|
Umunyeshuri afashe itangazo imbere ya kaminuza |
Umuririmbyi w’umunyarwanda muri za mirongo irindwi mu kinyejana gishize
yararimbye avuga ubwiza bw’amafaranga n’ububi bwayo ati”Afranga niyo adutunga, niyo aduteranya yo gatunga, yo gatsindwa yo
kabyara” Muri iki kinyejana turimo, umuntu yakunga mury’uriya muririmbyi
avuga ibyiza n’ibibi by’ikoranabuhanga ati :”ikoranabuhanga niryo rituma dutera imbere
ryo gatunga ryo kabyara, ariko niryo rigiye guhindura isi mbi kuko ubunyamaswa
burushaho gusimbura ubumuntu, ryo gatsindwa ryo gahera ishyanga”.Biteye
agahinda kubona uko ibi byitwa samart
phone bikoreshwa hano I Buraya byitwa ko ariho iwabo w’iterambere, aho
umuntu wese kuva ku musaza kugeza ku ncuke igihe adasinziriye aba ariho akirana
na Smart phone cyangwa iPad. Ibi
bikaba ariko bimeze mu mashuri yisumbuye n’amakuru aho mwarimu yigisha
umunyeshuri yibereye kuri telephone ye. Ibi wenda wasanga aribyo bitumye
abanyaburaya, Amerika, na Canada basigaye bajya gushaka abakora mu
ikoranabuhanga ryabo mu Buhinde, Koreya na Vietnam! BBC iherutse gutangaza ko ubushakashatsi
buherutse gukorwa mu Bwongereza, bwagaragaje ko igihe kinini Abongereza kuva ku
mwana kugeza ku musaza bakimara kuri smart phone, IPad, Lap Top bakaba basigaye
basinzira amasaha macye cyane. Nibikomeza gutya, mu myaka micye itaha, u Buraya
Canada n’Amerika bishobora kuzaba bifite abajenerali batazi gusoma no kwandika
nka bamwe bo kwa Kagame Pawulo!
Si ubujiji gusa iri koranabuhanga ririho risakaza ku isi, kuko
n’ubunyamaswa buriho busimbura ubumuntu, aho umubyeyi agurisha umwana we,
umuntu akagurisha ingingo ze, abandi bagakodesha abakunzi babo; ibi byose
bigakorwa kugirango bagere kuri Smart
Phone! Iyumvire hasi aha amarorerwa aherutse gukorwa n’umunyeshuri wo muri
Kaminuza ya Shanghai mu Bushinwa.