Pageviews all the time

MBANGURUNUKA. Nyuma y'itohoza ryimbitse amazemo iminsi, Mbangurunuka aremeza amakuru Shikama imaze iminsi itangaje: MAKUZA Berenarudo yarafunzwe kandi aracyafunzwe. Umukwabu Kagame aherutse gukora muri za mudasobwa z'abategetsi bakuru b'Agatsiko niwo umukozeho, iyo serwakira ikaba hari n'abandi bategetsi bakuru igiye gukoyorera muri za Gereza nibagira Imana ntibakubitwe agafuni!

Berinarudo Makuza

Aya makuru nyabagejejeho ntinze ariko nari nkiri mu iperereza ryimbitse kandi ngerageza n’uburyo bwo kuyabagezaho ntahungabanyije umutekano wanjye.

Hari amakuru amaze iminsi acicikana ko Makuza Bernard yashimuswe cg afunzwe. Ayo makuru niyo cyane koko arafunzwe kubera impamvu ngiye kubavira mu mizi aha hasi. Ibyaha akurikiranyweho bishobora gutuma asa n’ubohorwa gato ariko arinzwe ku buryo n’isazi itamwegera, bikaba ari ukugirango hafatwe n’abandi benshi cyane kandi bakomeye bakekwa gufatanya nawe.

Mumpera z’umwaka wa 2012, nibwo hadutse umuntu usa n’udasanzwe wiyise Mbangurunuka Pawulo. Amabaruwa ye abiri ya mbere yahitishije ku rubuga rw’Umuhanuzi ruyobowe na Padiri Nahimana Thomas, yashimishije abakuru b’agatsiko k’ibyihebe karahava ku buryo ariyo nkuru baganiraga mu tubari cyangwa mu rugo rwa Osama (utagira idini) bamaze gukora lisiti y’abahabwa utuzi twa Munyuza cg abanigishwa umugozi wa Gakwerere.  Ariko amabaruwa yagiye akurikiraho,  yatumye abayobozi b’Agatsiko sajya (ariko kayobowe n’icyihebe cy’Umunyarwanda) batangira kubira ibyuya batangira guhirigita nk’uwenda guta ibitabapfu kugeza ubwo bafashe umwanzuro ko uwo muntu cyangwa se itsinda ry’abantu bahigishwa uruhindu kubura hasi kubura hejuru amazi atararenga inkombe.

Agatsiko kahuye n’akaga gakomeye bitewe n’izo nyandiko kuko hari imigambi yagiye iburizwamo bitewe nuko amakuru yayo yatanzwe abicanyi benda gusohora inkota mu rwubati. Urugero rwa hafi ni iburizwamo ry’iyicwa rya Padiri Nahimana Thomas, watabawe cg se waburiwe abanzi bageze mu ntanzi z’urugo(uwasomye inkuru za Mbangurunuka P. arabizi). Siwe gusa hari n’abandi bagiye baburirwa biciye ku mbuga nkoranyamabanga kandi ubwicanyi bakabasha kuburokoka.

Icyihebe gikuru ibyo ntibigishimisha na gato kuba imigambi ikomeje kuburizwamo ngo kibonere amaraso akiramutsa kabiri. Niko guhita (hamwe n’abungirije mu Gatsiko) gushakisha uburyo aho izi nyandiko ziva hamenyekana. Nibwo babanje gutumiza impuguke Prof. Karangwa Chrisologue kugirango arebe niba koko izo nyandiko zandikwa n’umuntu umwe cyangwa ari itsinda ry’abantu benshi. Umwanzuro uyu musaza wizerwa cyane na Kagame yaje gutanga, ni uko izi nyandiko zikorwa n’itsinda ryihariye rihuriweho n’impuguke nyinshi kandi abaririmo bakaba babarizwa mu byiciro byose byaranze amateka y’u Rwanda. Ni ukuvuga abazi amateka y’ingoma ya Kayibanda, Habyarimana, na Kagame. Karangwa yagaragaje ko niyo umuntu yakwihinduranya nk’uruvu cyangwa akarangwa n’amabara menshi nk’ikinyugunyugu, byagira aho bigarukira. Bitandukanye cyane n’uburyo iri tsinda  (according to him) ryihinduranya. Amaze gutanga umwanzuro we, hari n’abandi bagiye bagishwa inama ariko buri wese agakurura yishyira ashaka gushyira mu kaga uwo atifuriza amahoro. Hageze n’aho kwibaza ku bagize opposition ko baba batabifitemo uruhare cyangwa se bakaba ari nabo babyandika. Abatekerejweho cyane ni abatavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Kagame ariko batavuye hanze kubera ikinyarwanda gikunze gukoreshwa muri izo nyandiko.

Padiri Nahimana Thomas yatekerejweho : 
Agatsiko kabuze epfo na ruguru, kanze gushira amakenga Padiri Nahimana Thomas ndetse na Twagiramungu Faustin. Aba bagabo batekerejweho ko aribo bahitisha izi nyandiko kubera impamvu eshatu :
1.       Ntibavuga rumwe na Leta kandi babikora ku mugaragaro
2.       Inyandiko za Mbangurunuka zenda kugira isano na zimwe aba bagabo bajya bahitisha
3.       Amasaha izo nyandiko zikunze gutangarizwamo yenda kwegerana n’amasaha y’I Burayi aho aba bagabo bakunze kubarizwa cyane.

Umwe mubatangaga inama akaba n’umutekinisiye wizewe mu Gatsiko yasabye ko hakorwa igeragezwa kuri Padiri Nahimana Tomasi maze bakamwitirira imwe muri izo nyandiko hanyuma bakareba reaction agira. Niko byagenze bamwitirira inyandiko yasohotse taliki ya 07/01/2014, ikurikiranye n’urupfu rwa Col Karegeya.  Bahise bategeka Tom Ndahiro guha iyo nkuru umunyamakuru Burasa Jean Gaulbert wiyita Cyiza Davidson, bayihitisha kuri Rushyashya taliki ya 15 Mata 2014. Padiri Tomasi yabaye inyaryenge ntiyagira icyo abitangazaho kandi yari amenyerewe guterana amagambo na Tom Ndahiro nka kumwe yigeze kujya ayaterana na Mbangurunuka P. muri comments kuri le Prophète we yiyise Hutu Power. Byose binaniranye, Agatsiko kahisemo gutungura abayobozi hafi ya bose b’Abahutu bahita babambura za mudasobwa zabo abandi bo mu rwego rukomeye bazibwa n’aba Maneko babarinda.

Icyo gitekerezo cyatanzwe hibukijwe uburyo Bazivamo C. atigeze atora Kagame mu matora ya 2003 kandi yari yaramurahiriye ko nanapfa azamuherekeza mu mva. Baje kumutega umutego igihe yari agiye mu cyumba cy’amatora we yibwira ko Inkotanyi azihejeje akubita igikumwe kuri Twagiramungu F. nyamara ntiyamenya ko hari agasinye bakoresheje ko kumufata. Nyuma yabisabiye imbabazi yivuye inyuma hanyuma arababarirwa ubuzima burakomeza. Umwe rero mu mpuguke z’Abatutsi bari mu iyiga z’izo nyandiko, yaje kubibutsa ko umuhutu ahora ariwe ntacyamuhindura umututsi nk’uko byagaragajwe na Bazivamo. Nuko abagira inama yo kutizera aba bagabo kuko n’ubundi ngo ntawe ujya yishimira agatunambwene nk’ako abahutu bariho.

