Pageviews all the time

IYOBOKAMANA.DUSANGIRE IJAMBO RY’IMANA KURI IKI CYUMWERU CYA 5 CYA PASIKA, TALIKI 18 GICURASI 2014 : Isomo rya mbere : Ibyakozwe n’Intumwa : 6,1-7. Isomo rya kabiri : 1 Petero : 2,4-9. Ivanjiri : Yohani :14,1-12 : «BANYARWANDA BYASHOBOTSE BITE KUGIRA NGO UMUNTU W’IMPUMYI WICAYE KU NTEBE IGURUMANA WIRENGAGIZA-NKANA INZIRA YAGEZA ABATURAGE KU MUKIRO N’AMAJYAMBERE BISANGIWE ARANDATE INYABUTATU NYARWANDA IMYAKA 20 KUGERA AHO RUBANDA IMUSARURAHO IBIHUHWE???» Abatagatifu : Yohani 1, Venanti, Diyosikori, Juliyeti na Eric/ Padiri TABARO M.

N'ababyeyi Kagame ntabarebera izuba














Abaturage bageze aho bicuza impamvu bavutse


Mu mateka yubutegetsi n’ibisekuru hahoraho abakuru n’abahanuzwajambo cyangwa abagishwanama muri buri rugo, kuri buri gasozi, muri buri Mudugudu, muri buri Komini, muri buri rwego rw’ubutegetsi. Mu madini naho ni uko kuko usanga hari umuntu nka Musenyeri wa Diyosezi, Pasiter, Padiri cyangwa Cheikh ufasha abamugana.


No mu butegetsi bwite bwa leta bumwe twababwiye ubushize ko bukomoka ku banyaroma n’abagereki naho ni uko bigenda. Nta gihugu kitagira umutegetsi, nta gasozi katagira umumotsi, nta murenge utagira umutware kandi byose bikorwa cyangwa bigateganywa kugira ngo haboneke gahunda mu byaremwe byose kuko Imana idakunda akajagari.

Iyo umuntu aje kukugisha inama ku kibazo kimukomereye burya uramutse urebye hafi wakeka ko ashaka kumva ijambo ryawe n’icyo ubitekerezaho, nyamara icyo aba ashaka gitambutse kure ibyo watekereza kuko ikimutera kugusanga ari uko biba byamuyobeye yagishije imitima inama maze akumva ari wowe ukwiye kwitabazwa.

Mu gitabo cyitwa OPIUM DES INTELLECTUELS cyanditswe n’umuhanga witwa Blaise Pascal avugamo amagambo akomeye aho agira ati : « Uko umuntu agenda akomera mu butegetsi niko agenda abura uburenganzira bw’ibanze!»

Icyo yashakaga kuvuga ni uko uko imyanya ikomeye mu butegetsi ikwiye gushyirwamo abantu b’inyangamugayo ku rwego rwayo. Ni ukuvuga ko Meya w’Akarere runaka agomba kuba inyangamugayo ku kigero gisumba kure umumotsi ku mudugudu kuko uko ukomeye ariko rubanda iba ikeneye kugusoromaho imbuto kandi nziza zitari ibihuhwe.

Umuntu muzima niwe ugirira abaturage akamaro akabarangira inzira nzima, inzira igana ku iterambere kandi risangiwe na bose. Izi nama agaciro kazo gakomoka ku bubasha uba warahawe na rubanda ariko wigabije igihugu ukishyira ku butegetsi abaturage batabigizemo uruhare cyangwa ubajijishije haba ubwo wibeshya ko ubaganisha mu nzira ikwiye naho byahe byo kajya.

