Kuri uyu wa kane, tariki 28 Mata, Urukiko rw’ibanze rwa Kacyiru ruherereye i Kibagabaga rwakomeje urubanza ubushinjacyaha buregamo umuhanzi Kizito Mihigo, na bagenzi be Cassien Ntamuhanga, Dukuzumuremyi Jean Paul na Niyibizi Agnes ku ifunga n’ifungura ry’agateganyo. Kizito akaba yakomeje gusaba imbabazi ndetse arifuza gufungurwa agakosora amakosa yakoze. Umwanzuro ukaba uzafatwa kuwa mbere w’icyumweru gitaha.
Uru rubanza rwatangiye kuwa mbere ariko ruza gusubikwa kuko Kizito na Ntamuhanga bari basabye umwanya wo gushaka abunganizi mu mategeko.
Kuri uyu wa kane, Kizito Mihigo niwe wenyine wazanye abamwunganira babiri, aribo Bigaraba Rwaka John na Nsengabiro Felix, mu gihe mugenzi we Ntamuhanga atamubonye kuko ngo uwo yari yabonye yananiwe kumvikana n’umuryango we ku bihembo azahabwa.
Nyuma yo kubasomera ibyaha bashinjwa birimo Icyaha cyo kugirira nabi ubutegetsi buriho cyangwa Perezida wa Repubulika, Ubugambanyi bwo kugirira nabi ubutegetsi buriho cyangwa Perezida wa repubulika, Ubufatanyacyaha ku cyaha cy’iterabwoba, n’Ubugambanyi. N’icyaha gucura umugambi w’ubwicanyi Mihigo Kizito yihariye wenyine.
Abunganira Kizito Mihigo basabye ko urubanza rwabera mu muhezo kuko ari urubanza rukomeye kandi ruvuga ku bijyanye n’umutekano w’igihugu.
Ibi ariko ntiyabyumvikanaho n’umushinjacyaha kuko we ahubwo yavuze ko kuba bijyanye n’umutekano w’igihugu aribyo byatuma rujya ku karubanda kuko abaturage bakeneye kubimenya.
Urukiko rufata umwanzuro ko rukomeza kubera ku karubanda kuko nta mpamvu zifatika abunganira kizito bagaragaje.
Ubushinjacyaha bwasobanuye icyo Kizito na bagenzi be bashinjwa
Umushinjacyaha, Budengeri Boniface yavuze ko Kizito yari azi neza umugambi w’ibitero bitegurwa ku Rwanda, umugambi wo kwivugana Perezida Paul Kagame n’abandi bayobozi bakuru, umugambi wo guhungabanya umutekano, umugambi wo guhirika ubutegetsi buriho n’ibindi.
Ibi akabishimangira yifashishije ibiganiro Kizito yagiranye n’umuntu ngo wo mu ishyaka rya RNC witwa Sankara nk’uko wabisanga muri izi nkuru : Uko Kizito Mihigo yagambaniye Perezida Kagame na Niba Kizito yashukwa ni inde utashukwa?
Naho Umunyamakuru Ntamuhanga Cassien we wari warashinzwe gukora ubuvugizi, gutera inkunga abantu bagiye mu bikorwa byo guhungabanya umutekano, n’ibindi.
Ibi ubushinjacyaha bukabigaragariza mu biganiro na we yagiranye n’abantu bo muri RNC, ndetse akaba yaranatanze amakuru kuri bamwe mu bayobozi b’igihugu ndetse n’amafaranga yahembwe uwari gutera garinade ahantu hatandukanye Mujyi wa Kigali, by’umwihariko ku nyubako ndende mu Mujyi wa Kigali izwi nka “Kigali City Tower”, kuri Station ya lisansi y’imbere ya gare i Remera n’iy’imbere ya gare ya Kimironko, no ku isoko rya Kijyambere rya Nakumaat n’ibindi.
Umushinjacyaha kandi yagaragaje ibihamya ko Dukuzumuremyi Jean Paul ariwe wagombaga gutera izo izo garinade.
