Mu kinyarwanda turavuga ngo akabi gasekwa nk'akeza tukungamo ko n'umugani ugana akariho! Ben Rutabana mubona kuri videwo iyi videwo, aremeza ko Pawulo Kagame yigeze guhamagara muganga we wamuvuraga umutima akaza kumwivugana nyakwigendera Dg Gasakure Emanweli, ati : " Ngwino umpime umutima", Dg Gasakure ngo yaraje apimye ariyamira ati:" Nta mutima urimo"!
Ariko se waba ufite umutima koko ugakora amarorerwa ahitana miliyoni umunani(8,000,000) z'abantu nkawe mu myaka 20! Ugafata igihugu cyigenga ukagihindura ubwami n'akarima kawe? Iyumvire nawe wisekere; ngo akabi gasekwa nk'akeza kandi ngo amenyo ni amabuye!
Dg Nkusi Yozefu
www.shikamaye.blogspot.no
Muzamenya ukuri maze kubabohore