Pageviews all the time

Pawulo Kagame yababajwe n'urupfu rwa Musenyeri Halem'imana Barnabas wamufashije kumena amaraso y'Abanyarwanda./NKUSI Yozefu

Nyakwigendera  Musenyeri Halem'Imana Barnabas
Mbere ya byose nkuko umuco wacu wa kinyarwanda udukangurira kwihanganisha ababuze ababo abo aribo bose no gusabira abagiye tutitaye ku buzima babaye ho hano kuri iyi si; Shikama yihanganishije umuryango wa nyakwigendera Musenyeri Halem'Imana Barnabas kandi turasaba Imana Ihoraho, Umucamanza w'Ikirenga ngo imuhe iruhuko ridashira. Mu mwaka ushize wa 2015, Shikama yabagejejeho inyandiko yavugaga ukuntu uyu musenyeri atitwaye neza mu bibazo by'u Rwanda ariko ntitwabivuze mu buryo bwimbitse. Tukimara gusoma ibyanditswe n'Itangazamakuru ry'agatsiko kuri uru rupfu cyane cyane ubutumwa bugufi bwa Pawulo Kagame bugaragaza akababaro yatewe n'igenda ry'uyu Musenyeri, aho yamushimagizaga ko ngo yaharaniye ubutabera, kudasumbanisha abantu kandi ngo akaba n'umunyamurava; Shikama ikaba yishimiye kubageza ho igihango cyari hagati ya Kagame na Nyakwigendera gitumye amuririra kandi ari gake aririra abanyarwanda bapfa buri munsi!
Uu ni ubutumwa bwo kuri Tuwita ( Twitter) ya Pawulo Kagame


Musenyeri Halem'Imana Barnabas ni muntu ki?
 Musenyeri Halem'Imana ni umufumbira abenshi bakaba bemezaga ko ngo yari afitanye isano n'umwicanyi Jyake(Jack) Nziza uri mu bayobozi bakuru b'ingabo za Pawulo Kagame RDF.Uyu mugabo yavukiye mu Bufumbira muri Uganda muri 1929, ahabwa ubusaserodoti ku itariki ya 7 Ukuboza 1958, yaje guhabwa ubwepisikopi( Musenyeri)  n'uwari umuyobozi mukuru w'idini Gatulika ku isi Papa Paul VI kuri 31 Nyakanga 1969.Yitabye Imana tariki ya 3 Mutarama 2016, ashyingurwa  ku itariki ya 5 Mutarama 2016

Musenyeri Halem'Imana ntabwo yasezeye ku murimo w'ubwepisikopi cyangwa ngo ajye mu za bukuru nkuko Itangazamakuru ry'Agatsiko ryiriwe rinyomeka Abanyarwanda.

Urubuga www.igihe.com ejo rwasohoye inkuru ivuga ko Musenyeri  Halem'Imana yasezeye ku mwanya w'ubushumba kuri 15 Nyakanga 1994 amaze imyaka 25 kuri uyu murimo. Izindi mbuga z'Agatsiko www.makuruki.rw, www.imvahonshya.co.rw,zahurije ku mpamvu itandukanye n'iriya yatangajwe n'igihe aho zemeza ko Musenyeri Halem'Imana Barnabas  yaretse imirimo ye kuri 15 Nyakanga 1994 agatangira ikiruhuko cy'izabukuru. Ibi rero byombi bikaba ari ibinyoma byambaye ubusa kuko uyu musenyeri yavuye kuri uriya mwanya yirukanywe na Papa kubera uruhare rwe mu maraso yari amaze kumeneka mu Rwanda nkuko mubibona hasi aha.

Yari basekana imbereka, yararucaze ingoma ya Kinani imuha rugari!

Tugarutse gato  ku nyandiko nabandikiye ubushize mvuga uruhare rw'uyu mugabo ku marorerwa yagwiriye u Rwanda, Shikama yababwiye ko uyu mugabo yari mu bantu bari bizewe cyane ku ngoma ya Kinani dore ko yari afitanye umubano wihariye na Arikiyepisikopi wa Kigali, Nyakwigendera Musenyeri Nsengiyumva wishwe n'Inkotanyi muri 1994 ku mabwiriza ya Kagame Pawulo n'abandi bihaye Imana benshi tutibagiwe n'umwana Sheja. Uyu Musenyeri Nsengiyumva akaba yari Perezida wa Komite ya MRND ishinzwe imibereho myiza. 

Njyewe wandika iyi nkuru nkaba narakiriwe inshuro zirenga 3 mu rugo rwa Musenyeri Barnabas ndi kumwe n'abantu bavuye mu butegetsi i Kigali cyangwa mu miryango ikomeye yari ku butegetsi. Iyo yakoraga ingendo ze zo mu mahanga, ntabwo yacaga ku kibuga cy'indege cya Entebbe iwabo muri Uganda, ahubwo yacaga i Kigali, ibi rero byatumye ngira igihe gihagije cyo kumumenya bitewe n'akazi nakoraga muri Perezidansi ya Repubulika.

Mu mvugo ye, iyo yatangiraga kuvuga u Rwanda n'Ikinani Kiruyoboye muri za 1980s, ntaho wari kumutandukanyiriza n'ibyo RUCAGU Bonifasi, Intore nkuru akora kwa Pawulo Kagame!Yerekanaga ko akunda u Rwanda akaba yanarupfira, dore ko icyo gihe u Rwanda rwari rufitanye ibibazo na Perezida Milton Obote wa Uganda warushinjaga guha intwaro Museveni Kaguta n'Abayarwanda bari kumwe bibumbiye mu nyeshyamba za NRM( National Resistance Movment).