Mu isomo rya mbere Mutagatifu Luka wanditse ibyakozwe n’intumwa arakomeza kudukangurira kudahirahira ngo twibagirwe intsinzi ya Pasika anatwinjiza neza muri iyi mikorere y’ubutegetsi aho atubwira ukuntu abategetsi batora ababafasha mu kazi kuko ntawe ushobora byose.  
Mu isomo rya kabiri  Petero arashimangira ko muri ubwo butegetsi no muri icyo cyerecyezo cyo gushakisha inzira ikwiye, dukwiye rwose kwisunga Yezu nk’ibuye abubatsi badashyira mu gaciro banze nyamara ariryo risanganya inkuta inzu igakomera.   
Ivanjiri ntagatifu Yohani wayanditse arerekana rwose ko Pasika ariyo soko nyakuri y’ubutegetsi bwose mu byiciro byose kandi agasubiramo ubucuti bwe na Yezu incungu ya bose mu bihe byose. Muri iyi Vanjiri Yezu aremeza ko ari we NZIRA NYAKURI IGEZA RUBANDA KU MANA DATA.

Yezu araca amarenga avuga ko mu nzu ya se harimo ibyicaro byinshi kandi ko adashobora kubyikubira byose wenyine bikaba bituganisha ku ihame ryo gusangira, mu bwumvikane no mu bwubahane ingeso yo kwikubira igacika burundu.

Umwanditsi w’iyi vanjili akaba n’intumwa yiboneye n’amaso yayo ibyakorwaga na Shebuja Yezu byose ariwe Yohani aragaragaza ikibazo babiri muri bagenzi be b’intumwa bagize ubwo Yezu yasobanuraga ko ariwe nzira n’ukuri n’ubugingo.

Duhereye kuri Tomasi muri rubanda wahawe agatazirano k’umuntu utemera yaba yagerageje akemera bigoranye maze abemera gato bose bagahabwa ako gatazirano muri rubanda,  yabajije Yezu aho agiye amusubiza ko agiye kubategurira ibyicaro kandi ko ariwe nzira n’ukuri ‘ubugingo.
Mu gihe Tomasi yari akiri muri aya hahise haza n’undi muri ba cumi na babiri ariwe Filipo we wageze n’aho ashaka ko Yezu abereka se imbona nkubone akamusobanurira ko umubonye aba abonye se; aka ya mvugo ya kinyarwanda ivuga ko imfura na se bangana.

Tugarutse mu buzima busanzwe tugakora isanishankuru n’ubuzima busanzwe twavuga ko Yezu muri aya masomo ya liturugiya yo kuri iki Cyumweru akangurira abategetsi b’isi kuyobora abantu mu nzira nziza banababera urugero mu kwicisha bugufi no gufata ibyemezo bibafitiye akamaro.

Ikibazo tugomba kwibaza nk’abanyarwanda : « Ese u Rwanda ubu rutegekwa n’umushorera ufite ubushobozi bwo kugeza cyangwa kuyobora abaturage mu nzira nziza igana ku iterambere risangiwe nk’imbanzirizamushinga y’ukuri n’ubugingo ? »
Impamvu mvuze ntya ni uko udashobora kuzizera kugira ubuzima bwiza mu ijuru utarageramo mu gihe muri iyi si ubayeho nabi. N’ubwo ntawihamagarira ariko burya biba bikwiye ko tubaho mu buzima bwiza kuri iyi si bityo bukanadushushanyiriza ibyiza tuzabona tugeze mu ijuru twizeye.

Umuturirwa wa Kagame i Kigali
nyuma y'ingendo za Kagame, amafaranga asigaye ajya henshi muri rwinshi
Ngarutse kuri cya kibazo nibazaga mu kanya igisubizo ni Oya kuko ibimaze iminsi bibera muri iki gihugu cyacu biteye agahinda. Gushimuta abantu, gutegeka abantu gushimuta abandi no gutegeka ko batanga ibiguzi ngo barekurwe kugira ngo habeho kujijisha no kuyobya uburari, n’ibindi.

Mu masomo matagatifu yo ku Cyumweru gishize navuze ko Kagame amaze kunanirwa cyane ndetse ko abaturage bakwiye kumuha ikarita ikutura none n’ubu ndongera mbisubiremo ariko noneho nganisha ku mpamvu y’uko nta nyungu na ntoya iri mu gutegeka abantu utabishoboye kuko uba usohoza cya gitekerezo cy’impumyi irandata abazima bakemera.


