Dear All,
| ||||
The 2014 Rwanda Country Training on Resource Mobilization, Project Planning and Proposal Writing will be held fromOctober 27th to 31st, 2014 at Centre Christus in Remera, Gasabo, Kigali. This training has been organized by Regional Partnership for Resource Development in collaboration with the JESUITS (The Society of Jesus). The training is part of the Regional Partnership for Resource Development capacity building programme on Resource Mobilization, Community Development and Project Management aimed at mediating organizational development constraints through improved skills and knowledge. This training is the First Module to be organized within the framework of the new capacity-building programme and aimed at making participants more confident in their ability to raise resource and manage their organizations and projects more efficiently and effectively. The training aims at enabling organizations in the Region in mobilizing resources and building-up their capacity to fundraise more effectively for priority projects and facilitate the implementation of their activities.
| ||||
Pageviews all the time
2014 Rwanda Country Training on Resource Mobilization, Project Planning and Proposal Writing
ISESENGURAMPAMVU, POLITIKI N’IMIBEREHO MYIZA Y’ABATURAGE: NIBA PAUL KAGAME YARARASHE INDEGE TALIKI 06 MATA 1994 HAGAPFIRAMO HABYARIMANA NA NTARYAMIRA…!!!, ESE IYI NDEGE IYO ITARASWA ABATUTSI BARI KWICWA ? ABASENYERI BARI KWICWA ?, IKIBEHO BARI KURIMBURWA?, ABAHUTU BARI KUJYA MURI ZAIRE HAGASIGARA NGERERE?, F.D.L.R, FARG, IBUKA, TPIR/ICTR BYARI KUBAHO? / UDAHEMUKA Eric
Paul Kagame niba koko ibivugwa na Kayumba ari ukuri, umuvumo w'amaraso y'inzirakarengane z'abanyarwanda umuri ku gahanga n'abazamukomokaho ingoma ibihumbi |
Kubera ko nari
nzi uwo ariwe kandi ko akomeye cyane muri leta ya FPR, akimara kumbwira iyi
nteruro nabanje guceceka akanya nkeka ko arimo kuneka ngo yumve akamvamo bityo
babone uko bamfunga cyane cyane ko Kagame na FPR banga urunuka abanyamakuru
bavuga ibitagenda mu Rwanda kandi nkaba nari muri icyo cyerecyezo kuva
natangira umwuga w’itangazamakuru n’ubu nkaba ariho ngihagaze kandi ntateganya
kuhava kugeza igihe u Rwanda ruzagira ubutegetsi budasumbanya abana barwo.
ISESENGURAMVUGO, POLITIKI N’IYOBOKAMANA: UMUNYABUGANZA MUSENYERI ANASITAZI MUTABAZI WIRUKANYWE NA VATIKANI KU BUYOBOZI BWA DIYOSEZI YA KABGAYI KUBERA UMURENGWE WO KURYOHERWA N’UBUTEGETSI NO GUSESAGURA UMUTUNGO WA KILIZIYA GATULIKA UMUNSI UMWE YAGIZE ATI: “MU IJURU IMANA NAHO MUNSI ANASITAZI MUTABAZI!!!”/ UDAHEMUKA Eric
Imbere muri Bazilika nto ya Kabgayi: Musenyeri Mutabazi Anasitazi yahasomeye Misa inshuro nyinshi kandi abakirisitu bakamushimira ko yari azi kuvuga neza no kwigisha |
Mu isesenguramvugo
mugezwaho na SHIKAMA twiyemeje kujya tugaruka ku mvugo n’impamvu zigeze kubaho
mu mateka y’u Rwanda haba cyera cyangwa vuba, bishobora kuba byarigaragaje muri
politiki, mu butabera, mu buhinzi n’ubworozi, mu iyobokamana, mu bubanyi
n’amahanga, mu gisirikari, n’ahandi.
Uyu munsi inyandiko
nabateguriye ni irebana n’iyobokamana na politiki kuko naryo nk’uko bizwi
rifite umwanya utasuzugurwa mu mibereho y’abantu no mu kunganira ubutegetsi
bwite bwa Leta mu cyerecyezo cyo kugeza abaturage ku iterambere rirambye kandi
risangiwe na bose.
RWANDA DAY PEREZIDA PAUL KAGAME N’AGATASIKO KE BIRIRWA BINEZEZAMO BAKANAYISARARANGAMO YUJUJE IBIPIMO BIHOMBYA KANDI BIKADINDIZA UBUKUNGU BW’IGIHUGU KU BURYO ABANYARWANDA BASHYIRA MU GACIRO BAYIFASHISHA BAGASEZERERA UBUTEGETSI BW’AGATSIKO KA F.P.R BWABAJUJUBIJE/ UDAHEMUKA Eric
Rwanda
Day n’ubwo bwose nta kiyirimo, imaze kuba intero interwa na nyir’urugo ariwe
Perezida Paul Kagame maze ikikirizwa na bose mu Rwanda. Nyamara n’ubwo bimeze
bityo, abantu batandukanye bakomeje kutavuga rumwe kuri iki gikorwa kandi mu
bavuga imvugo zitandukanye harimo n’itangazamakuru ryaba iryo mu Rwanda kimwe n’iryo
hanze.
Inkomoko
y’igikorwa
Iyi
Rwanda Day igitangira byavuzwe i Kigali binakwizwa mu Rwanda hose ko igamije
gutuma abanyarwanda baba mu mahanga bahura bagasabana n’abaturuka imbere mu
gihugu. Muri uko guhura byari biteganijwe ko umuco n’imigenzo bya Kinyarwanda byagombaga
kwibandwaho kandi bigakorerwa mu bihugu bitandukanye byo ku isi.
Bimwe
muri ibyo byari bigambiriwe byagiye bikorwa harimo nko kwitwaza abahanzi, abacuruzi,
abanyabugeni, ba rwiyemezamirimo n’abakobwa bazi kubyina neza. Ibi ntacyo byari
bitwaye n’ubwo nta n’icyo byunguye igihugu mu buryo bw’ubukungu.
TUZIRIKANE IJAMBO RY'IMANA KURI IKI CYUMWERU CYA 27 GISANZWE, TALIKI 05 UKWAKIRA 2014. ISOMO RYA MBERE: IZAYI: 5, 1-7. ISOMO RYA KABIRI: ABANYAFILIPI: 4, 6-9. IVANJILI: MATAYO: 21, 33-43. "INGOMA Y'IMANA N'IYA RUBANDA MWATWAJE IGITUGU MUKABICA URUBOZO MUGIYE KUZINYAGWA ZIHABWE IHANGA RIZAZIBYAZA UMUSARURO " ABATAGATIFU: PLACIDE, FLAVIYANI NA FIRMATI.
Yezu arasobanura umugani w'abakozi b'abahotozi mu murima w'imizabibu n'uko bashushanya abategetsi gito bahotora abo bashinzwe kurinda aribo batrurage |
Kimwe no ku Cyumweru
gishize, uyu munsi nabwo Yezu arakomeza kutuganirira yifashishije UMUZABIBU.
Uyu muzabibu ubushize yawifashishije adusobanurira abagungu babiri umwe wumviye
se undi akamusuzugura. Uyu munsi noneho Yezu arerekana ibyago bitegereje
abahotozi baragijwe uruzabibu.
Mu isomo rya mbere
umuhanuzi Izayi we arasingiza uwamuhaye uruzabibu ndetse akanamugimbira
indirimbo kuko abona ari inkoramutima itagereranywa.