Gusa anagaragaza ko bose bari bazi umugambi w’intambara n’ibitero byategurwaga ku Rwanda, igurwa n’imyiteguro yo gutera za garinade, iyubakwa ry’urubyiruko rujya mu itsinda ry’impinduramatwara “New Generation for revolution” ryangombaga gukorera muri Tanzania rikayoborwa na Kizito n’ibindi.
Umushinjacyaha asaba ko abaregwa baba bafunzwe by’agateganyo iminsi 30 kuko ibyaha bashinjwa bikomeye cyane bityo bakaba bashobora gutoroka bageze hanze kugira ngo bacike ubutabera cyangwa ibihano bashobora guhabwa kandi ngo bashobora no kwica iperereza rigikomeje.
Umucamanza Gasana Jean Damascene yahise aha abaregwa kugira ibyo biregura mbere y’uko hafatwa umwanzuro.
Kwiregura kwa Kizito
Kizito Mihigo n’abamwunganira, ari nabo bigaragara ko bazafata umwanya munini muri uru rubanza, yavuze ko yemera amagambo yose ubushinjacyaha bumushinja ko yavuganye n’abayobozi ba RNC.
Kizito ariko yongera gushimangira ko amagambo yavuze ari amagambo nyine, nta mugambi mubisha yari afite dore ko ngo yamye arangwa n’ibikorwa by’amahoro.
Kizito avuga ko nta bushake yari afite bwo kugirira nabi Perezida uretse ko n’amagambo yemeza ko yuzuyemo ubugome, akaba abyicuza.
Kizito avuga ko yumvise iby’intambara akomeza gukurikirana kugira ngo yimenyere amakuru, hashize ibyumweru bibiri ahagarika ibiganiro yagiranaga n’umuntu wo muri RNC, ndetse anamubuza kuzongera kumuvugisha.
Kizito yabwiye urukiko ko yaguye mu ikosa ry’abantu bashakaga gukoresha isura ye mu bikorwa byabo, ariko nta gikorwa na kimwe cyabo yigeze ajyamo dore ko ngo banamusabye kenshi guhunga akabyanga.
Kizito yasabye ko amagambo ye atafatwa nk’ay’umuntu washakaga kugambanira ubutegetsi buriho kandi bizwi ko yamye ashyigikira gahunda zose za Leta, yaba mu buhanzi bwe n’ibikorwa bye by’umuryango uharanira amahoro yari yarashinze.
Uku guharanira amahoro yagushimangiye, asobanura uburyo mu biganiro yagiranye n’umuntu wo muri RNC, yamubwira ko bashaka gukora intambara ngo bakureho Perezida Kagame, akamusaba ko baza bakica Perezida gusa aho kugira ngo igihugu cyongere kubamo intambara.
Ati “Nasebeje Abanyarwanda, n’icyizere bari bamfitiye ndasaba imbabazi ku Mana n’abantu.”
Kizito Mihigo yavuze ko amaze iminsi yitekerezaho asanga yarahemutse, by’umwihariko agahemukira Perezida wa Repubulika n’ukuntu yamufashije.
Kubw’ibyo ngo arasaba imbabazi buri wese ndetse ngo arifuza umwanya agakosora amakosa yakoze kandi akerekana ko amakosa yakoze ataruta ibyiza yakoze, kandi ngo abonye uwo mwanya yakwikosora ntiyapfusha ubusa.
Me Bigaraba, umwunganira kimwe na mugenzi we bafatanyije babanje gusaba ko dosiye y’umukiliya wabo Kizito yatandukanywa ba bagenzi kuko we ashinjwa amagambo, kandi bo bashinjwa gutegura guhungabanya umutekano w’igihugu, bakaba bamwe baratanze amafaranga(Ntamuhanga), abandi bakajya gutozwa na FDLR uko bazazitera (Dukuzumuremyi) n’abayatanze bakajya no gusura ibirindiro bya FDLR (Niyibizi).
Bityo ngo ibyo bashinjwa ntibihuye n’ibyo we ashinjwa, basaba ko batandukanywa.