Nyakwigendera Rwisereka umwe muri za miliyoni zimaze guhitanwa n'inkota y'ubutegetsi ruvumwa bwa FPR
Impamvu rero abanyarwanda bemeye ko barandatwa n’impumyi kandi bari inyabutatu ikomeye cyangwa se yashoboraga gutera imbere ni uko ubutegetsi bwafashwe ku mbunda kandi bisanzwe bizwi neza ko mu munwa w’imbunda nta bwumvikane n’ubwenge bibamo. Hakora ndi igabo na « Ubwenge no gushyira mu gaciro hasi, itegeko rya Afandi hejuru ibindi ubundi»
Dusabe Imana ikomeze kureba u Rwanda n’ijisho ryayo ryuje imbabazi n’impuhwe ku bwa Yezu Kirisitu umwami wacu Amina !   
   
Dufatanyirize hamwe ISHAPULE Y’IMPUHWE Z’IMANA turonkere isi yose umukiro «Yezu wacu tubabarire ibyaha byacu kandi uturinde umuriro w’iteka, igarurire Roho z’abantu bose kandi uziyobore inzira y’ijuru cyane cyane wite ku bakeneye impuhwe zawe  maze ubabarire Roho ziri mu Purugatori n’iz’abanyabyaha b’isi yose. Amina!!! » (x10)

ABATAGATIFU B’ICYUMWERU GITAHA : Kubera ukuntu hari abanyarwanda benshi batazi umunsi wa bazina wabo mutagatifu, muri SHIKAMA twiyemeje kujya tubabwira ABATAGATIFU B’ICYUMWERU GIKURIKIRAHO kugira ngo mujye musabirana :
Kuwa mbere taliki 19 Gicurasi ni Mut. Petero Seresitini, Ivo na Budensiyana. Kuwa kabiri taliki 20 Gicurasi ni Mut.Berinarudo. Kuwa gatatu taliki 21 Gicurasi ni Mut. Konsitantini, Jizere, Valensi na Sekundini. Kuwa kane taliki 22 Gicurasi ni Mut. Emile, Rita na Venuste. Kuwa Gatanu taliki 23 Gicurasi ni Mut. Didiye, Ture, Yohani Antide, na Yohani Batisita Rosi. Kuwa Gatandatu taiki 24 Gicurasi ni Mut. Bikiramariya utabara abakirisitu, Donasiyani na Ragosiyani. Ku Cyumweru gitaha taliki 25 Gicurasi ni Mut. Gerigori wa 7, Beda, Mariya Madalena wa Pazi.  

Padiri TABARO M.
Shikamaye.blogspot.no
Shikama ku kuri na Demukarasi(SKUD)

No comments:

Post a Comment

Muvandimwe, nshuti ya SHIKAMA, turagushimira cyane umuganda utanga wo kubaka URWANDA rushya ubinyujije mu bitekerezo byawe( Komanteri). Kugirango turwanye urukungu rw'Agatsiko ni ngombwa ko buri komanteri ibanza gusuzumwa. Yohereze, irahita ijya ku rubuga mu minota mike niba idatandukira( kuvuga ibitajyanye n'inyandiko), itukana, cyangwa yuzuyemo uburere buke.

Wipfusha komanteri yawe ubusa ukoresha "ANONYMOUS", himba izina urikomeze kuko hari ibihembo mu Kuboza 2016 ku bantu 3 bazaba babaye indashyikirwa mu gutanga ibitekerezo. Dukomeje kubashimira ubwitange n'umurava muhorana. IMANA Y'I RWANDA ihorane namwe iminsi yose.

Dg NKUSI Yozefu
www.shikamaye.blogspot.com
Uharanire ko Ukuri gusimbura ikinyoma.
Email: mahoriwacu@gmail.com; tel: +4745564355