Uyu mwicanyi Vitali wiyita Jenerali avuga aya magambo
yari mu kiriyo ninjoro ku musaza witwa Bosco NTAGANDA wari wagize
ibyago: umugore we yari yitabye Imana. Uyu musaza muramwumva muri iyi videwo
Mu kwezi gushize kwa Mata 2016, impunzi z'abahutu ziba muri Zambia zarasahuwe, zihohoterwa n'abaturage ba Zambia ndetse zimwe ziricwa. Shikama yakoze iperereza ibereka ko ubu bugizi bwa nabi bwateguriwe mu Rugwiro kwa Kagame Pawulo bushyirwa mu bikorwa na za Ambasade z'Agatsiko ziri muri Kenya, Tanzania na Zambia, iyo nyandiko murayisanga hano.
Shikama ntabwo yahagarariye aho kuko byabaye ngombwa ko dushaka umunyamakuru wihariye wacu ukorera muri kariya karere k'Afurika y'Amajyepfo kugirango akurikirane umunsi ku wundi ubu bugizi bwa nabi bukomeje gukorwa n'Agatsiko. Ni muri urwo rwego, uyu munsi tugiye kubagezaho amajwi y'umwimerere y'umwe mu bicanyi b'Agatsiko witwa JENERALI uba muri Mozambique aho yigize Impunzi atariyo, wigamba ubwicanyi n'ubundi bugome bakorera Abanyarwanda baba muri Mozambique.