Ikindi abamwunganira bavuze ko kuba nta kigaragaza ko Kizito ari umurwanashyaka wa RNC cyangwa FDLR uretse amagambo yavuze gusa, ngo bitanshingirwaho mu kumushinja ibyaha ubushinjacyaha burimo kumushinja.
Abunganira Kizito banenze ubushinjacyaha kuba bwarafashe ibiganiro Kizito yagiranye n’umuntu wo muri RNC kuri Whatsap na Skype bakabiha inyito y’ibyaha itariyo, basaba urukiko gushakira ibyo Kizito yakoze inyito itari iyo ubushinjacyaha bwatanze.
Kubwabo ngo byari bikwiye kwitwa gusebanya no gutuka ubuyobozi buriho, kandi nabyo kuko atabikoreye mu ruhame nk’uko itegeko ribivuga, ngo uru rubanza rw’ibanze rukwiye guhita ruhuzwa n’urubanza mu mizi, umukiliya wabo akarekurwa kuko ari umwere.
Kwiregura kwa Ntamuhanga
Kuri Ntamuhanga Cassien wasobanuye ko aziranye n’umuyobozi muri RNC, uzwi nka Sankara kuva kera mu mashuri yisumbuye.
Gusa ngo yaje kumwinjiza mu bikorwa by’iryo shyaka mu mwaka ushize, anasobanura uburyo we yagiye amenyeshwa umugambi RNC yari afite wo kwihorera kuri Leta y’u Rwanda bakica umusirikare mu ngaboz z’u Rwanda Jacques Nziza, umupolisi Dan Munyuza, Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga Louis Mushikiwabo kuko ariyo ngo yishe umuntu wabo Patrick Karegeya.
Ntamuhanga yaje kubabwira ko abo bose bigoye, bafata umugambi wo kwica Depite Bamporiki Eduard kuko ngo ariwe wazanye gahunda ya Ndi Umunyarwanda, ariko ngo urupfu rwe rwakongera rukanagumura abahutu mu gihugu bagahunga cyangwa hakaba imyivumbagatanyo.
Akaba ari nawe watanze amafaranga ibihumbi 200 byo guhemba Dukuzumuremyi Jean Paul nk’umushahara w’ibanze (avance) kugira ngo atere garinade mu bice twavuze haruguru nk’uko yari yabyumvikanyeho na bamwe mu bantu bo muri FDLR bahuriye muri Uganda.
Ntamuhanga yabwiye urukiko ko byose yabikoraga nta mugambi, asaba ko atafungwa by’agateganyo kuko adashobora gucika ubutabera kuko n’ubundi amakuru ubushinjacyaha burimo kwifashisha bumushinja ariwe wayatanze kandi ngo akaba afite n’umuryango, n’abana icyenda (9) b’imfubyi arere.
Ati “Ahubwo ubu bagiye gusubira ku ishuri, mundekuye n’iyo mwanshyiraho amabwiriza y’uko najya nitaba urukiko buri munsi mwaba mumfashije.”
Kwiregura kwa Dukuzumuremyi
Dukuzumuremyi Jean Paul, wagombaga gutera garinade, ndetse akaza no kubihererwa amahugurwa n’umusirikare ba FDLR bahuriye muri DRC, ndetse nyuma akajya no mu Burundi kugura garinade azakoresha mu bitero ahantu havuzwe haruguru.
Dukuzumuremyi wahoze ari umusirikare akaza kukivamo muri 2005, Yasabye imbabazi, Abanyarwanda na Perezida wa Repubulika kuko ngo atatekereza kugirira nabi umuntu wamugiriye neza (Perezida), ahubwo ngo yishakiraga igihembo cy’amafaranga miliyoni eshatu (3 000 000 Frw) yari yemerewe gusa.
Niyibizi we yavuze ko yabigiyemo atabizi
Naho Niyibizi Agnes, we wakoraga nk’umubitsi w’amafaranga akoreshwa mu bikorwa byo guhungabanya umutekano, yemeye ko yabigiyemo abijyanywemo na Iyakaremye Jean Damascene babyaranye mbere y’uko yinjira muri FDLR mu mwaka wa 2011.