Inkotanyi ziteye, yazihaye ibigenewe Abapadiri ba Diyoseze ye bimuviramo kwirukanwa na Papa
Mu kiganiro kimwe Abiyita ko bihaye Imana bagiranye na Televiziyo y'u Rwanda(TVR) muri 2009  cyarimo Habimana Saleh( Shekh) wari umukuru w'Abayisilamu mu Rwanda, Musenyeri Rucyahana Jyoni(John) intore y'amarere na Musenyeri umwe wa Kiliziya Gatulika ntibuka izina rye wari kumwe n'umupadiri. Rucyahana na Saleh bemeje ko bafite ingufu kuko bafata ibyemezo ku bayoboke babo ntihagire ubavuguruza mu gihe uriya mushumba wa Gatulika we ngo nta jambo agira ku bayoboke be kuko agomba kubanza kubaza i Vatikani kwa Papa! Aba bavugaga ibi, ntibari bazi ko bariho bereka abakurikiranaga ikiganiro impamvu iyi Kiliziya yakomeje guhura n'Abanyagitugu bayirwanya henshi ku isi ariko igakomeza ikaba ihagaze bwuma; impamvu nta yindi rero ni ukutigira igikoresho cy'aba banyagitugu.

Tugarutse ku nkuru yacu nyamukuru, Musenyeri Barnabas mu ntambara yo koreka u Rwanda Inkotanyi zarushoyemo kuri 1/10/1990 yashatse kuyobora diyoseze ye akurikije ariya mahame ya Musenyeri Rucyahana na Habimana Saleh(Shekh) maze Abapadri yayoboraga bamukubita rugondihene ntiyasobanukirwa! Amakuru duheruka guhabwa n'umwe mu barimu bigisha muri Kaminuza ya Makerere muri Uganda ariko uriho ukora icyiciro cya gatatu muri kaminuza ya hano i Buraya, yatubwiye ko Inkotanyi Ziteye, yazihaye byose, harimo Radiyo Kigezi yahindutsemo Muhabura, ibiribwa, kubahuza n'abaturage bagiye bahisha Inkotanyi maze amazu yabo n'imirima yabo bigahinduka ibirindiro byo kugaba ibitero mu Rwanda. 

Ariko icyaje kumushyira hanze ni za MOTO nyinshi i Vatikani kwa Papa bari barageneye Abapadiri ba diyoseze yayoborwaga na Barnabas maze akazihera FPR -Inkotanyi n'imodoka zitari nkeya rugeretse bigakoreshwa mu ntambara yo mu Rwanda!Ibi byaje kubabaza abapadiri maze barigaragambya bemeza ko bazongera gusoma misa iki kibazo Vatikani ikiboneye umuti. Byarangiye Vatikani ifashe umwanzuro wo kumwirukana ku bushumba bwa Kiliziya kuri 15/7/1994, kuko amaperereza yari yakozwe na Vatikani yari yamuhamije icyaha. Yoweri Kaguta Museveni usa nk'aho ariwe wari wamugize umuhuzabikorwa wa FPR-Inkotanyi mu gace yari aherereyemo, ni ukuvuga muri KIGEZI yahise amuha kuyobora ikigo cy'igihugu kirwanya Sida kijugunywamo ibifaranga byinshi,uyu musenyeri akaba apfuye akiri umuyobozi w'iki kigo.

Muri Shikama tukaba tubabajwe n'urupfu rwa Barnabas ariko tukongera tukababazwa n'uko agiye adasabye imbabazi abanyarwanda bahekuwe kubera we. Ngo Abanyagatulika bapfuye hari aho babanza kunyura bita PURIGATORI kugirango bozwe bahinduke bashya mbere yo gusanga Imana na Yezu muri Paradizo; umenya amaraso y'abanyarwanda azatuma Musenyeri  Halem'Imana we amara imyaka n'imyaniko hariya hantu, mu gihe ngo abandi bamarayo amezi cyangwa iminsi!

Dg NKUSI Yozefu
www.shikamaho.com 
Uharanire ko Ukuri gusimbura ikinyoma.




No comments:

Post a Comment

Muvandimwe, nshuti ya SHIKAMA, turagushimira cyane umuganda utanga wo kubaka URWANDA rushya ubinyujije mu bitekerezo byawe( Komanteri). Kugirango turwanye urukungu rw'Agatsiko ni ngombwa ko buri komanteri ibanza gusuzumwa. Yohereze, irahita ijya ku rubuga mu minota mike niba idatandukira( kuvuga ibitajyanye n'inyandiko), itukana, cyangwa yuzuyemo uburere buke.

Wipfusha komanteri yawe ubusa ukoresha "ANONYMOUS", himba izina urikomeze kuko hari ibihembo mu Kuboza 2016 ku bantu 3 bazaba babaye indashyikirwa mu gutanga ibitekerezo. Dukomeje kubashimira ubwitange n'umurava muhorana. IMANA Y'I RWANDA ihorane namwe iminsi yose.

Dg NKUSI Yozefu
www.shikamaye.blogspot.com
Uharanire ko Ukuri gusimbura ikinyoma.
Email: mahoriwacu@gmail.com; tel: +4745564355