Mu gice cya mbere cy'iyi nyandiko mwongera gusanga hano, urubuga rwanyu Shikama rwabagejejeho ukuntu Presidential Advisory Council(PAC) ikaba ari Njyanama ishinzwe kugira inama Pawulo Kagame, igizwe n'abacanshuro b'Abanyamerika, Abongereza n'Abagande, yagiriye Pawulo Kagame inama y'ukuntu yakoresha itekinika akarangiza inzitizi zose zishobora kumubangamira mu kwiyimika nk'umwami w'u Rwanda muri 2017. Twabonye ko ifungwa ry'umwicanyi Karenzi Karake muri Kamena 2015 mu Bwongereza ryari rifitanye isano n 'uku gushaka kwiyimika kwa Pawulo Kagame. Ikindi twavuze mu nyandiko iheruka ni uko Nicolas Sarkozy wahoze ari Perezida w'u Bufaransa kuva kuri 6/5/2007 kugeza kuri 12/5/2012 ariwe kariya kanama k'abacanshuro kashinze gukurikirana iby'iriya dosiye . Uyu munsi turarebera hamwe ukuntu Sarkozy yakoze ibyo yari yashinzwe.
BNR Kohereza agashendeburo k'amafaranga yo gutanga mo ruswa muri Esipanye
Hamaze gutunganywa gahunda yuzuye y'ukuntu ikibazo cy'impapuro z'umucamanza wa Esipanye Andreu Melles cyarangira nkuko icy'impapuro z'umucamanza Bruguere w'u Bufaransa cyarangiye, hahise hakurikiraho gahunda yo kohereza amafaranga mu gihugu cya Esipanye yo kuzatanga mo ruswa. Aya mafaranga yagiye yoherezwa na Banki Nkuru y'Igihugu cyangwa se hakoreshejwe amazina ya bamwe mu bakora mu Rugwiro kwa Pawulo Kagame. Shikama irabibutsa ko kuva muri 2012 ariho hatangiye kuvugwa ibihombo mu bigo bya Leta binyuranye byabarizwagamo akayabo nka EWSA( yahoze yitwa Gitorogazi(Electrogaz), ikigo gishinzwe uburezi REB, Kaminuza Nkuru y'u Rwanda, amabanki anyuranye ku buryo byabaye ngombwa ko amwe atezwa cyamunara nka BRD, andi abashoramari b'abanyamahanga bikuriramo akabo karenge nka Banque de Kigali (BK) abenshi mu babiligi bari bafitemo imigabane bayishingutsemo, ndetse na Banki nkuru y'u Rwanda BNR ntibayirebeye izuba.
Iby'iri isahura murabisanga kuri utu dusomerwaho tubiri dukurikira: aka mbere kavuga uko amafaranga yagenewe uturere muri Kigali hanyerejwemo arenga miliyari 102 z'amanyarwanda , agasomerwaho ka kabiri karavuga ukuntu hagiye habaho guhemba abakozi ba baringa n'amafaranga yoherejwe muri Esipanye yari agenewe Abanyeshuri b'indobanure cumi na bane (14) biga muri kaminuza y'Amerika muri Nigeria. Dore uko urubuga Igihe ruvuga kuri aya mafaranga yoherejwe muri Espanye n'andi yahawe abarimu batabaho.:
Iby'iri isahura murabisanga kuri utu dusomerwaho tubiri dukurikira: aka mbere kavuga uko amafaranga yagenewe uturere muri Kigali hanyerejwemo arenga miliyari 102 z'amanyarwanda , agasomerwaho ka kabiri karavuga ukuntu hagiye habaho guhemba abakozi ba baringa n'amafaranga yoherejwe muri Esipanye yari agenewe Abanyeshuri b'indobanure cumi na bane (14) biga muri kaminuza y'Amerika muri Nigeria. Dore uko urubuga Igihe ruvuga kuri aya mafaranga yoherejwe muri Espanye n'andi yahawe abarimu batabaho.:
Aya mafaranga
angana na miliyoni zisaga 370 z’amafaranga y’u Rwanda yaburiwe irengero ubwo
REB yayohererezaga abanyeshuri 14 biga muri Nigeria. Hitabajwe Polisi y’igihugu
byagaragaye ko aya mafaranga yagiye kuri konti y’umuntu uri muri Espagne. Raporo
y’Umugenzuzi w’Imari ya 2012-13 yagaragaje ko mu makosa yo gucunga nabi
umutungo wa Leta harimo no kuba REB yarishyuye abarimu b’icyongereza (Mentors)
bataye akazi amafaranga y’u Rwanda miliyoni 25 bidakwiye.