Niyibizi ariko yisobanuye avuga ko umugabo we yabimujyanyemo azi ko ari umucuruzi muri Uganda. Nawe asaba imbabazi Abanyarwanda na Perezida wa Repubulika, ari nayo bose basa n’abahuriyeho.
Nyuma yo kumva ibitekerezo byo ku ruhande rw’abaregwa bose n’ubushinjacyaha, urukiko rwafashe umwanzuro ko rugiye kwicara rukabisesengura, hanyuma rukazatangaza umwanzuro ku ifungwa n’ifungurwa, kuwa mbere w’icyumweru gitaha tariki 28 Mata, aho urubanza rwabere Kibagabaga.
Kamanzi Vénuste
UMUSEKE.RW
umva uko www.igihe.com ivuga uko ibintu byari bimeze ku buryo butandukanye n'ubwo hejuru!
Kizito Mihigo na bagenzi be basabiwe gufungwa by’agateganyo iminsi 30
Umuhanzi Kizito Mihigo n’abo baregwa hamwe, Ubushinjacyaha bwabasabiye ko bafungwa iminsi 30 kuko baregwa ibyaha bikomeye ndetse bakaba bashobora no gutoroka ubutabera.
Ubwo urubanza ruregwamo Kizito Mihigo, Umunyamakuru Ntamuhanga Cassien, Umunyeshuri akaba n’umukozi muri Edition Bakame Niyibizi Agnes na Dukuzumuremyi Jean Paul bageraga imbere y’Urukiko rw’Ibanze rwa, Umushinjachaha Budengeri Boniface yasabye ko baba bafunzwe iminsi 30 iperereza rigakomeza gukorwa neza bakirinda ko batoroka ubutabera kubera ibyaha bose bakurikiranweho, ibyaha bikomeye birimo no gushaka kwica Perezida Paul Kagame.
Ubushize urubanza rwari rwimuriwe kuri uyu munsi kuko Kizito yari yasabye ko yabona umwunganira mu mategeko nyuma yo gutenguhwa n’uwa mbere yari yashatse. Ubu yagaragaye mu rukiko afite abamwunganira babiri, ariko abandi baregwa hamwe bavuze ko baziburanira.
Urukiko rwahaye umwanya uruhande rw’Ubushinjacyaha, n’uruhande rw’abaregwa.
Urw’abaregwa rwo, cyane cyane Kizito Mihigo yongeye kwemra ko ubutumwa bwagaragajwe ko yandikiranye n’abo mu mutwe urwanya Leta y’u Rwanda, RNC, ari byo, ariko avuga ko hari ibitaragaragajwe birimo ubutumwa bugaragaza ko atari afite umugambi wo guteza intambara ndetse no kwica bamwe mu bayobozi bakuru b’igihugu, barimo na Perezida Kagame.
Kizito yavuze ko yahatiwe inshuro nyinshi guhunga igihugu ariko ngo aranga, ari nacyo cyaje gutuma uwo bita Sankara muri RNC babipfa, Kizito amusaba ko atazongera kumwandikira kuko ngo amutesha umutwe. Abunganira Kizito basabye ko barekurwa, bakajya hanze bemye.
Umushinjacyaha Budengeri yagaragaje uruhare rwa buri muntu mu mugambi wo gushaka kugambanira u Rwanda no gushaka guhitana bamwe mu bayobozi b’igihugu barimo Perezida Pau Kagame, abasirikare bakuru barimo Gen. Jacques Nziza, Col Dan Munyuza n’abandi banyapolitike barimo Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga, Louise Mushikiwabo ndetse na Depite Bamporiki Edouard.
Umushinjacyaha yavuze ko ibi byose bikubiye mu butumwa umuhanzi Kizito Mihigo yagiranye na Sankara abinyujije mu kuri WhatsApp no kuri Skype.
