Uyu munyapolitike wo muri Kenya aravuga ati: " Njya nibaza Patrice Lumumba na Mwalimu Julius Nyerere bazutse icyo babona." Ahita atanga ibisubizo kuri iki kibazo cye, Shikama nayo ikaba yashyize hasi y'ibi bisubizo bye, ibyo aba bagabo basanga mu Rwanda baramutse bazutse bakanarusura!
- Basanga amoko arimo asubiranamo hirya no hino muri Afurika: nko mu gihugu cya Sudani y'Epfo, ubwoko bwa Nuer buri mu ntamabara n'ubwoko bwa Dinka!!
- Bababazwa no gusanga nta tangazamakuru riba muri afurika rikorera abaturage baho, amakuru yose azayo atangwa na za CNN, RFI, na BBC!
- Basanga urubyiruko aho gushamadukira abahanzi b'iwabo nka Genevieve Naji wo muri Nigeria, bashishikazwa na n'abahanzi b'i Buraya n'Amerika nka Leonardo Di Caprio!
- Basanga uru rubyiruko ruba ruririmba buri munsi amakipe yo mu Buraya nka Arsenal, Manchester city na Manchester United, Liverpool, aho kumenya aho Yanga yo muri Tanzania igeze cyangwa izindi zo muri Kenya na RDcongo!
- Basanga abaturage badakozwa iby'iwabo ku buryo n'ibibera iwabo bikoreye babyitirira abanyamahanga! Ni muri urwo rwego uzasanga ifiriti yatunganyirijwe muri Hoteli yo muri Tanzania i Dar es salaam, bayita IFIRITI Y'IMFARANSA!
- Basanga mu bihugu byose by'Afurika byuzuyemo za Kaminuza, zisohora intiti n'inzobere( injennyeri) buri muri mwaka, ariko ugasanga imihanda yaho yubakwa n'Abashinwa!
- Bansanga Abifite, badakozwa iby'iwabo ku buryo buri wese ajya kwivuza mu gihugu cyamukolonije; niba warakolonijwe n'u Bufaransa, ukajya mu Bufaransa, niba warakolonijwe n'u Bwongereza ukajya mu Bwongereza,bityo bityo. Aho abanyaburaya bamaze kwishyira hamwe n'abarabu bakaba bariho bakora batyo, ubu Abanyafurika bifite bajya kwivuriza mu Buhinde i Mumbai bataye iwabo ibitaro bya King Faisal cyangwa Muhimbiri!
- Basanga Abasore n'inkumi bapfira mu nyanaja buri munsi bashaka kwambuka ngo bajye kuba ABACAKARA i Buraya!
- Basanga Abategetsi barashyizeho uburezi bw'ubuntu( Free education), ubuntu nyiri zina kuko ntacyo butanga(Free knowledge) kuko bo bahitamo guhungishiriza abana babo mu mashuri akomeye yo mu Buraya n'Amerika aho bazabona uburezi bufite ireme!!
___________________________________________________________
Natwe muri Shikama tuti aba bagabo basanga mu Rwanda:
- Abakobwa batakirwiyambitse, bambara impenure nsa, ubu abenshi noneho bakaba batambara n'imyenda y'imbere ngo nibyo bigezweho i BURAYA! Muri Shikama tukaba twibaza ubwo Buraya bavuga ubwo aribwo kuko dukorera i Buraya tukaba ntabyo twari twahabona!
- Basanga Inkomamashyi ku Kimihurura, ba Ndamirinda na ba Munyanya, ba Bavukanimbuto boshya Kagame Pawulo kugwa mu Rugwiro kandi bo bariho bahungishiriza imiryango yabo i Buraya kuko batizeye uko bucya bimeze mu Rwanda! Basanga uburaya buriho bukwirakwira muri Kigali no muri za Kaminuza buturuka kuri aba bakegesi bakwirakwije hirya no hino muri Kigali, amazu yo gusambanyirizamo abari n'abangavu!
- Basanga nta bahutu baba muri serivise n'imwe yo mu Rwanda, habaho gusa udukingirizo two kwereka amahanga ko abanyarwanda b'amoko yose basangira ibyiza by'igihugu, utu bakaba badushyira mu myanya mbarwa yo hejuru nka Minisitiri cyangwa Inkomamashyi ariko tukaba tutagira ijambo!
- Basanga mu gisoda n'igipolisi bya Kagame Pawulo byitirirwa Leta, nta muhutu n'umwe ubamo mu myanya yo hejuru cyangwa mu buyobozi!
- Basanga amahame mashya y'Amerika n'Ubwongereza ko ba Nyamuke bo mu karere cyane cyane u Rwanda n'u Burunidi, aribo bagomba kwikubira ibyiza by'igihugu, ba nyamwishi bakababera abaja n'abagaragu!
- Basanga hari abanyarwanda bakabakaba miliyoni, baciriwe mu mashyamba ya RDCongo imyaka irenga 20 bazira ko bavutse ari Abahutu!
- Basanga, byinshi biteye kwibaza ejo hazaza h'u Rwanda bagashoberwa, bakisubirira kwa Nyamuzinda n'agahinda kenshi!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!
www.shikamaye.blogspot.no
Muzamenya Ukuri maze kubabohore
No comments:
Post a Comment
Muvandimwe, nshuti ya SHIKAMA, turagushimira cyane umuganda utanga wo kubaka URWANDA rushya ubinyujije mu bitekerezo byawe( Komanteri). Kugirango turwanye urukungu rw'Agatsiko ni ngombwa ko buri komanteri ibanza gusuzumwa. Yohereze, irahita ijya ku rubuga mu minota mike niba idatandukira( kuvuga ibitajyanye n'inyandiko), itukana, cyangwa yuzuyemo uburere buke.
Wipfusha komanteri yawe ubusa ukoresha "ANONYMOUS", himba izina urikomeze kuko hari ibihembo mu Kuboza 2016 ku bantu 3 bazaba babaye indashyikirwa mu gutanga ibitekerezo. Dukomeje kubashimira ubwitange n'umurava muhorana. IMANA Y'I RWANDA ihorane namwe iminsi yose.
Dg NKUSI Yozefu
www.shikamaye.blogspot.com
Uharanire ko Ukuri gusimbura ikinyoma.
Email: mahoriwacu@gmail.com; tel: +4745564355