Pageviews all the time

Inyandiko zo mu bubiko.Bya bibyimba Kagame azaturitsa : Uruhare rwa BILL CLINTON mu iyicwa rya Perezida Habyarimana !

   "Aba bazungu twafatanyije nibakomeza kuntera hejuru, amabanga yose nzayasuka hanze maze ikibyimbye kimeneke " dixit Kagame.
 
Intangiriro

 Taliki ya 4 Ukuboza 2012, urubuga « http://oladaf.over-blog.com/m/article-113103850.html » rwasohoye inyandiko isobanura uko uwahoze ari perezida w`Amerika Bill Clinton yategetse Kagame kurasa indege yari itwaye ba perezida Habyalimana, Ntaryamira n`abari babaherekeje. Iyicwa ry`abo banyacyubahiro taliki ya 6 Mata 1994, ryabaye imbarutso y`amatsembatsemba ryabaye mu Rwanda no muri R.C.Congo.

 Uruhari rwa Clinton muri iryo hanurwa ry`indege, nirwo rwatumye urukiko rwa Arusha rubogamira ku kuburanya Abahutu gusa, no kubahiga bukware aho bari hose ku isi. Rwatumye kandi isandugu y`umukara yo mu ndege ya Habyalimana (boite noire) iburirwa irengero, ruba n`intandaro y`iyicwa rya benshi mu bantu bagize uruhare mu ihanurwa ry`iriya ndege. Ni bwo u Rwanda rwahawe ubutoni hirya no hino, kugira ngo ukuri kutamenyekana; biha na Kagame igikangisho kuri Clinton na Tony Blair, dore ko bose basangiye umugambi wo guhekura u Rwanda n`akarere kose. Ku rundi ruhande ariko, uruhare rw`uwo mutegetsi w`umunyamerika rwabaye impamvu yo kurangariza Abanyarwanda mu cyitwa amajyambere ya FPR, kuko u Rwanda rwahawe imfashanyo nyinshi ; gufunga amaso ku byaha byose bya FPR, no gutuma Abanyarwanda benshi bo mu bwoko bw`Abatutsi binjizwa mu nzego zinyuranye z`imiryango mpuzamahanga, na LONI irimo.

Iyo nkuru n`ubwo ari ntacyo yongera ku byo Abanyarwanda twari dusanzwe tuzi, ifite akamaro ko kugaragaraza uburyo ikibazo cyacu gikomeye, kuko ahari Amerika idashobora kwemera ko uwari perezida wayo ajyanwa mu nkinko, cyangwa ngo Kagame agire icyo atangaza. Turacyapfa rero, ariko Imana iriho !    
Byahishuwe n`umucamanza wo muri Ositraliya witwa Michael Hourigan.

 Mu bushakashatsi yakoze muri ambasade y`Amerika mu mwaka w`i 1997, Michael Hourigan yaguye ku nyandiko igaragaza itegeko Clinton yahaye Kagame ryo kurasa indege ya perezida Habyalimana. Ngo bwari bwo buryo bwonyine bwo guca Abafaransa mu Rwanda, maze Abanyamerika bakinjira muri Congo kwisahurira imitungo bari barararikiye guhera ku butegetsi bwa Kayibanda, na Habyalimana ariko bo bakabatambamira. Iyo gahunda ntirarangira, ngo kuko amaherezo Congo yose izegukira Amerika n`icyongereza. Uwapfuye yarihuse !

 Ubwo hari taliki ya 26 Gashyantare 1997. Umucamanza Michael Hourigan yihutiye guterefona umunyacanadakazi Louise Arbour wari amukuriye i Lahe mu Buhorandi, kugira ngo amumenyeshe iyo nkuru. Ako kanya Louise Arbour nawe aba aterefonye Kofi Annan wari umunyamabanga mukuru wa Loni, naho Louise Arbour ntakamenye ko, Annan yari azi iyo nkuru, abikesha ibiro bya ministeri Ndagijimana JMV i Kigali (ubwo nawe azabisobanura!). Annan wari warashyirishijwe kuri uwo mwanya na Madeleine Albright, umunyamabanga w`ububanyi n`amahanga wa Amerika w`icyo gihe, yahise amumenyesha ko amabanga yose yasohotse. Ubwo nawe ahita abibwira boss we Bill Clinton. Ubwo igikuba kiracika : Michael Hourigan aba yirukanywe Arusha, kandi hategekwa ko ikibazo cy`indege ya Habyalimana kitazongera kuvugwaho. Ubwo ariko na Bill Clinton yihutira kuza mu Rwanda guhura na mucuti we mu iterabwoba Kagame. Yagarukiye ku kibuga cy`indege i Kanombe ! Ariko asiga ategetse Kagame kwica umuntu wese waba afite icyo azi kuri iyo dosiye. Aba arapfuye Seth Sendashonga, Lizinde Théoneste ntibamurebera izuba, Dr. Alison Des Forges aba nawe amizwe bunguri. Uwahoze ari prokireri w`urukiko rwa Arusha Carla Del Ponte yavuze ku ruhare rwa Bill Clinton mu iyicwa rya Habyalimana, ahambirizwa amaguru adakora hasi. Abandi bakurikiyeho bahisemo kumangamanga ngo badakoma rutenderi.