Umunyamakuru Ntamuhanga Cassien wakoreraga Radiyo Amazing Grace nawe ngo yakoranaga n’abayoboke ba RNC nabo bafite umugambi wo kubafasha mu Rwanda hakaba impinduka mu buyobozi, Abanyarwanda ngo bakarenganurwa.
Umushinjacyaha yakomeje avuga ko umusore bita Nganji Alipe na Niyomugabo Gerald aribo bahuje Ntamuhanga na Sankara batangira kuvugana uburyo Ntamuhanga yabafasha bakabohora u Rwanda.
Sankara yasabye Ntamuhanga ibintu bitatu birimo kuzajya akora uko ashoboye nk’umunyamakuru akavuganira abasore ba RNC na FDRL kugira ngo nibafatwa bazajye bajyanwa mu butabera aho kwicwa, yamusabye na none kuzajya afasha abari i Kigali mu kubaha amafaranga, kujya aho bajya gutera gerenade no kumushakira abasore bo gukoma imbarutso ahereye mu basirikare b’Ingabo z’u Rwanda RDF, kuko bamubwiraga ko 70% byabo ari ababo.
Ntamuhanga yasabwe kandi gushaka uburyo babona impozamarira ( kwihorera) ku rupfu rwa Patrick Karegeya, nabo bakica Gen. Jacques Nziza, byakwanga akabafasha uburyo Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Mushikiwabo yakwicwa cyangwa Depite Bamporiki akaba yakwicwa.
Bavugaga ko Bamporiki yishwe byagira ingaruka za Politike kuko Abahutu babona ko byakomeye bagahunga.
Dukuzumuremyi Jean Paul, we ngo yari ashinzwe kuzajya atera gerenade nyuma akishyurwa amafaranga, mu gihe Niyibizi Agnes we ari we watangaga amafaranga yo kugura ibikoresho.
Bisobanura ku byo baregwaga, Kizito Mihigo yavuze ko ibyo bavuga byose ari ukuri, ariko ko byose byari mu magambo akaba nta bitekerezo yigeze agira byo kwica Perezida Kagame, akaba ari nayo mpamvu yasabaga Sankara ko niba bashaka gukora impinduka bayikora ariko bakirinda ikintu cyakongera guteza intambara ngo abaturage bapfe.
Kizito Mihigo yavuganaga agahinda yageze n'aho arira mu rukiko
Umwunganizi wa Kizito Mihigo Me Bigaraba Rwaka John yasabye urukiko ko rwarekura Kizito agataha kuko ari umwere ati “Ibintu byose yakoze yabikoze mu magambo kandi ntaho amategeko ahana y’u Rwanda agaragaza ibihano bihabwa umuntu uhana n’undi ibitekerezo. Ibikorwa nibyo byari kugaragazwa hano Kizito akabihanirwa .”
Me. Bigaraba Rwaka John yakomeje avuga ko abantu bose barebye ibitekerezo byabo nta muntu wazongera gusuhuza undi ati ; “ Abantu dutekereza nabi”.
Umunyamakuru Ntamuhanga nawe yavuze ko ibintu yavuze byose atigeze atekereza kugirira nabi igihugu, ndetse asaba ko yarekurwa agakurikiranwa ari hanze, ngo akabona uko akomeza kurera barumuna be icyenda, akanabashakira uburyo basubira ku ishuri. Ibyo yabivugaga yizeaza ko atatoroka.
Dukuzumuremyi Jean Paul we yasabye urukiko ko arirwo rwafata umwanzuro rukurikije ibyo aregwa.
Niyibizi Agnes yasabye ko atafungwa iminsi 30 kuko ari umunyeshuri bikaba byamubangamira mu masomo ye. Urubanza ruzasomwa kuwa Mbere w’icyumweru gitaha saa munani z’amanywa.
Nk’uko bisanzwe uru rubanza ruri guhuruza imbaga, icyumba cy’Urukiko cyari cyuzuye no hanze hari hashyizwe indangururamajwi mu gufasha abatabonye uko binjira.