Pageviews all the time

MBANGURUNUKA.Iryavuzwe riratashye, Tanzania Kagame Paul arayiteye. Ese iyi ntambara azayitsinda? Nayitsinda se cg akayitsindwa, izamusiga amahoro?

Ikarita ya EAC
Mu minsi yashize, nigeze ntangaza iby'iterwa rya Tanzania, bihita bihurirana n’inkuru bwana Nkusi Joseph yariho ategura  igendanye n'iryo terwa. Muby'ukuri, twe twatangaje aya makuru ntaho tuziranye na gato. Duhurira mu gufatanya gusa kureba uko u Rwanda rwava mu maboko y’ibyihebe birumaranye imyaka 20, abantu baboshywe, bicwa, bibwa, bamburwa…
Usibye kubona bwana Nkusi ku mafoto, nta handi muzi na gato. Ni umugabo wibera iyo mu Buraya, Norvège niba ntibeshye, naho njyewe nkaba nibereye murwo navukiyemo arirwo rwa Gasabo. Kuba rero naratangaje inkuru maze igahurirana nuko Nkusi nawe yari ariho ategura igendanye nayo kandi ariyo bigwa, bigaragaza ko amakuru twatanze yariyo 100%. Hadaciye kabiri, amakuru twatanze ahise aba impamo.
U Rwanda gutera Tanzania ntibivuze gushinga ibitwaro iyo za Rusumo hanyuma ukarasa za Kahama werekeza Dodoma. Kagame ntabwo ariko akora. Ahubwo areba agatsiko runaka, akagatamika amabwiriza, akakizeza ibya Mirenge n’ibitangaza, ubundi akakambika uniformes akagaha  na weapons(ndlr: intwaro), nuko intambara igatangira. Yarabikoze muri RDCongo, mu mitwe myinshi umuntu atarondora. Ikindi akora, arunda ibitwaro bikomeye hamwe n’ingabo ku ruhande agiye gutezamo intamabara. Ubwo buryo ni ukugirango uwo atejeho intambara yo kwirirwa abaririza uko bigenze ahubwo ahite abona ko intambara itangijwe nimusiga amahoro aba ari impuhwe za Nyagani gusa. Icyo gihe Kagame asaba ibyo ashaka, nyiri uguterwa nawe afite ubundi buryo abyitwaramo.

Kuki Kagame ateye Tanzania?
Mbaza nkubaze ariko twese turahuriza yuko Kikwete ashyigikiye FDLR . Niba ariyo mpamvu, Kagame yaba yarasaze nta kundi kuko iyi si impamvu yatuma umukuru w’igihugu runaka  ashoza intamabara mu gihugu cya mugenzi we. Hari ikindi kibyihishe inyuma twe tutazi, akaba ari Kagame wenyine uzi impamvu.

Administrative map of Tanzania
Iyi ntambara Kagame ashoje azayitsinda?
Kuyitsinda birashoboka cyane, ariko kumuhira ntibishoboka na gato kubera impamvu zikurikira :
Kagame ateye Tanzania afite intwaro zikomeye cyane ndetse anifashishije ubunararibonye mu ntambara amazemo imyaka yenda kungana n’imyaka amaze kuri iyi si.
Tanzania, iherereye ahantu hatayibera heza iramutse itewe n’umwe mu baturanyi bayo.  Tanzania iri muri East Africa Community, ahabarirwa abanzi bayo gusa uretse wenda Uburundi nabwo igice kimwe cy’Abahutu. Bivuze ko inshuti zayo nya nshuti zirimo Afurika y’Epfo, zibarizwa muri SADC kandi mu mategeko agenga ibihugu bibarizwa muri SADC, ntabwo bitabara ibihugu bitari muri uwo muryango keretse habaye exception.