Mu isomo rya kabiri,
Pawulo intumwa arakomeza kwandikira abaturage batuye mu karere k'i Filipi
abasaba kwirinda ibibahagarika umutima byose ahubwo bakamenyesha Imana icyo bakeneye
cyose basenga, binginga kandi bashimira.
Impunzi ziri muri Zambia na Zimbabwe ziratabaza, mu gihe abana b'Agatsiko bo bariho bahungishirizwa muri Amerika n'Uburaya ndetse bamwe bakaba bari mu nkiko bavuga ko batasubira mu Rwanda kubera umutekano wabo!/NKUSI Yozefu
Minisitiri w'Agatsiko ushinzwe Ibiza n'Ubuhunzi
avuye kugambana
i Geneve kuri HCR ngo ibihugu bitaratoteza impunzi
z'abanyrwanda bibikore
|
Icyitonderwa: Mu gihe twari tumaze gutunganya iyi nyandiko twitegura kuyisohora, twamenye inkuru ibabaje musanga aha ivuga ko Minisitiri w'Agatsiko w'IBIZA n'UBUHUNZI aherutse i GENEVE mu Busuwisi ku cyicaro gikuru cya HCR ajyanywe n'igikorwa cy'urukozasoni: Kugambana muri HCR ngo ishyire igitutu ku bihugu bicumbikiye impunzi z'Abanyarwanda bitarazitoteza ngo bitangire bibikore!! Ese Kagame n'Agatsiko ke aho baba bazi ko bariho batema ishami ry'igiti baryicayeho?? Ariko ni inyaryenge n'incakura n'Abagome nkuko muri bubisome hasi aha: Mu gihe bariho batoteza bene Ngofero aho babahungiye, Abenshi mu Gatsiko kuva kuri Kagame kugeza ku Nkomamashyi zo ku Kimihurura bamaze kohereza abana babo mu buhungiro, ndetse batanga ibya Mirenge ngo babone ibya ngombwa vuba, usibye ko bamwe bitabahiriye bakaba bari mu nkiko. Iyi nkuru ya Nyiramaritete tuzayigarukaho ku buryo burambuye ubutaha mu nyandiko yihariye.
Hashize igihe nkurikirana amakuru y'abana b'agatsiko bakomeje guhungishirizwa hanze byitwa ko bagiye kwiga nkaho mu Rwanda nta kaminuza zibayo bikambabaza. Igiteye agahinda cyane ariko ni uko aba bana b'abaherwe bigira kuri buruse iva mu mafaranga ava mu isanduku ya leta aba Ngofero bakimwa n'inguzanyo bazariha barangije. Ikindi ni uko ibyo bajya kwiga iyo mu mahanga biba binigishwa muri kaminuza y'u Rwanda. Aha twavuga nk'abana ba Kagame bari muri USA, uwa Ntawukuriryayo muri Canada, uwa Habiyaremye mu Buhinde. Aha rero umuntu yakwibaza impamvu aba bana bahungishwa ibyiza by'igihugu Agatsiko kavuga ko kazaniye Abanyarwanda.
Mu gihe Abanyarwanda iyo bava bakagera bahangayikishijwe n'intambara iri ku marembo y'u Rwanda, Kagame Pawulo na FDLR bakomeje gukora PENALITI!/ NKUSI Yozefu
Buri munyarwanda aho ava akagera ubu ariho aradagadwa yibaza ibigiye kuba ku banyarwanda cyane cyane 250,000 by'impunzi ziri mu mashyamba ya RDCongo. Igihangayikishije kurushaho ni imvugo za gashorantambara ziriho zikoreshwa na Kagame Pawulo n'abambari be zishishikariza amahanga gusuka umuriro kuri izo mpunzi, hakiyongeraho imirambo y'abanyarwanda iriho itoragurwa mu biyaga byo mu Rwanda no hanze yarwo tutibagiwe n'ibihumbagiza by'abantu bimaze kuburirwa irengero. Ikindi umuntu yavuga ko nacyo gihangayikishije, ni imvugo ziriho zica ku mbuga hirya no hino zirimo ubwishongozi, agasuzuguro n'ibitutsi by'abantu bavugira FDLR ku buryo buziguye ariko abantu benshi nanjye ndimo bakaba basanga izo nyandiko ari iza FDLR.Iyo witegereje politiki yo mu Rwanda usanga iteye agahinda; ikibazo abanyepolitike bo mu Rwanda bose bahuriyeho baba Abahutu, Abatutsi n'Abatwa ni uko batigira ku BYAHISE! Abafransa baca umugani ngo uwibagirwa ibyahise bimugiraho ingaruka( CELUI QUI OUBLIE LE PASSE EST CONDAMNE A LE REVIVRE).Reba hasi aha zimwe mu ngero z'Abanyepolitike bibagirwa IBYAHISE
Itsindwa rya FPR riturutse kutigira ku mateka
Agatsiko k'Abatutsi bari mu mutwe wa LUNAR bumvaga ko umututsi yavukiye gutegeka batsinzwe amatora yo muri 1960 ntibemera ko umuhutu ari umuntu ushobora gutegeka. Kubera ubuhezanguni bwabo ntibibutse ko mbere y'uko ingoma Nyiginya yigarurira u Rwanda ikoresheje amayeri, ubutiriganya, ubugambanyi n'ubwicanyi, habaga mu Rwanda ingoma ziyoborwa n'Abahutu bitwaga Abahinza kandi zayobowe neza imyaka ibihumbi.Twavugamo Nduga y'Ababanda ya Mashira wa Sabugabo, Gisaka cya Kimenyi cya Bazimya Bugesera. Mu majyaruguru y'u Rwanda naho habaye ingoma zikomeye zayobowe neza n'Abahinza bakomeye nko mu Bushiru ingoma yayoborwaga na Nyamakwa.
TUBATUMIKIRE. UMUTI WA POLITIKI UKWIYE IBIBAZO BY'U RWANDA/ NTWARI Pacis
Banyarwanda,
Banyarwandakazi, mbanje kubasuhuza mbifuriza amahoro y’Imana, no Kugira igihugu
kizira umwiryane n’amacakubiri, nk’uko buri wese afite uburenganzira bwo
gutanga ibitekerezo kugira ngo turebe uko twakubaka igihugu cyacu ”u Rwanda”
ndagira ngo mbagezeho uko numva ibibazo igihugu cyacu dukunda, gifite
byabonerwa ibisubizo bya politiki byabera abanyarwanda benshi ndetse bigategura
imbere hazaza, ntawe ufite ingingimira cyane cyane ku Rwanda rw’ejo.
Ngo ushaka
gukira indwara arayirata! Ndumva aho buri munyarwanda ari atishimiye uko ameze
muri iyi minsi, yewe n’abagize agatsiko kari ku butegetsi ndumva batakwishimira
ko imitungo bafite ejo cyangwa ejobundi itazaribwa cyangwa igirire akamaro
abazabakomokaho, ndumva uwishimiye uko ameze yaba adashobora kuba areba kure!
Mbere yo kuvura umurwayi, muganga aramusuhuza, bakibwirana, hanyuma akamubaza
ikimugenza, umurwayi mwiza ni uvuga ibimenyetso byose cyangwa hafi ya byose,
hanyuma mu kumenya neza ikigenza umurwayi, muganga akagenda amubaza uko
uburwayi bwatangiye cyangwa uko ibimenyetso byagiye bikurikirana mu gihe.
