Anmakuru urubuga shikama.fr rukesha ibinyamakuru binyuranye byo muri Tanzania ni avuga ko hari inama yahuje ku cyumeru tariki ya 10/11/2013 Minisititri wa Tanzania ushinzwe ububanyi n'amahanga bwana Bernard Membe na mugenzi we wa Kenya Madamu Amina Mohamed. Iyi nama yabereye muri Hoteli ya Hyatt Regency Kilimanjaro i Dar es Salaam muri Tanzania.
Nkuko Minisitiri Membe yabitangarije abanyamakuru iyi nama ihumuje, mugenzi we wa Kenya Amina Mohamed ngo yaje muri Tanzania azanye ubutumwa bwa prezida Uhuru Kenyatta bwo gushimira Prezida wa Tanzania Jakaya Kikwete kubera ijambo yari amaze iminsi ine avugiye imbere y'Inteko Nshingamategeko ya Tanzania.
Twabibutsa ko Kikwete yamenyesheje abashinzwe iyo nteko ko nubwo Kaguta, Kagame na Uhuru bagiye bakora amanama ndetse bagapanga n'imishinga bigaragara ko ikigamijwe nyamukuru ari uguha akato Tanzania mu muryango w'Afrika y'Uburengerazuba(EAC), igihugu cye kititeguye kuva muri uyu muryango. Imwe muri iyo mishinga ngo ni umuhanda wa Gari ya Moshi n'uruhombo rwa peterori nkuko byatangajwe na Kikwete.
Ministiri Amina Mohamed yatangaje ko rwose ibyo bakoranaga na Kagame na Kaguta batari bazi ko biha akato Tanzania, umunyamuryango ukomeye wa EAC, mbega Tanzania ikaba ari nkaho ari nayo yashinze EAC. Amina yatangaje ko Uhuru yishimiye uwo mugambi wa kigabo wa Perezida Kikwete, anatangaza ko Kenya izakora ibishoboka byose ngo umwuka waranze ishingwa rya EAC ukomeze. Amina hagati aho yunzemo ko kuba haragiye haba aya manama n'imipango inyuranye hagati ya Uhuru, Kagame na Kaguta bikinze Tanzania ari amakosa Kenya itazongera gukora.
Minisitiri Amina kandi yari afite n'ubundi butumwa bwo gushimira Kikwete ukuntu yagobotse uhuru muri iyi minsi muri cya Kibazo cye afitanye n'Urukiko Mpanabyaha Mpuzamahanga(ICC).Amina yatangaje ko Uhuru yagombaga gutangira kwitaba uru rukiko tariki ya 12/2/2013, ariko ngo kubera Tanzania ari igihugu gifite ijambo mu ruhando rw'ibihugu byubashywe ku isi, Kikwete ngo yakoze uko ashoboye yumvisha amahanga nayo yumvishije urukiko ko Uhuru yatangira kwisobanura k'ubwicanyi yakoreye abanyakenya ku itariki ya 5/2/2014. Amina yashimangiye ko nta kindi gihugu cyashoboraga gukora ibi Kikwete yakoze ngo bishoboke. Membe nawe yunzemo ko ahubwo Tanzania iriho ishaka uko yakumvisha Akanama gashinzwe umutekano ku isi kugirango karebe uko Uhuru yatangira kumvwa n'urukiko mu mpera z'umwaka wa 2014 kugirango akomeze yite ku miyoborere n'umutekano wa Kenya.
Ubwo Kenya yakozwe ku mutima n'iri jambo rya Kikwete, Kagame na Kaguta bo umenya bakomeje kwinangira kuko ntacyo bari batangaza.!Muri make rero, ntawabura kuvuga ko iyi ari iyindi nkota icumiswe Kagame nyuma y'indi yarebewe n'itsindwa ruhenu rya RDF(M23).Aha tukaba twabibutsa ko mu nama yahujije abakuru b'ibihugu byo mu Biyaga bigari ICGL n'ibyo muri Afrika y'Amajyepfo SADC, iherutse kubera muri Afrika y'Epfo mu cyumweru gishize,Kaguta na Kikwete bashobora kuba barahuye bakaganira. Ibi bikaba byemezwa n'inkuru ziriho zihwihwiswa n'ibitangazamakuru ko Kaguta yaba yarunze murya Kikwete agasaba Kagame ko yashyikirana na FDLR. Kagame rero mu minsi iri imbere ashobora gucumitwa indi nkota ya gatatu yumvise Kaguta nawe yohereje umuntu wo gusaba imbabazi Kikwete!