Muri make, gukora kuri iyi dosiye, bisa nko gukora imbogo mu maso, ku buryo na perezida wa Amerika ujyaho wese, ahitamo gufunga amaso. Amaherezo azaba ayahe ?
 Ingaruka z`iki kibazo ku Karere kose no ku Rwanda ku buryo bwihariye.
     Gashakabuhake aragushora ntagukure. Nguwo, aramubwiye ngo nasigare yirwariza, ntaho baziranye!

 Ubwoba bwo kumva ko Clinton yafatanije na Kagame mu gikorwa cy`iterabwoba, byahaye Kagame imbaraga zidasanzwe : mu karere kose, icyo ashatse aragikora, amahanga yatangira gusakuza iturufu ye akayishyira ahagaragara, ubwo abandi bose bakaba babaye “Ibigarasha”: Yacucumye impunzi z`Abahutu zari muri Congo, aho gutabarwa, amahanga (Amerika, Ubwongereza na Canada) byohereza ingabo zo kurinda “Abatutsi barokotse jenoside iriho ikorwa n`Abahutu” ! Yateje intambara muri Congo yica miliyoni zimaze kugera mu munani z`abantu, amahanga afunga amaso. Yishe perezida Kabila, asahura Congo umusubizo, amahanga ati cweee ! Afunga Nkundabatware, arasa jenerali Nyamwasa, isi irinumira. Yiba amajwi ya Rukokoma wari watsinze amatora muri 2003, afunga Ingabire Victoire, ba Mushayidi n`abandi ntarondoye isi yose irebera, ariko nta n`umwe ugira icyo amuvugaho. Sinjya kuvuga uburyo ahonyora Abanyarwanda, bo yamaze kubagira ibivuzo. Abarundi bahisemo kwibagirwa ba perezida Ndadaye na Ntaryamira bombi bishwe na Kagame, ubundi abaha uwo yihitiyemo nk`uko yabigenje muri Congo amaze kwica Lawurenti Dezire Kabila . Ibyo ari byo byose Kagame afite ubudahangarwa mpuzamahanga, niyo mpamvu yivugira ko ari urutare rutameneka, abandi bose bakaba “Ibirohwa”.  

Ibibazo nk`umwanzuro

Birazwi ko Amerika idashobora gutanga Bill Clinton ngo aburanishwe. Habe na Bush ntiyatanzwe muri Irak nkanswe mu manza z`Abirabura. Ese Kagame azatura nk`umusozi ? Amerika se ishobora kumufunga n`aho yakangisha guturitsa ibibyimba ? Ese Abanyarwanda n`Abanyecongo bazagumya gutegerereza igisubizo cy`ibibazo byabo ku mahanga kugeza ryari ?

Ariko se, ko umutegetsi wo muri Afurika adashobora kuremya ingoma ye adakeje bene Rugigana, hazakorwa iki kugira ngo uzasimbura Kagame azamenyekanishe ukuri ku buryo bitamubuza gushyigikirwa no gufashwa n`amahanga ?

Uko byamera kose iminsi y'igisambo irabaze kandi ngo nta mvura idahita. Gusa na none ngo " Ak'imuhana kaza imvura ihise"! Umunsi Abanyarwanda ubwabo biyemeje bidasubirwaho gukemura burundu ikibazo cy'umuterabwoba Kagame ukomeje kubagaraguza agati , Bill Cliton ntacyo azabikoraho. Amahanga azongera arebere nk'uko bisanzwe . Umuti uri mu biganza byacu, nitwinanirwa ntitukagire undi dupfana.


 Byiringiro Aminadabu   
iwacu1.com

      

  

 

 

No comments:

Post a Comment

Muvandimwe, nshuti ya SHIKAMA, turagushimira cyane umuganda utanga wo kubaka URWANDA rushya ubinyujije mu bitekerezo byawe( Komanteri). Kugirango turwanye urukungu rw'Agatsiko ni ngombwa ko buri komanteri ibanza gusuzumwa. Yohereze, irahita ijya ku rubuga mu minota mike niba idatandukira( kuvuga ibitajyanye n'inyandiko), itukana, cyangwa yuzuyemo uburere buke.

Wipfusha komanteri yawe ubusa ukoresha "ANONYMOUS", himba izina urikomeze kuko hari ibihembo mu Kuboza 2016 ku bantu 3 bazaba babaye indashyikirwa mu gutanga ibitekerezo. Dukomeje kubashimira ubwitange n'umurava muhorana. IMANA Y'I RWANDA ihorane namwe iminsi yose.

Dg NKUSI Yozefu
www.shikamaye.blogspot.com
Uharanire ko Ukuri gusimbura ikinyoma.
Email: mahoriwacu@gmail.com; tel: +4745564355