Ifatwa n’isakwa rya mudasobwa, inzira y’ikuzimu kuri Makuza n’abandi bayobozi b’Abahutu bagerageje gukurura amazuru uko bwije uko bukeye ngo ngaho nabo base naza Batutsi wo gacwa we!
Musasobwa n’ibindi bikoresho nkoranabuhanga bibikwamo amabanga bya  banyakubahwa (ku izina gusa)bimaze kugera imbere ya Kagame, yongeye atumiza za mpuguke ze zigizwe n’Abatutsi gusa ngo bamusuzumire ibitekerezo by’ibipingamize(Abahutu). Muri iryo suzuma, abahutu benshi baguwe gitumo kuko uretse no kuba basanga waragiranaga correspondence n’ababa hanze batavuga rumwe na Leta y’Agatsiko, kuba gusa basanze ukunze gusura zimwe muri websites na blogs zabo bikuviramo gucibwa umutwe. Ibyo rero biri mubyakozeho Makuza kuko igihe hatangizwa gahunda ya Ndi umunyarwanda, muri database ya Laptop ye(yibwe n’umurinda)basanze muri fields(babifashijwemo na hacker w’Umuhinde n’undi w’ Umunyakenya) ibiganiro birebana na gahunda ya Ndi Umunyarwanda yagiye agirana n’abantu batandukanye kandi we agaragaza ko ayipinze. 

Ngo hari n’aho yakoresheje ijambo kudatatira igihango, rikaba riri mu yamukozeho cyane. Muri iyo gahunda yo gufatira ku ngufu n’isaka ritunguranye ry’ibikoresho bibitse amabanga y’Abayobozi bakuru biganjemo abo mu bwoko bw’Abahutu, byatumye Agatsiko kabona amakuru menshi ko Abahutu kagize ibikoresho bamaze kukarambirwa kandi ko batahuye ko ingoma yako yamaze guhengama isigaje gusa serwakira imwe ubundi igahirima. Umuti w’icyo kibazo cy’abo Bahutu nta wundi uretse nk’uko mubizi kuri Kagame na Nziza, ni uguhita babica nta yandi marangamutima. Niyo mpamvu irigiswa ry’abantu rikabije cyane muri iki gihe, abandi mukumva ngo bishwe bashaka gutoroka gereza n’ibindi n’ibindi.

Ubu nandika iyi nkuru ndagirango mbwire abaririra Makuza B. ko rwose baba bihanagura amarira kuko byo ari ku ngoyi kandi uko Kagame aboha murakuzi (nkeka ko umuhutu utazi uko Kagame aboha ni uwari ufite imyaka munsi y’itanu uhereye 1994). Ikindi ni uko nyuma ya Makuza n’abandi benshi bagiye gukurikira maze ibyo Kagame yahanuye ko bizaba muri uyu mwaka wa 2014 bigasozwa.

  *Ngayo nguko uwapfuye yarihuse atabonye iby’iyi ngoma ya Kagame. Habayeho abanyagitugu benshi ariko uyu we ararenze, mpamya ko ariwe wa mbere w’ibihe byose kuko nta wundi uzamurenga*
Nkurikije uko uyu mugabo muzi nanamubona, nsanze nakwifashisha zimwe muri  Sense organs z’umuntu kugirango tumushakire izina dukoresheje bimwe mu bigendanye nazo :
1.       Sight (la vue)  kuri we ni destruction (destruction). Niko abona ibintu gusenya ibyo atubatse
(yarayisenye MDR, arayisenya CDR, MRND, arasenya za Congo,Burundi, ubu ageze muri RDI Rwanda Nziza akoresheje umwiyahuzi Evode wigemuriye impysi kandi abizi).
2.       Hearing (l’ouïe), kuriwe ni evection (évection). Icyo abwiwe na Nziza, Kabarebe, ba Musoni bombi, ntiyirirwa abaririza. Niba abwiwe ububi bwa kanaka ni uguhita amukuraho amaboko, ugize amahirwe akaruca (urupfu) mumyanya y’intoki agahunga. Nka Karegeya, Sebarenzi, Kayumba, Rutabana, Himbara, Rudasingwa n’abandi.
3.       Taste (le goût), kuriwe ni aggression (agression). Ntiyita ku busugire bw’ibindi bihugu cyangwa ku bumuntu Imana yiremaniye umuntu. Kuri we ikijya mbere ni reka njye na hariya bice iyo byagaciye wenda nahakura amaronko. Nguko uko ahunahuna nk’imbeba cyangwa isiha ashakisha aho yiba. Nyuma ya Congo yahereye cyera ahunahuna yiba, yakomereje muri za Minisiteri, ibigo by’imisoro n’amahoro ubu ageze mu kigega cy’Agaciro ariko agenda ahunahuna yiba kugeza aho yiba n’imyaka y’abaturage.
4.       Smell (l’odorat). Kuriwe ni Terrorism (terrorisme ). Aho kugirango ahumurirwe n’icyatuma abaturage ayoboye bagira ituze n’ amahoro, we ahumurirwa n’uwamuhunze, ushaka impinduka nziza, ushaka amahoro, uvuga ukuri maze yarangiza si ukubashyiraho iterabwoba yohereza abicanyi be kubatsemba sinakubwira.
5.       Touch (le toucher). Hatred (haine). Kuri we ikintu cya mbere kimuba hafi mumyumvireye ni Urwango. Icyo nicyo atushaho bwa mbere. Iyo atagushaka uhura na rwa rwango rwe, akagutuka akakwandagaza, akagusebya kugeza akwishe ;  Kayumba yaba urugero rufatika. Hanyuma byagera ku bwoko bw’Abahutu ho bigahumira ku murari kuko urwo abanga rurenze. Nyuma yo kubavana Kagitumba abarasagura, gukomeza za Nyacyonga agenda abakubita ubufuni, akamanuka mu Nduga ababoha akandoyi kugeza Gikongoro na Mugunga abacucumira mu nkambi, yagezeho arananirwa noneho ahitamo kubica atabakozeho maze abazanira Ndi Umunyarwanda yo ituma bicukurira urwobo bakihamba babona bagasiga bacukuriye imva n’abazabakomokaho.

Iyo mfashe biriya nkoresheje nshakira izina rikwiriye Kagame(uhereye kucya 1 ni ukuvuga Destruction kugeza kuri Hatred), bitanga izina ry’Urupfu arirwo DEATH mucyongereza. Niba umpinyuza irebere nawe:
1.       Destruction
2.       Evection
3.       Aggression 
4.       Terrorism
5.       Hatred
 D+E+A+T+H = DEATH = URUPFU=DECES=KAGAME

Mbangurunuka Paul
Inshuti ya Shikamaye.blogspot.no
______________________________________
Icyitonderwa: Ejo ku wa gatatu 21/5/2014: Umunyamakuru wa Shikama Baziguketa F. azatugezaho amatohoza amazemo iminsi nawe mu Rwanda: Aremeza ko jenerali Rwarakabije afunze. Ku wa kane BWIZA M . azatubwira ukuntu Musa Fazili ari mu mazi abira. Ku wa gatanu NKUSI Yozefu azakomeza kubagezaho inyandiko za Ambasade ya Amerika i Kigali, naho Padiri Tabaro abagezeho ijambo ry'Imana mukunda cyane. Ntimuzacikwe!