ISESENGURAMPAMVU NA POLITIKI: “IGIHUHA KIRIMO GUHUTERA MURI KIGALI NO MU RWANDA HOSE KO ABATURAGE BEMEREWE KWAHURA AMATUNGO YABO KU GASOZI N’UBWISUNGANE MU KWIVUZA BUKAGABANUKA GISHOBORA KUZAHINDUKA UKURI MURI DISIKURU YA KAGAME KU MUNSI WO KURAHIZA PEREZIDA WA SENA BITYO AKAZABA YONGEYE GUHA ABANYARWANDA IKINDI KIMENYETSO KO BAKWIYE KUMUSEZERERA KUKO YABAJUJUBIJE/ UDAHEMUKA Eric
MUNYESHYAKA Visenti, Umunyamabanga uhoraho muri MINALOC i Kigali : Abaturage baramubwira ko bafite amakuru ko Kagame yabemereye kuragira inka ku gasozi akabihakana |
Muri iyi minsi impuha
n’ibihwihwiswa birimo gucicikana muri Kigali umurwa mukuru w’ Rwanda. Bibiri
muri ibyo bihuha ni uko mu matagisi, mu masoko no mu tubari abantu barimo
kuvuga ko ngo Perezida Paul Kagame yamaze gutegeka ko abaturage bongera
kuragirira inka ku gasozi kandi bakagabanyirizwa umusanzu w’ubwisungane mu
kwivuza.
ITANGAZO: GUHAMAGARIRA ABASHAKA KWIBUKA ABAVICTIMES B'AMOKO YOSE N'UTURERE TWOSE BAZIZE KWITANGIRA KUZANA REPUBLIKA N'UBWIGENGE MU RWANDA, TUZIRIKANE KANDI TWIBUKE NANONE ABAYOBOZI N'ABATURAGE BASANZWE B'IMISOZI YOSE BYARANGIYE BARI MUBENDAGA KWICWA CYANGWA KUGIRIRWA NABI. TUZIRIKANE KO IKI GIKORWA NIGITEGURWA NEZA KANDI KIGATEGURWA NA BOSE KIZUNGA ABANYARWANA BOSE (Abahutu n'abatutsi, abakiga n'abanyanduga n'abandi banyarwanda) KUKO REPUBLIKA N'UBWIGENGE NI IBINTU BYITANGIWE N'ABANYARWANDA BOSE KUGIRANGO BIBEHO MU RWANDA
Muri Gahunda yo kwibuka abavictimes
babayeho abanyarwanda barwana inkundura ya demokarasi yo kuzana Repubulika mu
Rwanda n'ubwigenge, ndamenyesha abanyarwanda bose (kugiti cyabo) cyangwa
amashyirahamwe n'amashyaka yaba yifuza kugira uruhare muri iki gikorwa hamwe no
gufatanya n'abandi kugitegura neza ko batangira bakigaragaza kugirango
baganire n'abandi.
Nk'uko byasobanuwe muntangiro, iki ni
igikorwa cy'abanyarwanda bose b'amoko yose n'uturere twose kuko kuzana
ubwigenge na Republika mu Rwanda byakozwe n'abanyarwanda b'uturere twose
n'amoko yose. Nta munyarwanda n'umwe ugomba kwiheza, icyo yaba akora cyose
cyangwa aho yaba aherereye hose ku isi.
ABANTU B’IBIGWARI NKA PETERO SELESITINI RWIGEMA BAZI NEZA IBIBAZO BAKABIRENGAHO KUBERA INDA ZABO ZABARENZE BAGAPFUKAMIRA UMWICANYI RUHARWA PAUL KAGAME NIBO BATUMA IGISUBIZO KU BIBAZO URUHURI BY’U RWANDA GITINDA KUBONEKA KUKO KAGAME BAMUSINZIGA AKABONA KO INGOMA YE IDATEZE GUHANGUKA MU GIHE ABATURAGE BABUZE IMANA YAMUBAKIZA NGO BAHUMEKE/ UDAHEMUKA Eric
RWIGEMA Petero Selesitini wemeza ko amasomo ya INYUMBA Aloyiziya yamwemeje agafata icyemezo cyo kujya kurya intoryi za FPR azirira hejuru y'umugayo
|
Mu munsi wo gupfusha
ubusa umutungo w’igihugu uboneka ari uko abanyarwanda batanze imisoro biyushye
akuya kimwe n’inguzanyo u Rwanda rubona rubanje gupfukamira abazungu kandi nazo
zikazishyurwa n’abuzukuru, uwo munsi wabatijwe RWANDA DAY ariko njyewe nkaba
narawise KAGAME KWIGARAGAZA DAY wabereye muri USA habaye icyo nakwita ishyano.
Burya kuba umunyamakuru w’umwuga kandi ukumva unyuzwe nabyo ndetse bikuryoheye ntako bisa kuko umunezero wawe uba mu ikaramu wandikisha ubwira, wigisha cyangwa umenyesha rubanda. Ibi mvuze biba akarusho iyo wandika ku gihuhu cyawe uzi neza wabayemo cyakubyaye kikagukuza kandi ukaba iteka uzirikana ko mufitanye igihango ndasimburwa.
URUPFU RWISHWE ABABIKIRA B’ABATALIYANI MU KAMENGE RURASA N’URWISHWE ABASENYERI I GAKURAZO TALIKI 05 KAMENA 1994, KU BURYO NEMEZA KO UWABISHE ARI UMWE : “UMUSAZI UMAZE IMYAKA IBIRI ATORAGURA IBISIGAZWA BY’IBIRYO MU NGARANI Z’I BUJUMBURA NIWE ABICANYI BA PAUL KAGAAME BATEGETSE KWEMERA ICYAHA BIKABA BISA 100% N’UMUTUMBA WARAMBITSWEHO SIMOKO BAKAWUBESHYERA KO ARIWO WARASHE ABASENYERI I GAKURAZO/ UDAHEMKA Eric
Nguyu BUTOYI Jean Christian abicanyi ba Kagame bakoresheje nyamara abaturage bo mu Kamenge bemeza ko ari umurwayi wo mu mutwe umaze imyaka ibiri muri Bujumbura |
Kuva FPR yafata
ubutegetsi mu Rwanda ku italiki 19 Nyakanga 1994, akarere k’ibiyaga bigari ntikongeye
kubona amahoro kugera kuri iyi segonda usomaho iyi nkuru. Ibi nandika ndumva nta
munyarwanda, umurundi, umugande cyangwa umuzayirwa wabimpakanya kuko ubu muri ibi
bihugu uko ari bine byose ni imiborogo gusa gusa.
Mu Rwanda abantu
barapfuye na n’ubu bagipfa aho bigeze ku rwego rwo kubaboha bakabica barangiza
bakajya kubajugunya muri Nyabarongo igashyira Akagera kakohereza mu Kiyaga
Rweru abarundi barushye bagashyingura uwo batabonye agakomeza inzira
y’abakurambere yerekeza muri Vigitoriya, Nili no muri Mediterane.
Muri Zayire ubu yitwa
RD Kongo sinavuga ibihabera ngo mbone impapuro mbyandikaho kuko ari byinshi
kandi biteye agahinda karenze uruvugiro. Muri Uganda hari ikibazo cy’uko Kagame
n’abicanyi be bahisanga kandi bahagenda cyane atari ukubera ko ubutegetsi
bw’iki gihugu bubaha ikaze ahubwo ari ukubera gusa ko bahabaye imyaka
n’imyaniko ku buryo kuhagera bitabagora.