Ikindi ni uko niyo Afurika y’Epfo yari gutabara Kikwete, byagorana kuko Perezida Zuma wakamutabaye nawe ntiyorohewe mu gihugu cye kubera amatora ateganyijwe mu kwezi kwa Gatanu. Kuba ahugiye mu matora nta mwanya yabona wo kwita ku kibazo cya Tanzania bikaba binashoboka ko Kagame yaba yarifashishije ariya matora ku mpamvu z’uko abahanganye na Zuma batamworoheye na gato harimo nk’ishyaka ry’abazungu DA na EFF ya Malema tutibagiwe na Inkatha ya Mangosuthu Gatsha  Buthelezi.

Ikarita y'Afurika y'Iburengerazuba
Ku rundi ruhande, Kagame nawe ashobora gutsinda iyi ntambara ariko yibishye akuya kandi ikamusiga amara masa(ingufu zose afite azitakaje). Ibi byaterwa n'uko ingwe (America n’Ubwongereza) zari zimuhagarikiye mu ntambara zose yakoze, zitamuhagarikira mu ntambara ya Tanzania. Nta mpamvu n'imwe America yajya gufasha iki kihebe mu ntambara ya Tanzania kuko America imenyereye kujya aho ibona inyungu kandi zitubutse. Ikindi ni uko America nayo itorohewe n’intamabara  isa niya 2 y’ubutita hagati yayo n’Uburusiya kubera Crimea.

Ikindi cyaba tactics na strategies Kagame yakoresha  kugirango atsinde Tanzania.
Turebye nka Tactics na strategies yagiye akoresha gutsinda intamabara yagiye arwana, wasanga zimwe zitamuhira kubera uwo yaba arwana nawe.

1.       Guerrilla, Kagame ashobora kuyifashisha kuko n'ubundi asa nk'uwayitangiye ubwo yoherezaga Prof Rwakabamba Silas kuyobya bamwe mu banyapolitiki ba Tanzania . Ikindi ni uko yamuhiriye agashobora gutsinda intambara yatangiye 01/10/1990.

2.       IA(indirect  approach). Iyi ntabwo yayikoresha kuko  atigeze abona igihe gihagije cyo kwitegura gutera Tanzania. Ariko kuba aho intambara yatangiriye ishobora kwaguka vuba na bwangu, Kagame yakoresha IA kugirango Kikwete ahabuke yitandukanye na FDLR ku mugaragaro. Ariko byamugora cyane kuko sinzi niba yarabashije gucengera cyane inzego z’ubutasi za Tanzania kugirango amenye neza uburyo Tanzania igemurirwa intwaro n’inzira zinyuramo. Iyi Tactique yaramuhiriye muri Kabinda(Congo) igihe cy’intambara ya 2 ashaka ko abasirikare ba Zimbabwe na Angola biruka bakahava akabona uko yinjira Mbuji Mayi gusahura Diamonds(ndlr:diyama).Ariko yahagiriye amahirwe make kuko Mugabe Robert yabaye clever( ndlr:inyaryenge) kumurusha yanga ko ingabo ze zimanika amaboko.

3.       EBF (Envelopment of Both Flanks) cg W nk’uko abana bacu bamenyereye kuyita(double yu, Double V). Iyi nayo yayikoresha ikamuhira  kuko n'ubundi aho twagiye tuyikoresha  nka za Buyoga, na Kamina (Congo war2) twabashije gutsinda . Iyi yayikoresha kugirango abone uko agira ibyo yisabira Kikwete kuko ingabo ze ziramutse zigoswe kandi ntabundi bufasha afite nk’uko nabyerekanye hejuru, Kikwete yakwemera agatega Kagame amatwi kugirango nibura arame kabiri.