Sarkozy muri ruswa yo gutekinika dosiye ya Andreu Melles
Aya mafaranga yose yoherejwe kuri konti izwi na Polisi y'u Rwanda nkuko mubyibonera hejuru aha (agasomerwaho ka 2) akaba ariyo yakoreshejwe mu gutekinika dosiye y'ifatwa rya Karenzi Karake muri Esipanye; Sarkozy akaba yarabigizemo uruhare rugaragara nkuko hari ikimenyetso kiza kubibereka hasi aha. Ntabwo ari ubwa mbere havugwa ruswa mu bucamanza bw' i Burayi ku buryo umwaka ushize wa 2015 ibinyamakuru binyuranye byaho byagiye bitangaza ko iyi ruswa yageze no mu rukiko rw'u Burayi rw'uburenganzira bwa muntu(ECHR, CEDH).
Ahandi hazwi ruswa yagize uruhare mu kurangiza dosiye zitwikana i Buraya, ni mu kibazo Moamar Kadafi wayoboraga Libya kuva muri 1969 kugeza yishwe na ba Mpatsibihugu muri 2011 yagiranye na USA n'u Buraya ku ndege itwara abantu Pan Am 103 yaguyemo abanyamerika n'abandi 270 muri 1988 hejuru y'umujyi wa Lockerbie mu Bwongereza .Muri iki kibazo, Nelson Mandela yahuje impande zombi, maze habera urubanza muri Scottland umulibya wakoreraga inzego z'iperereza Abdelbaset al-Megrahi ahamwa n'icyaha afungirwa muri Scottland, Kadafi yishyura miliyari 33 z'amadolari ariko akomeza gutekinika ngo uyu Abdelbaset al-Megrahi arekurwe kuko muby'ukuri uwari wahanuye indege ni muramu wa Kadafi Abdullah al-Senussi.
Kubera ruswa, uyu Abdelbaset al-Megrahi yarekuwe muri 2009 atarangije igihano cye byitwa ko arwaye kanseri, ashigaje iminsi mike ngo apfe! Abakoze intambara yo gukuraho Kadafi , basanze uyu mugabo yiryamiye iwe i Tripoli muri 2011 ariko yaje gupfa muri 2012. Byaje gusakuza ko hatanzwe ruswa muri Scottland, ariko abazungu bakora ku buryo bidakomeza gusakuza kuko baba bashaka kwereka isi ko ari abamarayika nta ruswa bagira kandi ariho yaturutse! Ababuze ababo muri Pan Am 103 bariho barashaka ko Abdullah al-Senussi muby'ukuri wahanuye iriya ndege akaba afungiye i Tripoli, bamuzana agashyikirizwa inkiko za Scottland n'Abanyamerika, nyuma y'imyaka 30!!?
Tugarutse ku kibazo cyatuzinduye, Sarkozy yakoze uko ashoboye kugirango umugambi wapanzwe uzagende neza, akaba yarafatanyije na bamwe muri bakozi bakuru ba Kagame harimo na Habimana Saleh ubu uhagarariye Pawulo Kagame na FPR mu Misiri. Uyu Habimana Saleh niwe Shikama yigeze kubagezaho inyandiko umwaka ushize mbere y'ifatwa rya Karenzi Karake yababwiraga ko yari amaze amezi 2 i Buraya mu butumwa bwa FPR akaba yari afite muri gahunda ze kugura amazu ya FPR hirya no hino mu Buraya, muribuka ko Karenzi aamaze gufatwa Kagame na FPR n'Agatsiko batse ko atakomeza gufungirwa muri gereza ya ba ruharwa yarimo ahubwo yajyanwa muri imwe mu mazu 2 ari i Londoni arihwa na Ambasade y'u Rwanda ariko akaba nta bantu bayabamo!!!