IBINSHENGURA: Aho abanyamakuru ba Kagame ntibasoma ibinyamakuru babicuritse nka ba bajenerali be? Abatanzaniya bareze Uganda, Rwanda, Uganda na R. Sezibera muri EAC basabye ko Kikwete aba umwe mu bazatanga ubuhamya mu rukiko rwasabye abaregwa kuba barugejejeho ibyireguro byabo mbere ya 7/11/2014. Ibyatangajwe n’itangazamakuru rya Kagame Pawulo ko ikirego cyavanywe mu rukiko byari ibinyoma!/NKUSI Yozefu
Itangazamakuru rikwiza ibinyoma n’ibihuha,
ibitutsi n’inzangano ntaho riba ritaniye na twazi twa Nziza na Munyuza. Amakuru
abogamye ashobora kuganisha igihugu ku manga nkuko twabibonye muri bimwe mu
binyamakuru byandikirwaga mu Rwanda mbere ya jenoside, urugero rutari kure
rukaba ari inyandiko ya RUcagu Bonifasi yacishije muri Kangura mwese mwasomye
aho yafataga ubwoko bw’abatutsi nk’abanyarwanda badasanzwe. Gusingiza buhumyi
umunyagitugu runaka nabyo ni uburozi mu bundi kuko akomeza gukora amabi ye
yibeshya ko ibitangazwa n’itangazamakuru rye
ari ukuri abaturage bakaba batekanye, bakize nkawe, nta kibazo na kimwe
bafite. Ibi bikaba ariko bimeze mu Rwanda, aho itangazamakuru ryaho risingiza
Pawulo Kagame niyo yigambye ko yishe ugasanga biriho birasiga imvugo nk’iyo
ubuki. Aha rero niho havamo n’inkuru z’ibinyoma nk’iyatangajwe na zimwe mu
mbuga zikorera Agatsiko ka Kagame ko abari batanze ikirego muri EAC baregagamo
u Rwanda, Uganda na Kenya bagikuye mu rukiko, ibi byose nta kindi biba bigamije
atari ugushimisha umunyagitugu Kagame no kubeshya abaturage ko ibintu bigenda
neza. Menya ukuri kuri icyo kirego muri
iyi mirongo ikurikira.
Ibya Perezida Kagame na FDLR umenya bigiye kurangira nk'ibya Perezida Sani Abacha n'Umunyemari w'umuherwe Moshood ABIOLA bo muri NIGERIA ( Igice cya gatatu)/NKUSI Yozefu
Mu gice cya mbere musanga hano cy’iyi nyandiko
twabaganiriye ku buzima bwa Jenarali Sani Abacha wabaye perezida wa Nigeria
kugeza muri 1998 akaba yarakoze kudeta
yaje kuburizamo itangazwa ry’ibyari byavuye mu matora yo muri 1993 abantu
benshi bemeza ko yari yatsinzwe n’umuherwe w’umunyemari Moshood Abiola twavuze
mu gice cya kabiri musanga aha, nawe
waje gupfa amanzaganya muri 1998 nyuma y’ukwezi kumwe gusa Abacha
apfuye.Twanzura muri ibi bice byombi uko ari bibiri, twababwiye ko kugeza uyu
munsi wa none bivugwa ko ari inzego z’ubutasi z’Amerika zivuganye aba bagabko
bombi batashoboye kumvikana uko iki gihugu cy’igihangange cya Nigeria cyamunzwe
na ruswa cyayoborwa. Uyu munsi rero muri iki gice cya gatatu ari nacyo cya
nyuma cy’iyi nyandiko, turagerageza
kurebera hamwe impamvu USA zishaka ko ibya FDLR na Kagame birangira nk'ibya Abiola na Abacha.
Tuzirikane ijambo ry’Imana kuri iki cyumweru cya 26 gisanzwe mu mwaka wa liturujiya “A”, taliki 28 Nzeri 2014: Isomo rya mbere: Ezekiyeli: 18,25-28. Zaburi: 24,4-5b,6-7,8-9. Isomo rya kabiri: Abanyafilipi: 2,1-11. Ivanjili: Matayo: 21, 28-32. “Tutitonze abasoresha n’abakobwa b’ibyomanzi (indaya) bazadutanga mu Ijuru kuko imigenzereze y’abantu idatunganye harimo n’uyu mwana se yatumye kujya gukora mu ruzabibu rwe akemera ariko ntageyo; ariyo ituma urukundo rudasabagira muri rubanda bityo ishyari no kwikuza bigahabwa intebe”. Mutagatifu Wenzisilasi.
Yezu mu muzabibu nk'imfashanyigisho yakoresheje kugira ngo atandukanye umwana wumvira n'umwana w'igihararumbo |
Amasomo ya Liturujiya
yo kuri iki cyumweru arongera gucyebura abantu anabibutsa ko imbabazi z’Uhoraho
zigihari ariko agashimangira ko uwanga nyuma akemera abona ubugingo buhoraho mu
gihe uwemera ariko nyuma akanga ukora icyo yemeye arutwa n’utaravutse.
Mu isomo rya mbere baratubwira
ko imigenzereze y’Imana itunganye ahubwo iy’abantu ariyo ifutamye. Barasobanura
ko intungane icumuye igasubira inyuma mu byaha ipfa nta kabuza ariko ko umunyabyaha
wisubiraho akagambirira gukora ibyiza aba arokoye ubugingo bwe.
ISESENGURAMVUGO, AMATEKA NA POLITIKI : NYAKWIGENDERA SENATERI INYUMBA ALOYIZIYA AKIRIHO ATI : “KUBA INGOMA YA CYAMI YARASHAHURAGA ABAHUTU IBISHAHU IKABYAMBIKA KALINGA, NI IMWE MU MPAMVU ZITUMA BIKOMEYE KUNGA ABANYARWANDA, NDASABA KO BYAKWIGWAHO MU RWEGO RWA GAHUNDA Y’UBUMWE N’UBWIYUNGE”(Byavuguruwe 24/9/2014 saa 22:00GMT)/ UDAHEMUKA Eric
Nyakwigendera Senateri INYUMBA Aloyiziya yari afite igisubizo nyacyo ku bwiyunge bw'abanyarwanda ariko Kagame na FPR banga kumwumva! |
Mu mwaka w’1999 nibwo Komisiyo ya Kagame na FPR bise iy’ubumwe n’ubwiyunge
n’ubwo njyewe ntayemera bitewe n’uko yavutse ndetse n’uburyo ikoreshwa ku
bw’inyungu z’agatsiko gato. Muri uwo mwaka rero nibwo yashyizwe ahagaragara
abaturage barishima ngo aha ije gucyemura ibibazo byabaye ndanze mu Rwanda.
FPR yabeshye abanyarwanda twari imbere mu gihugu ko ari agaseke ibazaniye
nyamara nagira ngo nibutse ko iyo Komisiyo itahimbwe na FPR na KAGAME ahubwo
yari iteganijwe mu masezerano y’amahoro yasinyiwe Arusha muri Repubulika yunze
ubumwe ya Tanzaniya mu mwaka w’1993 nyuma akaza guhinduka ibipapuro nk’uko Perezida
Yuvenali Habyarimana yigeze kubivuga.
Icyo gihe iyi Komisiyo ishingwa FPR yavugaga ko ije kunga ABAHUTU
n’ABATUTSI binasobanuye ko FPR yemeraga ko mu Rwanda amoko ahari kandi kuyavuga
no kuyaganiraho ntacyo bitwaye. Mu masezerano ya Arusha kimwe no mu Rwanda rwa
FPR, INYUMBA Aloyiziya yagize uruhare ntagereranywa mu gutuma iyi komisiyo
ibaho ndetse anayibera umunyamabanga nshingwabikorwa ku ikubitiro(igishingwa).