GATENDO arasubiza ibaruwa y’umusomyi wa SHIKAMA MARIE K. yarebanaga n’inkuru iheruka gusohoka yavugaga ku myiteguro ya Kagame yo gutera igihugu cya Tanzaniya



Nagira ngo mbanze nshimire uwatwandikiye kuko ari ikimenyetso cy’uko asoma ibyandikirwa kuri uru rubuga rwanyu SHKAMA mukunda muri benshi kuko rubagezaho amakuru acukumbuye kandi adaca ibikuba ahubwo agamije kubageza ku isoko nyakuri ivubukamo guca akarengane, imiyoborere myiza na Demukarasi abanyarwanda twese tunyotewe.
Ndagushimira kandi ibitekerezo byubaka udasiba gutanga kuri uru rubuga. Burya n’ubwo ntabikubwira ariko nyamara buri munsi ntereraho akajisho ngashima uruhare rwawe mu kudufasha muri uyu murimo w’itangazamakuru utoroshye na busa.

IYOBOKAMANA.DUSANGIRE IJAMBO RY’IMANA KURI IKI CYUMWERU CYA 5 CYA PASIKA, TALIKI 18 GICURASI 2014 : Isomo rya mbere : Ibyakozwe n’Intumwa : 6,1-7. Isomo rya kabiri : 1 Petero : 2,4-9. Ivanjiri : Yohani :14,1-12 : «BANYARWANDA BYASHOBOTSE BITE KUGIRA NGO UMUNTU W’IMPUMYI WICAYE KU NTEBE IGURUMANA WIRENGAGIZA-NKANA INZIRA YAGEZA ABATURAGE KU MUKIRO N’AMAJYAMBERE BISANGIWE ARANDATE INYABUTATU NYARWANDA IMYAKA 20 KUGERA AHO RUBANDA IMUSARURAHO IBIHUHWE???» Abatagatifu : Yohani 1, Venanti, Diyosikori, Juliyeti na Eric/ Padiri TABARO M.

N'ababyeyi Kagame ntabarebera izuba














Abaturage bageze aho bicuza impamvu bavutse


Mu mateka yubutegetsi n’ibisekuru hahoraho abakuru n’abahanuzwajambo cyangwa abagishwanama muri buri rugo, kuri buri gasozi, muri buri Mudugudu, muri buri Komini, muri buri rwego rw’ubutegetsi. Mu madini naho ni uko kuko usanga hari umuntu nka Musenyeri wa Diyosezi, Pasiter, Padiri cyangwa Cheikh ufasha abamugana.

Umuvandimwe wacu Marie K. yatwandikiye anenga anunganira umunyamakuru wa Shikama Gatendo A. ku nyandiko ye iheruka yerekeranye n'intambara Kagame ariho agaba kuri Tanzania.


Nzagutegera ahantu hizewe ngukindure


Uzabaze ibyo twakoreye Idi Amin sha








Bavandimwe  bakurikira urubuga Shikama,


Inkuru ziza ari nyinshi tugasoma  tugatangara kubera nk'ibyo bya Kagame byo gutera Tanzania, aliko haba ubwo habonekamo commentaires naho yaba ari ijambo rimwe njye bikantera kwibaza ku bantu baba badutariye ayo makuru.
Umuntu wiyita Gatendo A. yahoze atubwira ibyo abamaneko ba Kagame bafatiwe I Der-Es Salam, aliko uburyo aruciriye perezida w'igihugu ngo yavuze ijambo rizamushyira mu mazi abira,  ngo akwiye guhura na Kagame bakareba uko (BAKWIYUNGA ahari nibyo ashaka kuvuga) ngo kuko ibyo yavuze ashobora kuba yarivugiraga ku giti cye Leta ye atayibajije, byanteye kwibaza niba ahubwo atabogamiye ku bari gutera Tanzania.

Iperereza, dipolomasi na politiki:Icyemezo ndakuka cya Perezida Kagame ku gishuko karundura cya Ambasaderi w’u Rwanda mu Burundi Bwana RUGIRA Amandin cyo kugaba igitero gikomeye ku gihugu cya Tanzaniya cyari gihitanye TWAGIRAMUNGU Fawusitini mu cyumweru gishize Imana ikinga ukuboko


Fawusitini Twagiramungu
Ati: "nzabahaganya!"
Amakuru urubuga rwanyu SHIKAMA rukesha abanetsi n’abatekinitsi bakorera mu Rugwiro ku Kacyiru aremeza adahusha ko mu cyumweru gishize cyo kuva taliki 28 Mata kugera 04 Gicurasi 2014 Fawusitini TWAGIRAMUNGU yasimbutse urupfu simusiga yari yagenewe na Perezida Paul KAGAME.
Uko byangenze : Kubera ukuntu urubuga rwanyu SHIKAMA rukunzwe mu Rwanda bitewe no kwandika inkuru zicukumbuye kandi ziftiwe ibimenyetso n’amatariki bifatika byatumye abanyarwanda benshi batwizera ku buryo batwoherereza amakuru baduhamagaye, batwandikiye cyangwa bakoresheje ubundi buryo.

Twiteguye icyo aricyo cyose, dutegereje gusa amabwiriza y'umugaba mukuru w'ingabo Jakaya Kikwete. Uwo ni Kagame ubwirwa mu gihe we aho gusubiza abamuha gasopo, arimbanyije mu gukindura abanyarwanda: Rukokoma aheruka kurusimbuka ubwo aboherezwaga kumwica bikase bakiri i Nairobi!



Ejo tariki ya 13/5/2014 niho Minisitiri w'Ingabo n'umutekano wa Tanzania yari mu nteko nshingamategeko y'icyo gihugu ngo asobanurire intumwa za rubanda uko ingengo y'imari ya minisiteri ayobora ya 2014/2015 iteye. Nkuko bitangazwa n'ikinyamakuru UHURU cya none tariki ya 14/5/2014, uyu mininsitiri tuvuze hejuru Dr Hussein Mwinyi yasobanuriye abadepite ko hagomba kugurwa ibikoresho bishya bya gisirikare harimo ibimashini kabuhariwe n'indege by'intambara. Bityo akaba abasaba guhitisha ibyo yasabaga ku neza ya Tanzania n'abaturage bayo. Yahise abatangariza ko ingabo za Tanzania ziteguye zikaba zitegereje gusa amabwiriza y'umugaba mukuru w'ingabo nyakubahwa Jakaya Mrisho Kikwete. Yanavuze ko Kikwete ari umuyobozi wihangana akanashishoza, isi yose ikazajya imwibuka nk'umugabo w'intwari.