Umucamanza Andreu Melles nawe amaze kwakira akayabo yahise acura itekinika nk'iryabaye kwa Koloneli Kanyange Roza Kabuye abanyarwanda baha akabyiniriro ka Roza wacu, bahereye kubyo bari batojwe n'Agatsiko kuririmba muri 2008 igihe yafatirwaga mu Budage. Andreu Melles kwemera aya manyanga akaba yarabikoze atari ukubera gukunda amafaranga gusa kuko yanabikoreye umujinya yatewe na bamwe mu Bahutu ba FDU-Inkingi bigeze kumushyiraho igitutu ngo agire impfabusa iyi dosiye bakaba bari babitumwe n'ishyaka rya RNC ya Kayumba Nyamwasa na Dg Rudasingwa Tewojeni bakimara gushinga iri shyaka ryabo. Icyo bari bagamije ni ukweza Kayumba Nyamwasa n'abandi bicanyi bavugwa mu cyegeranyo cya Andreu Melles.
Umucamanza Andreu Melles nawe amaze kwakira akayabo yahise acura itekinika nk'iryabaye kwa Koloneli Kanyange Roza Kabuye abanyarwanda baha akabyiniriro ka Roza wacu, bahereye kubyo bari batojwe n'Agatsiko kuririmba muri 2008 igihe yafatirwaga mu Budage. Andreu Melles kwemera aya manyanga akaba yarabikoze atari ukubera gukunda amafaranga gusa kuko yanabikoreye umujinya yatewe na bamwe mu Bahutu ba FDU-Inkingi bigeze kumushyiraho igitutu ngo agire impfabusa iyi dosiye bakaba bari babitumwe n'ishyaka rya RNC ya Kayumba Nyamwasa na Dg Rudasingwa Tewojeni bakimara gushinga iri shyaka ryabo. Icyo bari bagamije ni ukweza Kayumba Nyamwasa n'abandi bicanyi bavugwa mu cyegeranyo cya Andreu Melles.
Dosiye Imaze kunononsorwa, Nicolas Sarkozy yahuriye na Kagame i Paris
Ku wa gatanu tariki ya 27 Gashyantare 2015 niho Pawulo Kagame yahuriye na Nicolas Sarkozy muri Hoteli yari acumbitsemo. Uyu Kagame akaba yari yagiye mu Bufaransa atajyanywe na kamwe! Icyari kizwi kikaba ari inama y'ishyirahamwe mpuzamahanga ry'Itumanaho(Union internationale des télécommunications(UIT)) yabereye ku cyicaro cya UNESCO i Paris ikaba yarigaga ku muyoboro mugari wa murandasi( haut débit), Pawulo Kagame akaba yari umwe mu bantu bashinzwe kuyobora uwo muyoboro mugari.Ikindi cyari cyazinduye Pawulo Kagame kikaba ari kiriya Shikama yavuze hejuru: guhura na Nicolas Sarkozy kugirango amubwire ibyo yagezeho n'umucamanza wo muri Esipanye Andreu Melles. Turabibutsa ko Pawulo Kagame yavuye i Paris nta mutegetsi w'u Bufaransa babonanye dore ko ba kizigenza François Hollande na Laurent Fabius bari bamuhunze bipangira ingendo mu mahanga. Reba hasi aha Pawulo Kagame ibyo yanditse ku rukuta rwa Twita(Twitter) ye amaze kubonana na Nicolas Sarkzoy.
Aha Pawulo Kagame yari yahuye na Sarkozy 12/9/2011 muri Elysée akiri Perezida w'Ubufaransa |
President #Kagame ends trip to Paris with bilateral meeting with former French Head of State, President Sarkozy
No comments:
Post a Comment
Muvandimwe, nshuti ya SHIKAMA, turagushimira cyane umuganda utanga wo kubaka URWANDA rushya ubinyujije mu bitekerezo byawe( Komanteri). Kugirango turwanye urukungu rw'Agatsiko ni ngombwa ko buri komanteri ibanza gusuzumwa. Yohereze, irahita ijya ku rubuga mu minota mike niba idatandukira( kuvuga ibitajyanye n'inyandiko), itukana, cyangwa yuzuyemo uburere buke.
Wipfusha komanteri yawe ubusa ukoresha "ANONYMOUS", himba izina urikomeze kuko hari ibihembo mu Kuboza 2016 ku bantu 3 bazaba babaye indashyikirwa mu gutanga ibitekerezo. Dukomeje kubashimira ubwitange n'umurava muhorana. IMANA Y'I RWANDA ihorane namwe iminsi yose.
Dg NKUSI Yozefu
www.shikamaye.blogspot.com
Uharanire ko Ukuri gusimbura ikinyoma.
Email: mahoriwacu@gmail.com; tel: +4745564355