Ngo icyo umutima ushaka, amata aguranwa itabi: Arakodesha umukunzi we kugirango abone amafranga yo kugura telefone!/NKUSI Yozefu
Umunyeshuri afashe itangazo imbere ya kaminuza |
Umuririmbyi w’umunyarwanda muri za mirongo irindwi mu kinyejana gishize
yararimbye avuga ubwiza bw’amafaranga n’ububi bwayo ati”Afranga niyo adutunga, niyo aduteranya yo gatunga, yo gatsindwa yo
kabyara” Muri iki kinyejana turimo, umuntu yakunga mury’uriya muririmbyi
avuga ibyiza n’ibibi by’ikoranabuhanga ati :”ikoranabuhanga niryo rituma dutera imbere
ryo gatunga ryo kabyara, ariko niryo rigiye guhindura isi mbi kuko ubunyamaswa
burushaho gusimbura ubumuntu, ryo gatsindwa ryo gahera ishyanga”.Biteye
agahinda kubona uko ibi byitwa samart
phone bikoreshwa hano I Buraya byitwa ko ariho iwabo w’iterambere, aho
umuntu wese kuva ku musaza kugeza ku ncuke igihe adasinziriye aba ariho akirana
na Smart phone cyangwa iPad. Ibi
bikaba ariko bimeze mu mashuri yisumbuye n’amakuru aho mwarimu yigisha
umunyeshuri yibereye kuri telephone ye. Ibi wenda wasanga aribyo bitumye
abanyaburaya, Amerika, na Canada basigaye bajya gushaka abakora mu
ikoranabuhanga ryabo mu Buhinde, Koreya na Vietnam! BBC iherutse gutangaza ko ubushakashatsi
buherutse gukorwa mu Bwongereza, bwagaragaje ko igihe kinini Abongereza kuva ku
mwana kugeza ku musaza bakimara kuri smart phone, IPad, Lap Top bakaba basigaye
basinzira amasaha macye cyane. Nibikomeza gutya, mu myaka micye itaha, u Buraya
Canada n’Amerika bishobora kuzaba bifite abajenerali batazi gusoma no kwandika
nka bamwe bo kwa Kagame Pawulo!
Si ubujiji gusa iri koranabuhanga ririho risakaza ku isi, kuko
n’ubunyamaswa buriho busimbura ubumuntu, aho umubyeyi agurisha umwana we,
umuntu akagurisha ingingo ze, abandi bagakodesha abakunzi babo; ibi byose
bigakorwa kugirango bagere kuri Smart
Phone! Iyumvire hasi aha amarorerwa aherutse gukorwa n’umunyeshuri wo muri
Kaminuza ya Shanghai mu Bushinwa.
AVAAZ iherutse kudufasha mu itegurwa rya petisiyo y'amahoro ejobundi yateguye imyigaragambyo y'akataraboneka ku isi yerekeye "ihindagaurika ry'ibihe ku isi"yitabiriwe n'ibihumbi hafi maganarindwi by'abantu!
Imyigaragambyo ku ihindagurika ry'ibihe ku isi i New York |
Umuyobozi w'umuryango AVAAZ Ricken Patel ejobundi kuri 22/9/2014 yagaragaye ku mateleviziyo hafi ya yose yo ku isi atanga ibisobanuro ku myigaragambyo yariho ibera i New York ahagombaga guteranira abayobozi b'ibihugu by'isi mu nama rusange y'umuryango w'abibumbye kuri gahunda zabo bakaba baragombaga no kwiga ku ihindagurika ry'ibihe ku isi.
Iyi myigaragambyo ntabwo yabereye i New York gusa kuko umuryango AVAAZ yari yakoze ubukangurambaga hirya no hino ku isi ndetse itanga za miliyoni z'amadolari kugirango ibone hamwe na hamwe mu bihugu abamanuka bakajya mu mihanda gukora iyo myigaragambyo.
Iki gikorwa giteganywa kongera kubera i Paris mu mezi atanu ataha cyashimwe n'itangazamakuru ririmo BBC,CNN, na AlJazeera. Nta shiti ko abayobozi b'ibihugu babonye ko abaturage b'isi bahangayikishijwe n'ibiza biriho birimbura imbaga hirya no hino ku isi akenshi bituruka ku ihindagurika ry'ibihe nabyo biterwa no gukoresha ibidukikije nabi nk'ibyuka biva mu nganda z'Amerika n'Ubushinwa n'ahandi bihumanya ikirere buri munota.
Kuko aba banyepolitike aribo bagomba kubwira abatekinisiye babo gushaka ibisubizo, turizera ko iyi myigaragambyo ibabera isomo hagafatwa ingamba zo kurengera isi vuba na bwangu amazi atararenga inkombe. Muri Shikama tukaba dushimiye AVAAZ byimazeyo kubera ubwitange bwayo mu kurengera isi n'abayituye.Tukaba twibutsa abasomyi bacu ko iyi AVAAZ ariyo yadufashije gutegura PETISIYO y'amahoro twacishije ku rubuga rwayo yasinyiweho.
Nkusi Yozefu
shikamaye.blogspot.com
shikama ku kuri na Demukarasi(SKUD)
ITANGAZO RIGENEWE ABASIKUDI AHO BARI HOSE KU ISI
shikama ku Kuri na Demukarasi(SKUD) |
UBUYOBOZI BW'ISHYAKA RYA POLITIKI "SHIKAMA KU KURI NA DEMUKARASI - SKUD" BURAMENYESHA ABASIKUDI AHO BARI HOSE KU ISI KO INYANDIKO NSHYA IGIRA INAMA ZIHAMBAYE URUBYIRUKO RW'U RWANDA NGO RURUSHEHO KWITWARA GITWARI MURI IBI BIHE BIKOMEREYE ABANYARWANDA. INYANDIKO MURAYISANGA KU RUBUGA RWA S.K.U.D ARIRWO
UBWANDITSI
U RWANDA RUSIGAYE RUFITE ABATEGETSI BASA N’ABARWAYI AHO BICA AMATEGEKO MPUZAMAHANGA ARI MU BURENGANZIRA BW’IBANZE BWA MUNTU IZUBA RIVA BAGAFUNGA UMWANA W’IMYAKA ITATU NGO AHEREKEZE SE NA NYINA MURI GEREZA. / UDAHEMUKA Eric
Mu gitondo cyo kuwa mbere
taliki 22 Nzeri 2014, radiyo ijwi ry’Amerika yahitishije ikiganiro cyarebanaga
n’infungwa rya murumuna wa Colonel Tom BYABAGAMBA witwa Paul Manzi BYABAGAMBA wafungiwe
rimwe n’umugore we utwite inda y’imvutsi hamwe n’umwana wabo w’umucuko ugomba
kuba atarengeje imyaka 3 nkurikije uko namubonye ku ifoto.
Nyuma yo gusinya no gutanga Petisiyo yamagana umugambi mubisha wa Pawulo Kagame na ba Mpatsibihugu wo kurasa ku mpunzi z'abanyarwanda ziri muri RDCongo hakurikireho iki?
Twamaganye umugambi mubisha wa Perezida Pawulo Kagame na ba Mpatsibihugu wo kongera gutsembe impunzi z'abanyarwanda muri RDCongo |
Nyuma yo gusinya no gutanga iriya petisiyo y'amahoro, abantu benshi bandikiye Shikama abandi baraduhamagara. Aba bose twagerageje kuganira nabo ku bibazo batubazaga bijyanye n'umugambi mubisha wa perezida w'u Rwanda Pawulo Kagame ariho agambanira abanyarwanda bakiri mu mashyamba ya RDCongo ngo baraswe. Bose babajwe nuko Igimushimisha kuva tariki ya 1/10/1990 ari ukubona amaraso y'abanyarwanda atemba ku bwinshi! Bakaba barasanze twese abanyarwanda iyo tuva tukagera tugomba kureba icyakorwa ngo turokore abavandimwe bacu bari mu mashyamba ya RDCongo.