Ikindi uyu muyobozi yamenyesheje abadepite ni uko urubyiruko rumaze iminsi ruhabwa imyitozo ya gisirikare hafi ya rwose rwahise ruhabwa akazi mu gisirikare; ni ukubvuga 7,064 naho 155 basigaye bagahabwa akazi ahandi harebana n'umutekano nko ku bibuga by'indege no mu birombe bacukuramo amabuye y'agaciro. Ikindi ni uko yahise anatangariza Inteko ko abanyeshuri bose barangije ayisumbuye bagomba guhita bajya mu gisirikare ku itegeko atari ku bushake nkuko byari bimaze igihe bikorwa; ibi bikaba bireba abasore n'inkumi bagera kuri 45,000.

Ba maneko bandi ba Kagame bafatiwe mu mujyi wa DODOMA!

         

Urubuga rwanyu  SHIKAMA rumaze iminsi rubagezaho imyiteguro mibisha Kagame n'Agatsiko ke barimo yo gutera igihugu cya Tanzania no guhungabanya umutekano mu Burundi. Ubushize twababwiye ukuntu Kagame yatangiye gukina ikarita y'amoko muri Tanzania nkuko yabigenje muri Repubulika iharanira Demukarasi ya Congo. Uku gukangurira amwe mu moko ya Tanzania kwigomeka kuri Leta bikaba bikorwa n'abanyarwanda baherewe imyitozo ya gisirikare mbere yo koherezwa muri Tanzania, abenshi bakaba baragiye biyita Abarundi kandi ari abanyarwanda. Muri abo bagiye guhungabanya uwo mutekano hakaba harimo n'umubare munini w'intasi ziri hirya no hino muri Tanzania. Ikinyamakuru JAMUHURI cyasotse kuri uyu wa mbere 12/5/2014 kikaba gitangaza ko hari ba maneko bandi ba Kagame bafatiwe i Dodoma, dore ko hari hashize n'igihe kitari kirekire  hari abandi bafatiwe muri uyu mujyi. Shikama ikaba ikora uko ishoboye ngo imenye amakuru arambuye ku ifatwa ry'izi ntasi za Kagame Pawulo.

DUSANGIRE IJAMBO RY’IMANA RYO KURI IKI CYUMWERU CYA KANE CYA PASIKA TALIKI 11 GICURASI 2014 : Isomo rya mbere : Ibyakozwe n’Intumwa : 2,14a.36-41. Isomo rya kabiri : 1 Petero : 2,20b-25. Ivanjiri : Yohani :10,11-18 : «BANYARWANDA NIMWITANDUKANYE N’UMUSHUMBA GITO W’UMUCANSHURO WORETSE U RWANDA; MUYOBOKE NYIRIBIKOMERE BIZABAKIZA BITYO MWAKIRANE AMABOKO YOMBI ISEZERANO RY’AMAHORO RYAGENEWE MWEBWE, ABAZABAKOMOKAHO N’IBISEKURU BIZAKURIKIRAHO!!!»/Padiri TABARO M.

Umushumba mwiza wemera gusiga umukumbi
akajya gushaka intama imwe yazimiye


Abatagatifu : Esiteri na Mamerita
Mu mibereho y’abantu bariho tubona tukavugana kuko aribo tuzi, tubona hariho uburyo bwo kuyobora buhera ku muntu ku giti cye asabwa kunoza imyitwarire kugira ngo atabangamira abandi, ubuyobozi buboneka mu rugo, ubuyobozi buba ku rwego rw’umudugudu, ubuyobozi bubaho kandi mu matsinda y’abantu bake cyane.
Ubuyobozi kandi butariho n’igihugu nticyagira gahunda n’icyerecyezo, ubu buyobozi kandi ninabwo dusanga ahantu hose hakorerwa imirimo runaka kandi bigakorwa kugira ngo haboneke gahunda no gushyira ibintu mu buryo buhamye.

Inyandiko zo mu bubiko.Bya bibyimba Kagame azaturitsa : Uruhare rwa BILL CLINTON mu iyicwa rya Perezida Habyarimana !

   "Aba bazungu twafatanyije nibakomeza kuntera hejuru, amabanga yose nzayasuka hanze maze ikibyimbye kimeneke " dixit Kagame.
 
Intangiriro

 Taliki ya 4 Ukuboza 2012, urubuga « http://oladaf.over-blog.com/m/article-113103850.html » rwasohoye inyandiko isobanura uko uwahoze ari perezida w`Amerika Bill Clinton yategetse Kagame kurasa indege yari itwaye ba perezida Habyalimana, Ntaryamira n`abari babaherekeje. Iyicwa ry`abo banyacyubahiro taliki ya 6 Mata 1994, ryabaye imbarutso y`amatsembatsemba ryabaye mu Rwanda no muri R.C.Congo.

Isesengura-mvugo, Politiki n’igisirikari.Kagame ati : «Nzagutegera ahantu hizewe ngukindure », Kitwete ati : « Kigali ikwiye gushyikirana na FDLR kugira ngo akarere kabone amahoro », Faustin TWAGIRAMUNGU ati : « Ariko uziko musetsa, turi ibimuga se ? Gufatanya na Tanzaniya ni icyaha, ni iki ? Uganda iyo itabaho na Kagame ntaba ari i Kigali, Kagame azatinyuke avuge ko atemera gushyikirana na FDLR kuko n’inzira y’amasasu tutayitinya!!!»


Muri politiki burya nta munsi w’ubusa ubaho, mu yandi magambo nta munsi w’imfabusa ku munyapolitiki. Abantu bakunze kujya bumva abategetsi batandukanye bavuga amagambo amwe muri yo abaturage bakayumva, andi ntibayiteho, andi bakayafata nk’atagize icyo avuze, yewe hakaba n’ayo bumva ari ukubura uko bagira.

INYANDIKO ZO MU BUBIKO: Akarere: SHIKAMA turashimira byimazeyo Sebarundi Nyiricubahiro Perezida Petero NKURUNZIZA kuko dushingiye ku ndirimbo ya Cancho HAMISI yerekanye ko ari Umugabo w’ukuri urangwa no gutsimbataza ituze n’amahoro mu Karere k’ibiyaga bigari. Muri SHIKAMA kandi, abaturage batuye Umujyi wa Bujumbura turabatashya cyane!!! Nimukomere !!!



Umushinhantahe Nyiricubahiro  Petero Nkurunziza
Iyi nyandiko yaise kuri SHIKAMA bwa mbere kuri 26/6/2014

Bavandimwe bakunzi kandi basomyi b’akadasohoka b’uru rubuga rwanyu SHIKAMA mukunda cyane, nongeye kubaramutsa mbifuriza amahoro y’Imana mu mitima yanyu no muri bene wanyu bose kandi aho bari hose.

Mu nkuru twabandikiye kuwa gatanu, taliki 24 Mutarama 2014 twababwiye ukuntu umugabo Paul Kagame utagira ubwoba kandi ntagire ikintu na kimwe atinya mu buzima bwe yatinyutse guhamagara kuri telefoni Perezida w’u Burundi ku mpamvu idafite akamaro na busa haba kuri we, kuri bombi cyangwa ku baturage b’ibihugu byombi n’akarere muri rusange.