4.       PC(Penetration of the Center ) or Bridge.  Iyi ntabwo yayikenera cyane kuko ikoreshwa akenshi mu gutabara nk’uko Afande(majoro) Kigofero yayikoresheje abohora Abatutsi muri Saint Michel. Ariko nanone ashobora kuyikoresha kugirango ingabo ze zibone uko zinyanyagira mu Mijyi myinshi ikomeye ya Tanzania nk’uko za Nkotanyi 4300 zari zamaze kugera Kigali cyera. Ibyo byatuma ateza akaduruvayo muri Tanzania (indani) abantu bagatangira gutemana no kwicana nk’uko byagenze mu Rwanda n’uko yashakaga kubigenza muri Congo ya 2 ubwo yatangaga cash nyinshi kuri radio imwe ngo ikangurire abaturage kwica Abatutsi b’Abanyamurenge. Ibi byatuma Kikwete aneshwa vuba cyane kuko n’ubundi Kagame amugabyeho igitero yihishe mu kwaha kw’amoko.

5.       AOO(Attack in Oblique Order) yisome nka e dabo o . Yagiye imutunganira ahantu henshi nk’ubwo yayikoresheje abohora Abatutsi bari muri Sitade y’I Remera igihe twayobeje ku bushake signal yacu kugirango ex FAR  birukire gutabara ikigo cya Kanombe maze batange inzira. Ubu buryo bwo kuyobya uburari bwahira Kagame muri Tanzania kuko yabukoresheje  I Lubumbashi mu gihe cy’intambara ya 2 ya Congo ,  ingabo za Zimbabwe zirahata ziriruka zihungira Zambia nuko Kagame yisahurira copper( umuringa: za nsinga zikoreshwa mu mashanyarazi n’ibindi) mumahoro.
Ibi maze kuvuga byatanga umwanzuro w’uko Kikwete ashobora gutsindwa. Ariko nanone iyo  wongeye ukareba intambara twagiye turwana usanga ahenshi twaratsinzwe kandi hamwe na hamwe America yaradufashaga. Turetse iriya ya 01/10/1990 nayo twabanje gutsindwa kugeza Kagame yifashishije indi ntwaro ariyo Jenoside y’abatutsi kugirango atsinde(mwibuke Jenoside yatangiye turi iyo bigwa ku Murindi wa Byumba hanyuma mu mezi ane  gusa tugafata igihugu!), intambara y’Abacengezi yatanga urugero rwa weakness ituranga. Iriya ntambara twari twamaze kuyitsindwa byarangiye iyo  Jenerali Majoro Paul Rwarakabije abifashijwemo na Jenerali Gatsinzi Marcel batagambanira abahutu.

Nyuma y'ifatwa mpiri rya majoro Karyango (uherutse kwitaba Imana ari jenerali) hafi ya Kamonyi hanyuma abacengezi bakamwambura ubusa bakica abo bari kumwe bose maze bakamutegeka kujya kubwira Kagame ko bafite ingufu ngo yemere imishyikirano, nyuma yo guhusha Lt Col Mubaraka Muganga hirya gato ya Base akarokoka wenyine ubwo batwikaga convoy yari imutwaye agakizwa n'uko we yaguye munsi y’umukingo afite icyombo akabasha gutabaza, nyuma y’uko Captain se w’uyu Col Muganga arurokotse ku Gisenyi, nyuma y’uko Lt Abdallah wari umaze kuzamurwa mu ntera akagirwa Kapiteni ariwe operation commander  muri Ruhengeri hanyuma akarasirwa ukuguru hafi ya Komine Nyamutera, igihe kimwe S/Lt Claude benshi bari bazi nka Box akaba yari amaze kwicirwa hafi y’ishyamba rya Nyamuragira yicanwe n’uwari paratoon sgt we n’abandi, byatumye Kagame ahamagaza inama y’igitaraganya yo kwiga uko ikibazo cy’abacengezi cyarangizwa. 