1. Batangajwe no kumenya ko hari abanyarwanda 250,000 bakiri mu mashyamba kandi Kagame n'abambari be baravugaga ko abasigaye mu mashyamba batagera kuri magana atanu(500)!
Aba bavandimwe babwiye Shikama ko uriya mubare w'impunzi zirenga ibihumbi magana abiri na mirongo itanu uherutse gutangazwa na Loni wabatangaje cyane maze baboneraho kwamagana Leta y'Agatsiko iyobowe na FPR igendera ku kinyoma kuva 1994 kugeza magingo aya. Kandi baboneraho akanya ko kubwira Shikama ngo ibagereze ubutumwa bwabo bushimira byimazeyo FDLR itaratezutse ku mugambi wayo wo kurinda ziriya mpunzi mu bihe bikomeye kandi bayizeza ko amasengesho yabo Imana izatinda ikayumva abari mu mashyamba bose bagataha mu rwababyaye bakabana n'abandi banyarwanda mu mahoro n'ubumwe.
NYUMA Y'INKURU YA SHIKAMA YO KUWA 10 NZERI 2014 YATABARIZAGA UWAMAHORO Modeste, TWAKOMEJE GUKURIKIRANA DUSANGA YA MOBILE +250788751976 IKORESHWA MU GUSHIMUTA, KURIGISA, KUNIGA, KWICA NO GUTA MU MIGEZI ABABYEYI N'ABANGAVU B'U RWANDA NYIRAYO ARI UMUNYAMABANGA WA F.P.R MU NTARA Y'AMAJYARUGURU WITWA NIKOBAHOZE VIRIJINIYA/ UDAHEMUKA Eric
Maitre UWIZEYIMANA Evode wo mu bwoko bw'ABACYABA ukomoka hariya mu mpinga yo ku Ntenyo kwa MIRENGE ubu akaba arimo kwigira Perezida Kagame umushinga wo guhindura ITEGEKO NSHINGA ngo azabone uko yiyamamariza manda ya 3 y'imyaka 7, akiri muri KANADA (ndavuga Evode U.) yajyaga akunda gutanga ibiganiro kuri BBC no kuri VOA.
Mu magambo atagira ingano yavugiye kuri aya maradiyo yombi bigatuma KAGAME amwita INYOMBYA, harimo interuro itazibagirana mu mitwe y'abanyarwanda:"FPR NI AGATSIKO K'AMABANDI KITWAJE INTWARO" nanjye nakunze kumwuzuza kuko we yavugaga bicye nk'utabazi njyewe nkavuga ko "FPR ARI AGATSIKO K'AMABANDI KITWAJE INTWARO KIYEMEJE KUJUJUBYA ABANYARWANDA KUZAGEZA BICUJIJE IMPAMVU BAVUTSE"
Ubu rero noneho Maitre Evode wicaye mu ntebe zizungurutsa muri Village URUGWIRO ubanza ubu aribwo arimo kumva neza ka gatsiko yajyaga avuga kuko noneho gasigaye kaniga kagahotora ababyeyi kabatesheje ibibondo kakajya kubajugunya ikantarange.
TUZIRIKANE IJAMBO RY'IMANA KURI IKI CYUMWERU CYA 25 GISANZWE, MU MWAKA WA LITURUJIYA "A", TALIKI 21 NZERI 2014. Isomo rya mbere: Izayi: 55,6-9. Zaburi: 144,2-3,8-9,17-18. Isomo rya kabiri: Abanyafilipi: 1,20c-24.27a Ivanjiri: Matayo: 20,1-16a. "ARI PAPA WICAYE I ROMA N'ABAKARIDINARI BAMUKIKIJE, ARI MUSENYERI WA DIYOSEZI YAWE, ARI PADIRI KURI PARUWASI YAWE, ARI UMUKATESHISITI MURI SANTARARI IBUNAKA, ARI NAWE MUKIRISITU MWENE NGOFERO USANZWE, HUMURA KANDI UTUZE MWESE MU IJURU IGIHEMBO KIZABA KIMWE KU BAZABA BARAKIRANUTSE HANO KU ISI" Mutagatifu: MATAYO INTUMWA. / PADIRI TABARO
Amasomo liturujiya ya Kiliziya Gatulika yagenewe uyu munsi arasubiza ikibazo abantu benshi niba atari twese twibaza. Umukozi umaze amasaha 12 mu mushike n'umazemo isaha imwe mbese wabaha igihembo kingana??? Niba ntihenze twese nanjye ndimo twasubiza ngo hoya buri wese namuhemba nkurikije aho yahinze uko hangana mu bunini no mu bwiza ni ukuvuga amaramo urwiri rwose adasiba. Yezu we rero azaduhemba ibingana kandi mu kanya arabisobanura neza.
Mu isomo rya mbere, umuhanuzi Izayi aragira inama abagome kureka inzira zabo. Kandi bizere ko nibagarukira Imana izabereka impuhwe zayo.Mu isomo rya kabili dusanga mu ibaruwa Pawulo Mutagatifu yandikiye Abanyafilipi, aragaragaza ukuntu umuntu wiringira Imana adakorwa n'isoni. Bityo, uwizera Kirisitu by'ukuri, gupfa no gukomeza kubaho muri ubu buzima ntibimworohera kumenya icyo yahitamo. Mu Ivanjiri Ntagatifu, Yezu arereka rubanda ko imyumvire y'ibirebana n'ijuru itandukanye rwose n'ibirebana n'imibereho yo kuri iyi si. Yezu aratanga inyigisho ye kuri rubanda yifashishije umugani w'abakozi mu murima w'IMIZABIBU.
ISESENGURAMPAMVU NA POLITIKI : KUBERA KO FPR YA KAGAME IZI NEZA KO UMUNOTA KU MUNOTA I KIGALI ZISHOBORA GUHINDURA IMIRISHYO, Dr NTAWUKURIRYAYO Yohani Damasenti AHIMBIWE IBYAHA KUGIRA NGO SENA IGABIRWE UMUTUTSI UKOMEYE KU MAHAME YA FPR UGOMBA KWITEGURA GUSIMBURA Paul KAGAME KU BUPEREZIDA MU RWANDA MU MINSI YA VUBA. / UDAHEMUKA Eric
Dr Ntawukuriryayo JD |
Mu mutwe w'iyi nkuri nanditsemo FPR ya Kagame nabitekereje hato hatagira umusomyi wa SHIKAMA ukeka ko nibeshye. Ibi mbivuze kuko muri iyi minsi ubyitegereje neza udahubutse kandi utihenze wabona ko FPR yacitsemo ibice 2 bigaragarira buri wese. Ibyo bice biri mu ntambara y'ubutegetsi kandi byombi bikaba bihanganye mu gufata ibyemezo biyobora igihugu ni FPR nise iya Kagame ari nayo abaturage birirwa bambaye inyuguti eshatu ( F P R ) n'ikirango byayo nk'uko bambaraga bimwe bya MRND mu gatuza no mu mugongo ku mipira, ku ngofero cyangwa babambye ku mamodoka yabo, ku magare yabo kimwe no ku mapikipiki yabo cyangwa bakabimanika mu mazu. Iyo ikaba ariyo muri SHIKAMA twakwita FPR igaragarira amaso.