Twabasobanuriye ukuntu yamuhamagaye amubeshya ko hari ingabo ze zamutorotse zikaba zishaka guhirika ubutegetsi bwa Bujumbura ziturutse i Kigali amwemerera kubamuha ariko nawe abanje kumuha inzira agatera igihugu cya Tanzaniya anyuze mu Mujyi wa Kigoma yambukiye kuri Tanganyika aciye i Bujumbura.

Isesengura ku ruzinduko rwa perezida Kagame mu Bugande

Ishuri ryo muri Uganda Kagame Pawulo 
aherutse guha  miliyoni 20
 z'amanyarwanda ngo kuko yariciyemo!

Ni iki gituma Nyakubahwa Perezida w’u Rwanda Paul KAGAME asiga zita imitemeri i Kigali no mu Rwanda hose akarenga akajya gupfundikira izo mu Bugande, izo muri Amerika, izo mu Burayi,… ????
Umutemeri ni igikoresho ntagereranywa cyitabazwaga n’abakurambere bacu mu gihe cyo hambere uretse ko no muri iki gihe gikoreshwa mu bikorwa binyuranye nko gupfundikira amata mu mucyerenke, mu cyansi, inzoga mu kibindi, mu gicuma… Bifashishije isonga y’uruhindu, umutemeri uba uboshywe mu rutamyi ruzengurutswa  ku mugwegwe ku buryo bwa gihanga buhanitse.

Aho ndi umunyarwanda siyo iba intandaro y'ihirima ry'ingoma ya Kagame? Berinarudo Makuza wavuze ko icyaha ari gatozi akanga gusaba imbabazi z'amagambo se yavuze, amaze iminsi 5 ashimuswe !

Twumvikane: "icyaha ni gatozi"
Mu kinyarwanda duca umugani ngo umutego mutindi wica nyirawo. Ni kenshi twabagejejeho imigambi mibisha y'ishyaka rya FPR ryafashe umunsi rishingwa muri Uganda mu  Ugushyingo 1987 rirangajwe imbere na Tito Rutaremara. Nkuko Shikama yagiye ibibagezaho kenshi, icy'ingenzi muri iyo migambi ni ugukoresha uburyo bwose kugirango abahutu batazongera gupfa basubiranye ubutegetsi. Ni uko abahuttu bamwe bishoye mu bwicanyi bibwira ngo bariho barakorera neza ubwoko bwabo, batazi umutego batezwe, batazi ko bariho bashyira igorora FPR! Si ubwicanyi gusa FPR yashyize imbere kugirango izagundire ubutegetsi ubuziraherezo, hari na gahunda nyinshi zafashwe, nko kwicisha abanyarwanda inzara babategeka guhinga igihingwa kimwe, guca ibihingwa ngadurarugo nk'ibijumba, gutesha agaciro ibihingwa ngengabukungu nk'ikawa, guca ibigage biri mu muco wacu kandi byatunze benshi muri twe ku buryo bunyuranye twagiye tubagezaho. Ariko gahunda mbi ya karundura muzo tumaze kumenya n'izindi tutaramenya, ni gahunda y'urukozasoni ya ndi umunyarwanda, igira umuhutu wese umwicanyi ari uri  ku isi n'uzavuka nyuma y'imyaka 1000!

Amateka y’ibikomerezwa bya Kiliziya Gatolika Kagame yisasiye muri 1994. Menya amateka arambuye ya Nyakwigendera Musenyeri RWABILINDA Yohani Mariya Viyani intwari y’u Rwanda na Kiliziya y’isi yose wiciwe i Gakurazo ku itegeko ndakuka rya General Major Paul KAGAME kuwa 05 Kamena 1994


C:\Documents and Settings\user\Desktop\INDIRIMBO\ISIMBI 51\UDAHEMUKA\Fondation Mgr RWABILINDA\PHOTO\Picture and video 084.jpg
Kuva mu 1994 Kagame afashe ubutegetsi mu Rwanda kugera uyu munsi nandika iyi nkuru ku italiki 30 Mata 2014 hasize imyaka 20 Kagame yivovota kandi yishongora ku banyarwanda avuga ko ABAHUTU ari abicanyi. Kubera ko abanyarwanda duhamba mu nda kandi tukaba tuzi neza uwamaze abanyarwanda twaramwihoreye.
Nakomeje kwibwira ko Kagame azagera aho akinyara mu isunzu nk’umuntu w’umugabo nibura akabwira abanyarwanda ko umutima umukomanga. Ibyo rero byarananiranye kuko aho nakekaga yaona amahirwe ya nyuma yo gusaba kiliziya imbabazi ni umunsi yitabiraga ibirori byo guhimbaza imyaka ijana Iseminari ntoya ya Kabgayi imaze ishinzwe byabaye ku italiki 05 Mutarama 2014 ariko byagaragariye abari bahari twese ko yari azanywe no kwihera amamiliyoni Musenyeri Simaragidi ubundi agataha.
Urebye ukuntu Kagame ategetse u Rwanda muri iyi minsi, bisa n’uko (kandi ni ukuri) atagifitiwe igaruriro igisigaye ni ugutegereza uko azasimburwa u Rwanda rugahabwa umuyobozi muzima kuko we ubu yicaye mu Rugwiro ku ntebe igurumana kandi yuzuyeho umuvumo n’amaraso y’inzirakarengane z’abana b’abanyarwanda yisasiye abandi akabiyorosa.

Inyandiko zo mu bubiko: Rwanda.Uko Kagame yateguye kandi ashyira mu bikorwa umugambi wo guhitana Prezida Habyarimana (John Wamungu)



Ibisigazwa by’indege ya Habyarimana i Kanombe, Kagame 

amaze gutegeka ko bayitumura abari bayirimo 
bose bagatokombera!



ABATEGUYE IRASWA RY’INDEGE
GENERAL MAJOR KAGAME:General Major Kagame Paul mwene Rutagambwa na Siteriya, ukomoka I Gitisi na Nyamagana hafi yo mu Ruhango, wigiye amashuli abanza muli Uganda, hanyuma yiga ane yisumbuye: Ntare-School Mbarara muli Uganda. Yabaye Major mungabo za Uganda NRA yungiriza umuyobozi w’iperereza rya Uganda. Yabaye Vice Chairman wa FPR n’Umugaba w’ingabo za APR. Visi Perezida w’u Rwanda, akaba na Ministre w’Ingabo z’u Rwanda, akaba amaze kwigira Perezida wa Republika.

Shikama mu cyongereza yavuye mu igeragezwa ikaba yatangiye gukora ku mugaragaro uyu munsi 3/5/2014

                          SHIKAMA    YE
SHIKAMA yishimiye kubagezaho inkuru ishimishije:  urubuga rwayo imaze iminsi igerageza  ruzajya rukora mu cyongereza, rwatangiye gukora kui uyu wa gatandatu 3/5/2014.

Shikama ikaba ibijeje ko abanyamakuru b'umwuga bagiye kurukoraho, bazanye udushya twinshi kuri uru rubuga. Abumva uruzungu(English) mushonje muhishiwe! Musabwe rero no kurarika inshuti zanyu zumva uruzungu zishaka kumenya amakuru yo mu karere k'ibiyaga bigari by'Afurika. Hari na gahunda zindi zishimishije ku karere zitari amakuru nkuko mugiye kujya mubibona.

