Muri iyi videwo twabashyiriyeho ubushize tukaba twongeye kuyigarura, muriyumvira ukuntu Agatsiko kaciye kuri Baziga Louis uhagarariye DMI mu cyitwa Daspora muri Mozambique, maze bagafungisha umupasiteri witwa Tuganeyezu Diomedi wanze ko DMI yigarurira insengero zabo. Murasanga ko uyu Revokati azira ibyo uyu Diomedi ufunze yazize: "itekinika rya DMI". Jenerali Vitali arabisobanura neza ati: " Luwi(Louis) ntabwo yigeze yihisha mu bigunda nka Revokati kuko we yiberaga muri Hoteli( ndlr:nyamara muraza kumva ko Diomedi yazize izimira ry'uyu mwicanyi Luwi)! Diomedi se ubu ari he? Shebuja wabo!Ntibagafunze nk'imbwa, kakaba katagira dosiye! Nta gahugu k'akana kabaho, igihugu ni igihugu; ntawe uburana na Leta. Revokati natsinda umwavoka wacu uburanira Perezida wa Repubulika(ndlr: Pawulo Kagame) nzahita ntaha mu Rwanda! Hasi aha twabashyiriyeho inkuru irambuye y'iyi ncamake. Muryoherwe na SHIKAMA.
Uyu mwicanyi Vitali wiyita Jenerali avuga aya magambo
yari mu kiriyo ninjoro ku musaza witwa Bosco NTAGANDA wari wagize
ibyago: umugore we yari yitabye Imana. Uyu musaza muramwumva muri iyi videwo
Nkuko twabibasezeranyije ko tuza
kubagezaho amakuru asobanutse ku bibera muri Mozambique, abanyamakuru ba
Shikama bari muri Mozambique bamaze gukora amatohoza ku byerekeye ihohoterwa ry’impunzi
z’abanyarwanda ziri muri Mozambique. Muri make rero Leta y’Agatsiko k’Amabandi
yitwaje intwaro nkuko yiyita, ngo yahatiye abanyarwanda baba muri Mozambique
kureka ibyangombwa by’impunzi bagafata urwandiko rw’inzira(Pasiporo) rw’u
Rwanda ariko inyinshi mu mpunzi ngo zibitera utwatsi nkuko byagenze muri Zambia