Nkuko buri gihe iyo nanditse inkuru irebana na Tanzania nshima ubushishozi, kwicisha bugufi, kwita ku bibazo by'abaturage birangwa mu batagetsi ba kiriya gihugu, ndumva n'uyu munsi ntarangiza iyi nkuru ntaberetse ukuntu Tanzania ifite abategetsi b'indashyikirwa muri Politiki mpuzamahanga. Mubyo ukuri, ibinyamakuru hafi ya byose byo muri Tanzaia byasotse kuri 11/11/2013, byanditse bimwaza binishongora kuri Kenya ukuntu yari imaze iminsi ifatanya na Kagame guha akato Tanzania none ikaba ije gusaba imbabazi. Mu itangazo rigenewe abanyamakuru ryasohowe n'ibiro bya Perezida Kikwete, iki gihugu kirihaniza abanyamakuru cyamagana imitwe y'inkuru zasotse mu binyamakuru n'imbuga zitandukanye zimwaza Kenya . Perezidansi iratangaza ko ibyo Tanzania nta nyungu ibifitemo.
Ndakeka ko Kagame yagombye gushaka intumwa ziherekejwe na Mushikiwabo zikajya kwigira kuri Tanzania uko bakora politiki aho kubeshya Rubanda ko igihugu iki n'iki cyaje kwigira ku Rwanda. Abanyarwanda baca umugani ngo utirahuriye ntarahurira undi! Narangiza ngira inama Kagame kujya nawe gusaba imbabazi Kikwete Museveni ataramutangayo kandi akajyayo amuha na gauhunda y'uko ateganya kugirana ibiganiro na FDLR.Yewe Abumva? Niba wumva mvuze ngo iki?
Nkusi Joseph
shikama.fr
-----------------------------------------------------------------------------------------------------
Reba itangazo ryo muri Perezidansi kwa Kikwete risaba abanyamakuru kudakomeza kumwaza Kenya.
Rais wa Jamhuri ya Muungano wa Tanzania, Mheshimiwa Jakaya Mrisho Kikwete, amevitaka vyombo vya habari vya Tanzania kuonesha ukomavu katika kuisaidia nchi kujenga mahusiano na nchi nyingine badala ya kuandika na kutangaza habari za uhudisano kwa ushabiki na utiaji chumvi.
Wito huo wa Rais Kikwete unafuatia uandishi wa habari za mkutano kati ya Waziri wa Mambo ya Nje na Ushirikiano wa Kimataifa wa Tanzania Mheshimiwa Bernard Membe na Waziri wa Mambo ya N\!je wa Kenya, Mheshimiwa $Aina Mohammed uliofanyika jana, Jumapili, Novemba 10, mjini Dar es Salaam.
Kufuatia hatua hiyo muhimu na sahihi ya Kenya, baadhiya magazeti yaliyochapishwa leo nchini yametoka na vichwavya habari kama vile, “Kenya yaiangukia Tanzania” na “Kenya wasalimu amri”, vichwa vya habari ambavyo havisemi ukweli, siyo sahihi na ni vya uchochezi na uzandiki.
Vichwa vya habari ambavyo haviitendei haki Tanzania wala Kenya. Rais Kikwete hakufurahishwa, na kwa hakika, amesikitishwa na vichwa hivyo vya habari.
Tanzania, kupitia hotuba ya Rais Kikwete Bungeni Alhamisi iliyopita ilitoa hoja za kuimarisha Jumuia ya Afrika Mashariki. Kenya imeelewa hoja hiyo ya Tanzania na imefanya uamuzi sahihi na wenye manufaa kwa Jumuia yetu.
Hivyo, ni wajibu wa vyombo vya habari nchini kuchangiakatika kuimarisha Jumuia badala ya kuandika habari zautengamano kwa namna ya ushabiki usiokuwa na maana nausio na mashiko.
Imetolewa na
Kurugenzi ya Mawasiliano ya Rais,
Ikulu
Dar es Salaam.
No comments:
Post a Comment
Muvandimwe, nshuti ya SHIKAMA, turagushimira cyane umuganda utanga wo kubaka URWANDA rushya ubinyujije mu bitekerezo byawe( Komanteri). Kugirango turwanye urukungu rw'Agatsiko ni ngombwa ko buri komanteri ibanza gusuzumwa. Yohereze, irahita ijya ku rubuga mu minota mike niba idatandukira( kuvuga ibitajyanye n'inyandiko), itukana, cyangwa yuzuyemo uburere buke.
Wipfusha komanteri yawe ubusa ukoresha "ANONYMOUS", himba izina urikomeze kuko hari ibihembo mu Kuboza 2016 ku bantu 3 bazaba babaye indashyikirwa mu gutanga ibitekerezo. Dukomeje kubashimira ubwitange n'umurava muhorana. IMANA Y'I RWANDA ihorane namwe iminsi yose.
Dg NKUSI Yozefu
www.shikamaye.blogspot.com
Uharanire ko Ukuri gusimbura ikinyoma.
Email: mahoriwacu@gmail.com; tel: +4745564355