Mu nama, hagaragajwe impungenge z’uko abacengezi bari kurwanira mu misozi(bari hejuru y’imisozi) kandi burya mu ntambara iyo umuntu ari hejuru yawe aba afite amahirwe menshi yo gutsinda, ikindi bakaba bafite ibyitso byinshi cyane aho bajya mu kiraro cy’inka bagacukuramo imyobo hanyuma abasirikare bacu bari kuri patrouille(ndlr:irondo) bahita, mwene wabo(w'abacengezi) akabarabura nuko abasirikare bacu bakahashirira batyo.  Gatsinzi yatanze inama z’uko bashaka umwe mu bakuru b’abacengezi bakagirana ibiganiro rwihishwa. Nibwo yabarangiye Rwarakabije afasha na Jenerali Kabarebe kuvugana nawe. Rwarakabije aje, nta yindi nama yabagiriye uretse gufata umuhutu wese ufite agatege akinjizwa ku ngufu mu gisirikare cy’inkotanyi barangiza bakica igihumeka cyose. Ni ukuvuga udusaza n’udukecuru, abafite ubumuga, abarwayi, …Icyo gikorwa Kagame yahise agishinga Col Kayumba Nyamwasa nawe agitunganya uko yabisabwe. Igikorwa cyo gushimuta nako kwinjiza ku ngufu abahutu muri APR, cyabaye muri 1998 kibera muri Camp Muhoza  na Camp Kami. Bivuze ko intambara y’Abacengezi iyo hatabamo kugambanirwa, biba byarageze aho America itabara cg Kagame akemera imishyikirano.

Ntabwo ari intambara y’abacengezi gusa twenze gutsindwa kuko Congo ya 2 yo twamanitse amaboko nk’uko nabibabwiye ubushize, bituma Jean Pierre Bemba ahita asinya amasezerano yo kurangiza intambara atiriwe asaba uburenganzira I Kigali kuko imirambo UN, croix rouge na human rights bamweretse, nawe ubwe yifashe mu maso ararira kuko abenshi bari abana bari hagati ya 10 na 15 years(ndlr: hagati yimyaka 10 na 15). Ababyeyi babo amarira yari yabamaze babaza ingabo za Zimbabwe, Namibia na Angola nazo zari ziri aho impamvu zabishe. Ariko nta kundi nazo zari kubigenza kuko mu gitondo twazoherejeho ubutumwa bwo kuzikanga ngo zimanike amaboko kuko zari zimaze 3months(amezi atatu) twarazigose, zaturasheho zitabara bihuza yuko zamaze kubona n’intwaro zikomeye maze ziduhindura umuyonga.
Ibi rero biratanga igisubizo gisa nk’amayobera ku ntamabara Kagame atangije muri Tanzania kuko nagera n'aho kuyitsinda, amahanga ntazamworohera kabone niyo ataba afitanye amasezerano na Tanzania yo kuyitabara, kandi n’imbere mu gihugu ntibizaba bimworoheye dore ko  abamurwanya bamaze gutuma abyina muzunga  kugezaho agwira n’igitambambuga (KIZITO Mihigo).
Murakoze kandi mwihanganire inyandiko ndende kuko ibitekerezo biba ari byinshi.

Mbangurunuka Paul
Inshuti ya shikamaye.blogspot.no

No comments:

Post a Comment

Muvandimwe, nshuti ya SHIKAMA, turagushimira cyane umuganda utanga wo kubaka URWANDA rushya ubinyujije mu bitekerezo byawe( Komanteri). Kugirango turwanye urukungu rw'Agatsiko ni ngombwa ko buri komanteri ibanza gusuzumwa. Yohereze, irahita ijya ku rubuga mu minota mike niba idatandukira( kuvuga ibitajyanye n'inyandiko), itukana, cyangwa yuzuyemo uburere buke.

Wipfusha komanteri yawe ubusa ukoresha "ANONYMOUS", himba izina urikomeze kuko hari ibihembo mu Kuboza 2016 ku bantu 3 bazaba babaye indashyikirwa mu gutanga ibitekerezo. Dukomeje kubashimira ubwitange n'umurava muhorana. IMANA Y'I RWANDA ihorane namwe iminsi yose.

Dg NKUSI Yozefu
www.shikamaye.blogspot.com
Uharanire ko Ukuri gusimbura ikinyoma.
Email: mahoriwacu@gmail.com; tel: +4745564355