabo we, maze ku itariki ya  16/10/1793 hatangazwa muri France ko ubwami buvuyeho burundu.

Umwanzuro
 Dutangira twatangiranye ikibazo cyo kumenya hagati ya Kagame na Nyiramongi uwaba atuma igihugu cyacu kigeze kuri mutelemuko. Twasanze ko Nyiramongi afitemo uruhare niba rutangana n'urwo umugabo we rushobora kuba rurusumba . Tubonye  kandi uko byagiye bigendekera abagore bagiye bivanga mu butegetsi bw'abagabo babo nko muri Rouamania na France. Abagabo bayoboraga biriya bihugu bagiye bacibwa imitwe hamwe n'abagore babo. None se, iyi nkuru hari icyo ibwira Nyiramongi? Wowe se uyisomye inama ya kigabo wamugira ni iyihe? Njye uko mbyumva ndabona Nyiramongi akwiye guhindura imbyino amazi atararenga inkombe. Imbabazi yirirwa ategeka abana b'abahutu kwaka niwe ugomba gupfukama we n'umugabo we bakaka imbabazi abanyarwanda kubera ibibi batera mu gihugu cyabo kuva muri 1990 kugeza ubu kandi bikaba binagikomeje. Gukomeza kwigira Nyoninyinshi bakiyambika uruhu rw'intama ari ibirura ntaho bizabageza bombi kuko imperuka yabo izaba nk'iyiriya miryango ibiri tubonye hejuru. Ngo ibyaye ikiboze irakirigata kandi ngo impyisi y'iwanyu ikurya ikurundarunda; nibihane, bunamure icumu, barekure imbohe bahe abaturage Rukokoma bashaka kandi banashyikirane na FDLR. Byaba bibabaje murangije nk'iriya miryango tuvuze hejuru cyangwa mujyanywe i La Haye, wenda twarashoboraga guca inkona izamba muramutse mudukoreye biriya tubahamagarira gukora vuba na bwangu. Yewe Abumva, niba wumva mvuze ngo iki?

Nkusi Joseph
shikamaye.blogspot.no





.

No comments:

Post a Comment

Muvandimwe, nshuti ya SHIKAMA, turagushimira cyane umuganda utanga wo kubaka URWANDA rushya ubinyujije mu bitekerezo byawe( Komanteri). Kugirango turwanye urukungu rw'Agatsiko ni ngombwa ko buri komanteri ibanza gusuzumwa. Yohereze, irahita ijya ku rubuga mu minota mike niba idatandukira( kuvuga ibitajyanye n'inyandiko), itukana, cyangwa yuzuyemo uburere buke.

Wipfusha komanteri yawe ubusa ukoresha "ANONYMOUS", himba izina urikomeze kuko hari ibihembo mu Kuboza 2016 ku bantu 3 bazaba babaye indashyikirwa mu gutanga ibitekerezo. Dukomeje kubashimira ubwitange n'umurava muhorana. IMANA Y'I RWANDA ihorane namwe iminsi yose.

Dg NKUSI Yozefu
www.shikamaye.blogspot.com
Uharanire ko Ukuri gusimbura ikinyoma.
Email: mahoriwacu@gmail.com; tel: +4745564355