Hari uburyo bubiri bwo kugera kuri Shikama y'icyongereza:
1. Ni ukwandika muri web browser yawe: www.shikamadi.blogspot.com
2. Kujya iburyo bwawe kuri uru rubuga,ukajya ahanditse: "izindi mbuga za Shikama" ugakanda ahanditse: "Shikama in English."

Muryoherwe.

NKUSI Yozefu
shikamaye.blogspot.no
shikama ku kuri na Demukarasi(SKUD)


"Kagame ni ikigeragezo . Tulinde Ubumwe bwacu nk'imboni y'ijisho "/ Jamhuri yo kuwa 3/5/2014. Gahunda yo guhungabanya umutekano wa Tanzaniya n'u Burundi uko iteye/Nkusi Yozefu.


Abo bose bafasha abampunga bamenye ko
bari muri nyakatsi.
2012 .
Nzagutegera ahantu hizewe, maze
 ngukindure.
Kamena 2013


Uzagerageza guhungabanya umutekano wa Tanzaniya azibuke ibyo twakoreye Idi Amin:Tumaze  kumwirukana ku butaka bwacu ,twasenye imijyi ya Mbarara na Masaka ngo nabo bazaruhe bubaka.Tujya  i Kampala, dusaka imbeba Amin, kugeza tuyimenesheje  mu gihugu. Nyakanga 2013

Reka! Ivyo, njewe ntaco mbiziko!
Uyu munsi tariki ya 3/5/2014, ikinyamakuru JAMHURI  cyo muri Tanzaniya, cyongeye kugaruka ku ntambara gashozantambara Kagame ashaka gushora muri Tanzania. Iki kinyamakuru kirakangurira abanyatanzania kutagwa mu mitego mibisha ya Kagame ngo babe basubiranamo. Kikaba kandi gikangurira cyane cyane abayobozi bakuru ba Tanzania gukora ibishoboka byose hakiri kare kugirango ubumwe bw'igihugu budahungabana nkuko biri mu mipango ya Kagame.Kuri Jamhuri, abanyetanzaniya bagomba kumenya ko Kagame ari ikigeragezo, bagomba kurinda ubumwe bwabo nk'imboni y'amaso y'abo."Kagame ni mtihani.Tuulinde Muungano kama mboni ya jicho"

Iyobokamana.TUZIRIKANE IJAMBO RY’IMANA RYO KURI IKI CYUMWERU CYA GATATU CYA PASIKA TALIKI 04 GICURASI 2014 :Isomo rya mbere : Ibyakozwe n’Intumwa : 2,14.22b-33. Isomo rya kabiri : 1 Petero : 1,17-21. Ivanjiri : Luka : 24,13-35 : « NI WOWE UTARAMENYE UMUYAGA W’IMPINDUKA UKURARIKIRA AGAKIZA UHERUTSE GUHUHA WEREKEZA I YERUZALEMU N’IKIGALI MU MINSI ISHIZE???»/Padiri TABARO M.


Resurrection of Christ by Noel Coypel, 1700,
using a 
hovering depiction of Jesus

Abatagatifu : Foroliyani na Silivani
Iyobokamana ni kimwe mu bifatiye runini iyi si haba mu gushyira ibintu kuri gahunda, haba mu guha abantu amahoro no kwihesha amahoro. N’abatemera Imana bagira ibyo bemera kuko ku isi nta muntu n’umwe utagira icyo yemera. Umuntu umeze atya ntabaho.
Ibyo wemera rero uko byaba bimeze kose niryo yobokamana ryawe ntugire ubwoba kandi ntawe uzabazwa ibyo atamenye. Muri uko kwemera harimo n’ababyemera amacuri bagakeka ko bari mu nzira nzima igana ku bugingo nyamara baramaze guhaba cyera. Iyo bimeze bitya nibwo usanga abantu barayobewe icyerecyezo cy’ubuzima bwabo bakagenda bagwagwana mu nzira y’ubu buzima bameze nk’inzoka yiruma umurizo ku mugani wa Padiri MUZUNGU Bernardin (Igitabo yanditse).
Ariko se bishoboka bite ko abantu bamarana imyaka 20 babana bakaba bataziranye ? Ese koko nibyo ??? Ese bishoboka bite ko abantu babiri bigeze kumenyana, basangiye, bakararana,…bashobora gutangirana urugendo bakava nk’i Kabgayi berekeza i Nyabugogo bakarinda bagera i Runda na Gihara bataramenya ko bari kumwe???

Ntimwibagirwe gusoma Shikama mu gifaransa n'icyongereza kuko buri munsi haba hariho amakuru mashya!

 Musome Shikama mu gifransa n'icyongereza . Musabwe kandi kwandika uko mubishoboye mu rurimi rubabangukiye maze Shikama isangize ibitekerezo byanyu abanyarwanda n'isi.

Aderesi yacu:  nkusijo@gmail.com

MURAKOZE.

Nkusi Yozefu
shikamaye.blogspot.no
shikama ku kuri na Demukarasi(SKUD)

MBANGURUNUKA.Iryavuzwe riratashye, Tanzania Kagame Paul arayiteye. Ese iyi ntambara azayitsinda? Nayitsinda se cg akayitsindwa, izamusiga amahoro?

Ikarita ya EAC
Mu minsi yashize, nigeze ntangaza iby'iterwa rya Tanzania, bihita bihurirana n’inkuru bwana Nkusi Joseph yariho ategura  igendanye n'iryo terwa. Muby'ukuri, twe twatangaje aya makuru ntaho tuziranye na gato. Duhurira mu gufatanya gusa kureba uko u Rwanda rwava mu maboko y’ibyihebe birumaranye imyaka 20, abantu baboshywe, bicwa, bibwa, bamburwa…
Usibye kubona bwana Nkusi ku mafoto, nta handi muzi na gato. Ni umugabo wibera iyo mu Buraya, Norvège niba ntibeshye, naho njyewe nkaba nibereye murwo navukiyemo arirwo rwa Gasabo. Kuba rero naratangaje inkuru maze igahurirana nuko Nkusi nawe yari ariho ategura igendanye nayo kandi ariyo bigwa, bigaragaza ko amakuru twatanze yariyo 100%. Hadaciye kabiri, amakuru twatanze ahise aba impamo.

Shikama mu gifransa : 18-22/4/1995: FPR yatsembye impunzi z'abahutu zirenga 8000 i Kibeho. Twibuke abahaguye tunazirikana abana Paul Kagame, Rick Warren na Barack Obama bashaka gukoraho Kibeho ya 2 mu mashyamba ya RDcongo

SHIKAMA mu Gifransa: Ubwicanyi FPR yakoreye impunzi z'abahutu i KIBEHO kuri 18 -22/4/1995

Imyaka 19 irashize abahutu bari bahungiye i Kibeho FPR ibagose n'ibitwaro bya rutura, amabombe , gerenade byose byari byatanzwe n'Abanyamerika, Abongereza n'ibindi bihugu byishakiraga uko byakwigerea ku mabuye y'agaciro ya RDCongo bititaye ku maraso y'abana b'u Rwanda n'abanyekongo.Umunyamateka akaba n'inzobere mu mibanire y'abantu  Claudine Vidal, yakoze inyandiko isobanura uko ubwo bwicanyi bwagenze n'ababugizemo uruhare, mukaba muyisanga kuri shikamawa.blogspot.com.Mu gihe cy'iminsi 4 abantu barenga 100,000 bagoswe, batarya batananywa, bituma aho bari, bakirirwa bakanarara mu mwanda wabo niho ku itariki ya 22/4/1995, ingabo za Kagame zahawe amabwiriza yo gukoresha biriya bitwaro tuvuze hejuru bakica impunzi nk'ibimonyo.