FPR ya 2 niyo nise ko itagaragarira amaso. Igizwe n'abantu bahoze ari inkoramutima za Kagame ubu zimuvuga ayica inka, igizwe kandi n'abandi banyarwanda babihiwe n'uburyo Paul KAGAME atoba igihugu ngo arakiyobora bakaba bibashobokeye bafata ubutegetsi ku kiguzi icyo aricyo cyose ubwato bakabwerekeza aho bashaka. Aba nibo Kagame yirirwa kandi akarara abafunga kuko bananiwe kumvikana ku murongo wo kuyobora igihugu.
Mu gihe Kagame akomeje guteza umutekano mucye muri Tanzania yibasira ibigo by'abapolisi nka gerenade yakomerekeje abapolisi 3 ejo kuwa 17/9/2014 mu karere ka Songea, amakuru agera kuri SHIKAMA aremeza ko Perezida Kikwete atiteguye guha gasopo Kagame nkuko Mwalimu Nyerere yagenje Idi Amin muri 1978 ngo ataziburira umwanya wo kuba intumwa ya LONI nka Buyoya igihe azaba acyuye igihe cyo kuyobora Tanzania/ NKUSI Yozefu
ISESENGURAMPAMVU NA POLITIKI: "PEREZIDA Paul KAGAME MU Y'ABAGABO NYUMA Y'UKO IKINYAMAKURU KONGOTIMES CYAZINDUKANYE INKURU Y'UKO UBURUNDI NA R.D KONGO BIRI MU MYITEGURO YA NYUMA YO KUGABA IGITERO SIMUSIGA CYA GISIRIKARI KU RWANDA / UDAHEMUKA Eric
BIRASHOBOKA SE???
Mu gitondo cyo kuwa mbere, taliki 15 Nzeri 2014 ikinyamakuru gikomeye i Kinshasa cyitwa Kongo Times usanga hano cyazinduk anye inkuru idasanzwe kandi nshya mu myaka 20 Kagame amaze ku butegetsi i Kigali. Muri iyo nkuru icyo kinyamakuru kiravuga ko UBURUNDI na RD KONGO bari mu myiteguro yo kugaba igitero rurangiza cya gisirikari kuri Kagame kugira ngo bahirike ubutegetsi bwe kandi bakaba bizeye ko FDLR yabibafashamo.
Ibya Perezida Kagame na FDLR umenya bigiye kurangira nk'ibya Perezida Sani Abacha n'Umunyemari w'umuherwe Moshood ABIOLA bo muri NIGERIA ( Igice cya kabiri)/NKUSI Yozefu
chief Moshood Kashimao Olawale Abiola |
Moshood Kashimao Olawale Abiola ni muntu ki?
Uyu
mugabo wavutse kuri 24/8/1937 akitaba
Imana kuri 7/7/1998 yavukiye Abeokuta muri Leta ya Ogonu iri mu majyepfo ya
Nigeria, imwe muri 24 zigize Leta yiyunze ya Nigeria. Uyu mugabo yavutse ku
buryo umuntu yavuga ko ari igitangaza kuko ababyeyi be bari barabyaye abana
22 mbere ye bose bapfa ari impinja cyangwa bakiri bato,
niyo mpamvu bamwise Kashimawo akivuka
bikaba bivuga ngo” reka dutegereze
turebe”; mu Kinyarwanda bene aba bana babita Nzabamwita. Amaze kugira
imyaka 15 niho ababyeyi be bagize icyizere ko azakura atagipfuye maze bamwita
Moshood.
Turashimira abavandimwe bose basinye petisiyo y'amahoro kandi turabamenyesha ko yashyikirijwe abo igenewe, bityo tukaba twafunze aho yasinyirwaga.
Twamaganye umugambi wo kurasa FDLR n'impunzi irinze , dushyigikiye imishyikirano ihuza abanyarwanda bose |
Iyi mesaje tuyanditse ku buryo bwihuta, mu gihe kiri imbere tuzabagezaho inyandiko yaherekeje sinyatire zanyu, tunababwira n'izindi ngamba twatangiye n'izindi ziri imbere kugirango ibyo twasabye bishyirwe mu bikorwa. Mwese uko muri 252 turabashima byimazeyo kandi namwe aho muri hose mwishimire iki gikorwa cy'indashyikirwa mwakoze.
Imana ikomeze ibongerere umuhate wo gukora ibishoboka byose ngo u Rwanda rutembe amata n'ubuki aho gutemba amaraso.
Umuvandimwe wanyu,
NKUSI Yozefu
shikama ku Kuri na Demukarasi(SKUD)
Ibya Perezida Kagame na FDLR umenya bigiye kurangira nk'ibya Perezida Sani Abacha n'Umunyemari w'umuherwe Moshood ABIOLA bo muri NIGERIA ( Igice cya mbere)/NKUSI Yozefu
Mu gihe bigaragarira buri wese ko ingoma ya Kagame Pawulo yageze ku ndunduro ukurikije ibintu biriho biba mu gihugu ubu, aho abanyeshuri, abahanzi, abasirikare bakuru, abari ibyegera bya Kagame bariho boherezwa mu bihome, ukongeraho n'intumbi z'abo yica ziriho zigaragara hirya no hino, utibagiwe n'imiriro yibasiye igihugu; ibi byose bikaba bisoza ubuhanuzi bwa Magayane usanga aha. Twasanze byaba byiza rero abantu batangiye kwibaza ukuntu Kagame agiye kuva ku butegetsi, n'ikizakurikiraho; ni muri urwo rwego muri Shikama tubona Kagame agiye kuzira ikibazo cya FDLR yanze gushyikirana nayo akizera abazungu yatatamitse amadiyama ko bazabimugiramo iki kibazo kikarangira bariya bahutu baje bapfukamye bagacishwa i Mutobo, bakigishwa kubaha uwavukanye imbuto Kagame. Ntawavuga ko Kagame atareba kure yanga gushyikirana na FDLR, ikibazo cye ni uko yahita ashyikirizwa inkiko hamwe n'abaicanyi be bafatanyije kumena amaraso n'ukuri kuri Jenoside yabaye mu Rwanda kukajya ahabona.
ISESENGURAMPAMVU NA POLITIKI : NYUMA Y'UKO NYIRAMONGI AKETSWEHO KUROGA SENATERI INYUMBA ALOYSEA, KAGAME YUNZE MU RY'UMUGORE WE ABURAGIZA Lt. Col. Dr MASOZERA RICHARD AMWIRUKANA I KANOMBE ANAMUSIMBUZA Col. SILAS UDAHEMUKA MUBYARA WE AKABA N'UMUTUTSI RUKUMBI ASIGAYE YIZERA KUBERA GUTINYA KO YAZARASIRWA KU KIBUGA CY'INDEGE I KANOMBE NK'UKO YABIKOREYE HABYARIMANA AMATEKA AKISUBIRAMO/ UDAHEMUKA Eric
Muri iki cyumweru, perezida Paul
KAGAME yatunguye abantu yigizayo umuntu wari umuri hafi cyane amujyana kuyobora
ikibuga cy'indege cya Kanombe. Uwo mvuga nta wundi utari mubyara we Colonel
Silas UDAHEMUKA wasubijwe i Kanombe kuko na mbere y'uko ajya muri Village
Urugwiro yari umuyobozi mukuru w'ikibuga cy'indege cya Kanombe.
