![]() |
Umunyarwanda
yarihoreye ati: Akabaye icwende ntikoga, niyo koze ntigacya, niyo gakeye
ntigashira umunuko. Bavugaga akarengane ukumva ari amakabyankuru ariko ubu
itekinika rivuye ku gipinga, ku ngengabitekerezo, ku guhishira
amakuru,kugambanira umukuru w’igihugu n’ibindi bitindi gasani….none kubera
amaco y`inda amwe adashira igorora abanafiki bo mu busilamu babonye ko harimo
abanyakuri banze kurahirira ku nkota nyabyo, ko kibla yabo iri mu Rugwiro
ndavuga abo banafiki bavuze ko bazagwa imbere y`umwami w`abami uhora yigurutsa
ko ibiba atabizi kandi ariwe Rutwitsi mukuru ubundi akagaruka yigize nyoninyinshi
kuzimya umuriro. Hari abibwira ko idini ya Islamu iri ku ibere siko bimeze abari
ku ibere ni abari mu gatsiko naho abandi basenga gatanu, bubahiriza imigenzo
y`intumwa bafite imyemerere yo kudatinya umuntu uwo ariwe wese n`urwego arimo
rwose bagatinya Imana hejuru y`ibigirwamana ntibamere nka Musa Fazili mu
nama y`umushyikirano wivugiye ati nari
nabuze aho nkwirwa imbere y`umukuru w`igihugu. Habyarimana yaririmbwe
imyaka makumyabiri akorerwa animation
karahava ariko ingoma zose zirasaza, iya Kadhafi, Mubarak, Saddam Husein
nàbandi zavuyeho. Ibyo muhimba nimwe bizahindukirira. Nasaba abasilamu bakwiye
iryo zina kubyuka saa cyenda za buri joro bakaririra Imana ikadukiza abagizi ba
nabi bashimuta abantu , bica abantu urubozo kugeza igihe bishinje n`ibyo
batakoze, bahimba ibimenyetso, barusha ubugome ingoma ya Faraon, Hitler, Nero
n`abandi bavushije imivu y`amaraso inzirakarengane.