                                                                      bwicanyi bwa FPR ku mpunzi z'abahut i Kibeho
                                                                                                                  18-22/4/1995

Mbangurunuka.Maze iminsi ntekereza ku gituma Abanyarwanda dushyamirana, tukicana tukageza n'aho tugirirana urwango rukabaije, maze nsanga uwadukururiye ibi byose ari bwana Kaguta Museveni, Perezida wa Uganda. Iyo uyu mugabo atigisha Kagame Paul ubugome burenze kamere ntabwo u Rwanda ruba rufite ibibazo bigeze aho umwana arira nyina ntiyumve.


Mukomere cyane.

Uturutse ibumoso: Fred Rwigema na Paul Kagame
Iyo ukurikiranye neza amateka yaranze u Rwanda, usanga n'ubwo habayeho gukandamizanya ku mpande zombi z’amoko yigaragagaje cyane mu Rwanda ariyo Abahutu n’Abatutsi, ibintu byaraje kuba bibi igihe intambara y’Inkotanyi yatangiraga ku italiki ya 01/10/1990. Icyo gihe nibwo umuhutu yahise amenya ko burya umututsi ari umuntu basanzwe bahanganye, ibyo kwizerana bitangira kubyara urwikekwe n’urwango kugeza taliki ya 06/04/1994, ubwo nyirabayazana Museveni n’umwunganizi we Kagame bavuze bati n'ubundi uwayikozemo arangirizamo ukuboko. Bakubita indege ya Habyarimana(wari uvuye mu masezerano y’amahoro!) urusasu rwa karahabutaka inzogera irirenga, amakuba atangira uko.
Kubw'ibyo umuntu yakwibaza ibibazo byinshi akabihimbira n’ibisubizo abisanishanya n’ibindi byago byagiye bigwira amahanga, hanyuma tukaboneraho kumenya iyo byavaga n’iyo byajyaga.

Ntucikwe na Shikama mu cyongereza:Ibyo utari uzi ku bwicanyi bwa Kagame: sobanukirwa uko kagame yica n'uko akoresha inkiko mu bwicanyi bwe, sobanukirwa impfu zinyuranye z'abasirikare bakuru b'igisoda cye uko zapanzwe n'impamvu yazo.


Mu nyandiko yo mu bubiko  yasohowe na free Uganda critical Media urahishurirwa ibintu bigufasha gusobanukirwa ibiriho biba mu Rwanda ku munsi wa none cyane cyane ku rubanza rwa Kizito Mihigo n'impfu z'abantu banyuranye ziriho ziba hirya no hino mu gihugu nk'urupfu rwa Padiri Nambaje wa Cyangugu, abarimu banyuranye ba kaminuza nkuru y'u Rwanda, ibura ry'abantu nka Koloneli Cyiza wakomokaga i Cyangugu, irigiswa n'ifatwa ry'abasore b'Imberakuri, n'ubundi bwicanyi. Numara gusoma iyi nkuru, urahita usobanukirwa n'ibyo byose tuvuze hejuru byari byarakubereye urujijo!Dore iby'ingenzi birimo:

1. Kayumba Nyamwasa wahushijwe n'abicanyi ba Kagame muri 2010 na 2014, yagombaga kwicwa kuri 8/3/2008 akiri ambasaderi mu Buhinde. Uko urubanza rw'urupfu rwe rwagombaga kugenda  nkuko byari byarateguwe ni nka rwa rundi rwo ku rupfu rwa nyakwigendera Leonard Rugambage Sherif wo mu Muvugizi

Inyandiko zo mu bubiko: Ibyo FPR-Inkotanyi ikwiriye gukosora cyangwa gukosorwa ???/ Kwitonda Charles

sam.
mai
2012




Iyi nkuru iri hasi yanditswe igihe nk'iki muri Mata 2012, ni ukuvuga ko imaze imyaka ibiri yanditswe. Iyi nyandiko ikaba yaranditswe  hashize iminsi mike gusa Kagame agiranye ikiganiro n'umunyamakuru w'ikinyamakuru cyandikirwa mu Bufransa cyitwa Jeune Afrique. Muri icyo kiganiro, Kagame yatangarije umunyamakuru ko nta muntu wamukorera kudeta ( Coup d'Etat ) mu Rwanda. Nubwo atakomoje kuri icyo kiganiro, umwanditsi arerekana neza ko azi ibyo Kagame yatangaje, kuko ahereye k'ukuntu Kagame ayoboye igihugu n'uburyo adakozwa icyitwa demukarasi, aribaza niba Kagame atazava ku butegetsi ibyo avuga ko bidashoboka bishobotse bikanamuhitana; niko kwibaza inshuro nyinshi muri iyi nyandiko ati buri Perezida w'u Rwanda azajya avaho ari uko yishwe? Iyi nyandiko rero iziye igihe kandi mu kinyarwanda turavuga ngo urwanze gushira( urugamba) ruhinyuza intwari. Kagame wavugaga ko nta musirikare wamukorera kudeta ubu arikanga baringa amanywa n'ijoro ku buryo atikanga abasoda gusa ahubwo asigaye abona mikoro y'umuririmbyi nka Kizito Mihigo akabona ari bombe cyangwa gerenade!Niba rero arara adasinziriye kubera mikoro z'abaririmbyi sinumva ko niyongera gutumiza Jeune Afrique mu Rugwiro azongera kwihandagaza akavuga ko kudeta idashoboka!Mbe nka nyiri iyi nyandiko, Kagame nahindure intero yemere ko ibintu bihinduka mu mahoro mu maguru mashya naho ubundi aratera iyahararutswe ku buryo ibye bishobora kurangira agiye aho yohereje abamubanjirije.

Icyitonderwa: twahisemo kubashyirira ku rubuga inyandiko n'ibitekerezo byayitanzweho uko byakabaye, ngo mwumve uko abantu babonaga politike ya Kagame icyo gihe.

Nkusi Yozefu
shikamaye.blogspot.no
Shikama ku Kuri na Demukarasi(SKUD)
________________________________________________________________________


Urukiko rwa Kacyiru rwemeje ko Kizito na Bagenzi be bafungwa.

Kizito Mihigo na Cassien Ntamuhanga
Umunyamakuru wa Shikama uri i Kigali amaze kutugezaho inkuru ibabaje ko umunyamahoro Kizito urukiko rwa Kacyiru rwemeje ko afungwa by'agateganyo we na bagenzi be ngo badatoroka.
Uburanira Kizito yari yasabye ko yahita arekurwa kuko ntabwo yabonaga impamvu yakomeza gufungwa nta cyaha afite.

Ntucikwe n'inkuru zishyushye za Shikama zo kuri uyu wa mbere mu rurimi rw'icyongereza!!