Lt. Col. Dr MASOZERA Richard mu kangaratete:
Lt. Col. Dr MASOZERA Richard niwe
mugabo wa nyakwigendera INYUMBA Aloysea. Uyu Inyumba uretse no kuba twari
tuziranye, nshobora kwemeza ko ari mu bitanze bitagereranywa kugira ngo FPR
igere ku butegetsi i Kigali. Mu muhango wo gusezera kuri Senateri INYUMBA
Aloysea wabereye mu ngoro y'inteko ishinga amategeko ku Kimihurura nanjye
umwanditsi w'iyi nkuru nkaba nari mpibereye ngo mbikurikirane nzabyandike mu
itangazamakuru, ijambo Kagame yavuze amusezeraho nafashemo ikintu kimwe aho
yagize ati: "Birababaje kuba INYUMBA agiye atabonye isabukuru y'imyaka 25
y'umuryango FPR yavunikiye". Iri jambo Kagame yavuze umunyamakuru
ashobora kurisesengura mu buryo bubiri: Uburyo bwa mbere ni uko kuri Kagame
gupfa kwa INYUMBA ntacyo kwari kumubwiye iyo apfa nyuma ya Yubile y'imyaka 25
ya FPR. Uburyo bwa kabiri ni uko muri iryo jambo urebye n'uko Kagame yari ameze
yigaragaje nk'utazi ko INYUMBA yarozwe n'umugore we (Janete NYIRAMONGI) umurebye
ku maso.
TUZIRIKANE IJAMBO RY'IMANA KURI IKI CYUMWERU CYA 24 GISANZWE, MU MWAKA WA LITURUJIYA "A", TALIKI 14 NZERI 2014. Isomo rya mbere: Mwene Siraki: 27,30-28,9. Zaburi: 102,1-2,3-4,9-10,11-12. Isomo rya kabiri: Abanyaroma: 14,7-9 Ivanjiri: Matayo: 18,21-35. "IPFUNDO RY'IMPAMVU UBUMWE N'UBWIYUNGE MU RWANDA BIKOMEJE KUBA INGORABAHIZI BIRASA N'IYI VANJIRI ITEYE AGAHINDA AHO UMUNTU YASONEWE AGACIRO KA KILOGARAMA 340,000 ZA ZAHABU ARIKO WE AKANINIRWA KUDOHORERA UWO YAHINGIYE IMIBYIZI IJANA AKAMWAMBURA" Mutagatifu: Materini.
Mu
isomo rya Mbere Mwene Siraki araduhamiriza ko inzika n'umujinya biteye ishozi
kandi ko burya abanyabyaha baba barabizobereyemo. Mu isomo rya Kabiri, Pawulo
Mutagatifu wandikiye abaturage ba Roma natwe abanyarwanda tukaboneraho,
aratugaragariza ko ubugenga bwa Yezu ku bazima n'abapfuye ari ikimenyetso cya
MAGIRIRANE kuri twe turiho muri iki gihe. Muri twe ntawe ukwiye gusuzugura
kuko twese tuzashyikirizwa urukiko.
Mu
Ivanjiri ntagatifu igizwe n'interuro 15 inyigisho twagenewe uyu munsi na
Kiliziya irabimburirwa n'ibibazo Petrel ahata shebuja YEZU amubaza inshuro
akwiye kuzababatira mwene nyina namucumuraho. Petero aragera n'aho yishyanutsa
imbere y'umuntu ukomeye yihitiramo umubare (7) nk'inshuro we yumva zihagije
kandi zikwiye mu kudohorera mwene nyina wamucumuraho.
Ngo Akabi gasekwa nk'akeza: Burya ingabo za FPR ziswe RDF zigizwe n'abantu batazi gusoma, kwandika no kubara, nyamara abanyarwanda benshi bari bazi ko ari Jenerali Ibingira ufite iki kibazo wenyine!/ NKUSI Yozefu
Abasoda ba Kagame barangije inyigisho zo gusoma, kwandika no kubara za ADEPR/Foto igihe.com |
Shikama iratumikira Gatabazi Yakobo : Ishimutwa hakoresjejwe Telefone bikorwa na DMI
Muraho!
Mperutse gusoma ibyo mwanditse ku kuntu DMI ihamagara abantu ishaka ko baza aha n'aha ngo babate mu kagozi bababeshyeshya ko bagiye kubaha ibiraka cg imali !
Buli gihe babikoze polisi ikora iperereza ngo ibone abo bantu barigishije uyu n'uyu aliko kugeza ubu ntawe barafata aliko iyo ali uwo bashaka kwikiza bahita babona abo bavuganaga bose babikuye muli mobiles campanies ! izo kompanyi zibona gusa numéros zabatajya imbizi na FPR gusa gusa !
Ikindi baliya bantu bafite uburyo n'ubushobozi bwo gukoresha numero za mobiles zo bihugu duturanye bali mu rda bakaguhamagara ukagira ngo kanaka uri aha n'aha kandi bashaka kukujyana mu mutego !
Mwibuke ko habaho na options d'appels masqués .... erega technologies bayikoresha byo bashaka gusa ntibayikoresha ngo barengere rubanda bashinzwe.
Mugire akazi keza ko gutabaliza abarengana bose n'iyo bava hose !
Inshuti ya Shikama
Gatabazi Yakobo
SHIKAMA TURABURIRA ABANYARWANDA BOSE KWITONDA MU GIHE BAHAMAGARWA NA NIMERO YA TELEFONI IGENDANWA :+250788751976 / 0788751976 Y'UMUGORE UKORA MU BIRO BY'ABICANYI BA KAGAME USHINZWE KUNYEREZA NO GUHOTORA ABAGORE N'ABAKOBWA MU RWANDA NO MU MAHANGA / UDAHEMUKA Eric
Mob: +250788751976/ |
Iyo wiyemeje kurengera abaturage no kurwanya ikibi ntuba ukita ku buzima bwawe kuko uba ugamije gucungura benshi. Ku italiki 29 Kanama 2014 twabagejejeho inkuru yatabarizaga Madamu UWAMAHORO Modeste washimutiwe i Busogo.Tukimara gutangaza iyo nkuru twakomeje gukurikirana tuza kumenya ko uyu mubyeyi yashimuswe n'itsinda ry'abicanyi bo muri DMI i Kigali bari bayobowe n'umugore ufite telefoni igendanwa: +250788751976 wamuhamagaye inshuro nyinshi kugeza igihe amugejeje kuri ba sebuja ubu akaba yaraburiwe irengero.Uyu mubyeyi UWAMAHORO Modeste we yagiraga telefoni igendanwa +250788471644 ariko ubu ntiyitaba. SHIKAMA tukaba tuburira abanyarwanda ngo uzahamagarwa n'iyi nimero azagire amakenga.
Munsi hano nimusome inkuru twabagejejeho taliki 29 Kanama 2014 ku ishimutwa rya Madamu UWAMAHORO Modeste / UDAHEMUKA Eric
AGATENDO MU DUTENDO: wasanga wibazaga ibitera imiriro hirya no hino mu Rwanda nkanjye! Tega amatwi Minisitri wa Leta y'Agatsiko ushinzwe IBIZA akubwire akari i Murore./Nkusi Yozefu
Baca umugani mu kinyarwanda ngo agatinze kazaza ni amenyo ya ruguru; umenya ibyo abanyarwanda bari bategereje kumenya ku byerekeye inkongi zibageze ibuce bigiye kujya ahagaragara. Mu nyandiko yaciye ku rubuga igihe.com usanga aha, misnisitiri Mukantabana ushinzwe ibiza mu ngoma y'Agatsiko yivuye inyuma mu gusobanurira abanyarwanda impamvu za ziriya nkongi. Iyo usesenguye biriya bintu byatangajwe na Mukantabana usanga byarimo ubutumwa yahawe na FPR : murashyira ibintu byanyu mu bwishingizi cyangwa bitwikwe muhombe burundu.
Subscribe to:
Posts (Atom)