.Bridget Atwijukire hands over the letter to President Museveni. Illustrations by Alex Kwizera
Atwijukire apfukamye imbere ya Museveni.
_________________________________________________


1. Inkuru iri mu binyamakuru byo mu karere k'ibiyaga bigari by'Afrika kuri uyu wa mbere ni iya ka kana k'agakobwa k'imyaka 14 kitwa Bridget Atwijukire gaherutse gukubita abarinze Museveni kugeza kamugejejeho ibaruwa ikubiyemo agahinda k'umuryango wako. 
Amaze kuva muri kasho, Atwijukire yagiranye ikiganiro na Sunday Monitor. Soma wumve uko yabigenje, n'ubuzima bwo muri kasho za Uganda yasogongeyeho. icyitonderwa: ugomba kuba ufite umutima ukomeye kugirango usome iyi nkuru.



Pope Francis greets Robert Mugabe, the president of Zimbabwe, in St. Peter's Square

Papa Francis aramutsa  Robert Mugabe, Perezida
  wa Zimbabwe, ku rubuga rwa Mutagatifu Petero
2. Mu muhango wabereye i Vatikani kwa Papa kuri 27/4/2014 aho abigeze kuba abapapa 2 ubu batabarutse bagirwaga abatagatifu, muri miliyoni imwe y'abantu bari baje muri ibyo birori, Perzida Mugabe Robert   n'umudamu we nabo bari babukereye. Ibinyamakuru by'i Burayi byabyutse byibaza uwatumiye Mugabe muri uyu muhango!!!

3. soma n'izindi nkuru zishimishije.

Muryoherwe.

Nkusi Yozefu
shikamadi.blogspot.com(  iyi ni aderesi ya Shikama mu cyongereza)
Shikama ku kuri na Demukarasi(SKUD)

Shikama mu Gifransa kuri uyu wa mbere. Ntucikwe n'inkuru zishyushye ku karere.

1. Kizito Mihigo na bagenzi  be baritaba urukiko kuri uyu wa mbere.
2. Umupoilisi w'isi ( USA) arashaka kubwira iki u Burundi na RDCongo kw' itegekoshinga mu ruzinduko agiye gukorera mu karere ?
3. Ingingo za 57,58, na 185 z'itegekoshinga rya Congo Brazzaville zibuza Sassou Nguesso  kwiyamamariza manda ya 3. Azabigenza ate iyi ya kabiri arimo nirangira?
4. Kabila n'abamushyigikiye barakora ibishoboka byose ngo bahindure itegekoshinga, noneho ngo nyirabayazana yo kurihindura yaba ari ugushaka uko abagore banganya umubare n'abagabo mu butegetsi! Umenya Kagame yaramwiciye akajisho ku byerekeye itekinika ukinnye ikarita y'igitsina. !
5. Abanyarwanda 4000 bari muri Zambiya barahatirwa gufata pasiporo za Kagame ngo bahabwe  gutura nk'abenegihugu  nabo bakazigarama!

Muryoherwe.
Nkusi Yozefu
Shikamawa.blogspot.com( iyi niyo aderesi ya Shikama mu gifransa) naho Shikama mu cyongereza aderesi yayo ni shikamadi.blogspot.com

UBUHINZI N'UBWOROZI. Soma SHIKAMA umenye itohoza nyaryo k’ukuntu ukuboko kurekure kw’agatsiko ka FPR-Inkotanyi kayobowe na Perezida Paul KAGAME itifuriza abanyarwanda iterambere n’amajyambere asangiwe ariko gatumye Sendika Ingabo y’abahinzi borozi i Gahogo mu Mujyi wa Gitarama isenyuka burundu ubutazanzamuka!!!


C:\Documents and Settings\user\Desktop\INDIRIMBO\ISIMBI 51\UDAHEMUKA\Fondation Mgr RWABILINDA\PHOTO\Picture and video 437.jpg
Muri ya mayeri ya FPR yo gukomeza kujujubya abaturage, dore umushinga w’izina rishya Sendika INGABO ishobora kuzahabwa mu minsi iri imbere. Iki cyapa mu minsi mikeya kizaba kimanitse mu muhanda nyabagendwa mu gihe inka yariwe cyera!!! (Copyright : Photo SHIKAMA / Avril 2014)

Muri SHIKAMA ntabwo twandika kuri politiki gusa kuko dufata igihe gihagije tugakora n’amaperereza n’ubusesenguzi ku bibazo bikomeye cyane kandi bibangamiye abaturage batandukanye barimo abahinzi n’aborozi ubu bayobewe uko bifata n’aho berekeza ku butegetsi bwa Paul KAGAME na FPR arangaje imbere.
Mu nkuru nyinhsi twagiye tubagezaho, twagarutse ku karengane abahinzi bakorerwa mu Rwanda ku ngoma ya FPR kandi tukanabashingira ibiti nk’ibimenyetso simusiga byemeza ko koko ibyo twandika ari ukuri kwambaye ubusa. Ibi bituma abarenganya abaturage babona ko bavumbuwe bagahindura imikorere kandi n’iyo batayihindura bajye bamenya ko impera n’imperuka amateka azababaza ibyo bakora bahemukira rubanda.
Muri iyi nkuru SHIKAMA twahisemo kubagezaho akarengane abahinzi bishingiye umuryango i Gitarama barimo guhura nako guhera mu 1994 ubu bakaba baririra mu myotsi batazi aho ibintu bizagarukira kuko abakabikemuye aribo barimo kubisubiza irudubi bashorewe n’akaboko karekare ka FPR itagira impuhwe ku mukene.

Iyobokamana.Tuzirikane ijambo ry’Imana ry’iki Cyumweru cya kabiri cya Pasika taliki 27 Mata 2014. Isomo rya mbere : Ibyakozwe n’Intumwa : 2,42-47. Isomo rya kabiri : 1 Petero : 1,3-9. Ivanjiri : Yohani : 20,19-31 Abatagatifu : Petero, Kaniziyo, Tewofili na Zita

Kristu yazutse, turacyari kumwe. Aleluya!
Kuri iki Cyumweru, isi yose yifashishije Bibiliya Ntagatifu irakomeza kwishimira intsinzi yakomotse ku gakiza k’isi kamanitswe ku giti ahantu hasuzuguritse bitavugwa ku buryo umuntu utamurikiwe na Roho Mutagatifu adashobora kubyumva no kubyakira uko bikwiye.
Mu isomo rya mbere : Turasoma mu gitabo cy’Ibyakozwe n’intumwa. Muri iki gitabo kibitse ubukungu ntagereranywa ku mibereho y’intumwa za mbere za Yezu natwe tukaboneraho uko dukwiye kwitwara muri ubu buzima, baradutekerereza ibirebana n’imibereho y’abakirisitu ba mbere.
Umwanditsi w’iki gitabo aravuga ko bahoraga bashishikariye kumva inyigisho z’intumwa, gushyira hamwe kivandimwe, kumanyurira hamwe umugati no gusenga. Tubanze twibutse ko iki gitabo cy’ibyakozwe n’intumwa cyanditswe na Mutagatifu Luka wananditse ivanjiri ya gatatu muri enye zabayeho muri Bibiliya.